Hirya no hino ku isi
Abanyeshuri bagera hafi kuri 17 ku ijana bo muri Burezili bafite hagati y’imyaka 10 na 13, barannyuzura cyangwa bakannyuzurwa.—IKINYAMAKURU CYITWA O ESTADO DE SÃO PAULO, CYO MURI BUREZILI.
Abana batarageza ku myaka 12 basigaye babasuzuma bagasanga bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, kolesiteroli nyinshi, kandi barwaye impyiko n’umwijima. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa no guhora bicaye hamwe no guhora barya ibyokurya bidafashije.—IKINYAMAKURU CYO MURI ESIPANYE CYITWA ABC.
Dukurikije imibare yatanzwe na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwana wo muri icyo gihugu wavukiye mu muryango uciriritse mu mwaka wa 2008, azajya kugira imyaka 18 amaze gutangwaho amafaranga y’u Rwanda “agera kuri 132.271.620 (akaba yazagera no kuri 174.358.860 bitewe no guta agaciro kw’ifaranga).”—MINISITERI Y’UBUHINZI YA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA.
Ntibacyibuka gukina n’abana
Ubushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko kimwe cya gatanu cy’ababyeyi bo mu Bwongereza, batacyibuka “gukina n’abana babo.” Kimwe cya gatatu cyabo biyemereye ko gukina n’abana bibarambira, mu gihe abandi babura igihe cyangwa bakumva batazi aho bahera. Porofeseri Tanya Byron, akaba ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe, yagize icyo avuga kuri ubwo bushakashatsi agira ati “uburyo bwiza bwo gukina n’abana bwagombye kuba bukubiyemo ibintu bine: kubaha uburere, kubafasha gutekereza, kubatoza kubana n’abandi no gushyikirana.” Nubwo umubyeyi umwe kuri batatu ahitamo gukina n’abana be imikino yo kuri orudinateri, abenshi mu bana bakiri bato bashimishwa no kuyikina bonyine. Imwe mu mikino abana benshi bari hagati y’imyaka 5 na 15 baba bifuza gukina n’ababyeyi babo, ni iyo bakina basohotse cyangwa indi mikino yo mu rwego rwa damu.
Udukuru babwira abana mbere yo kuryama
Hari umuyoboro wo kuri interineti wiyemeje gufasha abagabo baba bahuze, ku buryo badashobora kubona umwanya wo gusomera abana babo udukuru mbere yo kuryama. Hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa Sydney cyagize kiti “hari porogaramu ya orudinateri ifata amajwi abagabo barimo basomera abana babo udukuru mbere yo kuryama, maze ikongeramo umuzika n’andi majwi, yarangiza ikoherereza umwana ubutumwa burimo ayo majwi binyuze kuri interineti” (Daily Telegraph). Icyakora ibyo byateye impungenge impuguke mu by’imibanire y’abantu. Dogiteri Richard Fletcher ukora mu kigo gikora ubushakashatsi ku miryango cyo muri Kaminuza ya Newcastle muri Ositaraliya, yaravuze ati “gusomera umwana inkuru, bikubiyemo gushyikirana na we.” Bituma abagabo babona uburyo bwo kuganira n’abana babo, bakabakuyakuya kandi bakabasetsa. Fletcher yavuze ko nta butumwa bwo kuri interineti bwasimbura kwicarana n’umwana wawe ukamusomera inkuru zitandukanye, murebana amaso ku yandi.