Zefaniya
1 Ijambo rya Yehova ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi mwene Gedaliya mwene Amariya mwene Hezekiya, ku ngoma y’umwami Yosiya+ mwene Amoni,+ umwami w’u Buyuda rigira riti
2 “Nzatsemba ibintu byose biri ku isi mbimareho nta kabuza,” ni ko Yehova avuga.+
3 “Nzatsemba umuntu wakuwe mu mukungugu hamwe n’inyamaswa.+ Nzatsemba ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja,+ nsembe ibisitaza hamwe n’ababi.+ Nzatsemba abantu mbakure ku isi,”+ ni ko Yehova avuga. 4 “Nzabangurira ukuboko kwanjye u Buyuda n’abaturage bose b’i Yerusalemu,+ kandi aha hantu nzahatsemba abasigaye mu basenga Bayali+ mbamareho, nkureho n’izina ry’abatambyi b’imana z’amahanga n’abandi batambyi.+ 5 Nzatsemba abunamira ingabo zo mu kirere+ bari ku bisenge by’amazu, abikubita hasi bubamye+ bakarahira ko bazaba indahemuka kuri Yehova,+ ariko bagahindukira bakarahira mu izina rya Malikamu,+ 6 abasubira inyuma bakareka gukurikira Yehova+ hamwe n’abatarashatse Yehova, bakanga kumugisha inama.”+
7 Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova,+ kubera ko umunsi wa Yehova uri bugufi,+ kuko Yehova yateguye igitambo;+ yejeje+ abo yatumiye.
8 “Kuri uwo munsi Yehova azatambaho igitambo, nzahagurukira abatware n’abana b’umwami,+ hamwe n’abambara imyambaro y’abanyamahanga bose.+ 9 Kuri uwo munsi nzahagurukira umuntu wese uzaba wegereye intebe y’ubwami, abuzuza inzu ya ba shebuja urugomo n’uburiganya.+ 10 Kandi kuri uwo munsi,” ni ko Yehova avuga, “ku Irembo ry’Amafi+ hazumvikanira induru, umuborogo wumvikanire mu gice gishya cy’umugi,+ kandi urusaku ruzumvikanira ku dusozi.+ 11 Nimuboroge+ mwa batuye i Makiteshi mwe, kuko abari abacuruzi bose bacecekeshejwe,+ abapimaga ifeza bose barimbuwe.
12 “Icyo gihe nzasaka nitonze muri Yerusalemu nifashishije amatara,+ kandi nzahagurukira abantu bameze nk’itende ryikenetse muri divayi,+ bibwira mu mitima yabo bati ‘Yehova ntazakora icyiza, kandi ntazakora ikibi.’+ 13 Ubutunzi bwabo buzasahurwa, amazu yabo azahindurwa umusaka.+ Bazubaka amazu ariko ntibazayabamo,+ bazatera inzabibu ariko ntibazanywa divayi yazo.+
14 “Umunsi ukomeye+ wa Yehova uregereje.+ Uregereje kandi urihuta cyane.+ Urusaku rw’umunsi wa Yehova rurasharira.+ Kuri uwo munsi umugabo w’umunyambaraga azataka.+ 15 Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’intimba no guhagarika umutima,+ umunsi w’imvura y’umugaru no kurimbura, umunsi w’umwijima n’icuraburindi,+ umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi; 16 ni umunsi wo kuvuza ihembe n’impanda,+ bivugirizwa imigi igoswe n’inkuta n’iminara miremire.+ 17 Nzateza abantu intimba, bagende nk’impumyi+ kuko bacumuye+ kuri Yehova. Amaraso yabo azasukwa nk’umukungugu,+ amara yabo ajugunywe nk’amayezi.+ 18 Ifeza yabo na zahabu yabo ntibizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Ishyaka rye rigurumana rizakongora isi yose,+ kuko azarimbura abatuye ku isi bose mu buryo buteye ubwoba.”+