ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/10 pp. 23-27
  • Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni Ngombwa Gusunikwa n’Impamvu Nziza
  • Bara Icyo Bizagusaba
  • Ikibazo cy’Ingorabahizi Gikomeye Cyane Kurusha Ibindi
  • Bite se ku Bihereranye no Gukumbura Iwanyu?
  • Bite se ku Bihereranye n’Abana?
  • Imigisha Ibonerwa mu Kwimuka
  • Bite se Kuri Wowe?
  • Ese ushobora ‘kwambuka ukaza i Makedoniya’?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Bitanze babikunze muri Ekwateri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/10 pp. 23-27

Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo mu Gihugu cyo mu Mahanga?

“BURI gihe nahoraga mfite igitekerezo cyo kuzakora umurimo w’ubumisiyonari. Nkiri umuseribateri, nakoreye umurimo i Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ababwiriza bari bakenewe cyane kurushaho. Umugore wanjye yansanzeyo nyuma y’ishyingiranwa ryacu. Igihe umukobwa wacu yavukaga, naratekereje nti ‘imigambi yanjye y’ubumisiyonari irangiriye aha.’ Ariko Yehova atuma dusohoza imigambi twifuza kugeraho, cyane cyane iyo ifitanye isano no gukora ibyo ashaka.”​—Byavuzwe na Jesse, ubu akaba akorera muri Equateur we n’umugore we hamwe n’abana batatu.

“Sinigeze ntekereza ko nari gushobora gukora ikintu nk’icyo ntabanje kunyura mu ishuri ritoza abamisiyonari ry’i Galeedi. Iyo nabonaga umuntu twiganye Bibiliya atanga disikuru cyangwa abwiriza, byaranshimishaga cyane, maze ngashimira Yehova ku bwo kuba yarampaye icyo gikundiro.”​—Byavuzwe na Karen, umugore utarashatse wakoreye umurimo w’ubupayiniya muri Amerika y’Epfo mu gihe cy’imyaka umunani.

“Ubwo jye n’umugore wanjye twari tumaze imyaka 13 dukorera umurimo w’ubupayiniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, twumvise tugomba kubona umurimo mushya ushishikaje. Ubu turishimye cyane kurusha uko twari tumeze mbere hose; mu by’ukuri ni inzira y’ubuzima ihebuje.”​—Byavuzwe na Tom, ukora umurimo w’ubupayiniya afatanyije n’umugore we Linda, mu karere ka Amazone.

Ayo magambo yo gushimira yavuzwe n’abantu bari bari mu mimerere itarabemereye kubona imyitozo mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Ariko kandi, babonye ibyishimo n’ibibazo by’ingorabahizi bihereranye no gukorera umurimo mu mahanga. Ni gute ibyo byaje gushoboka? Mbese, uwo murimo urakureba?

Ni Ngombwa Gusunikwa n’Impamvu Nziza

Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu murimo wo mu mahanga, hakenewe ibirenze umwuka wo gukunda kwishora mu ngendo. Abakomeje guhatana, babikoze babitewe n’impamvu nziza. Kimwe n’intumwa Pawulo, bumva bafite umwenda, batawufitiye Imana gusa, ahubwo bawufitiye n’abantu (Abaroma 1:14). Bashoboraga no kuba barasohoje itegeko ry’Imana ryo kubwiriza binyuriye mu gukorera umurimo mu ifasi yo mu gihugu cy’iwabo (Matayo 24:14). Ariko bumvise bafite umwenda, kandi bumva bahatirwa kugera kuri iyo ntego kugira ngo bafashe abantu badakunze kubona uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza.

Icyifuzo cyo gukorera mu ifasi yera imbuto nyinshi kurushaho, akenshi usanga ari indi mpamvu isunika abantu​—kandi ibyo bikaba bikwiriye rwose. Ni nde muri twe wabona undi murobyi abonye amafi menshi ntiyimuke ngo ajye muri ako gace k’ikizenga? Mu buryo nk’ubwo, raporo zikomeza umutima zihereranye n’ukwiyongera kudasanzwe mu bindi bihugu, zateye benshi inkunga yo kujya ahari “ifi nyinshi cyane.”​—Luka 5:4-10.

Bara Icyo Bizagusaba

Ibihugu byinshi ntibyemerera abitangiye gukora umurimo wo mu rwego rw’idini bakomoka mu bihugu by’amahanga gukora akazi k’umubiri. Bityo rero, abifuza gukorera umurimo mu mahanga, ubusanzwe bagomba kwirwanaho ku bihereranye n’amafaranga. Ni gute icyo kibazo cy’ingorabahizi gihereranye n’iby’ubukungu cyagiye gikemurwa? Hari benshi bagurishije amazu yabo cyangwa se bakayakodesha kugira ngo babone amafaranga ya ngombwa. Abandi bagurishije imishinga yabo y’ubucuruzi. Hari bamwe na bamwe bagiye bizigamira bagamije kuzagera kuri iyo ntego. Icyakora, hari n’abandi bajya gukorera umurimo mu mahanga bakamarayo umwaka umwe cyangwa ibiri, bagasubira mu gihugu cyabo gushaka akazi maze bakazigama amafaranga runaka, hanyuma bagasubira gukorerayo umurimo.

Inyungu idashidikanywaho yo kuba mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, ni uko ubusanzwe ubuzima bw’aho buba buhendutse cyane kurusha uko bimeze mu bihugu byateye imbere cyane. Ibyo byatumye bamwe bashobora kubaho mu buryo bukwiriye bakoresha amafaranga agereranyije. Birumvikana ariko ko amafaranga umuntu azakoresha azaterwa ahanini n’urwego rw’imibereho azahitamo kugira. Ndetse no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, icumbi ryiza cyane rishobora kuboneka ariko ku kiguzi gihanitse kurushaho.

Uko bigaragara, umuntu yagombye kubara ibyo azakoresha mbere y’uko yimuka. Ariko kandi, ibyo bikubiyemo ibirenze ibyo kubara gusa amafaranga umuntu azakoresha. Wenda ibyavuzwe na bamwe mu bakoreye umurimo muri Amerika y’Epfo, bishobora kugira icyo bitwungura kuri iyo ngingo.

Ikibazo cy’Ingorabahizi Gikomeye Cyane Kurusha Ibindi

Uwitwa Markku, ukomoka muri Finilande yagize ati “kwiga ururimi rw’Igihisipaniya byambereye intambara nyayo. Natekerezaga ko kubera ko ntari nzi ururimi, byari kuzatwara igihe runaka mbere y’uko nshobora kuba umukozi w’imirimo. Mbega ukuntu natangaye igihe nasabwaga kuyobora icyigisho cy’igitabo nyuma y’amezi abiri gusa! Birumvikana ariko ko hari hariho ibintu byinshi byambuzaga amahwemo. Cyane cyane nagiraga ingorane zo kuvuga amazina. Umunsi umwe nahamagaye Umuvandimwe Sancho ngira nti ‘Muvandimwe Chancho (bisobanura ingurube),’ kandi sinzigera nibagirwa igihe nahamagaraga Mushiki wacu Salamea nti ‘Malasea (bisobanura umuntu mubi).’ Igishimishije ni uko abavandimwe na bashiki bacu bihanganaga cyane.” Amaherezo, Markku yaje kumara imyaka umunani muri icyo gihugu ari umugenzuzi w’akarere ari kumwe n’umugore we Celine.

Chris, umugore wa Jesse twavuze mbere, yagize ati “ndibuka igihe twasurwaga n’umugenzuzi w’akarere ku ncuro ya mbere ubwo twari tuhamaze amezi atatu gusa. Nashoboraga kumenya ko uwo muvandimwe yari arimo akoresha ingero kandi ko yari arimo avuga ibintu byiza agerageza kutugera ku mutima, ariko sinashoboraga gusobanukirwa ibyo yavugaga. Aho mu nzu nyine, naraturitse ndarira. Sinariraga ncecetse; naratsikimbaga cyane. Nyuma y’amateraniro, nagerageje gusobanurira umugenzuzi w’akarere icyatumye nitwara ntyo. Yari umuntu mwiza kandi yambwiye ibyo n’abandi bakomeje kujya bambwira, agira ati ‘ten paciencia, hermana’ (‘mushiki wacu, ihangane’). Hashize imyaka ibiri cyangwa itatu nyuma y’aho, twongeye guhura maze tumara iminota 45 tuganira, twishimira ko noneho twashoboraga gushyikirana.”

Undi muvandimwe yagize ati “kwiga ni iby’ingenzi. Uko tugenda turushaho gushyiraho imihati mu kwiga ururimi, ni na ko tugenda turushaho kugira ubuhanga bwo gushyikirana n’abandi.”

Bose bemera ko bene iyo mihati izana inyungu nyinshi. Kwicisha bugufi, kwihangana no guhozaho, ni imico umuntu yihingamo mu gihe yihatira kwiga ururimi rushya. Irembo rinini rigana ku buryo bwo kubwiriza abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza riruguruwe. Urugero, kwiga ururimi rw’Igihisipaniya, bituma umuntu ashobora gushyikirana mu rurimi ruvugwa n’abantu basaga miriyoni 400 hirya no hino ku isi. Abantu benshi byabaye ngombwa ko nyuma y’aho basubira mu gihugu bavukiyemo, bashoboye gukomeza gukoresha ubumenyi bari bafite muri urwo rurimi, kugira ngo bafashe abantu bavuga ururimi kavukire rw’Igihisipaniya.

Bite se ku Bihereranye no Gukumbura Iwanyu?

Uwitwa Deborah, we n’umugabo we Gary bakaba barakoreye umurimo mu karere ka Amazone yagize ati “ubwo twageraga muri Equateur ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1989, nagiraga urukumbuzi cyane. Nitoje kurushaho kwishingikiriza ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Bambereye nk’abagize umuryango wanjye.”

Karen twavuze tugitangira, yagize ati “nagiye ndwanya urukumbuzi binyuriye mu kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri munsi. Muri ubwo buryo, sinabonaga igihe cyo kurota iby’iwacu ku manywa. Nanone kandi, nagiye nkomeza kuzirikana ko ababyeyi banjye iyo babaga bari imuhira, baterwaga ishema n’umurimo nakoreraga mu mahanga. Buri gihe mama yanteraga inkunga akoresheje amagambo agira ati ‘Yehova ashobora kukwitaho mu buryo bwiza kurusha uko nabikora.’ ”

Uwitwa Makiko ukomoka mu Buyapani, yongeyeho mu buryo bw’urwenya agira ati “iyo nabwirije umunsi wose, mba naniwe cyane. Bityo, iyo ngeze imuhira ngatangira kumva nkumbuye iwacu, ubusanzwe mpita nsinzira. Ku bw’ibyo, ibyo byiyumvo ntibimara igihe kirekire cyane.”

Bite se ku Bihereranye n’Abana?

Iyo harimo abana, ibyo bazakenera, urugero nko kwiga, bigomba gutekerezwaho. Ku bihereranye n’icyo kibazo, hari bamwe bahisemo ko abana babo bigira imuhira, mu gihe abandi bo bashyize abana babo mu mashuri yo muri ako karere.

Uwitwa Al yimukiye muri Amerika y’Epfo ari kumwe n’umugore we, abana babiri na nyina. Yagize ati “twasanze gushyira abana mu ishuri byarabafashije kwiga ururimi mu buryo bwihuse cyane. Mu gihe cy’amezi atatu, bari basigaye bavuga badategwa.” Ku rundi ruhande, abana babiri b’ingimbi ba Mike na Carrie, biga binyuriye ku ishuri ryemewe ritanga amasomo riyanyujije mu iposita. Ababyeyi babo bagize bati “twasanze ayo masomo tutayarekera abana bacu bonyine ngo birwarize. Byabaga ngombwa ko tugira uruhare mu masomo kandi tukareba neza niba abo bahungu bagendana na gahunda y’amasomo agomba gutangwa.”

Uwitwa David na Janita bakomoka muri Ositaraliya, bagaragaje ibyiyumvo bagiraga ku byerekeranye n’abahungu babo babiri. Bagize bati “twifuzaga ko abahungu bacu bakwibonera uko abandi babaho. Biroroshye kwibwira ko imibereho twakuriyemo ari yo yemewe, ariko mu by’ukuri iyo ni imibereho irangwa mu bantu bake cyane. Nanone kandi, babonye ukuntu amahame ya gitewokarasi ashyirwa mu bikorwa hirya no hino ku isi, uko igihugu umuntu yaba arimo cyaba kimeze kose, cyangwa uko umuco waba uri kose.”

Uwitwa Ken yagize ati “ndibuka igihe umuryango wacu wimukaga uva mu Bwongereza mu mwaka wa 1969, nari mfite imyaka ine gusa. N’ubwo numvise mbabaye bitewe n’uko tutatuye mu kazu k’ibyondo gasakaje ibyatsi nk’uko nabyibwiraga, numvaga nari mfite uburere bushimishije kurusha ubundi umuntu ukiri muto yashoboraga kubona. Buri gihe numvaga mbabariye abandi bana batari bafite icyo gikundiro! Kubera ko nari mfite incuti nziza z’abamisiyonari n’abapayiniya ba bwite, natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mfite imyaka icyenda.” Ken ubu ni umugenzuzi usura amatorero.

Uwitwa Gabriella, akaba ari umukobwa wa Jesse, yagize ati “mu by’ukuri, ubu muri Equateur ni ho iwacu. Nishimira cyane kuba ababyeyi banjye barafashe icyemezo cyo kuza ino.”

Ku rundi ruhande, hari abana batashoboye kumenyera biturutse ku mpamvu zinyuranye, maze biba ngombwa ko imiryango yabo isubira mu bihugu bavukiyemo. Ni yo mpamvu byaba byiza kubanza gusura igihugu cyo mu mahanga mbere yo kwimukirayo. Muri ubwo buryo, imyanzuro ishobora gufatwa umuntu ahereye ku byo yiboneye we ubwe.

Imigisha Ibonerwa mu Kwimuka

Koko rero, kwimukira mu mahanga bikubiyemo ibibazo byinshi by’ingorabahizi hamwe n’ibindi bintu umuntu aba agomba kwigomwa. Mbese, hari icyo byaba byaramariye abantu bimutse? Reka babitwibwirire.

Jesse: “mu myaka icumi tumaze mu mujyi wa Ambato, twabonye umubare w’amatorero wiyongera ava kuri 2 agera kuri 11. Twagize igikundiro cyo kugira uruhare mu gutangiza amatorero atanu muri ayo, kandi twifatanyije mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami abiri. Nanone kandi, twashimishijwe no gufasha abigishwa ba Bibiliya babiri ugereranyije buri mwaka, bakuzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe. Ikintu nicuza ni kimwe gusa​—ni uko ntaje aha ngaha imyaka icumi mbere y’aho.”

Linda: “kuba abantu bishimira ubutumwa bwiza hamwe n’imihati yacu bidutera inkunga mu buryo bukomeye. Urugero, mu mujyi umwe uri mu ishyamba, hari umwigishwa wa Bibiliya witwa Alfonso wabonye ukuntu byari kuba ingirakamaro mu karere k’iwabo hagiye hatangirwa za disikuru z’abantu bose. Ni bwo yari akimara kwimukira mu nzu ye nshya yubakishijwe imbaho, ikaba ari imwe muri nke cyane ziri muri uwo mudugudu. Mu gihe yari amaze kubona ko iyo nzu ye ari yo yonyine muri uwo mujyi yari ikwiriye gusengerwamo Yehova, yarimutse asubira mu karuri ke k’ibyatsi, maze inzu ye ayiha abavandimwe kugira ngo bayigire Inzu y’Ubwami.”

Jim: “mu by’ukuri, igihe tumara tuganira n’abantu mu murimo wo kubwiriza, cyikubye incuro icumi kurusha icyo twamaraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byongeye kandi, imihihibikano yo mu buzima bw’ino usanga atari myinshi cyane. Nta gushidikanya, hari igihe kirekire kurushaho cyo kwiyigisha no gukora umurimo wo kubwiriza.”

Sandra: “kubona ukuntu ukuri kwa Bibiliya gushobora guhindura abantu bakaba beza kurushaho, bituma numva nyuzwe cyane. Igihe kimwe niganye Bibiliya na Amada, umukecuru w’imyaka 69 wari ufite iduka rito yacururizagamo ibiribwa. Buri gihe yajyaga yongera amacupa abiri y’amazi mu macupa icumi y’amata. Byongeye kandi, yariganyaga abakiriya be akabagurisha ayo mata yabaga yafunguye ku gipimo kituzuye. Ariko nyuma y’aho Amada amariye kwiga ibikubiye mu gatwe gato kavuga ngo ‘Kuba Inyangamugayo Bihesha Ibyishimo’ mu gice cya 13 cy’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, yaretse ibyo bikorwa bye bibi. Mbega ukuntu byari bishimishije kumubona abatizwa hashize igihe runaka nyuma y’aho!”

Karen: “sinari narigeze nishingikiriza kuri Yehova cyangwa ngo nkoreshwe na we cyane nk’uko byagenze ndi hano. Narushijeho kugirana na Yehova ubucuti mu buryo bwimbitse kandi bukomeye.”

Bite se Kuri Wowe?

Mu gihe cy’imyaka myinshi, hari Abahamya babarirwa mu bihumbi bimutse bajya gukorera umurimo mu bihugu byo mu mahanga. Bamwe bamarayo umwaka umwe cyangwa ibiri, abandi bakamarayo igihe kitabarika. Bitwaza ubumenyi bafite, imico yabo yo kuba bakuze mu buryo bw’umwuka hamwe n’umutungo wabo, bafite intego yo guteza imbere inyungu z’Ubwami mu gihugu cyo mu mahanga. Bashoboye gukora mu turere ababwiriza b’Ubwami bo muri ako karere batashoboraga kubwirizamo bitewe n’uko akazi k’umubiri kaba ari ingume. Abenshi baguze imodoka, kugira ngo bagere mu ifasi itarashoboraga kugerwamo hakoreshejwe ubundi buryo. Abandi bo, kubera ko bahisemo kwibera mu mujyi, bagiye bagira uruhare mu gukomeza amatorero manini, aho usanga haboneka abasaza bake. Ariko kandi, bose uko bangana, bemeza ko babonye byinshi mu byerekeranye n’imigisha yo mu buryo bw’umwuka kurusha ibyo batanze.

Mbese, ushobora kugira igikundiro cyo gukorera umurimo mu mahanga? Niba imimerere urimo ibikwemerera, kuki utashakisha uburyo bwo kugira aho wakwimukira? Intambwe ya mbere kandi y’ingenzi, ishobora kuba iyo kwandikira ibiro by’ishami bya Sosayiti biri mu gihugu utekereza kuzakoreramo umurimo. Ibisobanuro bihamye uhabwa, bizagufasha kumenya uburyo ushobora kubona bwo kuba wagira icyo ugeraho. Byongeye kandi, inama nyinshi z’ingirakamaro zishobora kuboneka mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Sors de ton pays et de ta parenté” (“Va mu Gihugu Cyawe no Muri Bene Wanyu”) yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1988, mu Gifaransa. Binyuriye mu kwitegura neza mbere y’igihe hamwe n’imigisha ya Yehova, wenda nawe ushobora kwironkera ku byishimo byo gukorera umurimo mu mahanga.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

TOM NA LINDA BARI MURI GARI YA MOSHI IKORA INGENDO ZA KURE, BAGIYE MU KARERE GATUWE N’ABAHINDI BO MURI EQUATEUR BITWA SHUAR

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

BENSHI BAKORERA UMURIMO AHITWA QUITO, UMURWA MUKURU WA EQUATEUR

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

MAKIKO ABWIRIZA MU KARERE K’IMISOZI YA ANDES

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

UMURYANGO WA HILBIG, WAKOREYE UMURIMO MURI EQUATEUR MURI IYI MYAKA ITANU ISHIZE

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze