Malaki
1 Urubanza:
Ijambo Yehova+ yavuze ku birebana na Isirayeli, binyuze kuri Malaki:
2 “Narabakunze,”+ ni ko Yehova avuga.
Murabaza muti “wadukunze ute?”+
Yehova arabasubiza ati “ese Esawu ntiyari umuvandimwe wa Yakobo?+ Ariko nakunze Yakobo+ 3 nanga Esawu.+ Amaherezo imisozi ye nayihinduye umwirare,+ umurage we nywugabiza ingunzu zo mu butayu.”+
4 “Kubera ko Edomu akomeza kuvuga ati ‘nubwo twajanjaguwe tuzagaruka twubake ahantu habaye amatongo,’ Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘kubaka bazubaka, ariko nzabisenya.+ Abantu bazahita “igihugu cy’ubugome,” bite abahatuye “ubwoko Yehova yaciriyeho iteka+ kugeza ibihe bitarondoreka.” 5 Amaso yanyu azabireba, kandi muzavuga muti “Yehova nahabwe icyubahiro muri Isirayeli.”’”+
6 “‘Umwana yubaha se,+ umugaragu akubaha shebuja.+ None niba ndi so,+ icyubahiro mumpa ni ikihe?+ Niba ndi Shobuja, igitinyiro+ nkwiriye kiri he?,’ ni ko Yehova nyir’ingabo ababaza, mwa batambyi mwe musuzugura izina ryanjye.+
“‘Murabaza muti “twasuzuguye izina ryawe dute?”’
7 “‘Mwarisuzuguye muzana ibyokurya+ bihumanye ku gicaniro cyanjye.’
“‘Murabaza muti “twaguhumanyije dute?”’
“‘Mwaravuze muti “ameza+ ya Yehova ni ayo gusuzugurwa.”+ 8 Iyo muzanye itungo rihumye ngo ritangwe ho igitambo, muravuga muti “nta cyo bitwaye.” Kandi iyo muzanye itungo riremaye cyangwa irirwaye, nabwo muravuga muti “nta cyo bitwaye.”’”+
“Muzarishyire guverineri wanyu. Ese azabishimira cyangwa abakirane urugwiro?,” ni ko Yehova nyir’ingabo abaza.
9 “Nimwinginge+ Imana kugira ngo itubabarire.+ Ibi byose ni mwe byaturutseho. Ese hari n’umwe muri mwe izakirana urugwiro?,” ni ko Yehova nyir’ingabo abaza.
10 “Ni nde muri mwe wakinga inzugi+ z’urusengero cyangwa agashyira umuriro ku gicaniro cyanjye nta gihembo ahawe?+ Simbishimira,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “kandi sinishimira amaturo muzana.”+
11 “Kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, izina ryanjye rizakomera mu mahanga.+ Ahantu hose bazajya bosa ibitambo,+ bazanire izina ryanjye amaturo ndetse n’impano itanduye,+ kuko izina ryanjye rizakomera mu mahanga yose,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
12 “Ariko mwe muba mumpumanya+ iyo muvuga muti ‘ameza ya Yehova arahumanye, kandi amaturo ayateretseho arasuzuguritse.’+ 13 Muravuga muti ‘mbega umurimo uruhanyije!,’+ kandi mwarabisuzuguye,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “Muzana itungo ryanyazwe, iriremaye n’irirwaye;+ ni yo munzaniraho ituro. Ese nakwishimira ibivuye mu kuboko kwanyu?,”+ ni ko Yehova abaza.
14 “Havumwe umuntu wese ukoresha uburiganya, maze mu mukumbi we yaba afite isekurume itagira inenge, agahigira Yehova umuhigo, ariko yajya gutura igitambo akazana itungo rifite ubusembwa.+ Ndi Umwami ukomeye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “kandi izina ryanjye rizatinywa mu mahanga yose.”+