Hoseya
1 Ijambo rya Yehova+ ryaje kuri Hoseya+ mwene Beri ku ngoma+ ya Uziya+ n’iya Yotamu+ n’iya Ahazi+ n’iya Hezekiya,+ abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu+ mwene Yowashi+ umwami wa Isirayeli. 2 Yehova yatangiye kuvuga amagambo ye ayanyujije kuri Hoseya, maze Yehova abwira Hoseya ati “genda+ ushake umugore uzaba umusambanyi akakubyarira abana bo mu busambanyi bwe, kuko ubusambanyi bwatumye igihugu kireka gukurikira Yehova.”+
3 Nuko aragenda ashaka Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, maze aratwita amubyarira umwana w’umuhungu.+
4 Yehova aramubwira ati “umwite Yezereli+ kuko hasigaye igihe gito nkaryoza ab’inzu ya Yehu+ amaraso yamenekeye i Yezereli, kandi rwose nzakuraho ubutegetsi bw’abami b’inzu ya Isirayeli.+ 5 Icyo gihe nzavunira umuheto+ wa Isirayeli mu kibaya cya Yezereli.”
6 Yongera gutwita maze abyara umukobwa. Imana iramubwira iti “umwite Loruhama+ kuko ntazongera kugirira imbabazi+ ab’inzu ya Isirayeli, ahubwo nzabirukana rwose.+ 7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+
8 Hanyuma acutsa Loruhama, maze yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu. 9 Nuko Imana iramubwira iti “umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye kandi nanjye sinzaba Imana yanyu.
10 “Abisirayeli bazaba benshi bangane n’umusenyi wo ku nyanja udashobora gupimwa cyangwa kubarwa.+ Kandi ahantu babwiriwe ngo ‘ntimuri ubwoko bwanjye,’+ ni ho bazabwirirwa ngo ‘muri abana b’Imana nzima.’+ 11 Abayuda n’Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umutware umwe maze bave mu gihugu,+ kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+