ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb11 pp. 74-161
  • Papouasie-Nouvelle-Guinée

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Papouasie-Nouvelle-Guinée
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011
  • Udutwe duto
  • ABANTU BA MBERE BAHAGEJEJE UBUTUMWA BWIZA
  • BABWIRIZA MU “MUDUGUDU MUNINI”
  • “NIMUZE MWIGISHE ABANTU BANJYE”
  • AMAKORANIRO ATAZIBAGIRANA
  • BABWIRIZAGA BIFASHISHIJE AMASHUSHO
  • UKO BABWIRIJE MU TUNDI TURERE
  • ABANDI BANTU BUMVA UBUTUMWA BWIZA
  • BAHANGANYE N’ABANTU BASENGAGA IMANA Y’UBUTUNZI
  • HABONEKA IBITABO BY’IMFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA
  • UBUTUMWA BWIZA BUGERA MU MAJYARUGURU
  • HASHYIRWAHO IBIRO BY’ISHAMI
  • ‘NIMWAMBURE ABAHAMYA BA YEHOVA UBUZIMA GATOZI’
  • MU KARERE K’IMISOZI MIREMIRE
  • KWIGISHA TWIHANGANYE BYATANZE UMUSARURO
  • IMBUTO Z’UBWAMI ZABIBWE ZAREZE
  • IMBUTO ZAKURIYE MU TURERE TWITARUYE
  • HAZA ABAMISIYONARI BENSHI
  • IMIRIMO Y’UBWUBATSI YATUMYE UMURIMO WAGUKA
  • BAKOMEJE KWIHANGANA NUBWO BAHUYE N’INGORANE
  • UBURYO BUNYURANYE BWO KUBWIRIZA
  • UMURIMO WO GUSURA AMATORERO ATURIYE URUZI RWA SEPIK
  • BAKIRANA N’IMYUKA MIBI
  • KWIGISHA ABANTU GUSOMA NO KWANDIKA
  • UKURI KWA BIBILIYA GUHINDURA IMIBEREHO
  • BUBAHA IMPANO Y’IMANA Y’ISHYINGIRANWA
  • ABANA BUBAHA UMUREMYI WABO
  • BASHYIRAHO IMIHATI KUGIRA NGO BAJYE MU MATERANIRO YA GIKRISTO
  • URUGERO RWIZA RW’ABAMISIYONARI
  • INTAMBARA YABEREYE KU KIRWA CYA BOUGAINVILLE
  • IKIRUNGA CYASENYE UMUGI WA RABAUL
  • UMURIMO W’UBUHINDUZI WATEYE IMBERE
  • ISHURI RY’ABAPAYINIYA RYAGIRIYE BENSHI AKAMARO
  • BAKOMEJE KUNGA UBUMWE MU RUKUNDO
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2011
yb11 pp. 74-161

Papouasie-Nouvelle-Guinée

MU BIHE bya kera cyane, abantu benshi bagiye bimuka, bakagenda berekeza mu majyepfo ya Aziya, bashakisha ahandi hantu batura. Baje kugera mu burasirazuba bw’amajyepfo, aho izinga ry’ibirwa bya Malay rirangirira, bahabona ikirwa cyitwa Nouvelle-Guinée. Ni ikirwa cy’ibiharabuge kiri mu karere gashyuha kandi ni icya kabiri ku isi mu bunini.a Bagiye bakikiye inkombe z’icyo kirwa gishyuha, bagenda batura mu bibaya, mu bishanga no mu mashyamba y’inzitane, bakwirakwira mu turwa tuhakikije. Bamwe batondagiye imisozi yaho ihanamye bajya gutura mu karere k’imisozi miremire, mu ngere y’imberabyombi, mu mirambi ishashe n’ubutaka burumbuka.

Abaturage bo muri icyo gihugu ntibagizwe n’ubwoko bumwe gusa, ahubwo bari mu moko mato mato arenga igihumbi, kandi ubwayo yagiye asubiranamo akarwana. Bagendera ku migenzo itandukanye, bambara mu buryo butandukanye kandi bavuga indimi zisaga 800. Amenshi muri ayo moko atuye mu turere tudapfa kugerwamo kuko turinzwe cyane, ku buryo usanga yaritandukanyije rwose n’abandi baturage b’icyo gihugu. Benshi muri bo bumva ko iyo kure mu mpezajisho, hatuye abadayimoni n’abakurambere bapfuye bashobora kubagirira neza cyangwa nabi. Usanga mu mibereho yabo bakunze guterekera kugira ngo bagushe neza abo bazimu.

Iyo witegereje abaturage baho, usanga batandukanye ariko bakagira ikintu kimwe kibaranga bose. Igihe Umutegetsi wo muri Porutugali witwa Jorge de Meneses yageraga muri icyo kirwa mu mwaka wa 1526, yise icyo kirwa ‘Ilhas dos Papuas’ bisobanura “igihugu gituwe n’abantu bafite imisatsi myinshi.” Umugabo wo muri Esipanye witwa Ynigo Ortiz de Retes, wakoraga ingendo zo mu mazi, yabonye abaturage b’icyo kirwa basa n’abo mu gihugu cya Guinée kiri muri Afurika y’iburengerazuba. Ni yo mpamvu yise icyo kirwa ‘Nueva Guinea’ cyangwa Gineya Nshya (Nouvelle-Guinée).

Mu kinyejana cya 19, ibihugu by’ibihangange by’i Burayi byagabanyije icyo kirwa mo ibice bitatu. Kubera ko Abaholandi ari bo bahageze bwa mbere, bigaruriye igice cy’iburengerazuba, ubu gisigaye kibarirwa muri Indoneziya. Igice cy’iburasirazuba cy’icyo kirwa, Abongereza n’Abadage bakigabanyijemo ibice bibiri. Mu majyepfo hari Nouvelle-Guinée y’Abongereza (yaje kwitwa Papouasie), mu majyaruguru hakaba Nouvelle-Guinée y’Abadage (yaje kwitwa Nouvelle-Guinée). Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose, ibyo bice byombi byatangiye kuyoborwa na Ositaraliya. Mu mwaka wa 1975, Papouasie na Nouvelle-Guinée byishyize hamwe, biba igihugu cyigenga cyitwa Papouasie-Nouvelle-Guinée.b

Muri iki gihe, Papouasie-Nouvelle-Guinée. ni igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere. Bamwe mu baturage bacyo batuye mu migi, bakoresha ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Icyakora, abaturage 4 muri 5, baba mu midugudu yitaruye umugi, aho usanga ubuzima butarahindutse cyane ubugereranyije n’ubwo babagamo mu myaka ibarirwa mu magana ishize. Muri iyo midugudu, abantu babona ko utunze ingurube aba ari umukire, kandi ugiye gushaka aba asabwa gutanga inkwano. Usanga abantu benshi bajya mu bapfumu kandi abagize ubwoko ubu n’ubu baba bunze ubumwe cyane.

Icyakora mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, muri icyo gihugu gituwe n’abantu batandukanye habaye ihinduka rikomeye cyane. Iryo hinduka ryageze ku bantu b’imitima itaryarya bo mu moko yose kandi rihindura imibereho yabo mu buryo butandukanye. Iryo hinduka ryatewe n’uko bize ukuri ko mu Ijambo ry’Imana Bibiliya kandi bagakurikiza ibyo bize.—Rom 12:2.

ABANTU BA MBERE BAHAGEJEJE UBUTUMWA BWIZA

Ukuri kwageze muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. mu mwaka wa 1932, igihe umupayiniya wo mu Bwongereza witwaga Peck yageraga kuri icyo kirwa, ari mu rugendo yerekeza ahitwa Malaya (Maleziya y’ubu). Kubera ko Peck atari umuntu ukunda kuzarira, yamaze ibyumweru byinshi abwiriza abaturage baho. Yatanze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bibarirwa mu magana, mbere y’uko ajya aho yari yoherejwe.

Hashize imyaka itatu, abapayiniya ba bwite barindwi bari mu bwato bwakoreshwaga na moteri bwitwaga Utwara umucyo (Lightbearer), bahagaze ku cyambu cyo mu mugi wa Port Moresby kugira ngo bakore moteri y’ubwo bwato yari yagize ikibazo. Mu gihe cy’ukwezi bahamaze, babwirizanyije ishyaka mu mugi wa Port Moresby hose no mu duce two hafi yaho. Umwe muri bo witwaga Frank Dewar, wari umugabo w’intwari wo muri Nouvelle-Zélande, yafashe urugendo ajya kubwiriza mu birometero 50 uvuye ku nkombe z’inyanja, agenda yitwaje ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Bimwe muri ibyo bitabo yatanze byaje kugera ku mugabo witwa Heni Heni Nioki, wari umupfumu wo mu bwoko bwa Koiari. Nyuma yaho, uko kuri ko muri Bibiliya yari yamenye yakugumanye mu mutima, ategereza ko Abahamya ba Yehova bazagaruka bakuhira imbuto zari zarabibwe mu mutima we.—1 Kor 3:6.

Mu mpera z’imyaka ya za 30, hari undi mupayiniya wakoze urugendo rurerure abwiriza, azenguruka imigi minini yo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, agera no mu birwa bya Nouvelle-Bretagne, Nouvelle-Irlande na Bougainville. Yahatanze ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ariko mbere y’uko hagira abandi Bahamya baza kuhabwiriza, Intambara ya Kabiri y’Isi yose yayogoje ako karere.

BABWIRIZA MU “MUDUGUDU MUNINI”

Imyaka cumi n’ibiri nyuma yaho, ku itariki ya 22 Nzeri 1951, hari umugabo muremure ukomoka muri Ositaraliya wageze mu mugi wa Port Moresby azanywe n’indege, agera muri icyo gihugu kirangwa n’ubushyuhe bwinshi n’umwuka uhehereye. Uwo Muhamya w’imyaka 47 witwaga Tom Kitto, yari yitabiriye itumira ryasabaga abantu babishaka kujya kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu birwa bya Pasifika. Umugore we Rowena yamusanzeyo nyuma y’ibyumweru bitandatu. Ifasi bagombaga kubwirizamo yari Papouasie-Nouvelle-Guinée yose.

Kitto n’umugore we ntibatinze kubona ko abazungu bo mu mugi wa Port Moresby batitabiraga ubutumwa bw’Ubwami. Ariko nyuma yaho baje guhura na Geoff Bucknell, na we wakomokaga muri Ositaraliya, wize ukuri akiri umusore ariko akaza kukureka. Geoff yemeye kwiga Bibiliya nyuma aza kuba Umuhamya w’indahemuka, kimwe n’umugore we Irene.

Nyuma yaho Tom na Rowena bimukiye ahitwa Hanuabada, bisobanura “Umudugudu Munini” mu rurimi rwaho rwitwa Motu. Uwo mudugudu wagendaga ukagera ku cyambu cya Moresby, wari urimo utuzu duto tubarirwa mu magana twubatse hejuru y’amazi, tugiye duhuzwa n’utuyira twubakishije imbaho, tugenda tukagera ku nkombe. Rowena yaranditse ati “abantu badukikizaga ari benshi baje kumva ubutumwa bwiza. Abantu bashimishijwe bari benshi cyane ku buryo buri mugoroba twasubiraga kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Twasibye imigoroba ibiri gusa mu mezi abiri.” Tom yongeyeho ati “ibyiringiro by’umuzuko n’ubuzima mu isi izaba yahindutse paradizo, byakoze abo bantu ku mutima cyane. Igihe abamisiyonari bo mu madini yiyita aya gikristo hamwe n’umupolisi wo muri ako gace bashyiraga iterabwoba ku bantu bigaga Bibiliya ngo babireke, bose barashikamye. Ukuri kwari kwarashinze imizi mu mitima yabo.”

Muri abo bamenye ukuri bagakomeza gushikama, harimo Raho na Konio Rakatani, Oda Sioni, Geua Nioki n’umugabo we Heni Heni, wari warahawe ibitabo na ba bapayiniya baje mu bwato, imyaka 16 mbere yaho. Nyuma y’igihe gito, itsinda ry’abantu bagera kuri 30 batangiye kujya baza buri gihe mu materaniro yaberaga mu rugo rwa Heni Heni. Oda Sioni wari ukiri muto icyo gihe, yaravuze ati “abagabo bicaraga mu ruhande rwabo n’abagore urwabo. Abagore babaga bambaye ibintu bijya kumera nk’amajipo akozwe mu bibabi, nta kindi bambaye hejuru. Bazanaga abana babo mu ngobyi zimeze nk’udutebo dutatse amabara, bakatumanika ku mitambiko y’igisenge cy’icyumba twateraniragamo. Iyo bamaraga konsa abana, babashyiraga muri izo ngobyi, maze bakajya babakuyakuya buhoro buhoro kugira ngo basinzire.”

Tom Kitto yayoboraga amateraniro afite umuntu umusemurira. Birumvikana ko atari ko buri gihe byagendaga neza. Don Fielder wahageze mu mwaka wa 1953, yaravuze ati “igihe kimwe twari mu materaniro, kandi murumuna wa Heni Heni witwaga Badu Heni ni we wasemuraga. Mu mizo ya mbere wabonaga Badu asemura neza, ndetse akigana n’ibimenyetso Tom yakoraga. Ariko nyuma yaho Badu yiyemereye ko atumvaga ibyo Tom yavugaga. Yasubiragamo gusa inyigisho zihuje n’ukuri ko muri Bibiliya yari yaramenye kandi akigana ibimenyetso Tom yakoraga, kugira ngo abantu babone ko disikuru igenda neza.” Nubwo hari izo ngorane zose, iryo tsinda ryakomeje kwiyongera, ndetse bidatinze haza no kuvuka irindi tsinda ryateraniraga kwa Raho Rakatani, mu mugi wa Hanuabada.

“NIMUZE MWIGISHE ABANTU BANJYE”

Bobogi Naiori, yari umutware w’ubwoko bwa Koiari akaba n’umupfumu uzwi cyane. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1952, yasuye Heni Heni bari bahuje ubwoko (bakaba bari bafitanye isano yitwa wantok) kandi yifatanya mu materaniro yari yabereye mu rugo rwa Heni Heni. Kubera ko Bobogi yatangajwe n’ibyo yiboneye hamwe n’ibyo yumvise, yegereye Tom Kitto aramwinginga ati “nyamuneka nimuze mwigishe abantu banjye.”

Hashize igihe gito, Tom na Rowena bafashe imodoka yabo ishaje banyura mu mihanda y’igitaka irimo urwondo rwinshi, bajya kwa Bobogi ahitwa Haima. Uwo wari umudugudu muto uri ku birometero hafi 25, mu majyaruguru y’umugi wa Port Moresby. Tom yabwirije abantu bo muri uwo mudugudu bari bateraniye hamwe, Bobogi akajya amusemurira. Ibyo byatumye abantu 30 batangira kwiga Bibiliya.

Uko kwezi kujya gushira, itsinda ryari i Haima ryubatse inzu nto yaberagamo amateraniro. Elsie Horsburgh waje guteranira aho hantu, yaravuze ati “iyo nzu yari yubakishijwe ibiti, ishakajwe ibyatsi kandi inkuta zayo zubakishijwe imigano isobekeranye, imeze nk’ibidasesa. Muri iyo nzu harimo intebe z’imbaho, itara rya peteroli n’ikibaho gito.” Iyo nzu iciriritse ni yo yabaye Inzu y’Ubwami ya mbere muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

Bobogi yifuzaga nanone ko abantu bo mu bwoko bwe bari batuye mu misozi yo hafi aho bumva ubutumwa bwiza. Ubwo yahise ajyana na Tom, banyura mu muhanda uca mu misozi ihanamye bagera mu bitwa bya Sogeri. Mu gihe gito, bari batangiye kwigisha Bibiliya abantu basaga 90 bo mu midugudu itatu yo muri ako gace.

Abayobozi bo muri ako gace ntibatinze kumenya iby’uwo murimo abo bavandimwe bakoraga. Umuyobozi wo mu gace ka Ioadabu yinjiye aho amateraniro yaberaga, ababaza uwahaye Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo kwigisha abantu bo muri uwo mudugudu. Abapolisi bahase ibibazo abantu benshi bashimishijwe, bashaka kumenya uko umurimo wacu ukorwa. Bamwe mu bapasiteri na ba nyir’ibikingi bo muri uwo mudugudu babwiye abavandimwe ko bashobora kubagirira nabi.

Kubera iryo terabwoba, bamwe mu bantu bari bashimishijwe bacitse intege. Nyamara hari itsinda rito ry’abantu bakomeje gushikama. Mu mwaka wa 1954, abigishwa ba Bibiliya 13 babatirijwe mu mugezi witwa Laloki, uri muri ako karere ka Haima. Abo ni bo Bahamya ba mbere babatijwe muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Bobogi wari muri abo babatijwe icyo gihe, yaravuze ati “nubwo abo mu bwoko bwa Koiari bose bacika intege, jye sinzasubira inyuma kuko nzi ko ibyo nize ari ukuri.” Kandi koko Bobogi yakomeje kuba indahemuka, akomeza kuba umusaza mu itorero rya Haima, kugeza aho yapfiriye mu mwaka wa 1974.

AMAKORANIRO ATAZIBAGIRANA

Muri Nyakanga 1955, umumisiyonari ukomoka muri Kanada witwaga John Cutforth, wari usanzwe akorera umurimo muri Ositaraliya, yageze mu mugi wa Port Moresby, akaba ari we mugenzuzi w’akarere wa mbere wahageze. John yishimiye ubushyuhe bw’aho hantu, ubuzima bwaho n’uko abantu baho bicishaga bugufi. Icyakora ntiyari azi ko yari kuzamara imyaka isaga 35 akorera umurimo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

John yazanye filimi igaragaza uko Abahamya ba Yehova bakora n’uko amakoraniro yabo ategurwa (La Société du Monde Nouveau en action). Mu byumweru bitatu yamaze muri urwo ruzinduko, yerekanye iyo filimi incuro 14 zose, kandi yagiye irebwa n’abantu babarirwa mu magana kugeza ku bagera ku 2.000. Iyo filimi yashishikaje cyane abaturage baho, kuko abenshi muri bo batari barigeze babona filimi.

Uruzinduko rw’umuvandimwe John rwashojwe n’ikoraniro ry’akarere ryamaze umunsi umwe ryabereye i Haima. Tom Kitto yaravuze ati “igihe abari biteguye kubatizwa basabwaga guhaguruka, . . . hahagurutse abantu mirongo irindwi! Imitima yacu yasabwe n’ibyishimo tubonye abavandimwe mirongo ine na bashiki bacu mirongo itatu batonze umurongo ku mugezi wo mu ishyamba, biteguye kubatizwa kugira ngo bagaragaze ko biyeguriye Yehova.”

Mu mwaka wakurikiyeho, abavandimwe bashyizeho gahunda yo kuzateranira mu ikoraniro rya kabiri ry’akarere i Haima. Bobogi, wari umutware w’umudugudu, yahawe inshingano yo kubaka ibyari bikenewe no gutegura amafunguro y’abari kuza mu ikoraniro. Hasigaye iminsi itatu ngo ikoraniro ribe, John (Ted) Sewell, umugenzuzi w’akarere mushya waturutse muri Ositaraliya, yabonanye na Bobogi ngo baganire ku birebana n’imyiteguro.

Ted akimubona yahise amubaza ati “ese warangije kubaka?”

Bobogi aramusubiza ati “sindatangira.”

Ted yaratangaye aravuga ati “ariko se Bobo, ubwo uribuka ko turi kuwa kane, kandi ikoraniro rizaba ku cyumweru?”

Bobogi yaramushubije ati “muvandi, ntugire ikibazo. Ibintu byose tuzabikora kuwa gatandatu.”

Ted yarumiwe yisubirira mu mugi wa Port Moresby, agenda yumva ko hari ibintu byinshi bizaba biteguwe nabi muri iryo koraniro.

Umunsi wo ku cyumweru ugeze, yafashe imodoka ajya i Haima ahangayitse cyane ashaka kureba niba hari icyakozwe. Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba! Munsi y’igiti kinini hari platifomu ikomeye yubatse mu biti, yitegeye imbuga nini itunganyije neza. Ahagana hirya hari hateye amashyiga bokerezagaho ingurube, inyamaswa zimeze nka kangaru, impara, inuma, amafi, ibikoro n’ibijumba. Hari amabirika arimo icyayi ateretse ku ziko. Hari n’inzu yubakishijwe ibiti ishakaje ibyatsi, yarimo abantu bishimye basabana basangira amafunguro. Muri abo bantu bose, Bobogi we yari yihagarariye areba uko ibintu byifashe, ubona nta kibazo na mba afite. Ted we yari yumiwe bitavugwa!

Ted yaratangaye cyane maze aramubaza ati “ni ko Bobo, ibi byose wabyigiye he?”

Bobogi yaramushubije ati “ibi byose nabibonye muri ya filimi John Cutforth yatweretse umwaka ushize.”

Muri iryo koraniro haje abantu 400 bakomoka mu moko umunani, kandi habatijwe abantu 73. Mu myaka yakurikiyeho, iryo koraniro ryaje kwitirirwa Bobogi.

BABWIRIZAGA BIFASHISHIJE AMASHUSHO

Mu mwaka wa 1957, John Cutforth yimukiye burundu muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, aba ari na ho akorera umurimo wo gusura amatorero. Nyuma y’aho agereye muri icyo gihugu bwa mbere, yafashe igihe gihagije cyo gutekereza uburyo bwiza bwo kubwiriza abantu baho, kuko abenshi muri bo batari bazi gusoma no kwandika. Noneho yari abonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo yari yaratekereje.

Iyo John yabaga agiye gutanga ikiganiro mu itorero cyangwa mu itsinda ryitaruye, yabanzaga kwandika ku kibaho izina rye n’iry’umusemuzi we. Hanyuma agatunga urutoki mu ijuru, akabaza abamuteze amatwi ati “Imana yitwa nde?” Akandika ijambo “Yehova” n’umurongo wo muri “Zaburi ya 83:18” ahagana hejuru ku kibaho. Munsi ahagana ibumoso, yahandikaga ngo “isi ishaje” munsi yaho akahashushanya abagabo babiri barwana, umuntu urira n’imva, akahandika n’umurongo wo mu “Baroma 5:12.” Iburyo yahandikaga ngo “isi nshya,” munsi yaho akahashushanya abagabo babiri baherezanya umukono, umuntu useka, imva icishijemo umurongo, akahandika n’umurongo wo mu “Byahishuwe 21:4.” Nyuma y’ibyo, yatangaga disikuru ishishikaje isobanura ayo mashusho. Hanyuma agasaba abamuteze amatwi kuza imbere bagasubiramo ibyo yabaga amaze kubigisha. Iyo bamaraga kubimenya, yabasabaga kubishushanya ku rupapuro no kujya babikoresha mu murimo wo kubwiriza.

Kubwiriza hifashishijwe amashusho, nk’uko byitwaga icyo gihe, byagize akamaro kenshi mu murimo wo kubwiriza muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Nyuma yaho, hari andi mashusho nk’ayo yakomeje gukoreshwa. Lena Davison, wamaze imyaka 47 akorera umurimo muri icyo gihugu, yaravuze ati “twamaraga amasaha menshi dushushanya ayo mashusho mu makayi, maze buri muntu wese wigaga Bibiliya tukamuha ikayi azajya akoresha abwiriza. Abana bashushanyaga ayo mashusho mu makayi yabo bagasigamo amabara kandi ukabona babyishimiye cyane.”

Ubwo buryo bwo kwigisha ni na bwo bwakoreshwaga mu materaniro y’itorero. Joyce Willis, umupayiniya wakomokaga muri Kanada, wamaze imyaka isaga 40 akorera umurimo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, yaravuze ati “mu iteraniro ry’abantu bose no mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, twakundaga gukoresha amashusho ashushanyije ku kibaho, kandi byafashaga cyane abantu batari bazi gusoma.” No mu makoraniro inyigisho zatangwaga bifashishije amashusho ashushanyije ku bitambaro bikomeye. Mike Fisher, wabaye umugenzuzi usura amatorero muri icyo gihugu, yaravuze ati “ayo mashusho manini yashimishaga abantu cyane kandi yatumaga barushaho kuzirikana inyigisho z’ingenzi. Wasangaga ababwiriza bo mu turere twitaruye bayamanika mu mazu yabo, kandi bagashimishwa no kuyakoresha babwiriza abazaga kubasura.”

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abantu benshi bamaze kumenya gusoma no kwandika, n’ibitabo bifite amashusho bimaze gukwirakwira, kubwiriza hifashishijwe amashusho byarahagaze.

UKO BABWIRIJE MU TUNDI TURERE

Mu mpera z’imyaka ya za 50, Abahamya benshi bo muri Ositaraliya barangwa n’ishyaka bagiye bimukira muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, bifuza cyane gutangaza ubutumwa bwiza. Nanone abantu benshi bari barigiye ukuri mu mugi wa Port Moresby, bajyanye ubutumwa bw’Ubwami mu duce bakomokamo. Ibyo byatumye ubutumwa bwiza bukwirakwira hirya no hino mu gihugu mu buryo bwihuse.

Mu mwaka wa 1957, David Walker, umuvandimwe wakomokaga muri Ositaraliya wari ufite imyaka 26 wabaga mu mugi wa Port Moresby, yumvise ko hari abantu bo mu mudugudu begeranye wa Manu Manu no mu karere ka Gabadi bari bashimishijwe n’ukuri ko muri Bibiliya. David yaretse akazi aba umupayiniya wa bwite, amara umwaka umwe abwiriza muri ako karere wenyine. Nyuma yaho abandi bakomerejeho, none ubu mu karere ka Manu Manu hari itorero rifite Inzu y’Ubwami.

Hagati aho, igihe Don Fielder yabwirizaga mu isoko rya Koki ryo mu mugi wa Port Moresby, yahuye n’abarobyi benshi bifuzaga kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Abo bantu bari baturutse mu mudugudu wa Hula uri ku nkombe z’inyanja, ku birometero hafi 100 ugana mu burasirazuba. Kugira ngo abo bantu n’imiryango yabo barusheho kwitabwaho, Don na Athol (Dap) Robson hamwe n’abandi bantu bashimishijwe bo mu mudugudu wa Hula, bagiye i Hula bari mu bwato bwa bwa Don. Bamazeyo iminsi itatu, basiga bahashinze itsinda rito ry’abantu bigaga Bibiliya.

Bidatinze, Don yabaye umupayiniya wa bwite mu karere ka Hula, ajyana n’umugore we Shirley n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka ibiri witwaga Debbie. Don yaravuze ati “twubatse akazu gato maze dutangira kubwiriza mu midugudu itanu yo muri ako karere. Buri munsi twakoraga urugendo rw’ibirometero 12. Hari abantu benshi batangiye kwiga Bibiliya kandi nyuma y’igihe gito abantu umunani batangiye kwifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza. Yego twarananirwaga, ariko byatugaruriraga intege mu buryo bw’umwuka.”

Umuyobozi w’idini ryo muri ako karere yarakajwe n’uko Don na Shirley bahabwirizaga. Uwo muyobozi yokeje igitutu uwo bari babereye mu isambu ngo abategeke gukura ako kazu kabo mu isambu ye. Don yaravuze ati “ibyo byarakaje cyane abantu bo mu midugudu yo hafi aho, kubera ko batashakaga ko tuhava. Abagera kuri 20 muri bo badufashije kwimura akazu kacu n’imfatiro zako, tukimurira mu kibanza cyari mu mudugudu w’iwabo.”

Uwo muyobozi w’idini wari wariye karungu, yumvise atanyuzwe. Yagerageje kumvisha abategetsi bo mu mugi wa Port Moresby kutemerera umuryango wa Fielder kugira isambu iyo ari yo yose bakodesha muri ako karere, ngo bahubake. Don yaravuze ati “aho kugira ngo tuve mu ifasi twabwirizagamo, twasabye Alf Green wari umubaji w’umuhanga, ngo afate imbaho zari zubakishije akazu kacu azubakishe akandi kumba gato hejuru y’ubwato bwacu. Ubwo bwato twabuziritse ku mizi y’ibiti byameze mu gishanga cyari hafi y’isoko y’umugezi wo muri ako gace. Habaga imibu myinshi, hakaba n’ingona zabaga zubikiriye. Aho ni ho twamaze imyaka ibiri n’igice dukora umurimo w’ubupayiniya.” Bamaze kubyara umukobwa wabo wa kabiri witwa Vick, basubiye mu mugi wa Port Moresby. Nyuma baje gukora umurimo wo gusura amatorero, kandi Don yigeze kuba umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami.

ABANDI BANTU BUMVA UBUTUMWA BWIZA

Muri icyo gihe, umuvandimwe witwa Lance n’umugore we Daphne Gosson babaga mu mugi wa Port Moresby, batangiye kwigisha Bibiliya abasore benshi bari baturutse mu mudugudu wa Kerema uri ku nkombe z’inyanja, ku birometero bigera kuri 225 ugana mu burengerazuba bw’uwo mugi. Igihe abo basore basubiraga iwabo bagiye mu biruhuko, Lance na Jim Chambliss biyemeje kujya kubasura, bakamara ibyumweru bibiri babwiriza ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu wa Kerema.

Lance yaranditse ati “abantu bo muri uwo mudugudu bose baje kudutega amatwi. Mu gihe twabwirizaga, umupasiteri waho wo mu Muryango w’Abamisiyonari w’i Londres yaraje, ahita akubita ibipfunsi byinshi umuntu wadusemuriraga ariko abaturage baradutabara. Yavuze ko abantu bo muri ako gace batadushaka, maze ahita adutegeka kumuvira mu ‘bwatsi.’ Twamushubije ko abifuza kudutega amatwi badukurikira tukajya mu rundi ruhande rw’uwo mudugudu, abatabishaka bagasigarana na we. Abo muri uwo mudugudu bose baradukurikiye.”

“Bukeye bw’aho, twagiye kureba umuyobozi w’akarere kugira ngo tumubwire uko byagenze. Tukiri mu nzira, twahuye n’umugore wari urwaye arembye. Twamusabye ko yaza tukamujyana kwa muganga, ariko agira ubwoba bwo kujyayo. Twakomeje kumwinginga, amaherezo aza kwemera turajyana. Tumaze kumugeza kwa muganga twagiye kureba wa muyobozi w’akarere, tugezeyo atwakira nabi. Yaraturakariye adushinja ko inyigisho zacu zibuza abantu kwivuza. Mu gihe yari akibitubwira, umuganga wo kuri ibyo bitaro yarinjiye asanga uwo muyobozi aturega ibyo bintu. Uwo muganga yabwiye uwo muyobozi ko hari umugore wari urwaye twinginze ngo ajye kwivuza, kandi akabyemera. Uwo muyobozi akimara kubyumva, yahise adusaba imbabazi. Yatubwiye ko hari umupadiri w’Umugatolika wari waje akamubwira ko twigisha ibinyoma. Yahise aduha abapolisi babiri kugira ngo bajye baturinda, ngo tutazongera guhura n’ibindi bibazo nk’ibyo. Kwigisha abantu Bibiliya hari abapolisi bicaye aho n’imbunda zabo, byari ibintu bidasanzwe rwose!”

Nyuma y’igihe gito, Jim Smith na Lionel Dingle, abasore babiri bo muri Ositaraliya, boherejwe gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite i Kerema. Bahise batangira kwimenyereza ururimi rwo muri ako karere rwitwa Tairuma. Jim yaravuze ati “twavugaga ijambo mu rurimi rwitwa Motu, abigishwa ba Bibiliya na bo bakatubwira ijambo rihuje na ryo mu rurimi rwa Tairuma, nuko tukaryandika. Ubwo buryo bwadufashije kugira urutonde rugufi rw’amagambo yo muri urwo rurimi rwa Tairuma, bityo tubasha gufata mu mutwe uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Abaturage baho batangajwe no kumva twe tuvuga urwo rurimi, kuko muri ako karere kose nta muzungu n’umwe washoboraga kuruvuga. Nyuma y’amezi atatu, buri cyumweru twari dusigaye tuyobora amateraniro y’itorero mu rurimi rwa Tairuma mu mpande zombi z’ikigobe cya Kerema.”

Nyuma yaho, Glenn Finlay, undi musore w’umupayiniya wo muri Ositaraliya, yasimbuye Jim na Lionel asigara abwiriza i Kerema wenyine mu gihe cy’amezi 18. Glenn yaravuze ati “ntibyari binyoroheye na gato, kandi najyaga nibaza niba umurimo nkora hari icyo ugeraho. Icyakora, hari ibintu byancishije bugufi, bituma mpindura imitekerereze.

“Mu bantu nigishaga Bibiliya, harimo umusaza wakoraga imigati witwaga Hevoko. Ntiyari azi na “i.” Igihe nari maze amezi menshi mwigisha Bibiliya, ni bwo yagize nibura utuntu duke azirikana. Nibazaga niba kumwigisha atari ukugosorera mu rucaca. Umunsi umwe ari mu gitondo, igihe nari hafi kugera iwe numvise ijwi, nuko ndahagarara ntega amatwi. Iryo jwi ryari irya Hevoko wasengaga Yehova mu ijwi riranguruye, amushimira abikuye ku mutima ko yatumye amenya izina rye n’Ubwami bwe. Iryo sengesho rye rivuye ku mutima, ryanyibukije ko Yehova areba mu mutima w’umuntu aho kureba ubuhanga bwe, kandi ko azi neza abamukunda.”—Yoh 6:44.

BAHANGANYE N’ABANTU BASENGAGA IMANA Y’UBUTUNZI

Mu mwaka wa 1960, abandi bapayiniya ba bwite bo muri Ositaraliya bitwaga Stephen Blundy na Allen Hosking, bimukiye mu mudugudu wa Savaiviri wari mu birometero bigera kuri 50 mu burasirazuba bwa Kerema. Stephen na Allen bamaze amezi atatu baba mu ihema, hanyuma bimukira mu karuri k’ibyatsi kari hafi y’umurima uteyemo imikindo, ukikijwe n’igishanga kinini.

Uwo mudugudu wa Savaiviri wari uzwiho kuba indiri y’idini ry’abantu basengaga imana y’ubutunzi. Ese ubundi iryo dini ryatangiye rite? Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, abaturage bo muri ako gace batangajwe n’ubutunzi bwinshi abasirikare b’abanyamahanga bazanye. Intambara imaze kurangira, abasirikare bahambiriye utwabo barigendera. Bamwe mu baturage batekereje ko kubera ko ubwo butunzi bwari bwaraje buturutse iyo kure mu mpezajisho, aho bibwiraga ko abadayimoni baba, bumvaga ko abakurambere babo baboherereje ubwo butunzi maze abo basirikare bakabwigarurira. Kugira ngo abo baturage bereke iyo myuka ko ubwo butunzi butabagezeho, batangiye gukora ibijya gusa n’imyitozo ya gisirikare, bubaka n’ahantu hakomeye amato yari guhagarara, kugira ngo bitegure uwo munsi uhebuje igihe andi mato atabarika yari kuba abazaniye ubundi butunzi.

Mu gihe gito Stephen na Allen batangiye kwigana Bibiliya n’abantu bagera kuri 250 basengaga imana y’ubutunzi, harimo n’umuyobozi wabo na bamwe mu bambari be biyitaga ‘intumwa cumi n’ebyiri.’ Stephen yaravuze ati “abenshi muri bo bamenye ukuri. Ushinzwe umutekano muri ako gace yatubwiye ko umurimo wo kubwiriza twakoze, wabafashije cyane gusenya burundu agatsiko k’abo bantu basengaga imana y’ubutunzi muri uwo mudugudu wa Savaiviri.”

HABONEKA IBITABO BY’IMFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA

Abapayiniya ba bwite batangiye kuhabwiriza, baje kubona ko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zikoreshwa muri ako gace byagira akamaro cyane. Ariko se byari gushoboka bite kandi harakoreshwaga indimi 820?

Mu mwaka wa 1954, Tom Kitto yafashe iya mbere ategura abavandimwe bavuka muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, kugira ngo bahindure igice kimwe cy’igitabo mu rurimi rwitwa Motu, rukoreshwa mu mugi wa Port Moresby (Que Dieu soit reconnu pour vrai !c). Bamaze kugihindura, bateranyirije hamwe impapuro z’icyo gice bacapye, bakora akantu kameze nk’agatabo gato gafite umutwe uvuga ngo “Isi nshya,” bakwirakwiza kopi zako zirenga magana abiri. Ibyo byashimishije cyane abantu bavugaga ururimi rwa Motu.

Uko umurimo wo kubwiriza wageraga no mu tundi duce, abapayiniya bashyizeho umwete bakora umurimo utoroshye wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho mu ndimi kavukire z’abaturage baho. Jim Smith yaravuze ati “nagiye nandika amagambo mashya mbyitondeye, nkora inkoranyamagambo yo mu rurimi rwa Tairuma kandi ngira ibintu nandika bijyanye n’ikibonezamvugo cy’urwo rurimi, kugira ngo njye mbyifashisha mu guhindura ingingo zo mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Hari igihe nararaga nandika ku mashini ingingo tumaze guhindura, kugira ngo nze kuziha abantu baje mu materaniro. Nyuma naje guhindura inkuru y’Ubwami n’agatabo mu rurimi rwa Tairuma. Ibyo bitabo bya kera byafashije abantu benshi bo mu mudugudu wa Kerema kumenya ukuri.”

Hari ibindi bitabo byahinduwe mu rurimi rwa Hula n’urwa Toaripi. Kubera ko byasaga n’ibidashoboka gucapa ibitabo muri buri rurimi, abavandimwe bibanze ku ndimi ebyiri zakoreshwaga mu bucuruzi, ari zo igihirimotu n’igitokipisini. Igihirimotu ni ururimi rwa Motu ariko rworoheje, rwavugwaga n’abantu benshi bo ku nkombe za Papouasie. Don Fielder yaravuze ati “twashyizeho imihati kugira ngo tunoze imyandikire y’urwo rurimi. Guhindura Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo byacu, byagize uruhare runini mu gutuma ururimi rw’igihirimotu rurushaho kumvikana, nk’uko bimeze muri iki gihe.” Igitokipisini ni uruvange rw’indimi zitandukanye: icyongereza, ikidage, Kuanua n’izindi ndimi nyinshi. Urwo rurimi ruvugwa cyane cyane mu karere k’imisozi miremire, mu turere two ku nkombe z’inyanja no mu birwa byo mu majyaruguru ya Papouasie-Nouvelle-Guinée. Umurimo wo kubwiriza watangiye ute muri ako karere kavugwamo indimi nyinshi?

UBUTUMWA BWIZA BUGERA MU MAJYARUGURU

Muri Kamena 1956, Ken na Rosina Frame, abapayiniya bari bamaze igihe gito bashyingiranywe, ni bo ba mbere bagiye muri Nouvelle-Irlande, mu kirwa kiri mu izinga ry’ibirwa bya Bismarck, mu majyaruguru ya Papouasie-Nouvelle-Guinée. Ken wari umucungamari, yabonye akazi mu kigo gikomeye cy’ubucuruzi cyari mu mugi wa Kavieng, umugi ukomeye wo muri icyo kirwa. Ken yaravuze ati “mbere y’uko tuva i Sydney ho muri Ositaraliya, twagiriwe inama yo kubanza kumenyerana n’abantu, mbere y’uko dutangira kubabwiriza ku mugaragaro. Rosina yari umudozi w’umuhanga kandi nyuma y’igihe gito yatangiye kubona abakiriya benshi. Twajyaga tubabwiriza mu buryo bufatiweho, maze nyuma y’igihe gito, haboneka itsinda rito ry’abantu bashimishijwe bateraniraga iwacu mu ibanga, rimwe mu cyumweru.

“Nyuma y’amezi cumi n’umunani, umugenzuzi w’akarere John Cutforth, yaradusuye maze atubaza niba ashobora kwerekana filimi yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyishimo by’umuryango w’isi nshya” (Le bonheur de la société du Monde Nouveau). Nabiganiriyeho n’umuntu wari ufite inzu berekaniramo sinema, maze yemera kwerekana ku buntu iyo filimi ivuga iby’umurimo wacu. Birashoboka ko abakozi be babwiye abandi bantu iby’iyo filimi. Tugeze kuri iyo nzu yerekanirwamo sinema, twasanze huzuye abantu benshi cyane ku buryo twiyambaje abapolisi kugira ngo badufashe kubona aho twinjirira. Abantu basaga 230 baje kureba iyo filimi, utabariyemo abarungurukiraga mu madirishya. Nyuma yaho ni bwo twatangiye kubwiriza ku mugaragaro.

Muri Nyakanga 1957, hashinzwe itorero mu mugi wa Rabaul uri mu kirwa cya Nouvelle-Bretagne, umugi mwiza uri ku cyambu hagati y’ibirunga bibiri bitarazima. Itorero ry’i Rabaul ryateraniraga mu gikari cy’inzu yakodeshwaga n’abapayiniya ba bwite. Umupayiniya witwa Norm Sharein yaravuze ati “buri joro abantu basaga ijana bazaga muri iyo nzu baje kwiga Bibiliya. Twabagabanyijemo amatsinda, buri itsinda rigizwe n’abantu 20, maze tukabigishiriza ku itara munsi y’ibiti.”

Igihe iryo torero ryagiraga ikoraniro rya mbere ry’akarere, habatijwe abantu barindwi, babatirizwa ku mwaro wari hafi aho. Bidatinze, batanu muri bo batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Ariko se ni hehe bari bakwiriye kujya kubwiriza? Ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya byabasabye kujya kubwiriza ahitwa Madang.

Mu mugi wa Madang, uri mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’inkombe z’icyo kirwa, “imirima” yari yeze itegereje gusarurwa (Yohana 4:35). Mu by’ukuri iryo tsinda ry’ababwiriza bake ntiryashoboraga gukomeza kwita kuri abo bantu benshi bari bashimishijwe. Umupayiniya wo muri Kanada witwaga Matthew Pope n’umuryango we bahageze, baguze inzu ifite n’izindi nzu nto mu gikari, bituma haboneka uburyo bwo kohereza abapayiniya benshi.

Mu mugi wa Rabaul hageze abapayiniya umunani maze bakwira akarere ka Madang kose. Umwe muri bo witwa Tamul Marung, yafashe igare maze akora urugendo mu bwato ajya mu mudugudu yakomokagamo wa Basken, wari ku birometero 48 mu majyaruguru ya Madang. Amaze kubwiriza i Basken, yafashe rya gare asubira i Madang, agenda abwiriza inzira yose. Yaje kongera gusubira i Basken, ahashinga itorero kandi amara indi myaka 25 akora ubupayiniya. Hagati aho, yaje gushaka umugore babyarana abana. Umukobwa we n’umwishywa we, baje gukora kuri Beteli.

John na Lena Davison bakiri mu karere ka Madang, bahuye na Kalip Kanai wari umwarimu wakomokaga mu mudugudu muto wa Talidig, wari hagati ya Basken na Madang. Bidatinze John na Lena batangiye kujya i Talidig kwigisha Bibiliya Kalip na bene wabo. Ibyo byarakaje cyane umuyobozi w’ishuri Kalip yigishagaho, wari Umugatolika, maze asaba abapolisi ko Kalip na bene wabo bakwirukanwa mu ngo zabo. Aho kugira ngo iryo tsinda ricike intege, ryimukiye mu mudugudu wa Bagildig wari hafi aho, rirakura rihinduka itorero rimeze neza cyane. Nyuma yaho haje kubakwa Inzu y’Ubwami nini yajyaga ikorerwamo n’amakoraniro. Ubu mu karere ka Madang hari amatorero arindwi n’amatsinda abiri.

Uko ubutumwa bwiza bwagendaga bukwirakwira i Madang, John na Magdalen Endor hamwe na Jim Baird bo babwirizaga i Lae, umugi munini uri ku nkombe z’inyanja, ku birometero nka 210 mu majyepfo y’iburasirazuba. John yaravuze ati “hafi buri mugoroba iwacu hazaga abantu benshi baje kwiga Bibiliya. Mu gihe cy’amezi atandatu, icumi muri bo bari bamaze kuba ababwiriza.” Ahagana mu mpera z’uwo mwaka, abantu basaga 1.200 baje kureba filimi igaragaza uko Abahamya bakora, yerekaniwe mu nzu y’imikino yo mu mugi wa Lae (La Société du Monde Nouveau en action). Abenshi muri abo bayirebye bari abakozi ba nyakabyizi, kandi basubiye iwabo bajyanye ubwo butumwa bwiza mu midugudu y’iwabo yo mu karere kitaruye ko mu misozi.

Hari ababwiriza barangwa n’ishyaka bajyaga kubwiriza mu turere two hagati mu kirwa, baturutse mu mugi wa Lae. Mu mudugudu wa Wau, hari umugabo witwaga Jack Arifeae. Yari umugabo ubyibushye ufite mu maso hanini kandi wagiraga ishyaka cyane mu murimo wa Yehova. Yari yarashinze itorero rimeze neza ryateraniraga iwe mu rugo. Abantu bagera kuri 30 bo mu bwoko bw’abaryoko bwitwa Kukukuku, kera bwatinywaga cyane ko bwaryaga abantu, na bo bigaga Bibiliya kandi bagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

Hagati aho, mu mudugudu wa Bulolo wari hafi aho, Wally na Joy Busbridge, babwirizanyije ishyaka bituma abayobozi b’idini bari barahagize akarima kabo barakara. Bitewe n’iterabwoba umukoresha wa Wally yashyirwagaho n’abayobozi b’iryo dini, yaramubwiye ati “hitamo kureka idini ryawe, cyangwa uzajye gushaka akazi ahandi.” Wally na Joy bahisemo kwimukira i Lae kandi bakomeza kubwiriza. Nyuma y’igihe runaka baje gukora umurimo w’igihe cyose, bamara n’imyaka myinshi mu murimo wo gusura amatorero.

Abantu bo mu mugi muto wa Popondetta, uri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Lae, bumvise ubutumwa bwiza binyuze kuri Jerome na Lavinia Hotota, bari bagarutse ku ivuko baturutse mu mugi wa Port Moresby. Jerome yarangwaga n’ishyaka kandi agakoresha Ibyanditswe kugira ngo yemeze abantu. Lavinia we yari umugore w’imico myiza wagaragarizaga abandi ko abitayeho by’ukuri. Batangiye kubwiriza, maze nk’uko byumvikana, musenyeri wo mu idini ry’Abangilikani ari kumwe n’abayoboke be benshi, yahise aza iwabo abategeka kutongera kubwiriza. Icyakora Jerome na Lavinia ntibatewe ubwoba n’ayo magambo. Bakomeje kubwiriza kandi bashinga itorero rito ariko rifite ababwiriza barangwa n’ishyaka.

Mu mwaka wa 1963, ubutumwa bwiza bwari bumaze kugera mu mugi wa Wewak, wari kure cyane mu majyaruguru ya Papouasie-Nouvelle-Guinée. Karl Teynor na Otto Eberhardt, bari abubatsi b’Abadage bakoraga ku bitaro by’i Wewak. Ku migoroba no mu mpera z’icyumweru, biganaga Bibiliya n’abantu basaga 100 bari bashimishijwe. Hari umupadiri w’Umugatolika warakajwe n’umurimo abo bavandimwe bakoraga, akoranya agatsiko k’abanyarugomo maze bajugunya amapikipiki ya Karl na Otto mu nyanja. Umwe mu bari bafatanyije n’uwo mupadiri gutegura uwo mugambi, yari umutware w’umudugudu uzwi cyane. Umuhungu we yaje kuba Umuhamya wa Yehova. Kubera ko yatangajwe n’uburyo umuhungu we yahindutse, byatumye na we ahindura uko yafataga Abahamya kandi abaha uburenganzira bwo kubwiriza mu midugudu yategekaga.

HASHYIRWAHO IBIRO BY’ISHAMI

Mu gihe abayobozi b’amadini bo bageragezaga gukumira Abahamya, abavandimwe bateye intambwe bavugana n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru, kugira ngo ‘batume umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko’ (Fili 1:7). Ku itariki ya 25 Gicurasi 1960, umuryango wemewe n’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu bihugu byinshi, wahawe ubuzima gatozi (International Bible Students Association). Ibyo byatumye abavandimwe bashobora guhabwa na leta ibibanza byo kubakamo Amazu y’Ubwami n’andi mazu yo guteza imbere umurimo wo kubwiriza Ubwami.

Mu mpera z’uwo mwaka, Watch Tower Society yafunguye ibiro by’ishami muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. John Cutforth yagizwe umugenzuzi w’ibiro by’ishami. Ariko se ko amazu akodeshwa yari make icyo gihe, ibiro by’ishami byari gukorera he?

Igisubizo cyazanywe na Jim na Florence Dobbins, umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bimukiye muri icyo gihugu. Jim yigeze kuba umusirikare mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi, zari muri Papouasie-Nouvelle-Guinée mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Nyuma yaho, we na Florence bamenye ukuri ndetse bishyiriraho intego yo kwagura umurimo wabo. Jim agira ati “mu mwaka wa 1958, hari umuvandimwe waturutse i Port Moresby aza kudusura iwacu muri leta ya Ohio, maze atwereka amafoto yo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Amaze kugenda, twaje kubona imwe muri ayo mafoto yari yibagiriwe iwacu. Iyo foto yagaragazaga ahantu nyaburanga heza cyane kuruta ahandi hose twari twarabonye. Umugore wanjye yarambwiye ati ‘reka tuyimwoherereze mu iposita.’ Ariko ndamusubiza nti ‘ahubwo reka tuzayimushyire.’”

Hashize umwaka, Jim na Florence hamwe n’abakobwa babo, Sherry na Deborah, bimukiye mu nzu nto y’amatafari, yari mu mugi muto uri mu nkengero za Port Moresby witwa Six Mile. Nyuma yaho gato, Jim yaganiriye na John Cutforth bibaza ahantu bashyira ibiro by’ishami.

John yaramubwiye ati “nashakishije muri uyu mugi wose ahantu twashyira ibiro by’ishami, ariko narahebye!”

Jim yaramushubije ati “ubu se ntibyakorera mu nzu yacu? Ushobora gukorera mu byumba bitatu by’imbere, jye n’umuryango wanjye tukajya mu byumba by’inyuma.”

Ubwo imyiteguro yahise itangira, maze ku itariki ya 1 Nzeri 1960, inzu Jim n’umuryango we babagamo ihinduka ibiro bya mbere by’ishami byo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

‘NIMWAMBURE ABAHAMYA BA YEHOVA UBUZIMA GATOZI’

Ayo majyambere yose ntiyashimishije abaturwanyaga. Kuva mu mwaka wa 1960, amadini yiyita aya gikristo yishyize hamwe afatanya n’umuryango uhuza abahoze mu ngabo za Ositaraliya n’abakizirimo (RSL mu magambo ahinnye y’icyongereza) hamwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, batangiza igikorwa cyihariye cyo guharabika Abahamya ba Yehova no gusaba ko umurimo bakora wahagarikwa.

Ibintu byarushijeho kuba bibi igihe twahaga abaganga, abayobozi b’amadini ndetse n’abategetsi bamwe na bamwe agatabo kasobanuraga uko tubona ibirebana no guterwa amaraso. Nk’uko twari tubimenyereye, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo babaye aba mbere mu kuturwanya. Ku itariki ya 30 Kanama 1960, hari ikinyamakuru cyasohoye ku rupapuro rwacyo rwa mbere, ingingo ifite umutwe uvuga ngo “amadini yarakajwe n’ikibazo cy’amaraso.” Mu ngingo yari iherekeje uwo mutwe, abayobozi b’amadini bavuze ko Abahamya ari ba “antikristo n’abanzi ba Kiliziya.”—South Pacific Post.

Izindi ngingo ziherekeje iyo zabeshyeraga Abahamya ba Yehova ko barwanya leta, ko inyigisho zabo zituma abana bareka ishuri, zikabuza abantu gutanga imisoro, zigashyigikira rya dini ry’abasengaga imana y’ubutunzi kandi zigatuma abantu batagira isuku. Hari n’izindi nkuru zababeshyeraga zivuga ko ngo bahereye ku bwirakabiri bwari bugiye kuba, bagatera ubwoba “abantu batajijutse kugira ngo babigarurire.” Hari n’umuyobozi w’ikinyamakuru wanditse mu kinyamakuru cye anenga Abahamya cyane ngo “babana n’abanyacyaro, bagasangira na bo kandi bagakorana na bo.” Ikindi kinyamakuru na cyo cyarabanenze kivuga ngo bigisha ko “abantu bose bareshya,” kinavuga ko Abahamya “bateje akaga karuta ak’Abakomunisiti.”—South Pacific Post.

Amaherezo, ku itariki ya 25 Werurwe 1962, abagize umuryango uhuza abahoze mu ngabo za Ositaraliya n’abakizirimo (RSL) baregeye ubutegetsi bw’abakoloni, kugira ngo bwambure Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Icyakora, leta ya Ositaraliya yanze icyo cyifuzo ku mugaragaro. Don Fielder yaravuze ati “iryo tangazo ryatumye benshi mu gihugu bahindura ibitekerezo. Abantu b’imitima itaryarya biboneye ko ibyo abaturwanya baturegaga, ari ibinyoma byambaye ubusa.”

MU KARERE K’IMISOZI MIREMIRE

Muri uko kwezi, Tom na Rowena Kitto bavuye i Port Moresby bajya mu rugendo ruvunanye cyane bamazemo ibyumweru byinshi. Bagendaga babwiriza ubutumwa bwiza mu ifasi itari yarigeze ibwirizwa. Iyo fasi yari mu karere k’imisozi miremire y’ibiharabuge yo muri Nouvelle-Guinée.

Imyaka mirongo itatu mbere y’urwo rugendo rwabo, abagabo bakomoka muri Ositaraliya bagendaga bashakisha zahabu, bageze muri ako karere k’imisozi miremire basanga hatuye abantu bagera kuri miriyoni, bitandukanyije rwose n’abandi baturage b’icyo gihugu. Abaturage bo muri iyo misozi batangajwe cyane no kubona abazungu, batekereza ko ari abazimu b’abakurambere babo bagarutse.

Nyuma y’abo bantu bashakishaga zahabu, haje abamisiyonari bo mu madini yiyita aya gikristo. Rowena agira ati “abo bamisiyonari bamenye ko turi mu nzira tuza, babuza abaturage kudutega amatwi. Nyamara ahubwo ibyo ni byo byatumye tumenyekana. Kubera ko abaturage bo muri iyo misozi bakunze kugira amatsiko, twasanze bari badutegerezanyije amatsiko.”

Tom na Rowena bafunguye akaduka gato ahitwa Wabag, mu birometero 80 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umugi wa Mont Hagen. Tom yaravuze ati “abayobozi b’amadini bategetse abayoboke babo kutagira ikintu bagurira iwacu cyangwa icyo batugurisha, cyangwa ngo baganire natwe. Banabokeje igitutu ngo basese amasezerano twagiranye y’ubukode bw’isambu. Icyakora, nyuma y’igihe runaka abo baturage baje kubona ko twari dutandukanye n’abandi bazungu bari bazi. Nta n’umwe utarabonaga ko twabitagaho mu bugwaneza. Incuro nyinshi, iyo twagiraga ikintu cyiza tubakorera byabakoraga ku mutima bagasuka amarira y’ibyishimo, kandi bakatubwira ko batifuza ko twahava!”

KWIGISHA TWIHANGANYE BYATANZE UMUSARURO

Kuva mu mwaka wa 1963 na nyuma yaho, Abahamya benshi baturutse mu bindi bihugu bimukiye mu karere k’imisozi miremire, kugira ngo bageze ubutumwa no ku bandi bantu. Abo bavandimwe na bashiki bacu bahereye mu burasirazuba, bagenda buhoro buhoro bagana mu burengerazuba, amaherezo barangiza kubwiriza ako karere kose, bashinga amatorero n’amatsinda mu duce twinshi.

Ahitwa Goroka, mu ntara y’iburasirazuba yo muri ako karere k’imisozi miremire, hari itorero rito ryabanje guteranira mu rugo rw’umuntu. Nyuma baje kubaka inzu y’ibyatsi yo guteraniramo. Nuko mu mwaka wa 1967, bahubaka Inzu y’Ubwami nziza cyane irimo n’intebe 40. George Coxsen, wamaze imyaka icumi abwiriza muri ako karere, yaravuze ati “nigeze gutera urwenya mvuga ko Harimagedoni izagera izo ntebe zose zitarabona abantu bazuzuye. Mbega ukuntu nibeshyaga! Mu mwaka umwe gusa, hari hasigaye haterana abantu benshi ku buryo byabaye ngombwa ko havuka irindi torero!”

Uvuye aho ugana kure iyo mu burasirazuba hafi y’umudugudu wa Kainantu, Norm Sharein yiganaga Bibiliya n’abantu barenga 50 bamusangaga mu kazu ke buri munsi. Nyuma yaho, Berndt na Erna Andersson, bari abapayiniya, ni bo bakomeje kwita ku bantu bo muri iryo tsinda mu myaka ibiri n’igice yakurikiyeho. Erna yaravuze ati “abo bantu ntibakundaga gukaraba cyangwa kumesa imyenda. Ntibari bazi gusoma no kwandika kandi bari barabaswe n’ubupfumu. Ariko kubera ko twihanganye kandi tukabitaho mu buryo bwuje urukundo, mu gihe gito bamwe muri bo bashoboraga kuvuga mu mutwe imirongo 150 yo muri Bibiliya no kuyisobanura.”

Berndt na Erna bagiranye ubucuti bukomeye n’abantu bo muri iryo tsinda. Erna yaravuze ati “igihe twasabwaga kwimukira i Kavieng, abagore bo mu mudugudu twabagamo baraje barankikiza, bararira barahogora! Buri wese yankorakoraga ku maboko no mu maso, amarira atemba mu maso. Nagiye nsubira kenshi mu nzu yacu y’ibyatsi, nkiherera nkarira. Berndt yagerageje kubahoza ariko biba iby’ubusa. Amaherezo twaje guhaguruka turagenda, abantu benshi bakurikira imodoka yacu biruka bamanuka ku musozi, abagore bagenda baboroga inzira yose. Na n’ubu ntibinyorohera gusobanura agahinda nagize uwo munsi! Mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko cyane igihe mu isi nshya tuzongera guhura n’abo bantu twakundaga!” Abandi bapayiniya bakomereje aho Berndt na Erna bari bagereje, maze aho i Kainantu havuka itorero rihagaze neza.

IMBUTO Z’UBWAMI ZABIBWE ZAREZE

Mu ntangiriro z’imyaka ya za 70, hari itsinda rito ry’Abahamya ryari ryarashinzwe mu mugi wa Mont Hagen, mu birometero hafi 130 mu burengerazuba bwa Goroka. Uwo mugi wari uzwi cyane bitewe n’isoko ryaharemaga buri cyumweru, ryaremwaga n’abantu babarirwa mu bihumbi bavaga mu midugudu yari ku birometero byinshi uvuye aho uwo mugi wari uri. Dorothy Wright, wari umupayiniya utagira ubwoba, yaravuze ati “muri iryo soko twahatanze udutabo tubarirwa mu magana. Abo bantu basubiye mu midugudu yabo bajyanye ubwo butumwa bw’Ubwami, batuma bugera ahantu kure cyane ababwiriza batari gupfa kugera icyo gihe.”

Nyuma yaho, umuhungu wa Dorothy witwa Jim Wright, hamwe na mugenzi we w’umupayiniya witwa Kerry Kay-Smith, boherejwe ahitwa Banz, mu karere kahingwagamo icyayi n’ikawa kari mu kibaya kibereye ijisho cya Wahgi, mu burasirazuba bwa Mont Hagen. Aho bahasanze abanyamadini babarwanyije cyane, boshya abana ngo babatere amabuye babirukane mu midugudu yabo. Kerry yimuriwe mu yindi fasi, Jim aguma i Banz wenyine akora ubupayiniya. Jim yaravuze ati “najyaga nicura kenshi ari nijoro ndyamye mu kazu kanjye k’ibyatsi, ngasenga nti ‘Yehova, kuki ndi hano koko?’ Nyuma y’imyaka myinshi ni bwo nabonye igisubizo cy’icyo kibazo.”

Jim akomeza agira ati “mu mwaka wa 2007, navuye muri Ositaraliya njya i Banz mu ikoraniro ry’intara. Hafi y’aho inzu yanjye y’ibyatsi yahoze, hari Inzu y’Ubwami nziza kandi nshya, ishobora kwagurwa igahinduka Inzu y’Amakoraniro ishobora kwakira abantu 1.000. Nkihagera, hari umuvandimwe waje yiruka, aramfata arankomeza, atangira kundirira ku rutugu. Uwo muvandimwe yitwa Paul Tai. Amaze gutuza, yansobanuriye ko hari hashize imyaka 36 nigishije se Bibiliya. Nyuma yaho Paul yaje gusoma ibitabo se yigiyemo ukuri, maze nawe amenya ukuri. Yambwiye ko asigaye ari umusaza mu itorero.

“Igihe twari mu ikoraniro, umwe mu batanze disikuru yansabye gusobanura ibitotezo twahuye na byo igihe twabwirizaga kera i Banz. Abari bateranye hafi ya bose bararize. Ikoraniro rirangiye, abavandimwe benshi baraje barampobera, bansaba imbabazi barira. Bakiri bato, bari baranyirukanye mu midugudu y’iwabo, bantuka kandi bantera amabuye. Umwe muri bo witwa Mange Samgar, wahoze ari pasiteri mu idini ry’Abaruteriyani, ubu ni umusaza mu itorero. Ni we wigeze kunteza abana ngo bantere amabuye. Mbega uburyo iryo koraniro ryampuje n’abantu ntaherukaga!”

IMBUTO ZAKURIYE MU TURERE TWITARUYE

Nubwo abantu benshi muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bamenye ukuri bakumenyeshejwe n’Abahamya bahuye na bo, abandi bo bamenye ukuri binyuze ku dutabo twabasanze aho batuye mu turere twitaruye (Umubw 11:6). Urugero, ahagana mu mwaka wa 1970, ibiro by’ishami byatangiye kubona raporo y’umurimo wo kubwiriza y’umuntu batazi, ivuye mu itorero batazi ryo mu mudugudu utazwi, uri kure cyane ku ruzi rwa Sepik. Ibiro by’ishami byasabye Mike Fisher, wari umugenzuzi w’akarere, gukora iperereza ngo amenye neza iby’uwo muntu.

Mike yaravuze ati “kugira ngo ngere aho uwo mudugudu uri, nakoze urugendo rw’amasaha icumi mu bwato bwa moteri, ngenda mu migende ifunganye iri mu ishyamba ry’inzitane ryuzuyemo imibu. Amaherezo nagezeyo ku mugoroba, mpura na wa muntu tutazi wajyaga atanga raporo, nsanga ari umuntu wari umaze imyaka myinshi aciwe, ariko mbere wabaga mu kandi gace. Yari yarasubiye ku ivuko, yihana ibyaha yari yarakoze, atangira kubwiriza. Muri uwo mudugudu hari abantu bakuze bagera kuri 30 biyitaga Abahamya ba Yehova, kandi bamwe muri bo bari bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe. Nyuma yaho gato, uwo mugabo wari warihannye yaje kugarurwa, kandi iryo tsinda ryemerwa ku mugaragaro n’ibiro by’ishami.”

Mu mwaka wa 1992, Daryl Bryon wari umugenzuzi w’akarere, yamenye ko hari umudugudu wari ahantu kure warimo abantu bashimishijwe n’ukuri. Daryl yaravuze ati “kugira ngo ngere muri uwo mudugudu, nakoze urugendo rw’ibirometero 80 mu modoka, mara isaha n’igice ngenda mu ishyamba ry’inzitane, hanyuma nongera kumara indi saha nzamuka mu ruzi ndi mu bwato bukoresha ingashya. Icyantagaje ni uko ku nkombe z’urwo ruzi rukikijwe n’imisozi miremire cyane, hari inzu nshya yanditseho ngo ‘Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.’

“Hari abantu bashimishijwe bagera kuri 25 bateraniraga muri iyo nzu buri cyumweru, kugira ngo bige igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Kubera ko bavugaga ko ari Abahamya, nababajije niba bagihekenya mayirungi. Baranshwishurije bati ‘reka da! Twabiretse kera tugitangira kumenya ukuri, ubu hashize umwaka.’ Birumvikana ko nishimye igihe ibiro ry’ishami byongeraga iryo tsinda ku matorero yo mu karere nasuraga.”

HAZA ABAMISIYONARI BENSHI

Mu myaka ya 1980 na 1990, umurimo wo kubwiriza muri Papouasie-Nouvelle-Guinée wafashe indi ntera, igihe hazaga abamisiyonari baherewe imyitozo mu Ishuri rya Gileyadi, abize Ishuri ry’Abitangiye Gukora Imirimo n’abapayiniya ba bwite bari bavuye muri Ositaraliya, muri Kanada, mu Bwongereza, muri Finilande, mu Budage, mu Buyapani, muri Nouvelle-Zélande, muri Filipine, muri Suwede, muri Amerika no mu bindi bihugu. Kubera ko bamwe muri abo babwiriza baje gushakana n’abandi babwiriza barangwa n’ishyaka, byarushijeho kutugirira akamaro.

Abenshi muri bo iyo bageraga muri icyo gihugu, bamaraga amezi abiri cyangwa atatu biga ururimi rw’igitokipisini cyangwa igihirimotu. Abo banyeshuri bigaga ururimi mu gitondo, maze nyuma ya saa sita bakajya mu murimo wo kubwiriza bashyira mu bikorwa ibyo babaga bize. Ibyo byafashije benshi muri bo, ku buryo mu mezi make gusa batangiye kwigisha abantu Bibiliya no gutanga ibiganiro.

Kwiga urundi rurimi nanone byabafashije kumenya kwihangana no kwishyira mu mwanya w’abandi, mu gihe babwiriza abantu batazi gusoma no kwandika. Byatumye bafasha abantu benshi bashimishijwe kugira ubumenyi bw’ibanze bwabafashije gusoma Ijambo ry’Imana (Yes 50:4). Umubare w’ababwiriza warazamutse uva ku 2.000 mu mwaka wa 1989 ugera ku 3.000 mu mwaka wa 1998. Habayeho ukwiyongera kwa 50 ku ijana mu myaka icyenda gusa.

Nubwo byabaye ngombwa ko abenshi muri abo babwiriza bava muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bitewe n’ibibazo by’uburwayi ndetse n’izindi mpamvu, basize umurage mwiza cyane. Kandi koko, abo bavandimwe bakundwa baracyibukwa cyane bitewe n’ubudahemuka bwabo n’urukundo bagaragaje.—Heb 6:10.

IMIRIMO Y’UBWUBATSI YATUMYE UMURIMO WAGUKA

Uko umubare w’ababwiriza b’Ubwami wagendaga wiyongera, ni na ko hakenerwaga Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro no kwagura amazu y’ibiro by’ishami. Ibyo byagezweho bite?

Mbere y’umwaka wa 1975, urwego rwa leta rushinzwe ubutaka rwageneraga amadini ibibanza. Amadini abishaka yasabaga ikibanza, agasobanurira komisiyo ishinzwe gutanga ibibanza impamvu agishaka. Ikibanza cyatangirwaga ubuntu, ariko ugihawe akaba atagomba kumara igihe kirekire ataracyubaka.

Mu mwaka wa 1963, nubwo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo babirwanyije cyane, Abahamya ba Yehova bahawe ikibanza cyiza cyane i Port Moresby. Icyo kibanza cyari ku ibanga ry’umusozi, ahantu hitegeye isoko rya Koki n’inyanja ya Corail ifite amazi asa n’ubururu. Muri icyo kibanza, haje kubakwa inzu y’amagorofa abiri yarimo ibiro by’ishami ndetse hubakwa n’Inzu y’Ubwami. Ibindi bibanza twahawe i Port Moresby byagiye byubakwamo Amazu y’Ubwami, urugero nk’ahitwa Sabama, Hohola, Gerehu na Gordon.

Mu mugi wa Gordon hari ikibanza cyari ahantu heza cyane hafi mu mugi rwagati, cyari kigenewe kuzubakwamo katederali y’Abangilikani. Ron Fynn, wamaze imyaka 25 akorera umurimo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, yaravuze ati “igihe twajyaga kubonana n’abagize komisiyo ishinzwe gutanga ibibanza, uhagarariye iyo komisiyo yabwiye umupasiteri w’Abangilikani ko iyo komisiyo itashimishijwe n’ukuntu Abangilikani bigaruriye icyo kibanza rwihishwa kandi bakaba baragiye bagikoresha nabi bishakira amafaranga. Uwo muyobozi yongeyeho ko Abangilikani batazongera guhabwa ikindi kibanza, kugeza igihe komisiyo izaba imaze kubona neza ko ibibanza bafite babikoresha icyo babisabiye.

“Uwo muyobozi amaze kuvuga atyo, yambajije ikibanza twifuza. Namubwiye ko ikibanza twifuza cyane ari icyari i Gordon, aho katederali y’Abangilikani yari iteganyijwe kubakwa. Wa Mupasiteri w’Abangilikani yahise ahaguruka kugira ngo arwanye icyo gitekerezo, ariko umuyobozi w’iyo komisiyo amutegeka kwicara. Narakomeje ndavuga kugeza ndangije. Abari aho bose batangajwe n’uko iyo komisiyo yahaye itorero ryacu icyo kibanza.”

Muri icyo kibanza haje kubakwa Inzu y’Ubwami n’indi nzu y’amagorofa ane ikoreramo ibiro by’ishami. Ayo mazu mashya y’ibiro by’ishami yeguriwe Yehova ku itariki ya 12 Ukuboza 1987. Ikibanza twahoranye cyari ahitwa Koki, twarakigurishije. Hagati y’umwaka wa 2005 n’uwa 2010, ayo mazu y’ibiro by’ishami yongeweho inzu y’amagorofa ane y’amacumbi, Inzu y’Ubwami n’ibiro by’ubuhinduzi. Ayo mazu yeguriwe Yehova ku itariki ya 29 Gicurasi 2010.

Muri iki gihe, mu gihugu hose hari Amazu y’Ubwami n’andi aberamo amateraniro agera kuri 89. Ahenshi mu giturage, amazu aberamo amateraniro aba yubakishijwe ibiti n’ibyatsi. Icyakora, mu migi minini ayo mazu aba yubakishijwe ibikoresho bikomeye. Amenshi muri ayo mazu mashya yubatswe muri porogaramu yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make, yatangiye gukurikizwa muri Papouasie-Nouvelle-Guinée guhera mu mwaka wa 1999.

BAKOMEJE KWIHANGANA NUBWO BAHUYE N’INGORANE

Amadini atandukanye akorera muri Papouasie-Nouvelle-Guinée yasaga n’ayari yarumvikanye aho buri dini ryagombaga gukorera. Buri dini ryabaga rifite ifasi yaryo, kandi rikaba ryiteze ko andi madini atagomba kuyivogera. Birumvikana ariko ko Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bwiza ku bantu bose bifuza kubwumva, aho baba bari hose. Iyo mikorere yabo no kuba hari benshi mu bumvise ukuri bakwitabiriye neza, byarakaje abayobozi b’amadini.

Norm Sharein agira ati “maze kwimukira ku kirwa gito cya Kurmalak, mu ntara y’uburengerazuba bwa Nouvelle-Bretagne, umwe mu bantu ba mbere baje kunsura yari umupasiteri wo mu idini ry’Abangilikani.” Yarambwiye ati “nta burenganzira ufite bwo kubwiriza muri paruwasi yanjye. Abantu bahatuye basanzwe ari Abakristo!”

“Nyuma yaho, nabonye umwe mu bo nayoboreraga icyigisho cya Bibiliya, avugama cyane agana ku nkombe mu mvura nyinshi, kandi n’inyanja imeze nabi. Mu by’ukuri, kujya mu nyanja ikirere kimeze gityo, byari ugushyira ubuzima bwe mu kaga. Yakuruye ubwato bwe abuzika ku nkombe, aza yahagira cyane maze ambwira ko hari ubwato asize inyuma bwuzuye Abagatolika, bayobowe n’umwarimu wa gatigisimu baje kunkubita. Kubera ko nta ho nashoboraga guhungira, nasabye Yehova kugira ngo ampe ubwenge n’imbaraga.

“Ubwato bumaze kuhagera, havuyemo abagabo bagera kuri 15 bisize irangi ritukura mu maso, icyo kikaba cyari ikimenyetso kigaragaza ko bari bagambiriye kungirira nabi. Aho kugira ngo ntegereze ko bangeraho, naramanutse njya kubasanganira. Nari nabanje kugira ubwoba, ariko bwari bwashize. Igihe nagendaga mbasanga barantutse, bibwira ko nari kubaha impamvu yo kungirira nabi, ariko nakomeje gutuza.

“Nanone aho hari umugabo ugeze mu za bukuru nayoboreraga icyigisho cya Bibiliya, akaba yari nyir’icyo kirwa. Yabwiye abo bantu nta ntego mbi agamije, ati ‘Abahamya ba Yehova ntibarwana. Nimumukubite murebe ko abasubiza!’

“Naribajije nti ‘ese uyu ari mu ruhande rwa nde?’ Ku bwanjye nifuzaga ko yaceceka.

“Maze umwanya munini mvugana n’abo bagabo ngerageza kubumvisha uko ibintu biteye, nababwiye ko bakwiye kugenda, maze mpereza umukono umuyobozi wabo kugira ngo ngaragaze ko nta nabi yindi ihari. Uwo muyobozi yaratangaye arebana n’abo bagabo. Hanyuma na we yankoze mu ntoki. Ibyo byatumye umwuka mubi uhosha, maze twese dukorana mu ntoki. Ibyo birangiye baragiye, nanjye numva ndaruhutse! Nahise ntekereza ku magambo Pawulo yandikiye Timoteyo agira ati ‘umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, kandi akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi.’”—2 Tim 2:24.

Berndt Andersson yibuka ko mu mudugudu umwe wo mu misozi miremire, umupasiteri wo mu idini ry’Abaluteriyani yazanye n’igitero cy’abantu bagera kuri 70 bavuye mu wundi mudugudu, ashaka kwirukana Abahamya no gusenya Inzu yabo y’Ubwami. Berndt yavuye mu mudugudu ajya gusanganira abari bagize ako gatsiko, bituma acubya uburakari bwabo. Yegereye pasiteri, amubaza impamvu Abaluteriyani bavuga ko Imana yitwa Anutu, iryo rikaba ari izina ry’imana gakondo yo muri ako gace bamwe mu bamisiyonari bo mu madini yiyita aya gikristo bakundaga gukoresha. Uwo mupasiteri yavuze ko riboneka muri Bibiliya, maze Berndt amubaza aho riboneka. Yarambuye Bibiliya ye, ariko bimaze kugaragara ko atashoboraga kubona uwo murongo, Berndt yamusabye gusoma muri Zaburi ya 83:18. Amaze kubona aho igitabo cya Zaburi giherereye, nabwo ari uko bamufashije kuhabona, yatangiye kuhasoma mu ijwi riranguruye. Ageze ku izina Yehova, yahise afunga Bibiliya, maze arasakuza ati “iki ni ikinyoma!” Byari byamurangiranye; we ubwe yahise abona ko amaze guciraho iteka Bibiliya ye. Ibyo bimaze kuba, benshi mu bayoboke be bahinduye uko bafataga Abahamya.

Hari igihe abanyamadini batwanga batwikaga Amazu y’Ubwami y’ibyatsi, urugero nk’iyo batwitse mu mudugudu wa Agi, mu ntara ya Milne Bay. Icyakora icyo gihe bwo, umwe mu batwitse iyo nzu, wari wasinze igihe bayitwikaga, yaje kubabazwa cyane n’ibyo yari yakoze. Nyuma yaho, yegereye abavandimwe, yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, aza no kuba umupayiniya. Byongeye kandi, yemerewe kuba mu nzu y’umupayiniya iri mu kibanza cy’iyo Nzu y’Ubwami yongeye kubakwa. Bityo, yatangiye kwita kuri iyo nzu yari yaratwitse!

Muri iki gihe ibitotezo byose by’amadini bisa n’aho byahagaze. Craig Speegle agira ati “twinjiye mu gihe cy’amahoro, ariko hari ibindi bibazo byavutse. Hariho urugomo akenshi ruterwa n’udutsiko tw’insoresore twigometse hamwe n’abajura biyise raskols. Bityo rero, iyo Abahamya ba Yehova babwiriza mu duce duteje akaga, abavandimwe bakorera mu matsinda kandi bagakomeza kubwiriza bareba aho bagenzi babo bageze.”

Abamisiyonari bitwa Adrian na Andrea Reilly bagira bati “iyo uzwi ko uri Umuhamya wa Yehova birafasha.” Adrian agira ati “waba ugiye guhaha cyangwa kubwiriza, ni byiza kwitwaza ibitabo. Ni iby’ukuri ko ibyo bitakwizeza umutekano ijana ku ijana, ariko bishobora kugufasha kubera ko bigaragaza ko uri umukozi wa Yehova. Hari igihe imodoka yanjye yapfiriye mu gace ko muri Lae gateje akaga. Nari jyenyine, maze ngiye kubona mbona nkikijwe n’insoresore zasaga n’aho zishaka kungirira nabi. Icyakora babiri muri bo baramenye bitewe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya twari duherutse kugirana. Ibyo byatumye bamvuganira. Bityo aho kugira icyo banyiba cyangwa ngo bangirire nabi, natangajwe no kubona basunika imodoka yanjye yari yapfuye bakayigeza ku icumbi ry’abamisiyonari, kandi ibyo byatumye numva nduhutse.”

Ikindi gihe, mushiki wacu yari mu isoko maze abajura bitwaje ibyuma baramubwira bati “duhereze isakoshi yawe.” Yahise ayibahereza, maze bariruka. Hashize iminota mike, baragarutse, bamusaba imbabazi kandi bamusubiza isakoshi ye n’ibyarimo byose. Kuki bayigaruye? Ni ukubera ko igihe bafunguraga iyo sakoshi, babonyemo Bibiliya ye n’igitabo Comment raisonner maze bumva ibyo bari bakoze atari byo.”

UBURYO BUNYURANYE BWO KUBWIRIZA

Elsie Thew wabwirije muri Papouasie-Nouvelle-Guinée ari kumwe n’umugabo we Bill, guhera mu mwaka wa 1958 kugeza 1966, yagize ati “twabwirizaga ahantu hose twashoboraga kubona abantu. Twabaganirizaga tubasanze mu midugudu yabo, mu ngo zabo, mu mirima yabo, mu masoko no mu tuyira tw’icyaro. Twabwirizaga abarobyi tubasanze ku nkombe z’inyanja n’inzuzi. Muri iyo minsi yo hambere, nanone twitwazaga ikarita y’isi kugira ngo dushobore kwereka abantu bo mu turere twitaruye ibihugu dukomokamo. Ibyo byari ngombwa cyane kubera ko rimwe na rimwe twazaga n’indege, kandi abo baturage ntibari bazi ko hari ahandi hantu haba abantu, bityo bagatekereza ko twavuye mu ijuru! Twaberekaga ko natwe twakomokaga mu kandi karere k’isi imwe n’iyo batuyeho.”

Uburyo bumwe rukumbi bwo kugera mu midugudu iri ku nkombe ndende z’inyanja n’inzuzi nyinshi zo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, ni ugukoresha ubwato. Steve Blundy agira ati “umuvandimwe Daera Guba, ukomoka i Hanuabada ho muri Port Moresby, yari akuze kandi yari umusare umenyereye cyane iby’amato. Yari afite amato abiri y’umuvure munsi y’inzu ye, bityo jye na mugenzi wanjye twakoranaga ubupayiniya twamufashije kubona imbaho yari akeneye kugira ngo abuteranye akoremo ubwato bita puapua bugendeshwa n’imyenda. Umwenda wabugendeshaga wari ihema. Daera ni we wari umusare mukuru w’ubwo bwato, agafatanya n’abandi bavandimwe babiri cyangwa batatu bo muri Hanuabada, kandi twakoze ingendo zitari nke dusura imidugudu yo hafi ya Port Moresby yubatswe ku nkombe.”

Mu mpera z’imyaka ya za 60, Berndt Andersson yakoreraga ku kirwa cyiza cyane cya Nouvelle-Irlande, kiri ku birometero 650 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ikirwa kinini. Berndt yaranditse ati “abantu baturukaga mu turwa duto two hafi aho bakaza kudusaba ngo tuzabasure. Ariko kugira ngo tubigereho, twari dukeneye ubwato, kandi ibyo byasaga naho ari inzozi zidashoboka bitewe n’uko amafaranga twasubizwaga buri kwezi yari make. Twari dufite imbaho nke twabitse mu kazu twabikagamo ibintu, ariko ntizari zihagije ku buryo zavamo ubwato. Icyo kibazo twakibwiye Yehova mu isengesho. Hanyuma mu buryo tutari twiteze, umuvandimwe wo muri Lae yatwoherereje amadolari 200 kugira ngo adufashe gusura abatuye muri ibyo birwa. Twashoboye gukora ubwato, tubwita Umupayiniya (Pioneer). Hari hasigaye kubushakira moteri. Nanone uwo muvandimwe ukundwa cyane, yaduhaye amafaranga twari dukeneye kugira ngo tugure moteri nto y’ubwato. Ubwo noneho twashoboraga kujya gusura abaturage bo muri ibyo birwa byiza cyane!”

Ahagana mu mwaka wa 1990, umugenzuzi w’akarere witwa Jim Davies, ari kumwe n’abandi bavandimwe batatu, bakoze gahunda yo kujya kubwiriza mu nkambi y’impunzi yari mu masoko y’uruzi rwa Fly hafi y’umupaka wa Indoneziya. Abavandimwe bari bateganyije ko twari gucumbika ku mugore wari ushimishijwe wari ufite umugabo wungirije umuyobozi w’inkambi. Jim yaravuze ati “twamaze hafi amasaha abiri tuzamuka mu ruzi rwa Fly turi mu bwato bwa moteri. Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo, twageze ahantu hatari ibiti byinshi mu ishyamba, tubona umuhanda w’igitaka ugana mu nkambi yari kure. Aho ni ho twategerereje imodoka.

“Amaherezo, mu ma saa kumi n’imwe za nimugoroba ni bwo twabonye imodoka. Twashyize imitwaro yacu mu modoka, turayurira, tumaze kugenda metero nk’ijana, iba irapfuye! Umushoferi wabonaga nta cyo bimubwiye; yabonye aho ikibazo kiri, ashaka umukwege maze asesera munsi y’imodoka ahambiranya ibyuma byari byacitse. Naratekereje nti ‘iyi modoka ntitugeza iyo tujya!’ Ariko naribeshyaga. Uwo mukwege wakomeje gufata ibyo byuma byari byacitse mu gihe cyose cy’urugendo rwamaze amasaha atanu, rwose tukaba twararukoze shoferi yashyizemo interimediyeri kubera ko umuhanda wari mubi. Incuro nyinshi imodoka yaranyereraga bikaba ngombwa ko tuyisunika. Twagezeyo saa yine z’ijoro tunaniwe kandi twuzuye ibyondo.

“Twamaze iminsi itatu tubwiriza mu nkambi ngari iri mu ishyamba, dutanga ibitabo byose twari twajyanye. Nanone twahuye n’umugabo wari waraciwe, atubwira ko yifuzaga kugarukira Yehova. Nyuma yaho twashimishijwe no kumenya ko yagaruwe mu itorero. Nanone umugore we, na bamwe mu bana be, ubu bari mu kuri. Wa mugore wari ushimishijwe hamwe n’umugabo we baduhaye icumbi, ubu na bo bari mu kuri.”

UMURIMO WO GUSURA AMATORERO ATURIYE URUZI RWA SEPIK

Uruzi rwa Sepik rureshya n’ibirometero bisaga 1.100, rukaba rumeze nk’ikiyoka kinini cy’ibihogo, cyihotagura gituruka mu misozi miremire kikagera mu nyanja. Hari aho urwo ruzi ruba ari rugari cyane ku buryo biba bitoroshye kureba ku nkombe yo hakurya. Urwo ruzi ni inzira nyabagendwa, abavandimwe bakaba barunyuramo buri gihe, hakubiyemo n’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Reka twumve uko byagendekeye umugenzuzi usura amatorero n’umugore we, igihe basuraga amatorero banyuze muri urwo ruzi runini cyane.

Warren Reynolds yaranditse ati “mu gitondo cya kare jye n’umugore wanjye Leann, twahagurukiye mu mugi wa Wewak n’imodoka yacu iziritseho ubwato bwacu bwa metero eshatu n’igice bukozwe muri aluminiyumu. Tumaze kugenda amasaha atatu mu modoka, ahenshi bikaba byarabaga ngombwa ko dushyiramo interimediyeri, twaparitse imodoka hafi y’uruzi, maze mu minsi yakurikiyeho tuzamuka mu ruzi tugiye gusura ababwiriza bagera kuri 30 bo mu midugudu ine ituriye imigezi yisuka mu ruzi rwa Sepik.

“Twahagurutse n’ubwato bwacu bwa moteri bupakiye ibikoresho bya ngombwa, hanyuma tuzamuka mu ruzi. Hashize isaha twakase mu ruzi rwa Yuat rwisuka mu ruzi rwa Sepik, hanyuma tugenda andi masaha abiri tubona kugera mu mudugudu wa Biwat. Tugezeyo, abavandimwe n’abo bayoborera icyigisho cya Bibiliya batwakiranye urugwiro, bamwe muri bo bafata ubwato bwacu bajya kububika muri imwe mu mazu yabo. Tumaze gufata amafunguro agizwe n’ibitoki n’umutobe w’imbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’imikindo, twese twafashe inzira tumara amasaha abiri tunyura mu bishanga, tuyobowe n’ababwiriza bari badutwaje imitwaro yacu. Amaherezo twaje kugera mu mudugudu muto witwa Dimiri, tunywa n’umutobe w’imbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’imikindo kugira ngo twice akanyota, turangije dusasa mu nzu y’ibyatsi tumanika n’inzitiramibu yacu. Tumaze kurya ibikoro, twagiye kuryama.

“Mu midugudu itatu yo muri ako gace, hari ababwiriza cumi na bane. Mu minsi mike yakurikiyeho, twabwirije muri buri mudugudu, kandi tubonamo abantu benshi bashimishijwe. Nanone twashimishijwe no kubona imiryango ibiri y’abantu bigaga Bibiliya basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo bemererwe kuba ababwiriza b’Ubwami. Abandi babwiriza batanze ibyokurya byoroheje byakoreshejwe muri ubwo bukwe, bigizwe n’ibikoro, ibiribwa byitwa sago, imboga n’inkoko ebyiri.

“Ku Cyumweru, twashimishijwe no kubona abaturage 93 bari baje kumva disikuru y’abantu bose! Amateraniro arangiye, twahetse ibikapu byacu, twigaba kuri iryo zuba dusubira i Biwat. Tuhageze, twasize imitwaro yacu mu rugo rw’umuntu wigaga Bibiliya, maze dutangira kubwiriza. Abantu benshi bemeye ibitabo twabahaye, kandi hari n’abemeye kwiga Bibiliya. Muri iryo joro, turi mu rugo rw’umuntu wigaga Bibiliya, twariye dukikije umuriro maze umwotsi ukirukana imibu.

“Bukeye bwaho, twarazindutse dusubira aho twari twasize ubwato, tubutsurira mu ruzi, dutangira urugendo ikibunda cyabuditse, tugenda twishimira kureba inyoni n’amafi yasimbukaga mu mazi. Twabisikanaga n’abagize imiryango babaga bari ku bihare by’imigano bapakiyeho ibintu bajyanye ku isoko, bakatunyuraho bitonze.

“Tugeze aho twari twasize imodoka yacu, twongeye gushyira lisansi mu bwato, tuvoma amazi yo kunywa kandi dufata ibindi bintu twari gukenera. Hanyuma twafashe iy’uruzi tujya gusura ababwiriza 14 batuye i Kambot. Twahageze nyuma y’amasaha abiri, twatose cyane bitewe n’imvura nyinshi. Twavuye i Kambot, tuzamuka mu ruzi, ubwato bwacu bwuzuye ababwiriza, tujya mu mudugudu munini wubatswe ku nkombe zombi z’uruzi. Twakomeje kubwiriza abantu bari bashimishijwe kugeza nimugoroba. Twagarutse tubwiriza abantu bari bicaye ku bihare by’imigano. Kubera ko bari batubonye mu gitondo tuzamuka muri urwo ruzi, bari bategereje ko tugaruka. Kubera ko amafaranga ari ingume muri ako karere kitaruye, abaturage bagaragazaga ko bishimiye ko twabasuye tukabaha udutabo baduha impano z’ibiribwa zigizwe n’ibihaza, ibitoki, amafi yumye n’imbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’imikindo. Izuba rirenze, twagarutse muri Kambot duteka ku byo bari baduhaye.

“Muri Kambot, amateraniro yaberaga mu nzu yubatse hejuru y’ibiti bishinze mu butaka, kimwe n’andi mazu yose yo muri ako karere. Mu gihe cy’imvura, ako karere kose kuzura amazi, noneho abantu bakaza bavugama ubwato bwabo bakagera ku muryango w’inzu iberamo amateraniro. Mu gihe twasozaga uruzinduko rwacu, abantu 72 baje kumva disikuru y’abantu bose, hakubiyemo n’abari bakoze urugendo rw’amasaha atanu kugira ngo bagere aho.

“Tumaze kugaruka aho twari twasize imodoka dukoresha mu murimo wo gusura amatorero, twafashe ubwato bwacu tubuhambira hejuru y’imodoka, maze dukora urugendo rw’amasaha atatu dusubira iwacu. Mu nzira, twagendaga dutekereza ku bantu baturiye uruzi rwa Sepik. Nanone twatekerezaga ku rukundo Yehova abakunda, rukaba rugaragarira ku mihati umuteguro ushyiraho, kugira ngo bakomeze kugaburirwa neza mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu twishimira kuba muri uwo muryango uhebuje!”

BAKIRANA N’IMYUKA MIBI

Nubwo abenshi mu batuye muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bavuga ko ari Abakristo, benshi muri bo baracyiziritse ku myizerere yabo gakondo, hakubiyemo no gusenga abakurambere no gutinya imyuka mibi. Hari igitabo cyavuze ko mu myaka ya vuba aha “ubumaji n’ubupfumu byiyongereye cyane.” Ni yo mpamvu abantu bakunze kuvuga ko indwara n’urupfu biterwa n’imyuka mibi cyangwa abakurambere.

Ukuri kwa Bibiliya kubatura rwose abantu bari mu mimerere nk’iyo. Koko rero, hari bamwe mu bapfumu bemeye imbaraga z’Ijambo ry’Imana, bareka ibikorwa byabo maze bayoboka ugusenga k’ukuri. Reka dufate ingero ebyiri:

Soare Maiga yabaga mu mudugudu uri ku birometero 50 uvuye i Port Moresby, kandi abantu baramutinyaga cyane bitewe n’imbaraga z’imyuka mibi yari afite. Icyakora, yagize amatsiko yo kumenya ibyo Abahamya ba Yehova bizera maze atangira kwifatanya n’itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya. Bidatinze, yemeye ukuri areka inzira yagenderagamo. Ariko igihe yageragezaga kwikuraho ibintu yakoreshaga mu bupfumu bwe, yajyaga kubona akabona byagarutse mu buryo bw’amayobera! Ariko kandi, Soare yari yariyemeje rwose ‘kurwanya Satani.’ Bityo umunsi umwe yarabifashe byose abishyira mu mufuka, ashyiramo ibuye kugira ngo biremere, aragenda abijugunya mu nyanja ku cyambu cya Port Moresby (Yak 4:7). Icyo gihe ntibyongeye kugaruka. Nyuma yaho, uwo mugabo w’intwari yabaye Umuhamya w’Imana y’ukuri Yehova urangwa n’ishyaka.

Kora Leke yavuraga abarwayi akoresheje ubupfumu n’imiti y’ibyatsi. Ariko atangiye kwiga Bibiliya, yarwanye intambara yo guca ukubiri n’umudayimoni wamufashaga mu bupfumu bwe. Kimwe na Soare, Kora yari yariyemeje guca ukubiri n’abadayimoni, kandi Yehova yaramufashije abigeraho. Nyuma yaho, yabaye umupayiniya w’igihe cyose, aza no kuba umupayiniya wa bwite. Ndetse n’igihe uwo muvandimwe w’indahemuka yari ageze mu za bukuru amaguru ye yaramugaye, yakomeje kugeza ubutumwa bwiza ku baturanyi be.

Kora yabigenza ate kugira ngo agere ahantu yakundaga kubwiririza? Abavandimwe bamugezagayo bamucunga ku ngorofani, ubwo bukaba ari bwo buryo bwiza bari bafite. Nyuma yaho, umuvandimwe wifashije ukora ku biro by’ishami, yamukoreshereje igare ry’abamugaye, rikozwe mu byuma bikorwamo intebe zisanzwe n’amapine y’igare, n’umwenda w’ihema wo kwicaraho. Ubwo buryo bushya bwo kugenda Kora yari abonye, bwatumye ashobora kujya aho ashaka, kandi yabukoresheje mu buryo bwuzuye! Mbega ukuntu abo bantu bageze mu za bukuru batanga urugero rwiza! Kandi se mbega ukuntu bagomba kuba basusurutsa umutima wa Yehova!—Imig 27:11.

KWIGISHA ABANTU GUSOMA NO KWANDIKA

Mu Baroma 15:4 hagira hati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha.” Uko bigaragara, Imana ishaka ko abagize ubwoko bwayo bamenya gusoma no kwandika. Bityo rero, nk’uko twamaze kubivuga, Abahamya ba Yehova bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bashyizeho imihati myinshi kugira ngo bigishe abantu gusoma no kwandika.

Birumvikana ariko ko kwiga gusoma no kwandika bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, cyane cyane ku bageze mu za bukuru. Ariko iyo umunyeshuri afite umutima ukunze, ubusanzwe ntatinda kugira amajyambere. Koko rero, Ijambo ry’Imana rishobora kugira imbaraga ku bantu boroheje kurusha abandi bose, kandi bakaba batazi gusoma na busa.

Reka dufate urugero rw’umusore witwa Save Nanpen ukomoka mu masoko y’uruzi rwa Sepik. Igihe Save yimukiraga i Lae, yabonye ku ncuro ya mbere ibintu bigize umuco w’ibihugu by’i Burayi na Amerika utandukanye n’uwo yakuriyemo. Nanone yahuye n’Abahamya ba Yehova bamugezaho ibyiringiro by’Ubwami. Ibyo yumvise byamukoze ku mutima cyane, atangira kujya mu materaniro ya gikristo, kandi bidatinze, yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa. Ariko yajijinganyaga gutera intambwe ikurikira, ari yo yo kubatizwa. Kubera iki? Yari yarasezeranyije Yehova ko atazabatizwa atarashobora kwisomera Bibiliya. Yize ashyizeho umwete maze agera ku ntego ze zo mu buryo bw’umwuka.

Abantu batazi gusoma no kwandika baracyari benshi, ariko mu turere twinshi hubatswe amashuri, kandi abana b’Abahamya na bo bajya kwiga muri ayo mashuri. Mu by’ukuri, usanga abana bacu bakiri bato ari intangarugero mu birebana no gusoma no kwandika, ahanini ibyo bikaba biterwa n’uburere bwiza bahabwa n’ababyeyi babo n’imyitozo baherwa mu materaniro ya gikristo, urugero nk’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

UKURI KWA BIBILIYA GUHINDURA IMIBEREHO

Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘intwaro turwanisha si izo mu buryo bw’umubiri, ahubwo Imana ni yo iziha imbaraga kugira ngo zisenye ibintu byashinze imizi’ (2 Kor 10:4). Hari igihe umurongo umwe w’ibyanditswe ushobora kugira imbaraga zo guhindura umuntu, nk’uko byagenze ku mugore witwa Elfreda. Igihe umuntu yerekaga Elfreda izina ry’Imana muri Bibiliya ye yo mu rurimi rwa Wedau, yagiye kureba mu nkoranyamagambo maze asanga ibyo Bibiliya yavuze ku byerekeye izina ry’Imana ari byo koko. Yaribwiye ati ‘Abahamya ba Yehova bigisha ukuri.’ Icyakora, umugabo we Armitage, ntiyashakaga kugira icyo avugana n’Abahamya. Yari umusinzi agahekenya mayirungi, akanywa itabi kandi yari umunyamujinya.

Armitage amaze kureka akazi yakoreraga i Lae, we n’umugore we Elfreda bimukiye muri Alotau mu ntara ya Milne Bay, ahantu hatabaga Abahamya. Hagati aho, Elfreda yatanze amafaranga kugira ngo ajye ahabwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! uko asohotse, kandi yiganaga Bibiliya n’umupayiniya witwa Kaylene Nil-sen bakoresheje amabaruwa. Kaylene agira ati “buri cyumweru Elfreda yonyohererezaga ibaruwa irimo ibisubizo.”

Nyuma yaho, Geordie na Joanne Ryle bize mu ishuri rya Gileyadi, boherejwe i Milne Bay maze basura Elfreda kugira ngo bamutere inkunga, kandi bakorane na we umurimo wo kubwiriza. Geordie agira ati “Armitage yansabye ko twigana Bibiliya. Kubera imyifatire yari afite, nibazaba mu by’ukuri icyo yari agamije. Ariko tumaze kwigana ukwezi kumwe, namenye ko yari afite umutima utaryarya. Nyuma yaho yarabatijwe, kandi amaherezo yaje kuba umukozi w’itorero.” Ubu abuzukuru n’abuzukuruza be baracyari mu kuri, kandi umwuzukuru we witwa Kegawale Biyama twigeze kuvuga, ni umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami muri Port Moresby.

Igihe Don na Shirley Fielder bakoreraga umurimo w’ubupayiniya muri Hula, batangiye kwigana Bibiliya na Alogi na Renagi Pala. Don yaranditse ati “Alogi yari umujura kandi yahoraga arwana. Yari arwaye indwara yari yaratumye uruhu rwe ruhindana ku buryo yasaga nabi, kandi yari arwaye igisebe cy’umufunzo ku munwa. We n’umugore we bahekenyaga mayirungi, ku buryo amenyo yabo yari yarahindutse umukara n’ishinya irimo amaraso. Alogi yari wa muntu utatekereza ko yamenya ukuri. Ariko kandi, we n’umugore we bashimishijwe n’ukuri, bakajya baza mu materaniro, bakicara inyuma batuje.

Don agira ati “hashize amezi asaga atandatu, Alogi yagize ihinduka ritangaje. Yaretse kwiba, kurwana, kurakara, kandi we na Renagi batangiye kugira isuku ku mubiri no kwifatanya mu materaniro. Nanone batangiye kubwiriza abandi ubutumwa bwiza. Mu by’ukuri, bo hamwe n’abandi bake ni bo babaye ababwiriza ba mbere mu karere ka Hula.”

Abel Warak wabaga muri Nouvelle-Irlande yari yararwaye ibibembe. Ibiganza bye n’ibirenge bye byari byarahindutse ibinya. Igihe Abel yagezwagaho ukuri ku ncuro ya mbere, ntiyashoboraga kugenda kandi yari yarirambiwe. Icyakora, ukuri kwatumye ahindura burundu imyifatire ye n’uko yabonaga ubuzima, bituma yongera kugira ibyishimo n’imbaraga. Yaje no kuba umupayiniya. Abel yararobaga kugira ngo abone amafi yo kurya, ariko kubera ko ibirenge bye byari byarabaye ibinya, ntiyashoboraga kugenda ku mabuye yo mu mazi. Bityo abavandimwe bamuguriye bote zigera mu mavi. Nanone yize gutwara igare, ibyo bikaba byaratumaga ashobora kubwiriza ubutumwa bwiza mu duce twa kure. Rimwe na rimwe yajyaga akora urugendo rw’ibirometero 100 ku igare agiye gusura abantu bagaragaje ko bashimishijwe, kandi hari n’igihe yakoze urugendo rw’ibirometero 145 agiye gutumira umuntu wari ushimishijwe kuza mu Rwibutso.

Hari n’abantu bari bafite imyifatire ya kinyamaswa, ariko “ubumenyi ku byerekeye Yehova” bwabafashije kugira ihinduka rikomeye (Yes 11:6, 9). Urugero, mu mwaka wa 1986, abantu bagera kuri 60 bo mu midugudu ibiri iri hafi ya Banz baje mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Lae, maze bicara mu myanya y’imbere. Abo baturage bo mu misozi miremire bari bafitanye inzigo yari imaze igihe kirekire, kandi bahoraga barwana. Ariko abapayiniya ba bwite bamaze kubabwira ubutumwa bwiza, biyemeje kubana mu mahoro. Ibintu nk’ibyo bitwibutsa amagambo aboneka muri Zekariya 4:6, agira ati “‘si ku bw’ingabo cyangwa ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.” Uwo mwuka ni wo watumye abantu benshi bafite imitima itaryarya bahuza imibereho yabo n’amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya.

BUBAHA IMPANO Y’IMANA Y’ISHYINGIRANWA

Mu bihugu byinshi, usanga imico gakondo n’amadini yiyita aya gikristo bitubaha uko Ibyanditswe bibona ishyingiranwa (Mat 19:5; Rom 13:1). Ibyo ni na ko bimeze muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Bityo, abagabo benshi babanaga n’abagore babo batarashyingiranywe cyangwa bafite abagore benshi, bagize ihinduka rikomeye mu mibereho yabo kugira ngo bashimishe Yehova. Reka dufate urugero rwa Francis n’umugore we Christine.

Igihe Francis yasezeraga mu gisirikare, we n’umugore we baratandukanye. Christine n’abana babo babiri basubiye iwabo mu mudugudu wo ku kirwa cya Goodenough, mu ntara ya Milne Bay, we yisubirira kuri Mont Hagen. Francis agezeyo yacyuye undi mugore ufite abana. Basengeraga mu idini ryitwa Eglise des Assemblées de Dieu. Hashize iminsi, uwo mugore wabanaga na Francis yahuye n’Abahamya ba Yehova atangira kwiga Bibiliya. Nyuma yaho Francis yaje gushimishwa, maze bidatinze bombi batangira kujya mu materaniro ya gikristo.

Francis yifuzaga kuba umubwiriza w’Ubwami, ariko ibyo byasobanuraga ko yagombaga kubanza gukemura ibibazo by’ishyingiranwa rye. Amaze gutekereza kuri icyo kibazo akanagishyira mu isengesho, yabiganiriyeho n’uwo mugore babanaga. Uwo mugore n’abana be bimukiye mu yindi nzu, maze Francis ajya kureba Christine, hakaba hari hashize imyaka itandatu batabana. Christine na bene wabo babonye Francis baratangara cyane, kandi byarumvikanaga cyane rwose. Francis yakoresheje Ibyanditswe maze abasobanurira yitonze ko yifuzaga gukora ibikwiriye mu maso ya Yehova. Hanyuma yasabye umugore we ko yazana n’abana babo bagasubirana kuri Mont Hagen bakongera kuba umuryango umwe. Bose batangajwe no kubona ukuntu yari yarahindutse. Christine yemeye ibyo umugabo we yamusabye, na we aha bene wabo b’umugore we indezo, kuko bari bamaze imyaka isaga itandatu bita ku muryango we.

Christine amaze kugaruka kuri Mont Hagen, na we yatangiye kwiga Bibiliya, ariko nanone akaba yaragombaga kwiga gusoma. Hagati aho, yaretse guhekenya mayirungi no kunywa itabi. Ubu uwo mugabo n’umugore we ni abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye.

ABANA BUBAHA UMUREMYI WABO

Abana benshi bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bumviye umutimanama wabo watojwe na Bibiliya babigiranye ubutwari, bityo batanga ubuhamya bwiza. Urugero, mu ntangiriro zo mu mwaka wa 1966, umwarimu wigishaga mu mashuri abanza yabwiye abanyeshuri barindwi b’Abahamya bo muri ako karere ko bagombaga kuzaramutsa ibendera mu birori byari biteganyijwe mu cyumweru cyari gukurikiraho. Igihe kigeze, imbere y’abanyeshuri bagera kuri 300, abo banyeshuri barindwi banze kuramutsa ibendera. Ibyo byatumye birukanwa nubwo ababyeyi babo bari baranditse basaba ko abo bana babo basonerwa ntibajye muri ibyo birori. Umusaza wo mu itorero ryo muri ako gace yagejeje ikibazo ku bayobozi ba Papouasie-Nouvelle-Guinée na Ositaraliya.

Ku itariki ya 23 Werurwe, umuyobozi wo muri Ositaraliya ushinzwe Papouasie-Nouvelle-Guinée yaterefonnye abayobozi b’iryo shuri, abasaba guhita basubiza abana mu ishuri. Mu rugero runaka, ugusenga k’ukuri kwari gutsinze. Muri iki gihe, leta ya Papouasie-Nouvelle-Guinée ikomeje kubahiriza uburenganzira abana bafite bwo kutaramutsa ibendera kubera impamvu z’umutimanama wabo.

“Abana bato n’abonka” na bo bashobora gusingiza Yehova mu bundi buryo (Mat 21:16). Reka dufate urugero rwa Naomi ukomoka mu karere k’imisozi miremire, ababyeyi be Joe na Helen bakaba batari mu kuri. Igihe Naomi yari afite hafi imyaka itatu, yamaze hafi umwaka kwa nyina wabo wari Umuhamya urangwa n’ishyaka wari utuye i Lae. Nyina wabo yamujyanaga kubwiriza buri gihe, akenshi akagenda amuhetse. Ibyo byatumye Naomi asobanukirwa neza ibyiringiro by’Ubwami, cyane cyane bitewe n’uko nyina wabo yakoreshaga neza amashusho yo mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya.

Igihe Naomi yasubiraga iwabo, yafashe igitabo cy’Abahamya, ahagarara hanze maze akomanga ku rugi cyane. Ababyeyi be baravuze bati “injira.” Ako kana k’agakobwa karinjiye karavuga kati “mwiriwe. Ndi Umuhamya wa Yehova, nari nje kubabwira ibihereranye na Bibiliya.” Mu gihe Joe na Helen bari bakirebana batangaye, Naomi yakomeje agira ati “Bibiliya ivuga ko iki gihugu kizahinduka paradizo; kandi Umwami umwe, ari we Yesu, ni we uzadutegeka. Ibintu byose tubona ni Yehova wabiremye.”

Joe na Helen barumiwe. Joe yabwiye umugore we ati “abaturanyi bacu bazatekereza iki! Ejo uzamukingirane mu nzu.”

Bukeye bwaho, igihe ababyeyi be bari bicaye hanze, Naomi yahonze cyane ku rukuta rw’icyumba yararagamo. Joe yaravuze ati “sohoka.” Naomi yarasohotse ahita atangiza ikindi kiganiro ati “mwiriwe. Ndi Umuhamya wa Yehova, nkaba nari nje kubabwiriza. Abakora ibyiza bazabaho iteka ku isi. Ariko abantu barakara kandi bagakora ibintu bibi ntibazaba muri paradizo.” Helen yarumiwe, araturika ararira; Joe we yahise ajya mu buriri.

Muri iryo joro, Joe yagize amatsiko arambura Bibiliya ye y’ubuhinduzi bwa King James, maze mu buryo bw’impanuka agwa ahanditse izina Yehova. Bukeye, aho kugira ngo ajye ku kazi, yandikiye Abahamya ba Yehova maze akora urugendo rw’ibirometero 40 kugira ngo asige ibaruwa ku Nzu y’Ubwami yo kuri Mont Hagen.

Abavandimwe bagiye gusura umuryango wa Joe na Helen, bashyiraho gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya. Nanone bigishije Helen gusoma. Amaherezo, Joe na Helen barabatijwe kandi Helen yafashije abandi bigishwa ba Bibiliya kumenya gusoma, ibyo byose bikaba byaratewe na ka gakobwa gato kari gafite umutima wasazwe no gusingiza Yehova!

BASHYIRAHO IMIHATI KUGIRA NGO BAJYE MU MATERANIRO YA GIKRISTO

Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, kugira ngo abavandimwe bajye mu materaniro no mu makoraniro ya gikristo, banyura mu mihanda minini yanduye irimo abantu b’uruvunganzoka, cyangwa bagakoresha gari ya moshi zica munsi y’ubutaka zitwara abantu benshi. Ariko muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, ikibazo gikunda kubaho ni ukubura imihanda myiza n’uburyo bwo gutwara abantu. Bityo, imiryango myinshi akenshi igenda n’amaguru cyangwa igakoresha ubwato, cyangwa ikabikoresha byombi. Urugero, hari ababwiriza n’abana babo, buri gihe bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 160 ku maguru, bakanyura mu misozi ihanamye kandi inyerera, kugira ngo bajye mu ikoraniro ry’intara rya buri mwaka, ribera i Port Moresby. Muri urwo rugendo ruruhije rwamaraga icyumweru cyose, banyura mu muhanda uzwi cyane witwa Kokoda, wabereyemo imirwano ikaze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Baba bikoreye ibyokurya, ibikoresho bazakenera mu guteka, imyambaro n’ibindi bikoresho bari gukenera mu ikoraniro.

Abavandimwe bo ku kirwa cyitaruye cya Nukumanu, bakora urugendo rw’ibirometero 800, bagiye mu makoraniro y’intara ya buri mwaka abera i Rabaul mu burengerazuba. Jim Davies agira ati “kugira ngo bizere ko bazahagerera igihe, rimwe na rimwe bahaguruka mbere ho ukwezi n’igice, kubera ko baba batizeye ko bazabona ubwato. Urugendo rwo kugaruka na rwo ntibaba barwizeye. Igihe kimwe, ubwato bumwe gusa bwabaga Nukumanu bwaciye muri Ositaraliya kugira ngo busanwe, kandi na ba nyirabwo bari bafite ibibazo by’amafaranga. Ibyo byatumye abavandimwe bagera iwabo hashize amezi arenga atandatu! Ubusanzwe gutinda ibyumweru runaka ni ibisanzwe, icyakora ibyo byo byari ibintu bidasanzwe; byabaye ngombwa ko abo babwiriza babuze uko bagenda bacumbika muri bagenzi babo b’Abahamya cyangwa muri bene wabo.”

URUGERO RWIZA RW’ABAMISIYONARI

Abamisiyonari bakorera umurimo mu gihugu cy’amahanga, kumenyera imibereho ishobora kuba iri hasi ugereranyije n’iy’iwabo, bishobora kubagora. Ariko kandi nk’uko benshi babigaragaje, bashoboye kugira icyo bahindura kandi akenshi abantu bo muri ako gace barabyishimira. Hari umugore wo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée wagize icyo avuga kuri bashiki bacu babiri b’abamisiyonari bamwigishaga Bibiliya agira ati “bafite uruhu rwera, ariko imitima yabo ni nk’iyacu.”

Hari abamisiyonari bamwe bakora umurimo wo gusura amatorero. Kugira ngo basure amatorero, bakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gutwara abantu buboneka. Uko ni ko Edgar Mangoma wasuraga uturere two ku ruzi rwa Fly no ku kiyaga cya Murray yabigenzaga. Yagize ati “iyo nasuraga amatorero abiri aturiye ikiyaga, hari igihe nagendaga mu bwato bufite moteri ubundi nkagenda mu butayifite. Iyo nagendaga mu budafite moteri, nakoreshaga amasaha agera ku munani mva mu itorero rimwe njya mu rindi. Ubusanzwe abavandimwe batatu cyangwa bane baramperekezaga, nubwo babaga bazi ko bari bugaruke bavugama bamaze kungezayo. Narabakundaga cyane!”

Urugero rwiza rw’abamisiyonari, hakubiyemo kwicisha bugufi kwabo n’urukundo bakundaga abantu, byatanze ubuhamya bwiza. Umugenzuzi w’akarere yaranditse ati “abaturage batangazwaga no kubona naracumbikaga mu ngo z’abantu bashimishijwe, tugasangira. Hari abantu bigeze kumbwira bati ‘mwe musenga Imana mu kuri. Abapasiteri bacu ntibifatanya natwe nk’uko mubigenza.’”

Mbese bashiki bacu baturuka mu bihugu by’amahanga kumenyera imibereho yo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée byarabagoraga? Ruth Boland waherekezaga umugabo we David mu murimo wo gusura amatorero, yagize ati “mu mezi ya mbere byarangoraga cyane. Incuro nyinshi numvaga bigiye kunanira burundu. Ariko nishimira ko ntagamburuye, kubera ko nishimira abavandimwe na bashiki bacu, kandi ndabakunda. Jye n’umugabo wanjye twagendaga tureka kwitekerezaho, ahubwo tukarushaho gutekereza ku bandi. Koko rero, twatangiye kugira ibyishimo bitagereranywa. Mu buryo bw’umubiri nta cyo twari dufite, ariko mu buryo bw’umwuka twari abakire. Kandi mu bintu byinshi byatubayeho, twiboneraga ukuboko kwa Yehova, atari mu birebana n’ukuntu ubutumwa bwiza bwakomezaga kujya mbere gusa, ahubwo no mu mibereho yacu bwite. Iyo udafite ibintu byo mu buryo bw’umubiri, ni bwo wiringira Yehova by’ukuri kandi ukibonera imigisha aguha.”

INTAMBARA YABEREYE KU KIRWA CYA BOUGAINVILLE

Mu mwaka wa 1989, ku kirwa cya Bougainville, umwuka mubi waterwaga n’agatsiko kaharaniraga ubwigenge wari umaze igihe kirekire ututumba, amaherezo watumye havuka intambara ikaze. Mu gihe cy’imyaka 12 iyo ntambara yamaze, abaturage bagera ku 60.000 bavanywe mu byabo, abandi bagera ku 15.000 barapfa. Mu bavanywe mu byabo harimo ababwiriza benshi, abenshi muri bo bakaba baragiye gutura mu tundi duce twa Papouasie-Nouvelle-Guinée.

Mbere gato y’uko umupayiniya witwa Dan Ernest yimuka ava kuri icyo kirwa, yafashwe n’abasirikare bo mu mutwe waharaniraga ubwigenge bwa Bougainville maze bamujyana mu nzu nini yabikwagamo ibintu. Dan agira ati “muri iyo nzu harimo umusirikare mukuru wambaye imyenda ya gisirikare n’imidari myinshi afite n’inkota iruhande rwe.

“Yarambajije ati ‘ni wowe Dan Ernest?’

“Naramushubije nti ‘yego.’

“Yarambwiye ati ‘numvise ko uri umutasi w’ingabo za Papouasie-Nouvelle-Guinée.’

“Natangiye gusobanura ko Abahamya ba Yehova bativanga mu ntambara z’igihugu icyo ari cyo cyose, ariko ahita anca mu ijambo ati ‘ibyo turabizi! Twabakurikiraniraga hafi. Andi madini yashyigikiraga uwo ari we wese wasaga naho agiye gutsinda. Idini ryanyu ni ryo ryonyine ryakomeje kutagira aho ribogamira rwose.’ Yongeyeho ati ‘abaturage bacu bahuye n’amakuba menshi muri iyi ntambara, kandi bakeneye ubutumwa bwanyu buhumuriza. Twifuzaga ko waguma muri Bougainville ugakomeza kubwiriza. Ariko niba ugomba kugenda, nzakora ibishoboka byose ujyane ibintu byawe mu mutekano.’ Hashize ibyumweru bibiri, igihe jye n’umugore wanjye twari twimuriwe ku kirwa cya Manus aho twagombaga gukorera ubupayiniya, uwo musirikare mukuru yashohoje ibyo yari yaravuze.”

Ibiro by’ishami byashyizeho imihati myinshi kugira ngo bikomeze gushyikirana n’ababwiriza bo mu turere twabereyemo intambara, kandi byashoboye kuboherereza ibiribwa, imiti n’ibitabo, nubwo inzira yo mu mazi yari ifunze. Umugenzuzi w’akarere wasuye abo babwiriza yagize ati “ahantu hose hagaragaraga ibimenyetso by’uko habereye intambara, ariko abavandimwe na bashiki bacu bakomezaga guhugira mu murimo wo kubwiriza no kwifatanya mu materaniro. Nanone bayoboreraga abantu benshi icyigisho cya Bibiliya.”

Amaherezo mu mwaka wa 2001, impande zari zihanganye zageze ku masezerano y’amahoro yatumye Bougainville n’ibindi birwa biyegereye biba akarere kigenga. Ubu nta Bahamya batuye ku kirwa cya Bougainville, ariko ku kirwa cya Buka gituranye n’icyo hari itorero rimeze neza rifite ababwiriza 39.

IKIRUNGA CYASENYE UMUGI WA RABAUL

Umugi wa Rabaul ufite icyambu kinini kiri ku munwa w’ikirunga cya kera. Muri Nzeri 1994, icyo kirunga cyatangiye kurukira mu myenge itari yarazimye yari mu rundi ruhande rw’icyambu, maze gisenya Rabaul kandi gihindura imibereho y’abantu muri iyo ntara yose. Inzu y’Ubwami hamwe n’icumbi ry’abamisiyonari ryari hafi yayo byarasenyutse, ariko nta muvandimwe wapfuye. Icyakora hari umuvandimwe warwaraga umutima wapfuye igihe yahungaga ikirunga cyarutse. Abavandimwe bose bahungiye ahantu hari harateguwe mbere y’igihe, bakurikije gahunda yo guhunga yari imaze imyaka imanitse ku kibaho cy’amatangazo mu Nzu y’Ubwami.

Ibiro by’ishami byahise bifata ingamba zo kubafasha, bishyiraho gahunda yo kubagezaho imfashanyo. Hatanzwe impano zigizwe n’imyenda, inzitiramibu, imiti, mazutu na lisansi n’ibindi bintu, kandi itorero ryo hafi aho ryatanze umuceri n’amateke. Igikorwa cyo gutanga imfashanyo cyagenze neza, ku buryo abayobozi bo muri ako karere bavuze amagambo meza yo gushimira.

Amaherezo itorero rya Rabaul ryarazimangatanye. Hashize iminsi ibiri ikirunga kirutse, ababwiriza 70 n’abana babo bateraniye ahahoze ishuri ry’imyuga. Igihe abasaza bari bahageze, ababwiriza barababajije bati “icyigisho cy’igitabo kiratangira ryari?” Koko rero, nubwo bari bahanganye n’ingorane, ntibigeze birengagiza amateraniro no kubwiriza (Heb 10:24, 25). Abavandimwe benshi bimukiye mu matsinda yari hafi aho, bituma rimwe rihinduka itorero.

Ubuyobozi bw’intara bwasezeranyije amadini yose yari yaratakaje amazu ko yari guhabwa ibibanza mu mugi wa Kokopo, uri ku birometero 24 uvuye i Rabaul. Ariko kandi, igihe andi madini yabonaga ibibanza, Abahamya ba Yehova bo ntibakibonye. Hanyuma, hashize imyaka irindwi ikirunga kirutse, hari umuvandimwe wo muri Afurika watangiye gukora mu rwego rw’umugi rushinzwe imiturire. Amaze kubona ukuntu Abahamya barenganyijwe, yahise ashaka ikibanza cyiza kiri muri Kokopo kandi afasha abavandimwe kwandika bagisaba, maze baragihabwa. Ikipi y’abitangiye kubaka yabafashije kubaka Inzu y’Ubwami n’icumbi ry’abamisiyonari. Mu by’ukuri, akarengane abavandimwe bari bagiriwe, kavuyemo umugisha. Mu buhe buryo? Ibibanza byahawe andi madini byari ku musozi uhanamye. Ariko ikibanza abavandimwe bahawe cyari ahantu heza mu mugi rwagati.

UMURIMO W’UBUHINDUZI WATEYE IMBERE

Timo Rajalehto akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ishami akaba n’umugenzuzi w’urwego rushinzwe Ubuhinduzi, agira ati “mu gihugu kirimo indimi zirenga 800, ni iby’ingenzi ko habaho ururimi rumwe cyangwa indimi zikoreshwa na benshi kugira ngo abantu bumvikane. Hari indimi zoroheje zikoreshwa mu bucuruzi, urugero nk’igitokipisini n’igihirimotu, zifasha abantu kumvikana. Kuziga biroroha, kandi zifasha abantu gushyikirana mu biganiro bya buri munsi. Ariko kumvikanisha ibitekerezo bikomeye muri izo ndimi ntibyoroshye. Bityo, akenshi usanga abahinduzi bacu barwana n’amagambo amwe n’amwe.

“Urugero, twasanze ururimi rw’igitokipisini rudafite ijambo rikwiriye ryahindurwamo ‘ihame.’ Abahinduzi bacu bahuje amagambo abiri yo mu gitokipisini bacura ijambo stiatok (amagambo ayobora), risobanura ukuntu amahame ‘ayobora’ abantu mu nzira ikwiriye. Iryo jambo ryatangiye gukoreshwa mu itangazamakuru none ubu risigaye rikoreshwa n’abantu benshi bavuga igitokipisini.”

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yatangiye gusohoka mu rurimi rw’igihirimotu mu mwaka wa 1958, no mu rw’igitokipisini mu mwaka wa 1960. Ibice byo kwigwa byacapirwaga i Sydney ho muri Ositaraliya ku mpapuro zisanzwe barangiza bakazifatanya, bakazohereza i Port Moresby. Mu mwaka wa 1970, igazeti yaraguwe igera ku mapaji 24, kandi umubare wa kopi zacapwaga uriyongera urenga 3.500. Muri Mutarama 1972 igazeti y’amapaji 24 ya Nimukanguke! yasohotse ku ncuro ya mbere mu rurimi rw’igitokipisini. Ubu ishami ritegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohoka kabiri mu kwezi na Nimukanguke! isohoka kane mu mwaka mu rurimi rw’igitokipisini, kimwe n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa isohoka buri kwezi n’indi igenewe abantu bose isohoka kane mu mwaka mu rurimi rw’igihirimotu.

Timo Rajalehto agira ati “vuba aha, twahinduye inkuru z’Ubwami mu ndimi nshya, hakubiyemo igikuwanuwa, icyenga, ikijiwaka, ikimelipa n’icyorokayiva. None se ko abavuga izo ndimi nanone baba bavuga igitokipisini cyangwa icyongereza cyangwa bakazivuga zose, kuki ibyo byakozwe? Twifuzaga kureba ukuntu abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami iyo babusomye mu rurimi rwabo kavukire. Ese byari gutuma bashishikarira ukuri kandi bakabona neza Abahamya?

“Yego rwose! Koko rero, abantu bavuze amagambo menshi yo gushimira. Abantu benshi batangiye kwiga Bibiliya, kandi n’abarwanyaga Abahamya bahinduye uko bababonaga. Iyo abantu babonye ibitabo mu rurimi rwabo, bibakora ku mutima cyane.”

Muri iki gihe, urwego rw’Ubuhinduzi rufite abakozi 31, hakubiyemo abahindura mu rurimi rw’igihirimotu n’igitokipisini. Mu kwezi k’Ukuboza 2009, bose bishimiye kwimukira mu biro bishya by’ubuhinduzi.

ISHURI RY’ABAPAYINIYA RYAGIRIYE BENSHI AKAMARO

Abagaragu ba Yehova benshi babona ko Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho yabo. Iryo shuri ntirifasha abapayiniya gukura mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo nanone rituma barushaho kuba abapayiniya beza. Reka turebe ibyo bamwe bavuze bamaze kwiga iryo shuri.

Lucy Koimb: “Iryo shuri ryamfashije kubona ko kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi nshobora gukora mu buzima bwanjye, ari ugukora umurimo w’igihe cyose.”

Michael Karap: “Mbere y’uko njya muri iryo shuri, nasubiraga gusura abantu benshi ariko singire abo nyoborera icyigisho cya Bibiliya. Ariko ubu mfite abantu benshi nyoborera icyigisho cya Bibiliya!”

Ben Kuna: “Iryo shuri ryanyigishije kurushaho gutekereza nk’uko Yehova atekereza.”

Siphon Popo: “Nize byinshi kurusha ibyo nari narize mu buzima bwanjye bwose! Kandi nitoje kudahushura mu gihe niyigisha.”

Julie Kine: “Iryo shuri ryanyigishije kubona ibintu byo mu buryo bw’umubiri mu buryo bukwiriye. Mu by’ukuri ntidukeneye ibintu byose abandi bavuga ko dukeneye.”

Dan Burks, akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, yagize ati “iyo abapayiniya barushijeho kugira icyo bageraho, barushaho kugira ibyishimo n’ishyaka. Twiringiye ko Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya rizakomeza kugirira akamaro abapayiniya babarirwa mu magana bo muri iki gihugu. Birumvikana nyine ko ibyo bizanagirira akamaro ababwiriza n’abantu bashimishijwe.”

BAKOMEJE KUNGA UBUMWE MU RUKUNDO

Yesu Kristo yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Muri Papouasie-Nouvelle-Guinée urukundo rwa gikristo rwatumye abantu bunga ubumwe nubwo hari ibintu byinshi batandukaniyeho: indimi, amoko, imico n’urwego rw’imibereho. Iyo abantu bafite imitima itaryarya babonye urukundo nk’urwo, bituma bavuga bati “Imana iri kumwe namwe.”

Mange Samgar twigeze kuvuga, ufite imodoka zitwara abantu akaba yarahoze ari umupasiteri wo mu idini ry’Abaluteriyani b’i Banz, ni uko yabibonaga. Ni iki cyatumye agera kuri uwo mwanzuro? Itorero ryo muri ako gace ryakodesheje imwe mu modoka za Mange, kugira ngo rishobore kujya mu ikoraniro ry’intara ryari ryabereye i Lae. Steve na Kathryn Dawal bari aho iryo koraniro ryari ryabereye igihe iyo bisi yahageraga, baravuze bati “kubera ko yari afite amatsiko yo kumenya Abahamya, yazanye na bo mu modoka. Mange yatangajwe cyane na gahunda yari ihari, n’ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bakomoka mu moko atandukanye bari bunze ubumwe. Igihe yasubiraga iwabo ari mu modoka yuzuye Abahamya, yemeraga adashidikanya ko yari yabonye ukuri. Nyuma yaho, we n’umuhungu we babaye abasaza mu itorero rya gikristo.”

Hari mushiki wacu witwa Hoela Forova, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose w’umupfakazi wita kuri nyina na we w’umupfakazi, wari ukeneye mu buryo bwihutirwa inzu yo kubamo. Incuro ebyiri zose yari yaragiye yegeranya udufaranga akaduha mwene wabo ngo amugurire ibiti, ariko akagenda agahera. Kubera ko Abahamya bo muri ako karere bari bazi imimerere ibabaje arimo, bamwubakiye inzu mu minsi itatu gusa. Muri iyo minsi itatu yose, Hoela yakomezaga gusuka amarira y’ibyishimo; yabonaga urukundo abavandimwe bamugaragarije bikamurenga. Nanone icyo gikorwa cyabaye ubuhamya bukomeye. Umudiyakoni wo mu idini ryo muri ako gace yaravuze ati “bishoboka bite ko abantu badasaba amafaranga, ahubwo bakirirwa bagendana amasakoshi arimo ibitabo bakubaka inzu mu minsi itatu gusa?”

Intumwa Yohana yaranditse ati “bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri” (1 Yohana 3:18). Urwo rukundo rwagiye rugaragazwa mu buryo bunyuranye, rwatumye umurimo ukomeza kujya mbere muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Koko rero, mu mwaka wa 2010, ababwiriza 3.672 bayoboreye abantu bagera ku 4.908 icyigisho cya Bibiliya, kandi abantu 25.875 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, iyo ikaba ari gihamya ikomeye y’uko Yehova akomeje kubaha umugisha!—1 Kor 3:6.

Mu myaka 70 ishize, abavandimwe na bashiki bacu bake barangwaga n’ubutwari barigabye bajya muri icyo kirwa gitangaje kandi giteye ukwacyo, bashyira abantu ukuri kubabatura (Yohana 8:32). Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abandi bahamya benshi, baba abaje baturutse mu bindi bihugu cyangwa abo muri icyo gihugu, bifatanyije muri uwo murimo. Bari bahanganye n’inzitizi zasaga naho batari gushobora kuzihanganira: hari amashyamba y’inzitane, ibishanga bibamo malariya, imihanda mibi cyangwa nta n’ihari rwose, ubukene, urugomo rushingiye ku moko, ubupfumu bwogeye, kandi rimwe na rimwe bakorerwaga urugomo n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo hamwe n’amashumi yabo. Nanone abo bavandimwe bagombaga guhangana n’ikibazo cy’abantu batazi gusoma no kwandika, n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo kubwiriza abantu b’amoko abarirwa mu bihumbi kandi bavuga indimi zisaga 800! Ababwiriza baje nyuma yabo bakubakira ku rufatiro bashyizeho, bishimira cyane ko bitanze batizigamye bagashyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.

Icyakora, abagaragu ba Yehova bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée baracyahanganye n’izo mbogamizi. Ariko ku Mana byose birashoboka (Mar 10:27). Kubera ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu biringira Imana mu buryo bwuzuye, bizera badashidikanya ko Yehova azaha abandi bantu benshi bashishikajwe n’ibyo gukiranuka “ururimi rutunganye kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana.”—Zef 3:9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Groenland ni cyo kirwa kinini kurusha ibindi ku isi. Ositaraliya ni umugabane, si ikirwa.

b Muri iyi nkuru, tuzagenda dukoresha izina rya Papouasie-Nouvelle-Guinée rikoreshwa muri iki gihe, aho gukoresha amazina yakoreshwaga kera.

c Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikigicapwa.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 88]

“Bobo, ibi byose wabyigiye he?”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 100]

“Yemeye kwerekana ku buntu filimi ivuga iby’umurimo wacu”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 104]

“Hitamo kureka idini ryawe, cyangwa uzajye gushaka akazi ahandi”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 124]

Igihe babonaga ibyari mu isakoshi ye, bumvise ibyo bari bakoze atari byo

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 149]

“Bafite uruhu rwera, ariko imitima yabo ni nk’iyacu”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 80]

Icyo twavuga kuri Papouasie-Nouvelle-Guinée

Igihugu

Papouasie-Nouvelle-Guinée iherereye mu gice cy’iburasirazuba cy’ikirwa cya Nouvelle-Guinée. Icyo gihugu gifite ibirwa bito 151 kandi ubuso bwacyo bukubye ubw’u Rwanda incuro zisaga 17. Hagati mu gihugu higanje imisozi ihanamye; naho ahagana ku nkombe z’inyanja hakaba amashyamba y’inzitane n’ibishanga.

Abaturage

Muri miriyoni 6,7 zituye icyo gihugu, 99 ku ijana ni abo mu bwoko bw’Abapapuwa n’ubw’Abamelanezi. Abandi ni abo muri Polynésie, Abashinwa n’Abazungu. Abenshi mu baturage b’icyo gihugu bavuga ko ari Abakristo.

Indimi

Papouasie-Nouvelle-Guinée ni cyo gihugu gifite indimi nyinshi cyane ku isi. Gifite indimi 820, zigize 12 ku ijana by’indimi zose zivugwa ku isi. Uretse indimi kavukire zaho, abenshi mu baturage baho bavuga igitokipisini, igihirimotu cyangwa icyongereza.

Imibereho

Ibice bigera kuri 85 ku ijana by’abaturage b’icyo gihugu baracyagendera ku muco gakondo kandi baba mu midugudu mito aho bahinga mu mirima mito. Ikawa n’icyayi ni byo bihingwa ngengabukungu bihingwa mu karere k’imisozi miremire. Nanone ubukungu bwabo bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gazi, amavuta n’ibikomoka ku mashyamba.

Ibyokurya

Mu byokurya byabo bya buri munsi harimo ibijumba, ibikoro, imyumbati, amavuta ava mu biti bisa n’imikindo n’ibitoki barya ari bibisi cyangwa bakabiteka. Nanone bakunze kurya imboga, imbuto zera ahantu hashyuha, inyama zo mu bikombe n’amafi. Ingurube zo ziribwa ku minsi mikuru.

Ikirere cyaho

Bagira ibihe bibiri: igihe cy’imvura nyinshi n’igihe cy’imvura nke. Kubera ko Papouasie-Nouvelle-Guinée iri hafi ya koma y’isi, ku nkombe harashyuha ariko mu misozi miremire ho hagakonja.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 83 n’iya 84]

‘Sinkigira amasonisoni’

ODA SIONI

YAVUTSE 1939

ABATIZWA 1956

ICYO TWAMUVUGAHO: Ni we wabaye umupayiniya wa mbere muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Ubu ni umupayiniya wa bwite mu itorero rya Hohola Motu, mu mugi wa Port Moresby.

◼ MUSHIKI wanjye yabonye Tom na Rowena Kitto babwiriza mu tuyira twubakishije imbaho two mu mudugudu wa Hanuabada, ansaba kujya mu materaniro yabo kugira ngo menye iby’iryo “dini rishya.” Icyo gihe amateraniro yaberaga kwa Heni Heni Nioki, wari umwigishwa wa Bibiliya.

Icyo gihe nari mfite imyaka 13 kandi nagiraga amasonisoni cyane. Nagiye kwa Heni Heni nsanga hateraniye abantu nka 40, nicara inyuma y’abandi ntuje, nashyize umutwe mu biganza. Nashimishijwe n’ibyo numvise kandi nakomeje kujyayo. Hashize igihe gito, Heni Heni yansabye gusemurira Tom Kitto mu rurimi rwa Motu, rwavugwaga na benshi mu bari bateraniye aho.

Mu myaka yakurikiyeho, igihe nakoraga ku bitaro by’iwacu mfite intego yo kuzaba dogiteri, John Cutforth yanshyize ku ruhande amfasha gutekereza mu bugwaneza, arambwira ati “nuba dogiteri mu bitaro, uzajya uvura abantu indwara zisanzwe, ariko nuba ‘dogiteri’ wo mu buryo bw’umwuka, uzafasha abantu kubona ubuzima bw’iteka.” Muri icyo cyumweru, ni bwo natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya.

Noherejwe bwa mbere ahitwa Wau. Nari mperutse kujya muri uwo mugi, mbonayo abantu benshi bashimishijwe n’ukuri. Umugabo witwa Jack Arifeae, yansabye kwigisha mu rusengero rw’Abaluteriyani rwo muri uwo mugi. Nahisemo kubigisha itegeko ry’Imana rivuga ibirebana n’amaraso. Abantu 600 bari muri urwo rusengero bari bateze amatwi bitonze ibyo nababwiraga, kuko abenshi muri bo bari basanzwe bumva ko iyo umuntu anyoye amaraso y’undi, umuzimu we washoboraga kumujyamo. Pasiteri yararakaye cyane maze ahita abwira abari aho ko badakwiriye gukomeza kuntega amatwi. Icyakora hari benshi bashimishijwe n’ibyo nababwiye kandi bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

Hashize nk’umwaka umwe, noherejwe kubwiriza mu mudugudu wa Manu Manu, ku birometero nka 50 mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Port Moresby. Ngezeyo nabonanye n’umutware waho witwa Tom Surau, ansaba ko nabwiriza mu mudugudu we. Maze iminsi itatu nigana na bo Bibiliya, batemaguye igishushanyo bari bafite cya Bikira Mariya, ibice byacyo babijugunya mu mugezi.

Abantu bari batuye aho uwo mugezi wanyuraga mu gishanga bateranyije ibisigazwa by’iyo shusho, babishyira umupadiri w’Umugatolika wo muri uwo mudugudu, basakuza cyane bati “bishe Mariya!” Abapadiri babiri bahise bangabaho igitero. Umwe muri bo yaje ansanga ankubita ingumi ku itama, impeta yari yambaye irankomeretsa. Igihe abantu bo muri uwo mudugudu bazaga kuntabara, abo bapadiri barirutse barahunga.

Nagiye mu mugi wa Port Moresby kugira ngo abaganga bandode aho nari nakomeretse, ntanga n’ikirego ku biro by’abapolisi. Abo bapadiri baciwe amande kandi bamburwa ubupadiri. Hagati aho nasubiye muri wa mudugudu, mpashinga itsinda ryitaruye. Yehova yaramfashije, none sinkigira amasonisoni.

[Ifoto]

Amateraniro ya mbere yaberaga kwa Heni Heni

[Agasanduku ko ku ipaji ya 86]

Isano yitwa wantok

Mu rurimi rw’igitokipisini ijambo wantok risobanura “ururimi rumwe.” Ryerekeza ku mishyikirano ikomeye ishingiye ku muco wabo, iri hagati y’abaturage bo mu bwoko bumwe bavuga ururimi rumwe. Iyo sano ituma umuntu agira ibyo asabwa kubahiriza ndetse n’ibyo aba yemerewe guhabwa. Urugero, abantu baba bitezweho kwita ku bantu bahuje ururimi bageze mu za bukuru cyangwa ku badafite akazi cyangwa batagishoboye gukora. Ibyo birafasha cyane mu gihugu nk’icyo kidafite ubushobozi buhagije bwo kwita ku batishoboye.

Ariko iyo sano hari aho ishobora guteza ibibazo. Urugero, iyo abantu biga Bibiliya bashyize mu bikorwa ukuri biga, abagize umuryango wabo bashobora kubanga. Mu mimerere nk’iyo, iyo abo bantu bamaze kumenya ukuri birukanywe ku kazi cyangwa bakabura ibibatunga kubera izindi mpamvu, bibasaba kwiringira Yehova (Zab 27:10; Mat 6:33). Kegawale Biyama, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami, yaravuze ati “iyo sano ya wantok ishobora no gutuma abavandimwe bahatirwa gushyikirana mu buryo budakwiriye na bene wabo batari Abahamya, hakubiyemo n’abashobora kuba baraciwe mu itorero. Nanone mu gihe cy’amatora, Abahamya bafite mwene wabo wiyamamaje bakunze kotswa igitutu kugira ngo bivange muri politiki.” Birumvikana nyine ko bativanga muri politiki.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 91]

Yakoze benshi ku mutima

Igihe John Cutforth yakoraga umurimo w’ubumisiyonari muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, hari benshi yakoze ku mutima. Iyumvire nawe ibyo bagenzi be b’abamisiyonari hamwe n’abandi bavandimwe bakoranye na we bamuvuzeho.—Imig 27:2.

Erna Andersson: “John yaratubwiye ati ‘umumisiyonari mwiza aba byose kuri bose. Abantu nibaguha ingiga y’igiti ngo uyicareho, yicareho; ubwo ntako baba batagize. Nibakwereka urutara ngo ururyameho, uzaruryameho; bazaba babikoranye umutima mwiza. Nibaguha ibyokurya utamenyereye, uzabirye; bizaba byatekanywe urukundo.’ John yadusigiye urugero rwiza cyane mu birebana no kwigomwa mu murimo w’ubumisiyonari.”

Awak Duvun: “Mu gihe cy’ubutegetsi bw’abakoloni, John ntiyarwanyije gusa urwikekwe rwari hagati y’abirabura n’abazungu, ahubwo yaruranduranye n’imizi. Yahoraga avuga ati ‘umwirabura n’umuzungu nta tandukaniro.’ Yabakundaga kimwe.”

Peter Linke: “Umunsi umwe ari ku gicamunsi, John yari yiriwe agenda, agera iwacu ananiwe cyane kandi ivumbi ryamurenze. Nyamara tumaze gufata amafunguro, yaravuze ati ‘uyu musi nta kintu cyiza nakoreye undi muntu.’ Nubwo bwari butangiye kwira kandi ananiwe, yagiye gusura umuryango twari duturanye awutera inkunga. Yahoraga ahangayikishijwe n’icyatuma abandi bamererwa neza. Twese twaramukundaga cyane.”

Jim Dobbins: “John yatwigishije koroshya ubuzima no kwigisha mu buryo bwumvikana twifashishije ingero abantu bashobora kumva, nk’uko Yesu yabigenje. Ibyo byadufashije kubwiriza abantu batazi gusoma no kwandika.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 101]

‘Ntituzigera na rimwe tugamburura’

KALIP KANAI

YAVUTSE 1922

ABATIZWA 1962

ICYO TWAMUVUGAHO: Ari mu bantu ba mbere bemeye ukuri mu karere ka Madang. Inkuru ye yavuzwe n’umuhungu we Ulpep Kalip.

◼ DATA yicishaga bugufi kandi agakunda gutekereza cyane. Iyo yabaga agejejweho ikibazo yategaga amatwi yitonze, agasuzuma uko icyo kibazo giteye mbere yo kuvuga icyo abitekerezaho.

Igihe nari mfite imyaka 15, najyanywe mu bitaro i Madang kubera ko urufi rwo mu nyanja rwari rwanciye ukuguru, gucikira munsi y’ivi. Igihe data yazaga kunsura, yahahuriye na John Davison. John yaramubwiye ati “mu isi nshya, Yehova azaha umuhungu wawe ukundi kuguru.” Data byaramushishikaje, bituma atangira kwiga Bibiliya ashyizeho umwete, ku buryo nyuma y’igihe gito yari amaze kugira ukwizera gukomeye.

Kubera ko data na bene wabo bari baritandukanyije na Kiliziya Gatolika, hari abantu baduteje abapolisi kugira ngo batwirukane mu ngo zacu. Amazu yacu uko ari 12, yari yubatse mu busitani bwiza bw’indabo zitoshye kandi yari ataramara umwaka yubatswe. Abapolisi bazanye amafumba y’umuriro agurumana bayajugunya ku bisenge by’ayo mazu yari ashakaje ibyatsi, ahita afatwa n’inkongi y’umuriro. Twahise twiruka ngo dukuremo ibintu byacu, ariko ibishirira bigurumana hamwe n’umwotsi bitubuza kwinjira. Twarijijwe no kubona amazu yacu ahinduka umuyonga.

Twagiye dufite intimba nyinshi ku mutima, tujya mu mudugudu twari twegeranye wa Bagildig, umutware waho atwakirana urugwiro, aduha akazu gato k’icyumba kimwe. Tuhageze, data yabwiye abari bagize umuryango wacu bose ati ‘Yesu yaratotejwe. Natwe dukwiriye kwitega ko abantu bazadutoteza, ariko ntituzigera na rimwe tugamburura ngo tureke ukwizera kwacu!’

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 107 n’iya 108]

Yishimiye ko yagiye mu ishuri “ritari ryo”

MICHAEL SAUNGA

YAVUTSE 1936

ABATIZWA 1962

ICYO TWAMUVUGAHO: Yabaye umupayiniya wa bwite muri Nzeri 1964, kandi ni we umaze igihe kirekire muri uwo murimo kuruta abandi bose muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

◼ MU MWAKA wa 1959, nimukiye mu mugi wa Rabaul kugira ngo nkomeze amashuri yanjye. Maze kumenya ko Abahamya bafite ishuri, nagiye mu rugo rw’uwo nibwiraga ko ari mwarimu, ari we Lance Gosson, ntekereza ko ngiye mu ishuri ryigisha imyuga. Lance yantumiye kuza mu cyigisho cya Bibilya cyabaga buri wa gatatu. Nubwo nasanze nibeshye, nemeye kujyayo. Nishimiye cyane ibyo nize, cyane cyane kuba naramenye ko Imana yitwa Yehova kandi ko hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya” (2 Pet 3:13). Nabatijwe mu gitondo cyo ku ya 7 Nyakanga 1962, nshimishijwe cyane n’uko ishuri nagiyemo atari ryo nagombaga kujyamo.

Uwo munsi nyir’izina, nagiye mu nama y’abantu bifuza kuba abapayiniya. Umuvandimwe John Cutforth wari umugenzuzi w’intara, ni we wari uyoboye iyo nama. Yadusobanuriye neza ko imirima yari yeze kugira ngo isarurwe kandi ko hari hakenewe abakozi benshi (Mat 9:37). Maze kuzuza ibisabwa, natangiye umurimo w’ubupayiniya bwo mu biruhuko (ni ko ubupayiniya bw’ubufasha bwitwaga icyo gihe). Muri Gicurasi 1964, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, muri Nzeri uwo mwaka, mba umupayiniya wa bwite.

Ndibuka ibyambayeho igihe nabwirizaga hafi y’umugi wa Rabaul. Hari umugabo wo mu bwoko bw’Abatolayi wambajije niba namutiza Bibiliya yanjye akagira umurongo wo muri Bibiliya yisomera. Maze kuyimuha, yarayishwanyaguje ayijugunya hasi. Aho kugira ngo ndakare, nabibwiye umukuru w’abapolisi nawe ahita yohereza umupolisi wo gufata uwo mugabo. Umukuru w’abapolisi yabwiye uwo mugabo ati “uri umugome. Wishe itegeko ry’Imana ndetse n’irya leta. Ejo uzagurire uyu muntu Bibiliya nshya, kandi nutabikora tuzagufunga.” Umukuru w’abapolisi yarambwiye ngo nzagaruke ku biro by’abapolisi bukeye bwaho saa yine, kugira ngo mfate amafaranga yo kugura indi Bibiliya. Narahageze nsanga ayo mafaranga antegereje. Kuva icyo gihe, abantu benshi bo mu bwoko bw’Abatolayi bemeye ukuri ko muri Bibiliya.

Ikindi gihe, nari kumwe n’itsinda ry’Abahamya dutanga Inkuru z’Ubwami mu gace kari mu burengerazuba bwa Wewak. Abo twari kumwe bagendaga imbere yanjye babwiriza. Icyakora, umutware w’umudugudu waho yamenye ko abavandimwe babwirizaga muri ako gace, agenda akusanya Inkuru z’Ubwami bari batanze. Ashobora kuba yari yamenye ko ngiye kuhagera, kubera ko nasanze ahagaze hagati mu muhanda antegereje, yifashe mu mayunguyungu n’ukuboko kumwe, afite Inkuru z’Ubwami mu kundi kuboko. Naramubajije nti “habaye iki?” Yanyeretse izo Nkuru z’Ubwami maze arambwira ati “ni jye mutware hano, kandi sinshaka ko ugenda uha abantu izi mpapuro.”

Narazimwatse. Hagati aho, abaturage bo muri uwo mudugudu bari baje gushungera. Narabarebye maze ndababaza nti “ese iyo mushatse guhinga umurima wanyu cyangwa kujya kuroba, mugomba kubisabira uburenganzira?”

Umugore umwe yarashubije ati “oya!”

Ndongera ndababaza nti “ese izi mpapuro murashaka kuzisoma?”

Baranshubije bati “yego.” Nahise mbasubiza za Nkuru z’Ubwami, ntihagira umbuza. Icyakora, nyuma yaho nagiye kwisobanura imbere y’abatware b’imidugudu bagera kuri 20. Igishimishije ni uko habaye amatora maze bose, uretse babiri gusa, bagatora ko umurimo wo kubwiriza twakoraga wakomeza.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 112]

‘Ese bariye umutima wawe’

AIOKOWAN

YAVUTSE 1940

ABATIZWA 1975

ICYO TWAMUVUGAHO: Ni umwe mu bantu ba mbere bakomoka mu bwoko bw’Abenga bize ukuri.

◼ IGIHE Tom na Rowena Kitto bageraga i Wabag mu Ntara ya Enga, abayobozi b’amadini baho bakwirakwije ibinyoma bababeshyera. Urugero, abo bayobozi b’amadini bavugaga ko Tom na Rowena batabururaga abapfu bakabarya. Ibyo bintu babavugagaho byanteye ubwoba cyane.

Umunsi umwe, Tom yabajije data niba yarashoboraga kumubonera umukobwa wari kujya afasha umugore we imirimo yo mu rugo. Data yamubwiye ko nshobora kumufasha. Nagize ubwoba, ariko data yatumye nemera ako kazi.

Nyuma yaho, Tom na Rowena barambajije bati “utekereza ko bigendekera bite abantu iyo bapfuye?”

Narabashubije nti “abeza bazajya mu ijuru.”

Barambajije bati “ese ibyo wabisomye muri Bibiliya?”

Narababwiye nti “sinzi gusoma kuko ntigeze njya mu ishuri.”

Batangiye kunyigisha gusoma, maze buhoro buhoro ngenda nsobanukirwa ukuri kwa Bibiliya. Igihe narekaga kujya mu misa, umwe bayobozi ba kiliziya yarambajije ati “kuki utakiza mu misa? Ese bariya bazungu bariye umutima wawe?”

Naramushubije nti “yego, ubu umutima wanjye w’ikigereranyo uri kumwe na bo kuko nzi ko banyigisha ukuri.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 117]

“Mpa inkoko, ukijyane”

AWAIWA SARE

YAVUTSE 1950

ABATIZWA 1993

ICYO TWAMUVUGAHO: Yamenyeye ukuri mu karere kitaruye. Ubu ni umukozi w’itorero mu itorero rya Mundip.

◼ IGIHE nari nasuye incuti yanjye, nabonye igitabo Ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka. Nasomye ibice bike byacyo, hanyuma ndakimusaba. Yarambwiye ati “mpa inkoko, ukijyane.”

Twaraguranye, maze icyo gitabo nkijyana mu rugo ngisoma nitonze. Bidatinze, natangiye kubwira abandi ibintu byiza cyane namenye, nubwo natumijwe incuro ebyiri zose imbere y’abakuru b’idini bambwiraga ko nagombaga guhagarika kubwiriza!

Nyuma yaho nandikiye ibiro by’ishami mbabaza uko nabonana n’Abahamya ba Yehova bo mu gace ntuyemo. Bampuje n’Umuhamya witwa Alfredo de Guzman wantumiye mu ikoraniro ry’intara i Madang.

Nageze mu ikoraniro nambaye imyenda y’ubucocero nambaraga ndi mu giturage kandi nari mfite n’ubwanwa bwinshi. Nyamara abari aho bose banyakiriye neza banyubashye. Mu gihe cya porogaramu natangiye kurira kubera ko ibyo numvise byankoze ku mutima. Bukeye bwaho nagarutse mu ikoraniro nkeye kandi nogoshe ubwanwa.

Ikoraniro rirangiye, Alfredo yaje mu mudugudu w’iwacu; wari ku rugendo rw’amasaha abiri mu modoka uvuye i Madang, ukongeraho n’urundi rugendo rw’amasaha atanu ku maguru. Incuti n’abavandimwe bamubajije ibibazo byinshi, kandi bose yabashubije yifashishije Bibiliya.

Ubu itorero rya Mundip rifite ababwiriza 23, kandi abantu basaga 60 baza mu materaniro.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 125 n’iya 126]

“Ngaho isobanure!”

MAKUI MAREG

YAVUTSE 1954

ABATIZWA 1986

ICYO TWAMUVUGAHO: Yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’ubupayiniya wenyine ku kirwa kitabagaho Abahamya.

◼ MU MWAKA wa 1980, umupayiniya w’i Madang yampaye inkuru y’Ubwami maze nyijyana iwacu ku kirwa cya Bagabag kiri ku rugendo rw’amasaha atandatu mu bwato. Nakunze ibyo iyo nkuru y’Ubwami yavugaga maze nandikira ibiro by’ishami nsaba ibindi bisobanuro. Hashize igihe gito nyuma yaho, nabonye ibaruwa nandikiwe n’umupayiniya w’i Madang witwaga Badam Duvun, wantumiraga mu ikoraniro ry’intara. Naramusuye, tumarana ibyumweru bibiri maze ntangira kwiga Bibiliya. Nanone najyaga mu materaniro yose yaberaga mu Nzu y’Ubwami yo muri ako gace. Maze gusubira iwacu, nakomeje kwiga ariko nkoresheje amabaruwa.

Bidatinze, natangiye kwigana Bibiliya n’imiryango 12 yo ku kirwa cya Bagabag. Twagiraga amateraniro buri gihe akabera kwa data wacu, nkayayobora nkurikije uko itsinda ry’abantu benshi bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya, nk’uko nari narabibonye i Madang. Ibyo byarakaje data, wari umuyoboke ukomeye w’idini ry’Abaluteriyani. Yarankankamiye ati “nzi Yahweh ariko sinzi Yehova.” Narambuye muri Bibiliya yanjye yo mu rurimi rw’igitokipisini maze mwereka ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji by’umurongo wo mu Kuva 3:15, bisobanura izina ry’Imana. Data yabuze icyo arenzaho.

Yantumije incuro eshatu imbere y’abayobozi b’idini ngo nsobanure ukwizera kwanjye. Igihe kimwe nagiye kwisobanura mu rusengero runini rwo kuri icyo kirwa. Muri urwo rusengero hari abantu barenga ijana. Wabonaga byakomeye! Uwari uyoboye inama yarambwiye ati “ngaho isobanure!” Namushubije mfashe Bibiliya yanjye nyikomeje nti “nta kindi nifuza uretse gukurikiza ibyanditswe muri Matayo 6:33 ngashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere.” Data yahise asimbuka, ambwira arakaye cyane ati “mbese urashaka kutwigisha?” Data wacu umwe yarahagurutse ngo ankubite, ariko undi mwene wacu yahise antabara. Ibyari inama byahise bihinduka isoko. Amaherezo baranyirukanye.

Icyakora ibibazo byanjye ni bwo byari bigiye gutangira. Umwe mu bagore bazaga mu materaniro yarwaje umwana, maze aza gupfa. Abaturage bamwe banshinje urupfu rw’uwo mwana, bavuga ko yari yapfuye bitewe n’uko nigishaga nyina idini ry’inzaduka. Data yafashe inkoni y’icyuma, anyirukana mu rugo. Nahungiye ku kirwa cya Madang ndi kumwe na masenge Lamit Mareg, na we wari waremeye ukuri. Nyuma yaho twembi twaje kubatizwa.

Hashize igihe data yararwaye cyane. Namujyanye iwanjye i Madang mwitaho kugeza igihe yapfiriye. Muri icyo gihe yatangiye guhindura uko yabonaga idini ryanjye. Mbere y’uko apfa, yanteye inkunga yo gusubira ku kirwa cya Bagabag nkabwiriza abaturage bacyo. Nagiyeyo mu mwaka wa 1987. Bene wacu bangiriye neza banyubakira inzu ntoya, kandi namaze imyaka 14 yose ari jye Muhamya jyenyine uba kuri icyo kirwa. Muri iyo myaka yose, 12 nayimaze ndi umupayiniya w’igihe cyose.

Nyuma naje gusubira i Madang gukora umurimo w’ubupayiniya ndi kumwe na Lamit. Mu mwaka wa 2009, abantu batandatu bo ku kirwa cya Bagabag bagiye i Madang guterana ku Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka. Sinigeze nshaka, ariko nshimishwa n’uko nakoresheje ubuseribateri bwanjye nkorera Yehova mu buryo bwuzuye.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 141 n’iya 142]

Yehova yaranyakiriye

DORAH NINGI

YAVUTSE 1977

ABATIZWA 1998

ICYO TWAMUVUGAHO: Yamenye ukuri akiri umukobwa muto maze umuryango we uramuca. Nyuma yaho yabaye umupayiniya none ubu akora ku biro by’ishami.

◼ IGIHE nari mfite imyaka 17, nabonye kopi y’igitabo Ushobora kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Bidatinze nabonye ko nari nabonye ikintu kidasanzwe. Nahise menya ko icyo gitabo ari icy’Abahamya ba Yehova kubera ko igihe nari mfite imyaka ine, Abahamya babiri bambwiye ibyerekeye isezerano ry’Imana ryo kuzahindura isi paradizo.

Hashize igihe gito mbonye icyo gitabo Ushobora kubaho iteka, ababyeyi banderaga bambwiye ko kubera ko na bo bari bafite abana batanu babo bwite, nagombaga gusubira iwacu ngasanga ababyeyi banjye bari batuye mu mugi wo ku nkombe ya Wewak. Ngezeyo, nagiye kuba kwa data wacu.

Kubera ko nifuzaga kubonana n’Abahamya, nashyize nzira njya ku Nzu y’Ubwami, ngerayo umuvandimwe arimo atangaza indirimbo isoza. Icyakora, umumisiyonari waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Pam yashyizeho gahunda yo kwigana nanjye Bibiliya. Nishimiraga cyane ibyo nigaga, ariko maze kwiga incuro eshatu gusa, data wacu yarandwanyije.

Igihe nari ngeze hafi yo mu rugo mvuye mu materaniro ku Cyumweru, nabonye umwotsi mu mbuga yo ku irembo kwa data wacu. Yarimo atwika ibintu byose nari mfite, hakubiyemo ibitabo byanjye by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ankubise amaso, yanyutse inabi ati “niba ushaka gusengana na bariya bantu, genda bakwiteho.” Kubera ko ntongeye kwemererwa kuba mu rugo rwe, nta kindi nashoboraga gukora uretse gusubira iwacu, ngasanga ababyeyi bambyaye bari batuye mu mudugudu uri ku rugendo rw’amasaha abiri mu modoka uvuye Wewak.

Ngeze hafi y’aho data yari ari, yabwiye abandi bana tuvukana, ababwira numva ati “uyu mukobwa ni uwa he? Ntitumuzi. Twamutanze afite imyaka itatu.” Nahise menya ko atanshaka mpita nigendera, nkajya mba aho mbonye.

Hashize imyaka ibiri, abavandimwe babiri b’abapayiniya ba bwite bansanze mu mudugudu w’iwacu. Narababwiye nti “muzambwirire Pam ko ntigeze nibagirwa ibyo yanyigishije, ariko ko nta buryo mfite bwo kumubona.” Icyakora bidatinze nyuma yaho, nahuriye na Pam i Wewak maze nongera kwiga Bibiliya. Muri icyo gihe, nabaye mu miryango itatu, ariko yose yaranyirukanye bitewe n’uko nifatanyaga n’Abahamya. Pam yanshakiye umuryango w’Abahamya bo muri Wewak tubana. Nabatijwe mu mwaka wa 1998 maze muri Nzeri 1999 ntangira ubupayiniya bw’igihe cyose. Mu mwaka wa 2000 natumiwe gukora kuri Beteli kandi mfite imigisha yo gukora mu itsinda ry’abahinduzi bahindura mu rurimi rw’igitokipisini.

Nubwo umuryango wanjye wantereranye, kandi ibyo byarambabaje cyane, umuryango wanjye wo mu buryo bw’umwuka wanyibagije ibyo byose. Umwe mu mirongo y’Ibyanditswe nkunda cyane ni Zaburi ya 27:10, ugira uti “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.”

[Ifoto]

Ibitabo byo mu rurimi rw’igitokipisini

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 147 n’iya 148]

“Yehova ni we Mwigisha wacu Mukuru”

JOHN TAVOISA

YAVUTSE 1964

ABATIZWA 1979

ICYO TWAMUVUGAHO: Akiri umwana, abarimu n’abanyeshuri biganaga baramutoteje bikomeye bituma ava mu ishuri arimazemo imyaka ibiri gusa. Ubu ni umugenzuzi w’akarere.

◼ NAVUKIYE mu mudugudu wa Govigovi mu ntara ya Milne Bay. Data yatangiye kwiga Bibiliya igihe nari mfite imyaka irindwi kandi yanyigishaga ibyo yigaga.

Muri icyo gihe, ni bwo natangiye ishuri. Igihe abarimu banjye babiri b’Abangilikani bamenyaga ko nifatanyaga n’Abahamya, batangiye kuntoteza. Abanyeshuri twiganaga na bo barantoteje bakajya bankubita inkoni. Ibyo byatumye nyuma y’imyaka ibiri gusa mva mu ishuri.

Hashize umwaka, nahuriye n’umwe muri ba barimu ku isoko. Yarambwiye ati “uri umuhanga, wari kuvamo umunyeshuri w’umuhanga rwose. Ariko idini ryawe rizatuma uba umugaragu w’abanyeshuri mwiganaga.” Igihe nabwiraga papa ibyo uwo mwarimu yari yavuze, igisubizo yampaye cyansusurukije umutima. Yarambwiye ati “isi nitakwigisha Yehova azakwiyigishiriza.”

Data yafatanyije n’umupayiniya wa bwite, bampa inyigisho z’agaciro kenshi kurusha izindi zose; bamfashije kugira ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka (Yoh 17:3). Ururimi rwanjye kavukire rwari Dawawa, ariko banyigishije Bibiliya mu rurimi rw’igihirimotu, ruba ururimi rwa kabiri mvuga, no mu gitokipisini, kiba ururimi rwa gatatu. Nabatijwe mfite imyaka 15. Hashize imyaka ibiri, natangiye gukora ubupayiniya.

Mu mwaka wa 1998, natumiriwe kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo. Muri icyo gihe nari nzi icyongereza gike. Bityo kugira ngo ishami rimfashe kwitegura kwiga iryo shuri, ryanshyize mu itorero rikoresha ururimi rw’icyongereza ry’i Port Moresby. Nguko uko icyongereza cyabaye ururimi rwa kane mvuga.

Maze guhabwa impamyabumenyi, nahise noherezwa mu itorero rya Alotau mu ntara ya Milne Bay. Hashize amezi atandatu, natunguwe cyane no guhabwa inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere, kandi byaranshimishije cyane. Akarere nabanje gusura kari gakubiyemo ibirwa bya Nouvelle-Bretagne, Nouvelle-Irlande, Manus n’ibindi birwa byo hafi aho. Mu mwaka wa 2006, nashakanye n’umugore wanjye nkunda Judy, tumara umwaka umwe turi abapayiniya ba bwite, hanyuma dutangira umurimo wo gusura amatorero.

Iyo nsuye amatorero nkunda kubwira abakiri bato nti “Yehova ni we Mwigisha wacu mukuru. Nimureke abigishe kuko ashobora kubaha ibyo mukeneye byose kugira ngo muzagire icyo mwigezaho by’ukuri mu buzima.” Mu by’ukuri, iryo ni isomo ry’ingirakamaro nize.

[Ifoto]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Judy

[Imbonerahamwe/​Ifoto yo ku ipaji ya 156 n’iya 157]

AMATEKA YA Papouasie-Nouvelle-Guinée

1930

1935 Abapayiniya bari mu bwato bw’Abahamya bwitwa Utwara umucyo, babwiriza muri Port Moresby.

1940

1950

1951 Tom na Rowena Kitto bageze i Port Moresby.

1956 Abapayiniya bimukira muri Nouvelle-Irlande na Nouvelle-Bretagne.

1957 John Cutforth yazanye uburyo bwo kubwiriza hakoreshejwe amashusho.

1960

1960 Umuryango mpuzamahanga w’abigishwa ba Bibiliya uhabwa ubuzima gatozi.

1962 Tom na Rowena Kitto bimukiye mu misozi miremire yo muri Nouvelle-Guinée.

1965 Ibiro by’ishami byubakwa i Koki, muri Port Moresby.

1969 Ikoraniro Mpuzamahanga ryari rifite umutwe wavugaga ngo “Amahoro ku Isi,” ryabereye i Haima, muri Papouasie.

1970

1975 Papouasie na Nouvelle-Guinée byarateranye bibyara Papouasie-Nouvelle-Guinée.

1977-1979 Agatsiko gasenya Amazu y’Ubwami mu ntara ya Milne Bay.

1980

1987 Ibiro bishya by’ishami byaguwe byegurirwa Yehova.

1989 Intambara itera ku kirwa cya Bougainville.

1990

1991 Umunara w’Umurinzi usohoka mu rurimi rw’igitokipisini n’urw’igihirimotu, bigasobokera rimwe no mu cyongereza.

1994 Komite Ihuza Abarwayi n’Abaganga yatangiye gukora.

1994 Ikirunga kiruka kigasenya umugi wa Rabaul, muri Nouvelle-Bretagne.

1999 Urwego Rushinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami rushyirwaho ku biro by’ishami.

2000

2002 Hubakwa Inzu y’Amakoraniro i Gerehu, muri Port Moresby.

2010

2010 Ibiro bishya by’ishami byegurirwa Yehova.

2020

[Imbonerahamwe/​Ifoto yo ku ipaji ya 118]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

Ababwiriza bose

Abapayiniya bose

3,500

2,500

1,500

500

1955 1965 1975 1985 1995 2005

[Amakarita yo ku ipaji ya 81]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE

PORT MORESBY

Wewak

Uruzi rwa Sepik

Kambot

Dimiri

Biwat

Uruzi rwa Yuat

Wabag

Mont Hagen

Banz

Ikibaya cya Wahgi

AKARERE K’IMISOZI MIREMIRE

Ikiyaga cya Murray

Uruzi rwa Fly

Basken

Talidig

Bagildig

Madang

Goroka

Kainantu

Lae

Bulolo

Wau

Kerema

Savaiviri

Ikigobe cya Papuwazi

Popondetta

Umuhanda wa Kokoda

Hula

Agi

Govigovi

Alotau

INYANJA YA CORAIL

Ikirwa cya Manus

Ibirwa bya Bismarck

INYANJA YA BISMARCK

Nouvelle-Bretagne

Rabaul

Kokopo

Ikirwa cya Kurmalak

Nouvelle-Irlande

Kavieng

INYANJA YA SALOMO

Ikirwa cya Goodenough

Ikirwa cya Bagabag

Ikirwa cya Buka

Ikirwa cya Bougainville

Ikirwa cya Nukumanu

Koma y’isi

Haima

Six Mile

Hanuabada

Icyambu cya Port Moresby

Isoko rya Koki

Ibitwa bya Sogeri

Ioadabu

[Ifoto yuzuye ipaji ya 74]

[Ifoto yo ku ipaji ya 77]

“Lightbearer”

[Ifoto yo ku ipaji ya 78]

Ababaye ababwiriza ba mbere muri icyo gihugu, uhereye ibumoso: Bobogi Naiori, Heni Heni Nioki, Raho Rakatani na Oda Sioni

[Ifoto yo ku ipaji ya 79]

Umudugudu wa Hanuabada witegeye umugi wa Port Moresby

[Ifoto yo ku ipaji ya 82]

Shirley na Don Fielder, mbere y’uko baza

[Ifoto yo ku ipaji ya 85]

Inzu y’Ubwami ya mbere yubatswe i Haima, Port Moresby

[Ifoto yo ku ipaji ya 87]

John Cutforth

[Ifoto yo ku ipaji ya 89]

Amashusho yakoreshwaga mu murimo wo kubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 90]

Iburyo: John Cutforth yigisha yifashishije amashusho; hasi: umuvandimwe utwaye ikibaho kiriho amashusho yakoreshaga abwiriza mu byaro

[Ifoto yo ku ipaji ya 92]

Alf Green, David Walker na Jim Smith

[Ifoto yo ku ipaji ya 93]

Ibumoso: Shirley, Debbie na Don Fielder; iburyo: Don n’ubwato bwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 96]

Jim Smith na Glenn Finlay

[Ifoto yo ku ipaji ya 97]

Stephen Blundy yambukiranya ikigobe cya Kerema

[Ifoto yo ku ipaji ya 99]

Rosina na Ken Frame

[Ifoto yo ku ipaji ya 102]

Matthew na Doris Pope

[Ifoto yo ku ipaji ya 103]

Inzu ya Magdalen na John Endor ni yo abantu babanje guteraniramo i Lae

[Ifoto yo ku ipaji ya 109]

Akarere k’imisozi miremire

[Ifoto yo ku ipaji ya 110]

Tom na Rowena Kitto, imbere y’akaduka kabo n’inzu babagamo i Wabag

[Ifoto yo ku ipaji ya 113]

Erna na Berndt Andersson

[Ifoto yo ku ipaji ya 114]

Kerry Kay-Smith na Jim Wright

[Ifoto yo ku ipaji ya 115]

Mike Fisher ku ruzi rwa Sepik

[Ifoto yo ku ipaji ya 123]

Inzu y’Ubwami yo muri Agi yaratwitswe, ariko yongeye kubakwa ndetse iragurwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 127]

Elsie na Bill Thew

[Ifoto yo ku ipaji ya 128]

Ubwato bwitwa “puapua” bugendeshwa n’imyenda

[Ifoto yo ku ipaji ya 128]

Ubwato bwitwa “Pioneer,” bwubatswe na Berndt Andersson

[Ifoto yo ku ipaji ya 131]

Ingendo mu ruzi rwa Sepik

[Amafoto yo ku ipaji ya 132 n’iya 133]

Ibumoso: umugenzuzi w’akarere Warren Reynolds n’umugore we Leann, basuye umudugudu wa Biwat; ahagana haruguru: atanga disikuru yasuye umudugudu wa Dimiri

[Ifoto yo ku ipaji ya 135]

Kora Leke

[Ifoto yo ku ipaji ya 135]

Soare Maiga

[Ifoto yo ku ipaji ya 136]

Save Nanpen

[Ifoto yo ku ipaji ya 139]

Geordie na Joanne Ryle

[Ifoto yo ku ipaji ya 145]

Bamwe muri abo bana birukanywe mu ishuri banze kuramutsa ibendera

[Amafoto yo ku ipaji ya 152 n’iya 153]

Ibumoso: Rabaul n’ikirunga cya Tavurvur hakurya; ahagana hasi: Inzu y’Ubwami y’i Rabaul yasenyutse mu mwaka wa 1994

[Ifoto yo ku ipaji ya 155]

Ikipi y’ubuhinduzi, 2010

[Amafoto yo ku ipaji ya 161]

Ibiro by’ishami byo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée

Komite y’Ishami: Dan Burks, Timo Rajalehto, Kegawale Biyama, Craig Speegle

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze