Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?
1. Ni iki cyatumye Pawulo n’abo bari kumwe bajya i Makedoniya?
1 Ahagana mu mwaka wa 49, intumwa Pawulo yavuye muri Antiyokiya ya Siriya ajya mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari. Nubwo yashakaga kujya muri Efeso no mu yindi migi yo muri Aziya Ntoya, umwuka wera wamusabye ‘kwambuka akajya i Makedoniya.’ We n’abo bari kumwe babyemeye bishimye, maze bahabwa igikundiro cyo gushinga itorero rya mbere muri ako karere (Ibyak 16:9, 10; 17:1, 2, 4). Muri iki gihe na bwo, hirya no hino ku isi hari amafasi akeneye abandi basaruzi (Mat 9:37, 38). Ese waba witeguye gufasha?
2. Kuki hari bamwe batajya batekereza ibyo kwimukira mu kindi gihugu?
2 Wenda nawe ushobora kuba wifuza kuba umumisiyonari nka Pawulo, ariko ukaba utari watekereza mu buryo bwimbitse ku bihereranye no kwimukira mu kindi gihugu. Ibyo wenda biterwa n’uko udashobora kujya kwiga i Gileyadi kubera imyaka ufite, cyangwa ukaba uri mushiki wacu utarashaka, cyangwa se ukaba ufite abana bakiri bato. Nanone ushobora kuba utarigeze utekereza ibyo kwimukira mu kindi gihugu bitewe n’uko wumva utashobora kwiga urundi rurimi. Cyangwa se nanone, ushobora kuba utuye mu gihugu wimukiyemo bitewe n’ibibazo by’ubukungu none ukaba udashaka kongera kwimuka. Icyakora uramutse ubitekerejeho kandi ukabishyira mu isengesho, wabona ko iyo mimerere urimo itagombye kukubuza kwimukira mu kindi gihugu gikeneye ababwiriza benshi.
3. Kuki kubwiriza mu kindi gihugu bidasaba kwiga mu ishuri rya Gileyadi?
3 Ese ni ngombwa kwiga ishuri ry’abamisiyonari? Ni iki cyatumye Pawulo n’abo bari kumwe bagira icyo bageraho? Bishingikirizaga kuri Yehova no ku mwuka we wera (2 Kor 3:1-5). Ku bw’ibyo rero, nubwo waba uri mu mimerere itakwemerera kujya guhabwa inyigisho zihariye, ushobora rwose kwimukira mu kindi gihugu kandi ugakora neza umurimo wo kubwiriza. Nanone wibuke ko uhora uhabwa imyitozo binyuze ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi no ku Iteraniro ry’Umurimo. Niba ufite intego yo kujya mu Ishuri rya Bibiliya Rigenewe Abavandimwe b’Abaseribateri cyangwa irindi shuri nk’iryo, kwimukira mu kindi gihugu ugasogongera ku murimo w’ubumisiyonari bizatuma uba inararibonye kandi wunguke ubumenyi buzagufasha nyuma yaho, igihe uzaba wemerewe guhabwa izindi nyigisho.
4. Kuki bidakwiriye ko abageze mu za bukuru bumva ko badashobora kujya kubwiriza mu kindi gihugu?
4 Abageze mu za bukuru: Abageze mu za bukuru bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bafite amagara mazima, bashobora kugira akamaro cyane mu bihugu bikeneye ababwiriza. Ese waba warahawe ikiruhuko cy’iza bukuru? Ndetse n’abahabwa udufaranga duke twa pansiyo bashobora kwitunga bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi bakivuza neza, kuko ubuzima bwo muri ibyo bihugu buhendutse ugereranyije no mu bihugu byabo.
5. Vuga inkuru y’ibyabaye ku muvandimwe wahawe ikiruhuko cy’iza bukuru wimukiye mu kindi gihugu.
5 Hari umuvandimwe wari umusaza w’itorero akaba n’umupayiniya wakomokaga mu gihugu gikoresha ururimi rw’icyongereza. Amaze guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, yimukiye mu karere gakunda gusurwa na ba mukerarugendo ko mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya kugira ngo afashe itsinda ry’ababwiriza icyenda rikoresha ururimi rw’icyongereza. Iryo tsinda ryabwirije abanyamahanga bagera ku 30.000 babaga muri ako karere. Mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, abantu 50 bazaga kwifatanya mu materaniro. Uwo muvandimwe yaranditse ati “kwimukira hano byampesheje imigisha myinshi cyane. Sinayivuga ngo nyirangize!”
6. Vuga inkuru y’ibyabaye kuri mushiki wacu w’umuseribateri wimukiye mu gihugu cyari gikeneye ubufasha.
6 Bashiki bacu b’abaseribateri: Yehova yakoresheje cyane bashiki bacu mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi (Zab 68:11). Hari mushiki wacu w’umuseribateri wari ufite intego yo kwagura umurimo akajya kubwiriza mu gihugu cy’amahanga, ariko ababyeyi be bakaba bari bahangayikishijwe n’umutekano we. Ku bw’ibyo, yahisemo kujya mu gihugu cyari gifite umutekano mu rwego rw’ubukungu na politiki, maze yandikira ibiro by’ishami bimuha amakuru yihariye yari kumufasha. Mu myaka itandatu yamaze muri icyo gihugu yabonye imigisha myinshi. Yaranditse ati “iyo nza kuguma iwacu, nari kubona abantu bake cyane nayoborera icyigisho cya Bibiliya. Ariko gukorera umurimo aho ubufasha bwari bukenewe byatumye nyobora ibyigisho byinshi kandi ndushaho kugira ubuhanga bwo kwigisha.”
7. Vuga inkuru y’ibyabaye ku muryango wimukiye mu kindi gihugu.
7 Imiryango: Ese kugira abana byakubuza kwimukira mu kindi gihugu kugira ngo uteze imbere ubutumwa bwiza? Hari umuryango wiyemeje kwimuka, ukaba wari ufite abana babiri, uw’imyaka umunani n’uw’imyaka icumi. Nyina w’abo bana yaranditse ati “dushimishwa no kuba twararereye abana bacu hano kuko babaye incuti z’abapayiniya ba bwite n’abamisiyonari. Imibereho yacu yarushijeho kuba myiza kuko twagiye gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi.”
8. Ese umubwiriza ashobora gukorera umurimo mu kindi gihugu bitabaye ngombwa ko yiga urundi rurimi? Sobanura.
8 Ikibazo cy’ururimi: Ese kumva ko wakenera kwiga urundi rurimi ni byo byaba bikubuza kwimukira mu kindi gihugu? Ururimi uvuga rushobora kuba ruvugwa no mu bindi bihugu bikeneye ababwiriza b’Ubwami. Hari umugabo n’umugore bavuga icyongereza bimukiye mu gihugu gikoresha icyesipanyoli, ariko icyo gihugu kikaba cyari gifite abimukira benshi bavuga icyongereza. Ibiro by’ishami byaboherereje amakuru ahereranye n’amatorero akoresha icyongereza yari akeneye ababwiriza, maze bahitamo itorero rimwe kandi barisura incuro ebyiri. Basubiye iwabo, bagabanyije amafaranga bakoreshaga buri kwezi, bamara umwaka wose bagira ayo babika. Igihe bimukaga, abavandimwe bo muri ako karere babafashije kubona inzu ikodeshwa make.
9, 10. Ni iki abantu bimutse bakava mu bihugu byabo bagombye gutekerezaho, kandi se kuki?
9 Abimukira: Ese waba waravuye mu gihugu cyawe mbere y’uko umenya ukuri? Mu gihugu ukomokamo hashobora kuba hakenewe abasaruzi benshi. Ese ntiwareba niba wasubirayo kugira ngo ubafashe? Kubonayo akazi n’aho kuba byakorohera kurusha umuntu wajyayo ari umwimukira. Nta gushidikanya, usanzwe uzi ururimi rwaho. Nanone kandi, abantu bashobora kwitabira ubutumwa bw’Ubwami ubagezaho, kurusha uko babwitabira babugejejweho n’umunyamahanga.
10 Hari umugabo wavuye muri Alubaniya ahungira mu Butaliyani, agezeyo abona akazi keza akajya yoherereza amafaranga umuryango we muri Alubaniya. Amaze kumenya ukuri, yatangiye kwigisha ikinyalubaniya itsinda ry’abapayiniya ba bwite bo mu Butaliyani bari bagiye kwimukira aho ubufasha bwari bukenewe cyane kurusha ahandi. Uwo muvandimwe yanditse agira ati “bari bagiye mu ifasi navuyemo. Nubwo batari bazi ururimi rwaho, bari bishimiye kujyayo. Ese ko navugaga ikinyalubaniya kandi nzi n’umuco waho, ni iki cyari kumbuza gusubirayo? Uwo muvandimwe yiyemeje gusubira muri Alubaniya kubwiriza ubutumwa bwiza. Yaravuze ati “simbabazwa na gato no kuba nararetse akazi n’amafaranga nakoreraga mu Butaliyani. Nabonye akazi nyako muri Alubaniya. Uko mbibona, umurimo ufite agaciro kenshi kandi uhesha ibyishimo birambye ni ugukorera Yehova n’umutima wacu wose!”
11, 12. Abifuza kwimukira mu kindi gihugu bagombye gukora iki?
11 Uko wabigenza: Mbere y’uko Pawulo n’abo bari kumwe bajya i Makedoniya, bashatse kwerekeza iburasirazuba ariko ‘umwuka wera urababuza,’ nuko berekeza mu majyaruguru (Ibyak 16:6). Igihe bari bageze hafi y’i Bituniya, Yesu yababujije kujyayo (Ibyak 16:7). Yehova agenzura umurimo wo kubwiriza akoresheje Yesu (Mat 28:20). Ku bw’ibyo rero, niba wifuza kwimukira mu kindi gihugu, jya usenga Yehova umusaba ubuyobozi.—Luka 14:28-30; Yak 1:5; Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko wamenya niba igihugu wifuza kwimukiramo gikeneye ababwiriza.”
12 Saba abasaza cyangwa abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakugire inama zihuje n’ukuri (Imig 11:14; 15:22). Jya usoma ibitabo by’umuteguro bivuga ibyo gukorera umurimo mu mahanga kandi ukore ubushakashatsi ku bihugu wifuza kujyamo. Ese ushobora gusura igihugu wumva wakwimukiramo, wenda ukakimaramo iminsi runaka? Iyo ubonye waramaramaje kwimukira mu kindi gihugu, ushobora kwandikira ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu ubisaba andi makuru, ukanyuza ibaruwa yawe kuri aderesi iri mu Gitabo nyamwaka giheruka gusohoka. Icyakora, aho guhita wohereza ibaruwa yawe ku biro by’ishami, jya ubanza uyihe abasaza bo mu itorero ryawe bagire ibindi bisobanuro bongeraho mbere yo kuyohereza.—Reba igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 111-112.
13. Ni iki ibiro by’ishami bishobora kugufasha, kandi se ni ibiki bikureba ku giti cyawe?
13 Ibiro by’ishami bizakoherereza amakuru ahereranye n’igihugu wifuza kujyamo yagufasha gufata umwanzuro. Icyakora, ntuzitege ko ibiro by’ishami bizaguha impapuro zemeza ko bizakwishingira, ko bizagushakira uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu, urwo kukibamo, aho uzacumbika cyangwa izindi mpapuro zisabwa n’amategeko. Ibyo ni ibintu bireba umuntu ku giti cye ku buryo bisaba ko ubitekerezaho neza mbere yo kwimuka. Nanone ni wowe uzigira kuri za ambasade cyangwa kureba abahagarariye icyo gihugu kugira ngo ubabaze ibihereranye n’impapuro z’inzira hamwe n’impapuro z’akazi. Abantu baba bimutse ni bo bagomba kwishakira ibyo bakeneye n’impapuro basabwa n’amategeko.—Gal 6:5.
14. Kuki ugomba kugira amakenga igihe usuye igihugu umurimo wo kubwiriza ubuzanyijwemo cyangwa se igihe ucyimukiyemo?
14 Ibihugu umurimo wo kubwiriza ubuzanyijwemo: Mu bihugu bimwe na bimwe, abavandimwe na bashiki bacu baba bagomba kugira amakenga igihe bari mu bikorwa bifitanye isano no gusenga Yehova (Mat 10:16). Ababwiriza basura ibihugu nk’ibyo cyangwa ababyimukiramo bashobora gutuma abategetsi badukeka amababa bitari ngombwa kandi bagashyira mu kaga abavandimwe bo muri ibyo bihugu. Niba wifuza kwimukira mu gihugu nk’icyo, turagusaba ko mbere yo kugira icyo ukora wabanza kwandikira ibiro by’ishami byo mu gihugu cyawe, ukanyuza ibaruwa yawe ku nteko y’abasaza b’itorero uteranamo.
15. Vuga uko abadashobora kwimuka bakwagura umurimo wabo.
15 Niba udashobora kwimuka: Niba ubona udashobora kwimukira mu kindi gihugu, ntucike intege. Wenda ushobora kugururirwa irindi ‘rembo rigari rijya mu murimo’ (1 Kor 16:8, 9). Umugenzuzi w’akarere ashobora kuba azi ahantu ababwiriza bakenewe cyane mu gihugu cyawe. Wenda ushobora gufasha mu itorero cyangwa itsinda rikwegereye rikoresha ururimi rw’amahanga. Ushobora nanone kwagura umurimo wawe utavuye mu itorero urimo. Uko imimerere urimo yaba imeze kose, icya ngombwa ni uko ukorera Yehova ubigiranye ubugingo bwawe bwose.—Kolo 3:23.
16. Wabigenza ute hagize ukubwira ko yifuza kwimukira mu kindi gihugu?
16 Ese waba uzi Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ufite intego yo gukorera umurimo mu kindi gihugu? Niba hari uwo uzi, mushyigikire kandi umutere inkunga. Igihe Pawulo yavaga muri Antiyokiya ya Siriya, uwo mugi ni wo wari uwa gatatu mu Bwami bwa Roma (wakurikiraga Roma na Alegizandiriya). Muri iyo fasi ngari cyane, itorero ryo muri Antiyokiya ryari rikeneye umubwiriza w’umunyamwete nka Pawulo, ku buryo kugenda kwe byari kuba ari igihombo gikomeye. Icyakora, Bibiliya ntivuga ko abavandimwe baho babujije Pawulo kugenda. Aho gutekereza gusa ku gace bari batuyemo, bibukaga ko ‘umurima ari isi.’—Mat 13:38.
17. Kuki dukwiriye kureba niba ‘twakwambuka tukajya i Makedoniya’?
17 Kuba Pawulo na bagenzi be baritabiriye ubutumire bwabasabaga kujya i Makedoniya, byabahesheje imigisha myinshi. Igihe bari mu mugi wo muri Makedoniya witwaga Filipi, bahuye na Lidiya maze “Yehova akingura umutima we rwose, kugira ngo yemere ibyo Pawulo yavugaga” (Ibyak 16:14). Tekereza ukuntu Pawulo n’abari bamuherekeje mu rugendo rwe rw’ubumisiyonari bagize ibyishimo igihe Lidiya n’abo mu rugo rwe bose babatizwaga! Mu bihugu byinshi, hari abantu ubutumwa bwiza butarageraho bafite imitima itaryarya nka Lidiya. Uramutse ‘wambutse ukajya i Makedoniya,’ ushobora kugira ibyishimo utewe no kubona abantu nk’abo ukabafasha.