Ese ushobora kwimukira ahantu hakenewe ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandi?
“Igihe twari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, twari tubayeho neza, nta cyo tubuze. Ariko kandi, twari duhangayikishijwe n’uko imibereho yo kwiruka inyuma y’ubutunzi yaharangwaga, amaherezo yashoboraga kutugiraho ingaruka, twe n’abana bacu babiri b’abahungu. Jye n’umugore wanjye twari twarigeze gukora umurimo w’ubumisiyonari, kandi twifuzaga kongera kugira ubuzima nk’ubwo, bworoheje ariko burangwa n’ibyishimo.”
ICYO cyifuzo Ralph na Pam bari bafite, cyatumye mu mwaka wa 1991 bafata umwanzuro wo kwandikira ibiro by’amashami byinshi babimenyesha icyifuzo cyabo cyo gukorera ahantu hakenewe ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandi. Ibiro by’ishami byo muri Megizike byabashubije ko muri icyo gihugu hakenewe cyane ababwiriza b’Ubwami bashobora kubwiriza abantu baho bavuga ururimi rw’Icyongereza. Kandi koko, ibyo biro by’ishami byavuze ko iyo fasi yari ‘yeze kugira ngo isarurwe’ (Yoh 4:35). Bidatinze, Ralph na Pam hamwe n’abahungu babo babiri, icyo gihe bari mu kigero cy’imyaka 8 na 12, bemeye ubwo butumire maze batangira kwitegura kwimukira muri Megizike.
Ifasi nini
Ralph yagize ati “mbere y’uko tuva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu batubwiye, batabitewe n’impamvu mbi, bati ‘kwimukira mu mahanga biteje akaga cyane!’ ‘Bizagenda bite nimurwara?’ ‘Kuki mushaka kujya kubwiriza mu ifasi irimo abantu bavuga Icyongereza? Abo bantu ntibazemera ukuri!’ Ariko kandi, twari twiyemeje kugenda. Kandi koko, uwo mwanzuro wo kwimuka twari twarawutekerejeho twitonze. Twari tumaze imyaka myinshi tubiteganya. Twari twaririnze gufata imyenda yari kudusaba kumara igihe kirekire tuyishyura, twarazigamye amafaranga, kandi mu muryango twaraganiriye incuro nyinshi ku bibazo twashoboraga guhura na byo.”
Ralph n’umuryango we babanje gusura ibiro by’ishami bya Megizike. Bagezeyo, abavandimwe baberetse ikarita y’igihugu cyose, maze barababwira bati “iyi ni yo fasi yanyu!” Abagize uwo muryango bafashe umwanzuro wo gutura mu mugi wa San Miguel de Allende, uri ku birometero 240 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa Mexico City. Uwo mugi utuwe n’abanyamahanga benshi. Hashize imyaka itatu bagezeyo, havutse itorero rikoresha ururimi rw’Icyongereza rigizwe n’ababwiriza 19. Iryo ni ryo ryabaye itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Icyongereza muri Megizike. Ariko kandi, hari hakiri byinshi byo gukora.
Muri Megizike hari Abanyamerika bagera kuri miriyoni bahatuye. Byongeye kandi, abaturage benshi bo muri Megizike bize n’abanyeshuri, bazi Icyongereza. Ralph yagize ati “twasenze dusaba ko haboneka ababwiriza benshi. Buri gihe, iwacu habaga hari icyumba cy’abashyitsi twateganyirizaga abavandimwe na bashiki bacu bazaga muri ako karere bameze nk’abaje ‘gutata [icyo] gihugu’ cyangwa kukimenya, kugira ngo barebe niba bashobora kuhagurira umurimo wabo.”—Kub 13:2.
Boroheje ubuzima kugira ngo bagure umurimo wabo
Bidatinze, abavandimwe na bashiki bacu benshi bashakaga kwagura umurimo wabo bageze muri icyo gihugu. Muri bo, harimo Bill n’umugore we Kathy bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bari barigeze kumara imyaka 25 bakorera mu ifasi yari ikeneye ababwiriza benshi kurushaho. Bateganyaga kwiga Icyesipanyoli, ariko bamaze kugera mu mugi wa Ajijic uri ku nkombe y’Ikiyaga cya Chapala, imigambi yabo yarahindutse. Uwo mugi ni wo abantu benshi bageze mu kiruhuko cy’izabukuru bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakunda kubamo. Bill yagize ati “mu mugi wa Ajijic twihatiye gushaka abantu bavuga ururimi rw’Icyongereza bifuzaga kwiga ukuri.” Hashize imyaka ibiri Bill na Kathy bageze muri uwo mugi, bishimiye kubona muri Megizike havuka itorero rya kabiri rikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Ken n’umugore we Joanne bo muri Kanada na bo bifuzaga koroshya ubuzima bwabo, maze bakifatanya kurushaho mu murimo wo kubwiriza. Bo n’umukobwa wabo Britanny, bimukiye muri Megizike. Ken agira ati “byadusabye igihe kugira ngo tumenyere kuba ahantu twashoboraga kumara iminsi tutabonye amazi ashyushye, umuriro w’amashanyarazi cyangwa tudakoresheje telefoni.” Ariko kandi, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza byatubereye isoko y’ibyishimo. Ken yabaye umukozi w’itorero, maze nyuma y’imyaka ibiri aba umusaza. Bakigerayo, ntibyoroheye umukobwa wabo Britanny kuba mu itorero rikoresha ururimi rw’Icyongereza ririmo abakiri bato bake. Icyakora, aho atangiriye kwifatanya mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami, yagize incuti nyinshi kandi nziza muri icyo gihugu.
Patrick n’umugore we Roxanne bo muri leta ya Texas yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashimishijwe cyane no kumenya ko hafi y’iwabo hari ifasi ikorerwamo umurimo w’ubumisiyonari irimo abantu bavuga ururimi rw’Icyongereza. Patrick yagize ati “tumaze gusura umugi wa Monterrey uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Megizike, twumvise ko ari ho Yehova atwohereje ngo tujye kuhafasha.” Mu gihe cy’iminsi itanu, bashoboye kugurisha inzu yabo yari mu mugi wa Texas, maze bimukira mu mugi wa Monterrey. Kubona amafaranga yo kubatunga muri Megizike ntibyaboroheye, ariko mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, bishimiye kubona itsinda rito ry’ababwiriza 17 rikura rikaba itorero ry’ababwiriza 40.
Jeff n’umugore we Deb, ni undi muryango woroheje ubuzima kugira ngo wagure umurimo wo kubwiriza. Bagurishije inzu yabo nini yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze bimukira mu nzu nto yari mu mugi wa Cancún uri ku nkengero y’inyanja mu burasirazuba bwa Megizike. Mbere yaho, bari bamenyereye kujya mu makoraniro yaberaga hafi y’iwabo, agakorerwa mu mazu arimo ibyuma bituma ahantu harangwa amafu bizana ubukonje n’ubushyuhe. Ariko icyo gihe bwo, kugira ngo bagere ahantu habegereye haberaga amakoraniro mu rurimi rw’Icyongereza, byabasabaga gukora urugendo rw’amasaha umunani, kandi bateraniraga hanze. Ariko kandi, bashimishijwe cyane no kubona mu mugi wa Cancún havuka itorero ry’ababwiriza 50.
Abavandimwe na bashiki bacu bamwe na bamwe b’Abanyamegizike na bo batangiye gufasha mu murimo wo kubwiriza mu rurimi rw’Icyongereza. Urugero, Rubén n’umuryango we bamaze kumva ko itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Icyongereza ryavutse mu mugi wa San Miguel de Allende, kandi ko ryagombaga kubwiriza muri Megizike hose, bahise bafata umwanzuro wo kwifatanya na ryo. Ibyo byabasabye kwiga Icyongereza, kumenyera umuco utandukanye n’uwabo no gukora urugendo rurerure. Bagendaga ibirometero bigera kuri 800 buri cyumweru bajya mu materaniro. Rubén yagize ati “twashimishijwe no kubwiriza abanyamahanga bari bamaze imyaka baba muri Megizike, ariko bakaba bari bumvise ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo ku ncuro ya mbere. Bamwe muri bo badushimiraga amarira abazenga mu maso.” Rubén n’umuryango we bamaze gufasha itorero ry’i San Miguel de Allende, bakoreye umurimo w’ubupayiniya mu mugi wa Guanajuato uri muri Megizike rwagati. Muri uwo mugi, bagize uruhare mu gutuma havuka itorero rikoresha ururimi rw’Icyongereza, rigizwe n’ababwiriza basaga 30. Muri iki gihe, bifatanya n’itsinda rikoresha ururimi rw’Icyongereza riri mu mugi wa Irapuato, uri hafi y’umugi wa Guanajuato.
Tubwiriza abantu badakunze kuboneka
Usibye abanyamahanga, hari Abanyamegizike benshi bavuga ururimi rw’Icyongereza. Incuro nyinshi, kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami biba bigoye, kubera ko baba mu duce dutuwemo n’abakire, aho umuntu akomanga agakingurirwa n’abakozi bo mu rugo. N’iyo ari ba nyir’inzu bafunguye, baba badashaka gutega amatwi ubutumwa tubwiriza, kubera ko baba batekereza ko Abahamya ba Yehova ari agatsiko k’idini ko muri ako gace. Icyakora, iyo abantu nk’abo bagejejweho ubutumwa n’Abahamya ba Yehova baturuka mu bindi bihugu, bamwe barabwitabira.
Reka dufate urugero rwa Gloria utuye mu mugi wa Querétaro, muri Megizike rwagati. Yagize ati “nari narabwirijwe n’Abahamya ba Yehova bavuga ururimi rw’Icyesipanyoli, ariko sinabitaho. Ariko kandi, igihe abagize umuryango wanjye n’incuti zanjye batangiraga guhura n’ibibazo, narahangayitse maze ntangira gusenga Imana nyisaba kumfasha kubibonera umuti. Nyuma yaho gato, umugore wavugaga Icyongereza yaje kudusura. Yabajije niba aho iwacu hari umuntu uvuga Icyongereza. Kubera ko yari umunyamahanga, nagize amatsiko maze mubwira ko nkivuga. Uko yavugaga, naratekerezaga nti ‘ariko se nk’uyu Munyamerikakazi we arakora iki aha?’ Ariko kubera ko nari nasenze Imana nyisaba kumfasha, natekereje ko wenda uwo munyamahanga yari igisubizo Imana impaye.” Gloria yemeye kwiga Bibiliya maze agira amajyambere yihuse arabatizwa, nubwo abo mu muryango we bamurwanyaga. Ubu ni umupayiniya w’igihe cyose, kandi umugabo we n’umuhungu wabo, na bo bakorera Yehova.
Ingororano abagura umurimo wo kubwiriza babona
Gukorera umurimo ahantu hakeneye ababwiriza b’Ubwami kurushaho bigira ingorane zabyo, ariko bihesha imigisha myinshi. Ralph twavuze tugitangira yagize ati “twayoboreraga ibyigisho bya Bibiliya abantu bakomoka mu Bwongereza, mu Bushinwa, muri Jamayika, muri Suwede n’abantu bo mu miryango ikomeye bakomoka muri Gana. Bamwe muri abo bigishwa ba Bibiliya, na bo bakoze umurimo w’igihe cyose. Mu myaka ishize, umuryango wacu wiboneye amatorero arindwi akoresha ururimi rw’Icyongereza avuka. Abahungu bacu bombi batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya bakorana natwe, kandi ubu bakora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Muri iki gihe, muri Megizike hari amatorero 88 n’amatsinda menshi, akoresha ururimi rw’Icyongereza. Ni iki cyatumye habaho ukwiyongera kwihuse nk’uko? Abantu benshi bavuga ururimi rw’Icyongereza bo muri Megizike, ntibari barigeze babwirizwa n’Abahamya mbere yaho. Abandi bitabiriye ubutumwa kubera ko nta bantu bo mu miryango yabo cyangwa incuti zabo babarwanya, nk’uko byashoboraga kumera iyo baza kuba bari mu bihugu byabo. Hari n’abandi bemeye kwiga Bibiliya kubera ko bari bari mu kiruhuko cy’iza bukuru, bityo bakaba bari bafite igihe cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, ababwiriza basaga kimwe cya gatatu cy’ababwiriza bo mu matorero akoresha ururimi rw’Icyongereza, bakora umurimo w’ubupayiniya. Ibyo bituma ayo matorero arushaho kurangwa n’ishyaka, kandi akagenda yiyongera.
Hari imigisha igutegereje
Nta gushidikanya ko abantu bo hirya no hino ku isi bazarushaho kwitabira ubutumwa bw’Ubwami nibabwirizwa mu rurimi rwabo. Ku bw’ibyo, bitera inkunga kumenya ko hari abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bemera kujya mu duce dukeneye ababwiriza b’Ubwami kurushaho. Muri bo harimo abakuze n’abakiri bato, abashatse n’abatarashaka. Ni iby’ukuri ko bashobora guhura n’ibibazo, ariko ibyo bibazo usanga nta gaciro bifite ubigereranyije n’ibyishimo bagira iyo babonye abantu b’imitima itaryarya bemeye ukuri kwa Bibiliya. Ese ushobora kugira ibyo uhindura ku buryo washobora kwimukira mu yindi fasi yo mu gihugu cyawe cyangwa icy’amahanga, ikeneye ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandia (Luka 14:28-30; 1 Kor 16:9)? Niba ari uko bimeze, ushobora kwizera ko hari imigisha myinshi igutegereje.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana no gukorera umurimo ahantu hakenewe ababwiriza b’Ubwami kurusha ahandi, wareba igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 111-112.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]
Abari mu kiruhuko cy’izabukuru barangwa n’ibyishimo batumye abandi bamenya ukuri
Uwitwa Beryl yimukiye muri Kanada avuye mu Bwongereza. Agezeyo, yabaye umuyobozi mu bigo mpuzamahanga bitandukanye. Nanone kandi, yabaye umuhanga mu kugendera ku mafarashi, ndetse atoranyirizwa guhagararira igihugu cya Kanada mu mikino ya Olempiki yo mu mwaka wa 1980. Amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mugi wa Chapala muri Megizike, we n’umugabo we bakundaga gufatira amafunguro muri za resitora zaho. Iyo Beryl yabonaga abantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru bavuga Icyongereza bishimye, yarabaganirizaga maze akababaza icyo bakoraga muri Megizike. Incuro nyinshi, abo bantu babaga barangwa n’ibyishimo babaga ari Abahamya ba Yehova. Ku bw’ibyo, Beryl n’umugabo we batekereje ko niba ibyishimo n’ubuzima bufite intego biterwa no kumenya Imana, na bo bagombaga kuyimenya. Beryl amaze amezi menshi ajya mu materaniro ya gikristo, yemeye kwiga Bibiliya. Beryl yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]
“Kuba tubafite ni imigisha”
Abantu babwiriza mu bindi bihugu aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi, bishimirwa cyane n’abavandimwe baho. Ibiro bimwe by’ishami byo muri Karayibe byanditse bigira biti “abantu babarirwa mu magana baturuka mu bindi bihugu baramutse bavuye muri iki gihugu, amatorero yahungabana. Kuba tubafite ni imigisha.”
Ijambo ry’Imana rigira riti ‘abagore bamamaza inkuru ni benshi’ (Zab 68:12). Ku bw’ibyo, ntibitangaje ko mu babwiriza bakorera mu bindi bihugu harimo na bashiki bacu benshi batarashaka. Bashiki bacu nk’abo barangwa no kwigomwa bagira akamaro cyane. Hari ibiro by’ishami byo mu Burayi bw’i Burasirazuba byagize biti “mu matorero yacu menshi harimo umubare munini wa bashiki bacu, ndetse hari n’aho bagera kuri 70 ku ijana by’abagize itorero. Abenshi muri bo ni bashya mu kuri, ariko bashiki bacu b’abapayiniya batarashaka bavuye mu bindi bihugu bafasha itorero cyane batoza abo bashya. Twishimira cyane abo bashiki bacu bava mu mahanga!”
Umurimo abo bashiki bacu bakorera mu mahanga utuma bumva bameze bate? Mushiki wacu witwa Angelica ufite imyaka nka 35, akaba yaramaze imyaka myinshi akorera umurimo w’ubupayiniya mu mahanga ari umuseribateri, yagize ati “ibibazo ni byinshi. Mu ifasi imwe nakoreyemo, buri munsi nanyuraga mu mihanda yuzuye ibyondo, kandi nababazwaga no guhura n’abantu benshi babaga bababaye. Ariko numvaga nyuzwe no gufasha abantu mu gihe nabaga nkora umurimo. Nanone kandi, nashimishwaga n’amagambo arangwa no gushimira bashiki bacu bambwiraga kenshi banshimira kuba naraje kubafasha. Hari mushiki wacu wambwiye ko urugero natanze mva iyo bigwa nkaza mu gihugu cyabo gukora umurimo w’ubupayiniya, rwatumye na we yiyemeza gukora umurimo w’igihe cyose.”
Umupayiniya witwa Sue, uri mu kigero cy’imyaka 50 yagize ati “byanze bikunze uhura n’ingorane, ariko kandi izo ngorane nta ho zihuriye n’imigisha ubona. Gukora umurimo birashimisha cyane! Kubera ko mara igihe mbwirizanya na bashiki bacu bakiri bato, mbabwira ibintu namenye binyuriye mu gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, bifasha umuntu guhangana n’ingorane. Akenshi bambwira ko ukuntu nagiye mpangana n’ibibazo mu gihe cyose namaze nkora umurimo w’ubupayiniya ndi umuseribateri, byabafashije kubona ko na bo bashobora guhangana n’ingorane bahura na zo mu buzima. Gufasha abo bashiki bacu bituma numva hari icyo nagezeho.”
[Ikarita yo ku ipaji ya 20]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
MEGIZIKE
Monterrey
Guanajuato
Irapuato
Ajijic
Chapala
Ikiyaga cya Chapala
San Miguel de Allende
Querétaro
MEXICO CITY
Cancún
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abantu bamwe babonera ibyishimo mu kubwiriza abanyamahanga baba bumvise ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere