ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/11 pp. 13-15
  • Icyo ababyeyi babivugaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo ababyeyi babivugaho
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Wafasha ute abana bawe kumenya akamaro ko kumvira, uko bagenda bakura? Wakora iki kugira ngo ugende ubigisha ibintu by’ingenzi byabafasha mu buzima? Reka turebe icyo ababyeyi bo hirya no hino ku isi babivuzeho.
  • Mbese Bibiliya ishobora kugufasha kurera abana bawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kurera umwana kuva mu bwana kugeza abaye ingimbi
    Nimukanguke!—2011
  • Uko wakwigisha umwana wawe
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 10/11 pp. 13-15

Icyo ababyeyi babivugaho

Wafasha ute abana bawe kumenya akamaro ko kumvira, uko bagenda bakura? Wakora iki kugira ngo ugende ubigisha ibintu by’ingenzi byabafasha mu buzima? Reka turebe icyo ababyeyi bo hirya no hino ku isi babivuzeho.

IMIRIMO YO MU RUGO NO KUBANA NEZA N’ABANDI

“Iyo dusangira amafunguro kandi tukaganira uko umunsi wagenze, buri mwana aba yitoza gutega amatwi. Iyo abana babona twe ababyeyi babo tubateze amatwi twitonze, bituma bubahana kandi na bo bakiyubaha.”—Richard wo mu Bwongereza.

“Kubona abana bacu bubahana no kubona ukuntu bakemura ibibazo batatwitabaje, biradushimisha cyane. Nanone kandi, bazi kuganira n’abantu bakuru nta cyo bishisha.”—John wo muri Afurika y’Epfo.

“Kubera ko ntatunganye, hari igihe mbabaza abana banjye ntabigambiriye. Iyo ibyo bibaye, numva ko kubasaba imbabazi ari ngombwa.”—Janelle wo muri Ositaraliya.

“Dutoza abana bacu gukora imirimo yo mu rugo. Iyo tubigisha gukora iyo mirimo bakorera bagenzi babo, bituma abagize umuryango babana amahoro kandi bakabana neza, maze abana bakumva ko hari icyo bagezeho.”—Clive wo muri Ositaraliya.

“Kwigisha abana ntibyoroshye. Icyakora kubatoza gutega amatwi, kubaha no kubabarirana, ni iby’ingenzi cyane.”—Yuko wo mu Buyapani.

ISUKU NO KWITA KU BUZIMA

“Igihe abana bacu bari bakiri bato, twabatozaga kwiyuhagira maze tukabikora nk’umukino dukoresheje isabune ifite ishusho y’igipupe, isabune y’amazi iri mu icupa rishushanyijeho umukinnyi wo muri filimi z’abana n’iponji ikoze mu ishusho y’akanyamaswa.”—Edgar wo muri Megizike.

“Igihe twari dutuye ahantu hatari amazi ya robine, buri gihe nashakaga isabune n’ahantu hakwiriye mbika amazi, kugira ngo tujye dukaraba intoki tugeze mu rugo.”—Endurance wo muri Nijeriya.

“Buri munsi tugaburira abana bacu ibyokurya bikungahaye ku ntungamubiri, kandi tukabasobanurira impamvu ari ngombwa kurya indyo yuzuye. Kubera ko abana baba bafite amatsiko yo kumenya ibirungo bitandukanye dushyira mu byokurya, mbasaba kumfasha guteka. Icyo gihe tumarana dutetse gituma dushyikirana neza.”—Sandra wo mu Bwongereza.

“Gukora siporo ni ngombwa, kandi twe ababyeyi tugerageza gutanga urugero rwiza. Abana bacu bashimishwa no kubona twese abagize umuryango dukora siporo yo kwiruka, koga, gukina tenisi, umupira w’intoki cyangwa kugenda ku magare. Ibyo bibereka ko siporo ari iy’ingenzi kandi ko ari uburyo bwo kwidagadura.”—Keren wo muri Ositaraliya.

“Abana baba bakeneye cyane kumarana igihe n’ababyeyi babo. Nta kindi kintu cyasimbura icyo gihe, yaba amafaranga, impano cyangwa gutembera. Iyo abana bari ku ishuri nkora akazi mbere ya saa sita gusa, hanyuma nimugoroba tukaba turi kumwe.”—Romina wo mu Butaliyani.

GUHANA ABANA

“Twabonye ko nta buryo bwihariye bwo guhana umwana, ahubwo ko biterwa n’imimerere. Rimwe na rimwe ushobora guhana umwana muganira nta cyo mukinganye, ubundi ukamuhana umwima ibyo akunda.”—Ogbiti wo muri Nijeriya.

“Iyo tumaze guha abana bacu amabwiriza, tuyabasubirishamo kugira ngo tumenye neza ko bayasobanukiwe. Nyuma yaho twubahiriza ibyo twavuganye. Kubera ko twifuza ko abana bacu bubahiriza amabwiriza twabahaye, dushyiraho akacu tukabahana mu gihe bayarenzeho.”—Clive wo muri Ositaraliya.

“Nabonye ko mu gihe mpana abana banjye, biba byiza iyo nciye bugufi kugira ngo turebane mu maso. Ibyo bimfasha kubitegereza neza no kubatega amatwi nitonze. Nanone bibafasha kwitegereza uko meze mu maso, ku buryo bashobora gusobanukirwa neza icyo nshatse kubabwira.”—Jennifer wo muri Ositaraliya.

“Tugerageza kwirinda kubwira abana bacu tuti ‘ntimujya wumva,’ ndetse niyo twaba dufite impamvu zumvikana zo kubibabwira. Nanone ntitubahanira imbere y’abandi. Iyo tugiye kubahana turabongorera cyangwa tukabashyira ku ruhande, kugira ngo tuganire na bo nta wutwumva.”—Rudi wo muri Mozambike.

“Abana ni ba nyamujya iyo bijya kandi bakunda kwigana abandi. Kubera iyo mpamvu, tugomba kubarinda ibibazo bashobora guterwa n’abo bigana, itangazamakuru n’abantu biriranwa, kandi tukabafasha kugira imico myiza ishingiye ku mahame yiringirwa. Iyo batojwe kugira iyo mico bibarinda ikintu cyose kibi.”—Grégoire wo muri Kongo-Kinshasa.

“Guhana umwana bisaba kutajenjeka, kutarenza urugero no kutivuguruza. Abana bagomba gusobanukirwa ingaruka z’amakosa bakora, kandi bakamenya ko iyo wababwiye ko ubahana, uba ukomeje.”—Owen wo mu Bwongereza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

“Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 15]

ICYO IMIRYANGO IBIVUGAHO

Uko umubyeyi urera abana wenyine yagira icyo ageraho

Ikiganiro twagiranye na Lucinda Forster

Ko urera abana wenyine, ni ikihe kibazo ukunda guhura na cyo?

Kurera abana ubwabyo ntibyoroshye. Ariko kubarera ndi jyenyine byo ni ibindi bindi, kuko bintwara igihe n’imbaraga nyinshi. Gutoza umwana imico myiza n’amahame mbwirizamuco, bitwara igihe. Ubwo kandi ni na ko muba mugomba gutera urwenya no kwishimisha. Ku bw’ibyo, akenshi mba ngomba kwigomwa igihe cyanjye cyo kwirangaza, nkagikoramo imirimo yo mu rugo.

Ukora iki kugira ngo ukomeze gushyikirana neza n’abakobwa bawe?

Iyo umaze gutana n’uwo mwashakanye, abana bashobora kumva nta mutekano bafite kandi bakarakara. Nabonye ko kuganira na bo amaso ku maso kandi mu ijwi rituje mu gihe ibibazo bivutse, ari iby’ingenzi cyane. Ntegereza igihe turi bube dutuje, maze nkagerageza kubabwira ikibazo mfite ariko sindemereze ibintu. Mbabaza uko babona ibintu, nkabatega amatwi nitonze kandi nkabereka ko mpa agaciro ibitekerezo byabo. Mbereka ko nshishikazwa n’imyigire yabo kandi nkabashimira ibyo bakora. Dusangira amafunguro, tukarya dutuje kandi twishimye. Nanone mbabwira kenshi ko mbakunda.

None se abana bawe ubahana ute?

Abana baba bakeneye guhabwa amategeko yumvikana, kandi ni iby’ingenzi cyane ko wubahiriza ibyo ubabwira. Ku bw’ibyo, ngerageza kuba umugwaneza ariko nkirinda kujenjeka. Nungurana ibitekerezo na bo, nkabasobanurira impamvu imyifatire runaka idakwiriye. Nanone mbere yo kubahana mbanza kuganira na bo, nkamenya impamvu yabateye gukora ikintu runaka. Iyo nsanze ari jye uri mu makosa, urugero nk’igihe nafashe ibintu uko bitari, mbasaba imbabazi.

Abana bawe ubigisha ute kubaha abandi?

Mbibutsa ko Yesu yatwigishije ko tugomba gufata abandi nk’uko twifuza ko badufata (Luka 6:31). Iyo bishoboka, ntera abakobwa banjye inkunga yo kwikemurira ibibazo bafitanye, nkabatoza gusubiza batuje kandi bafite ubugwaneza igihe hagize ubarakaza.

None se mu gihe cyo kwirangaza mukora iki?

Bitewe n’uko buri gihe tudashobora kujya kuruhukira kure, dusoma ibinyamakuru kugira ngo tumenye ahantu hadahenze twatemberera. Tujya gutemberera ahantu hatandukanye cyangwa muri za pepiniyeri. Nanone duhinga imboga mu murima wacu, maze tukajya dusoromaho izo guteka. Kwirangaza ni ngombwa, kabone nubwo twasohokera hafi y’iwacu.

Ese hari imigisha wabonye?

Kuba mu rugo rurimo umubyeyi umwe byaratugoye. Icyakora twarisunganye turafatanya, maze twitoza kwishimira imigisha dufite. Nshimishwa no kubona ukuntu buri mwana agenda akura akaba umuntu wihariye. Muri iki kigero bagezemo, baba bifuza ko tumarana igihe kirekire, kandi nanjye biranshimisha. Bamenya uko merewe kandi rimwe na rimwe barampobera kugira ngo bampumurize. Kuba banyereka ko bankunda biranshimisha cyane. Icy’ingenzi kurushaho ni uko twiboneye ko Umuremyi wacu utwitaho kandi udukunda, yagiye adufasha mu bibazo byinshi twahuye na byo. Bibiliya yamfashije gukomeza kwitoza kuba umubyeyi mwiza.—Yesaya 41:13.

[Ifoto]

Lucinda ari kumwe n’abakobwa be, Brie na Shae

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze