ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 10/11 pp. 24-25
  • Iyo ababyeyi barera abana, baba bafite iyihe ntego?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iyo ababyeyi barera abana, baba bafite iyihe ntego?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu kumufatira imyanzuro nta cyo bimara
  • Mwigishe ibintu bizamugirira akamaro
  • Igihe cy’amabyiruka gitegurira umwana kuba umuntu mukuru
    Nimukanguke!—2011
  • Wakora iki igihe umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka ashidikanyije ku byo wizera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko washyikirana n’abana b’ingimbi n’abangavu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 10/11 pp. 24-25

Icyo Bibiliya ibivugaho

Iyo ababyeyi barera abana, baba bafite iyihe ntego?

MURI ibi bintu bikurikira, wifuza ko umwana wawe yamera ate?

A. Nkawe.

B. Yakwigomeka akagira kamere ihabanye n’iyawe.

C. Yaba umuntu mukuru ufata imyanzuro myiza.

Hari ababyeyi bahitamo igisubizo cya C, ariko ibyo bakora bikagaragaza ko bahisemo igisubizo cya A. Bagerageza guhatira abana babo b’ingimbi cyangwa abangavu gukurikiza amahame babashyiriraho, urugero bakabahitiramo akazi bazakora. Ibyo bigira izihe ngaruka? Iyo umwana atangiye kwigenga, ahita akora ibihabanye n’ibyo wifuzaga ko akora. Mbese twavuga ko ababyeyi benshi babiba igisubizo cya A, maze amaherezo bagasarura igisubizo cya B.

Impamvu kumufatira imyanzuro nta cyo bimara

Kuba wifuriza umwana wawe kuzaba umuntu mukuru uzi gufata imyanzuro, ni byiza. Ariko se wabigeraho ute? Uko biri kose, guhora umufatira imyanzuro nta cyo byageraho. Reka turebe impamvu ebyiri zibigaragaza.

1. Binyuranye n’Ibyanditswe. Yehova Imana yaremanye abantu uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye. Yabahaye uburenganzira bwo kwihitiramo icyo bazakora mu buzima bwabo, cyaba cyiza cyangwa kibi. Urugero, igihe Kayini yarakariraga murumuna we Abeli akifuza kumwica, Yehova yaramubwiye ati “nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru? Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza. Ariko se uzashobora kukinesha?”—Intangiriro 4:7.

Zirikana ko igihe Yehova yahaga Kayini inama, atigeze amuhatira kuyumvira. Kayini yagombaga guhitamo kwifata ntarakare, cyangwa agahitamo kurakara. Ibyo bitwigisha iki? Kubera ko Yehova adahatira abantu yiremeye kumwumvira, ababyeyi na bo ntibagombye kubihatira abana babo b’ingimbi cyangwa abangavu.a

2. Ashobora kumera uko utabyifuzaga. Urugero, reka tuvuge ko uhuye n’umucuruzi akaguhatira kugura ibicuruzwa bye. Uko agerageza kubikugurisha, ni ko urushaho kubyanga. Nubwo waba ukeneye ikintu ashaka ko ugura, ushobora kuba udashimishijwe n’uburyo aguhatira kukigura. Umuntu nk’uwo ntuba unashaka ko akwegera.

Ibintu nk’ibyo bishobora kukubaho uramutse ushaka guhatira umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu amahame ugenderaho, imyizerere yawe n’intego zawe. Ese azabyemera? Ashobora kubyanga. Ahubwo ubwo buryo ukoresha bushobora gutuma umwana wawe yanga burundu amahame wamutoje. Iyo ababyeyi bahora bafatira abana babo imyanzuro, nta cyo bageraho. None se wakora iki?

Ntugahore ufatira imyanzuro umwana wawe w’ingimbi, ngo umuhatire gukurikiza amahame ugenderaho nk’uko ushobora kuba warabikoraga akiri umwana. Ahubwo ujye umufasha kubona akamaro ko gukora ibyiza. Urugero, niba uri Umukristo, mwereke uko gukurikiza amahame y’Imana bizamufasha kunyurwa mu buzima bwe bwose.—Yesaya 48:17, 18.

Mu gihe ubigenza utyo, ujye umubera icyitegererezo. Gerageza kugira imico wifuza ko umwana wawe agira (1 Abakorinto 11:1). Jya ugaragaza neza amahame ugenderaho (Imigani 4:11). Uwo mwana wawe w’ingimbi nakunda Imana n’amahame yayo, azajya afata imyanzuro myiza ndetse n’igihe muzaba mutari kumwe.—Zaburi 119:97; Abafilipi 2:12.

Mwigishe ibintu bizamugirira akamaro

Nk’uko byavuzwe ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti, umwana wawe azagera ubwo akura maze ‘asige se na nyina,’ nubwo wowe waba ubona ko icyo gihe cyihuse (Intangiriro 2:24). Kubera ko uri umubyeyi we, ushobora kuba wifuza ko yagira ubuhanga runaka buzamufasha kwibeshaho amaze kuba mukuru. Reka dusuzume bimwe mu bintu ushobora kumwigisha akiri mu rugo.

Imirimo yo mu rugo. Ese umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu azi guteka? Ese ashobora kwimesera no gutera ipasi? Ese yashobora gukora isuku mu cyumba cye no kugishyira kuri gahunda? None se, yashobora kwita ku modoka no kuyikora mu gihe hari ibintu byoroheje byapfuye? Umuhungu cyangwa umukobwa wawe namenya gukora iyo mirimo, bizamufasha kwita ku rugo rwe mu gihe kizaza. Intumwa Pawulo yaravuze ati “nitoje kunyurwa mu mimerere yose naba ndimo.”—Abafilipi 4:11.

Kubana n’abandi. (Yakobo 3:17). Ese umwana wawe w’ingimbi azi kubana n’abandi? Ese azi kwikiranura n’umuntu bagiranye ikibazo? Ese wamutoje kubaha abandi no gukemura ibibazo mu mahoro (Abefeso 4:29, 31, 32)? Bibiliya igira iti “mwubahe abantu b’ingeri zose.”—1 Petero 2:17.

Gucunga amafaranga. (Luka 14:28). Ese wamufashije kwiga umwuga, kubaho akurikije amafaranga yinjiza no kwirinda amadeni? Ese wamutoje kuzigama, kugira ngo azajye agura ibyo akeneye? None se wamutoje kwirinda kugura ibintu atateganyije, no kunyurwa n’iby’ibanze afite (Imigani 22:7)? Pawulo yaranditse ati “niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”—1 Timoteyo 6:8.

Iyo abana b’ingimbi n’abangavu bitoje gukurikiza amahame akiranuka, kandi bakaba bashoboye gukora imirimo runaka y’ingenzi, baba biteguye kuba abantu bakuru. Icyo gihe ababyeyi baba bageze ku ntego yabo.—Imigani 23:24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Gashyantare 2011, ku ipaji ya 18-19.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Iyo urera abana uba ufite iyihe ntego?​—Abaheburayo 5:14.

● Ni uwuhe mwanzuro umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu azifatira namara kuba mukuru?​—Yosuwa 24:15.

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Wifuza ko umwana wawe yamera ate?

Nkawe . . .

Icyigomeke . . .

Umuntu ushoboye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze