Habakuki
1 Amagambo umuhanuzi Habakuki yabwiwe binyuze ku iyerekwa: 2 Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva?+ Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?+ 3 Kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?+
4 Nta muntu ukigendera ku mategeko, kandi ubutabera ntibugikurikizwa.+ Kubera ko umubi agose umukiranutsi, ni yo mpamvu ubutabera bwagoretswe.+
5 “Nimurebe mu mahanga, mwitegereze, murebane mwumiwe.+ Nimutangare kuko hari igikorwa kirimo gikorwa mu minsi yanyu, igikorwa mudashobora kwemera nubwo hagira ukibabwira.+ 6 Dore mpagurukije Abakaludaya,+ ishyanga ryarubiye kandi rihutiraho; bagiye gukwira ahantu hose ku isi bigarurire ubutaka butari ubwabo.+ 7 Ni ishyanga ritinyitse kandi riteye ubwoba. Ni ryo ryihesheje icyubahiro cyaryo ryishyiriraho n’ubutabera bwaryo.+ 8 Amafarashi yaryo aranyaruka kurusha ingwe, arakaze kurusha ibirura bya nimugoroba.+ Ibinono byayo bigenda biraha itaka, kandi aje aturutse kure, aguruka nka kagoma ihorera igiye gufata icyo irya.+ 9 Iryo shyanga ryose uko ryakabaye rije rizanywe n’urugomo.+ Rigenda rihanze amaso imbere nk’umuyaga w’iburasirazuba,+ rigafata imbohe nk’iriyora umusenyi. 10 Riseka abami, abatware bakuru rikabagira urw’amenyo.+ Riseka igihome cyose,+ rikarunda ibitaka rikagifata. 11 Icyo gihe rizagenda nk’umuyaga, rinyure mu gihugu maze rigibweho n’umwenda w’urubanza.+ Rikomora imbaraga zaryo ku mana yaryo.”+
12 Yehova, ese ntiwahozeho kuva kera cyane?+ Wowe Mana yanjye, Uwera wanjye, ntupfa.+ Yehova, warishyiriyeho gusohoza urubanza; wa Gitare+ we, warishyizeho kugira ngo rihane.+
13 Amaso yawe aratunganye cyane ku buryo atakomeza kureba ibibi, kandi ntushobora gukomeza kureba ubugizi bwa nabi.+ None kuki urebera abakora iby’uburiganya,+ ugakomeza kwicecekera igihe umuntu mubi amira bunguri umurusha gukiranuka?+ 14 Kuki umuntu wakuwe mu mukungugu umugira nk’amafi yo mu nyanja, nk’ibikururuka bidafite umutware?+ 15 Abo bose yabazamuje ururobo;+ yabakuruje umuraga we, abakusanyiriza mu rushundura arobesha.+ Ni cyo gituma yishima akanezerwa.+ 16 Ni yo mpamvu atambira ibitambo umuraga we, akosereza ibitambo urushundura arobesha, kuko bituma abona umugabane wuzuye amavuta n’ibyokurya byuzuye intungamubiri.+ 17 Ese si yo mpamvu ibiri mu rushundura rwe azabikuramo kandi agakomeza kwica amahanga ntagire impuhwe?+