ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/00 p. 4
  • “Mbese, nagombye kwimuka?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mbese, nagombye kwimuka?”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Kwimukira ahakenewe ababwiriza
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 9/00 p. 4

“Mbese, nagombye kwimuka?”

1 Mu kwitabira itegeko rya Yesu rigira riti “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,” abagaragu ba Yehova benshi bamwiyeguriye barimutse kugira ngo bakorere umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi (Mat 28:19). Bigana Pawulo, we witabiriye itumira ryagiraga riti “ambuka uze i Makedoniya, udutabare” (Ibyak 16:9). Ni gute ibyo bishobora gukorwa mu buryo bw’ingirakamaro?

2 Jya Utera Intambwe Imwe Imwe: Mbese, mu itorero ryanyu haba hari ifasi itabwirizwamo kenshi? Niba ari uko bimeze, ushobora kwerekeza imihati yawe kuri utwo duce. Mbere yo kwiyemeza kujya ahandi hantu, baza abasaza bo mu itorero ryawe kugira ngo urebe niba babona ko ufite ibikwiriye byose kugira ngo wimuke. Nanone ushobora kubaza umugenzuzi w’akarere niba hari icyo yaba azi ku itorero ryaba ryegereye ahantu ushobora kwagurira umurimo wawe. Ku rundi ruhande, nyuma yo gusuzuma icyo ibyo bizagusaba ubigiranye ubwitonzi, ushobora kwifuza kujya gufasha mu kandi gace k’igihugu cyangwa mu kindi gihugu. Niba ufite icyo cyifuzo, wowe hamwe n’inteko y’abasaza bo mu itorero ryawe mugomba kwandikira ibiro by’ishami rigenzura aho hantu ushaka kujya gukorera umurimo, mukagaragaza imibereho yawe mu rwego rwa gitewokarasi. Bishobora kuba ari iby’ubwenge gusura aho hantu mbere yo kwemeza niba ugomba kwimuka burundu cyangwa niba utagomba kwimuka.

3 Gira Amakenga ku Bihereranye no Kwimukira mu Kindi Gihugu: Hari umubare ugenda wiyongera w’abavandimwe bimukira mu bindi bihugu bajyanywe no gushaka imibereho irushijeho kuba myiza cyangwa bakaba bahunze ibyo gukandamizwa. Mu kubigenza batyo, hari bamwe bagiye bagwa mu mutego w’abantu b’abahemu babasezeranyaga kubafasha kugira ngo bashobore kuba mu gihugu bimukiyemo, ariko bamara gutwara amafaranga yabo bakabata. Mu mimerere imwe n’imwe, abo bantu bagerageza guhatira abimukira gukoreshwa uburetwa mu bikorwa by’ubwiyandarike. Iyo babyanze, batereranwa muri icyo gihugu bimukiyemo nta kirengera. Bityo imimerere y’abimukira ikaba mibi cyane kurusha iyo bari barimo mu gihugu bakomokamo. Bashobora ndetse no kwiyambaza abavandimwe kugira ngo babahe icumbi, bitaba ibyo bakaba babasaba kubafasha, bityo bagashyira umuzigo ku yindi miryango ya Gikristo kandi na yo iba ihanganye n’ibibazo byayo bwite hamwe n’ingorane. Hari bamwe bagize imiryango imwe n’imwe batandukanyijwe mu buryo bw’umubiri, bityo ugasanga imiryango yaraciwe intege mu buryo bw’umwuka n’uko kwimuka kutatekerejweho cyane.—1 Tim 6:8-11.

4 Niba ushaka kwimuka ubitewe n’inyungu zawe bwite, zirikana ko aho waba uri hose hari ibibazo ugomba guhangana na byo. Biroroshye gutsinda izo ngorane igihe uri ahantu usanzwe uzi ururimi rwaho n’umuco waho, aho gutangira bundi bushya mu mimerere utamenyereye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze