ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 11/11 p. 20
  • Ikinyobwa gihagarariya Megizike mu mahanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikinyobwa gihagarariya Megizike mu mahanga
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Nakoranye ubugingo bwanjye bwose n’ubwo nahuye n’ibigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Jya utekereza mbere yo kunywa inzoga
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese ushobora kwimukira ahantu hakenewe ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 11/11 p. 20

Ikinyobwa gihagarariya Megizike mu mahanga

● Igihe Abesipanyoli bagendaga bigarurira ibihugu bageraga muri Megizike mu ntangiriro z’ikinyejana cya 16, basogongeye ku kinyobwa cyo muri ako gace cyitwa puluke, benga mu mbuto z’igiti cyo mu bwoko bw’umugwegwe. Kimwe n’inzoga zisanzwe, ikinyobwa cya puluke ntigikaze. Kubera ko ibamo poroteyine zikomoka ku bimera, ibinyasukari, vitamine n’imyunyu, ikunze gukoreshwa mu duce twinshi nk’inyunganiramirire.

Kubera ko Abesipanyoli bamenyereye kurya bakarenzaho inzoga, bahise batangira kujya bacanira umutobe w’icyo gihingwa, maze bakawukoramo inzoga ikaze bita mesikali. Iyo ni yo yaje gutunganywa maze ivamo iyo bita tekila izwi muri iki gihe. Na n’ubu muri Megizike haracyari abantu benshi bakora iyo nzoga ya tekila, ku buryo buri mwaka bakora litiro zirenga miriyoni 189. Mirongo ine ku ijana by’iyo nzoga byoherezwa mu mahanga.

Hari ubwoko bw’imigwegwe y’ubururu kandi igira indabo, ihingwa mu karere k’imisozi miremire ikakaye yo mu gihugu cya Megizike rwagati ugana iburengerazuba, cyane cyane muri leta ya Jalisco hafi y’umugi wa Tekila, ari naho izina ry’iyo nzoga ryakomotse.a Iyo migwegwe yerera imyaka 12, muri icyo gihe cyose ikajya inyunyuza imyunyu myinshi mu butaka. Iyo basarura imbuto zayo, bakata amababi afite amahwa, hagasigara urubuto ruba rumeze nk’inanasi bita piña. Ugereranyije, urwo rubuto ruba rufite ibiro 50 kandi ruba rufite umutobe ukungahaye ku ntungamubiri. Litiro imwe y’inzoga ya tekila ikorwa mu biro birindwi by’urubuto rw’icyo giti cy’umugwegwe.

Abanyamegizike benshi bakunda inzoga ya tekila itavangiye, irimo umunyu n’indimu. Abanyamahanga bamenyereye inzoga bita marigarita, ikaba ari uruvange rwa tekila, umutobe w’indimu hamwe n’indi nzoga ikaze ihumuramo amacunga, iba iri mu gikombe kirimo barafu kandi basizeho umunyu.b Kubera ko ikinyobwa cya tekila gicuruzwa mu bihugu bigera kuri 90, ntibitangaje kuba abantu bavuga ko gihagarariye Megizike mu mahanga.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu moko 136 y’imigwegwe aboneka muri Megizike, make ni yo akorwamo puluke n’ibindi binyobwa bisindisha. Ariko icyitwa “umugwegwe w’ubururu,” ni cyo cyonyine gikorwamo inzoga ya tekila.

b Bibiliya nticiraho iteka abantu banywa inzoga mu rugero (Zaburi 104:15; 1 Timoteyo 5:23). Icyakora, iciraho iteka abasinzi n’abandi banywa inzoga nyinshi.​—1 Abakorinto 6:9, 10; Tito 2:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze