Ibaruwa yaturutse muri papouasie nouvelle guinée
Twasuye abavandimwe batuye ku dusozi twiza cyane
ICYO gihe hari ku wa Kabiri saa kumi n’imwe, kandi aho twari i Lae muri Papouasie Nouvelle Guinée (PNG), hari icyokere. Jye n’umugore wanjye twarimo twitegura kujya mu mugi wa Lengbati wubatse ku Musozi wa Rawlinson mu Ntara ya Morobe. Twari tugiye gusura itsinda ry’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace.
Urwo rugendo rwamaze iminota igera kuri 30, twarukoze turi mu ndege nto y’imyanya ine. Akenshi iyo nakoze ingendo nk’izo, nicara iruhande rw’umuderevu maze tukiganirira dukoresheje utwuma two mu matwi, dore ko urusaku rw’indege ruba ari rwinshi. Uwo muderevu yatunze agatoki ku byuma byari imbere yacu, maze adusobanurira icyo bimaze, nuko atera urwenya ambwira ko iyo aramuka agize icyo aba ari jye wari guhita ntwara indege. Nahise nibuka ibyabaye ku wundi mubwirizabutumwa usura amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri iki gihugu. Igihe bari mu ndege, umuderevu yataye ubwenge nuko indege ikomeza kugenda yitwaye kugeza igihe umuderevu yagaruriye ubwenge, maze akongera kuyitwara kugeza igihe igwiriye ku kibuga. Igishimishije, ni uko urugendo rwacu rwo rwagenze neza.
Mu gihe twari tugikomeza urugendo, twagize dutya tugera mu bicu, maze tunyura hejuru y’isunzu ry’umusozi nko muri metero 100 cyangwa zirengaho gato. Imbere yacu twabonaga umudugudu wa Lengbati, urimo amazu ya nyakatsi acucitse, kandi yubakishijwe ibiti. Umuderevu yarebye hasi ku kibuga kugira ngo amenye ko kimeze neza, kandi ko abana bo muri ako gace batarimo bahakinira umupira. Nanone yabanje kureba niba ingurube zitaracukuyemo imyobo, dore ko yari ahaherutse. Amaze gukata yerekeza aho icyo kibuga kiri, yaravuze ati “ndabona kimeze neza noneho dushobora kumanuka.” Twazengurutse ako gace, hanyuma indege igwa ku kibuga cy’indege gito abaturage bashije mu ibanga ry’umusozi. Muri icyo kibuga, bari baherutse gusasamo amabuye yakomotse mu nyanja, bari bamenaguye bayavanye ku musozi wo hafi aho.
Mu zindi ngendo nakoreye muri aka gace, nagiye nitegereza ibimanyu by’ayo mabuye yabaga yamanyaguritse, maze nkibaza imyaka iyo misozi imaze ibayeho. Tekereza nawe imbaraga byasabye kugira ngo habeho umusozi ugizwe n’ayo mabuye yo mu nyanja uri ahantu hafite uburebure bubarirwa mu birometero amagana n’ubutumburuke bw’ibirometero bine uvuye ku nyanja! Tuvuye mu ndege, twahagaze kuri ako gasozi keza cyane.
Nk’uko bisanzwe, iyo abaturage baho bumvise indege igiye kugwa, bahita baza biruka baturutse mu duce twose. Umuderevu amaze kuzimya moteri, nagize ntya mbona umugabo umwe avuye mu kivunge cy’abantu, aza adusanga. Uwo mugabo yitwaga Zung. Ni umwe mu bagabo bahawe inshingano yo kuyobora amateraniro y’Abahamya ba Yehova abera muri ako gace buri cyumweru. Abantu bo mu gace atuyemo bamuziho kuba ari umuntu w’inyangamugayo kandi wizerwa. Yiyemerera ko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ari byo byamufashije kubaho atyo. Tumaze gusuhuzanya, twajyanye na Zung hamwe n’abandi Bahamya, maze tumanuka uwo musozi tugera hepfo gato. Abana baradukurikiye, bakagenda barwanira kudutwaza ibikapu.
Twageze ku nzu nto y’imbaho yubatswe n’Abahamya bo muri ako gace, kugira ngo umubwirizabutumwa ubasura buri mezi atandatu ajye abona aho aba mu gihe yaje kubasura. Nubwo muri Papouasie Nouvelle Guinée hashyuha, aho twari ho hari amafu kubera ko hari ku gasozi. Iyo twabaga ducanye itara rya peteroli nijoro, nabonaga ibihu bicengera mu nzu binyuze mu myenge iri hagati y’imbaho zishashe hasi. Mu masaha ya nyuma ya saa sita, wabonaga ibyo bihu biva hasi mu kabande bizamuka buhoro buhoro byerekeza hejuru ku musozi. Byari bitangaje kubona ukuntu twarimo twambara ibikoti n’amakoboyi byo kwifubika, nyamara mu masaha make yari ashize twarabiraga ibyuya, kubera ubushyuhe bwari hafi y’inyanja aho twari twavuye.
Mu myaka ya za 80 rwagati, hari umugabo wo muri aka gace wize Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova b’i Lae. Igihe yagarukaga iwabo, we n’abandi bantu bake bubatse inzu nto yo guteraniramo, kandi barayishimiraga cyane. Hanyuma umupasiteri wo mu idini ry’Abaluteriyani ryo muri ako gace n’abayoboke be batwitse iyo nzu bateraniragamo, ku buryo yahindutse umuyonga. Abo bantu bayitwitse bigambye bavuga ko ako kari agace k’Abaluteriyani gusa. Nubwo kuva icyo gihe Abahamya ba Yehova bakomeje kurwanywa, bubatse indi nzu yo guteraniramo, kandi umubare wabo wariyongereye ugera ku babwiriza b’ubutumwa bwiza 50, barangwa n’ishyaka. Ubu bamwe mu bahoze barwanya umurimo ukorwa n’Abahamya, basigaye bifatanya na bo babigiranye umwete.
Muri iki gihe, abaturage bo muri ako gace bakira Abahamya ba Yehova baza kubigisha Bibiliya. Nubwo muri ako gace hari abaturage bake bazi gusoma, Abahamya benshi barabyize kugira ngo bashobore kugeza ubutumwa bwa Bibiliya ku bandi. Ubu buri cyumweru abantu bagera kuri 200 baza mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami.
Aho hantu nta muriro w’amashanyarazi uhaba. Ni yo mpamvu igihe bwari bumaze kwira, twicaye mu gikoni hafi y’iziko kugira ngo twote. Icyo gihe twarasangiye, turaganira kandi dutera urwenya. Urumuri rw’uwo muriro rwatumaga tubona ukuntu mu maso h’izo ncuti zacu hakeye, mbese ubona zifite bya byishimo umuntu akesha gukorera Yehova. Hanyuma bumaze kwira, bamwe mu bo twari kumwe batangiye gutaha, maze buri wese akajya akura mu ziko igishirira cy’ishami ry’umukindo (bombom). Babigenzaga batyo kugira ngo kize kubamurikira mu tuyira two mu bihuru batashye, kuko babaga bizeye ko kitari buzime vuba.
Ubwo twasubiraga mu nzu, twatangajwe n’ukuntu aho hantu hatuje. Twiyumviraga urusaku rw’inyamaswa n’umuyaga uhuha gusa. Mbere yo kujya kuryama, twarasohotse tureba bwa nyuma iryo juru ritamurutse, maze dutangazwa n’ubwinshi bw’inyenyeri twabonye turi kuri ako gasozi.
Icyo cyumweru cyashize vuba, maze dutangira gutekereza uko twari kurira indege bukeye bwaho. Twari dushigaje kurara ijoro rimwe muri ako gace gatwikiriwe n’ibihu ka Lengbati, maze ubundi tugasubira iwacu mu bushyuhe bwo hafi y’inyanja.