ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Nyakanga p. 5
  • Kwimukira ahakenewe ababwiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwimukira ahakenewe ababwiriza
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • “Mbese, nagombye kwimuka?”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Nyakanga p. 5
Amafoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Gira ukwizera winjire mu irembo rigana mu murimo—Wimukira ahakenewe ababwiriza.” Amafoto: 1. Gabriel akora ubushakashatsi. 2. Aganira n’umusaza w’itorero kugira ngo amenye uko yashyikirana n’ibiro by’ishami. 3. Abwirizanya n’inshuti ye Samuel muri gahunda yihariye yo kubwiriza.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO | ISHYIRIREHO INTEGO UZAGERAHO MU MWAKA W’UMURIMO UTAHA

Kwimukira ahakenewe ababwiriza

Kuva ahantu wari umenyereye ukajya kubwiriza mu kandi gace, bisaba kuba ufite ukwizera gukomeye (Hb 11:8-10). Niba ufite intego yo kujya kubwiriza ahakenewe ababwiriza, uzabiganireho n’abasaza bo mu itorero ryawe. None se ni iki cyagufasha guhitamo aho uzakorera no kumenya icyo bigusaba kugira ngo ugere kuri iyo ntego? Ushobora kureba icyo ibitabo byacu bivuga ku birebana no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza. Jya uganira n’abantu bagiye bajya gufasha andi matorero (Img 15:22). Jya usenga Yehova kugira ngo agufashe (Yk 1:5). Nanone uge ubanza umenye neza aho hantu ushaka kwimukira, kandi niba bishoboka uhasure maze uhamare igihe runaka, mbere y’uko ufata umwanzuro wo kuhimukira.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “GIRA UKWIZERA WINJIRE MU IREMBO RIGANA MU MURIMO—WIMUKIRA AHAKENEWE ABABWIRIZA,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

  • Ni izihe ngorane Gabriel yahuye na zo kandi se ni iki cyamufashije?

Niba wifuza kumenya amatorero yo hafi y’iwanyu akeneye ubufasha, ushobora kubiganiraho n’umugenzuzi w’akarere kanyu. Naho niba wifuza kumenya amatorero ya kure akeneye ubufasha, ushobora kwandikira ibiro by’ishami, ukanyuza iyo baruwa kuri Komite y’Umurimo y’Itorero ryawe. Niba wifuza kujya gutanga ubufasha mu matorero atari ayo mu ifasi y’ibiro by’ishami byanyu, uzandikire ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri ayo matorero. Nanone niba hari agace kihariye wifuza kujyamo, uzabigaragaze muri iyo baruwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze