Yona
1 Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yona+ mwene Amitayi rigira riti 2 “haguruka ujye mu mugi munini wa Nineve+ ubaburire, ubabwire ko ibibi byabo byazamutse bikangeraho.”+
3 Nuko Yona arahaguruka ava imbere ya Yehova+ ahunga agana i Tarushishi.+ Aza kugera i Yopa+ ahasanga ubwato bwari bugiye i Tarushishi. Yishyura amafaranga y’urugendo, abwinjiramo kugira ngo ajyane n’abandi i Tarushishi ahunge Yehova.
4 Nuko Yehova ateza inkubi y’umuyaga muri iyo nyanja,+ izamo umuhengeri mwinshi+ ku buryo ubwato bwari hafi kurohama. 5 Abasare batangira kugira ubwoba, buri wese atakambira imana ye+ ngo imufashe. Bafata ibintu bimwe na bimwe byari mu bwato babijugunya mu nyanja kugira ngo ubwato budakomeza kuremera.+ Icyakora Yona yari yamanutse ajya mu bwato hasi araryama, arasinzira cyane.+ 6 Amaherezo umusare mukuru aramwegera, aramubwira ati “urasinziriye nta soni? Byuka utakambire imana yawe,+ ahari Imana y’ukuri yatwitaho ntidupfe.”+
7 Hanyuma barabwirana bati “nimuze dukore ubufindo+ tumenye uduteje ibi byago.”+ Nuko bakoze ubufindo bugwa kuri Yona.+ 8 Baramubaza bati “niko, tubwire, ni nde uduteje aya makuba?+ Ukora murimo ki kandi se uturuka he? Ukomoka mu kihe gihugu, kandi se uri uwo mu buhe bwoko?”
9 Yona arabasubiza ati “ndi Umuheburayo;+ nsenga+ Yehova Imana yo mu ijuru+ yaremye inyanja n’ubutaka.”+
10 Nuko abo bagabo baratinya cyane, baramubaza bati “kuki wakoze ibintu nk’ibyo?”+ Bari bamaze kumenya ko yahungaga Yehova, kuko yari yabibabwiye. 11 Baramubaza bati “tukugenze dute+ kugira ngo inyanja ituze?” Hagati aho inyanja yarushagaho kurubira. 12 Na we arabasubiza ati “nimunterure munjugunye mu nyanja irahita ituza, kuko nzi neza ko uyu muhengeri ukomeye utewe nanjye.”+ 13 Abo bagabo bakora uko bashoboye kose kugira ngo banyure muri uwo muhengeri basubize ubwato imusozi, ariko birabananira, kuko umuhengeri wagendaga urushaho kwiyongera mu nyanja.+
14 Nuko batakambira Yehova bagira bati+ “Yehova, turakwinginze, ntuturimbure utuziza ubugingo bw’uyu muntu! Ntutubareho amaraso y’utariho urubanza,+ kuko wowe Yehova wakoze ibyo ushaka!”+ 15 Hanyuma baterura Yona bamuroha mu nyanja, inyanja ihita ituza.+ 16 Abo bantu batinya Yehova cyane,+ batambira Yehova igitambo+ kandi bamuhigira imihigo.+
17 Yehova yohereza urufi runini rumira Yona,+ maze Yona amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urwo rufi.+