Bitanze babikunze muri Ekwateri
UMUVANDIMWE ukiri muto wo mu Butaliyani witwa Bruno yari ahanganye n’ikibazo kitoroshye. Yari arangije amashuri yisumbuye ari we ufite amanota ya mbere mu ishuri ryabo, kandi bene wabo n’abarimu be bamuhatiraga kujya muri kaminuza. Nyamara kandi, imyaka runaka mbere yaho, yari yariyeguriye Yehova, amusezeranya ko azashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Ni iki yahisemo gukora? Yaravuze ati “nabwiye Yehova mu isengesho ko nifuzaga kubaho mu buryo buhuje n’uko namwiyeguriye, kandi nkamushyira mu mwanya wa mbere. Ariko muri iryo sengesho, namubwije ukuri ko nashakaga gukora ibintu bitandukanye mu murimo we, kandi nkawuboneramo ibyishimo.”
Imyaka mike nyuma yaho, Bruno yagiye mu gihugu cya Ekwateri, muri Amerika y’Epfo. Yaravuze ati “Yehova yashubije isengesho ryanjye birenze uko nari mbyiteze.” Icyamutangaje ni uko igihe yageraga muri Ekwateri yahasanze abandi basore n’inkumi bari barahimukiye, kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye.
ABAKIRI BATO ‘BAGERAGEZA YEHOVA’
Kimwe n’abandi bakiri bato babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi, Bruno yemeye itumira rya Yehova rigira riti ‘nimungerageze murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru, nkabaha umugisha’ (Mal 3:10). Urukundo bakunda Imana rwatumye biyemeza ‘kugerageza Yehova,’ batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire inyungu z’Ubwami muri icyo gihugu gikeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho.
Abo bakozi bitanga babikunze bakimara kugera aho boherejwe gukorera umurimo, biboneye ko ‘ibisarurwa ari byinshi, ariko [ko] abakozi ari bake’ (Mat 9:37). Urugero, Jaqueline waturutse mu Budage yandikiye ibiro by’ishami byo muri Ekwateri yishimye cyane ati “maze imyaka isaga ibiri nkorera hano muri Ekwateri, kandi mfite abantu 13 nigisha Bibiliya, 4 muri bo bakaba baza mu materaniro buri gihe. Ese murumva bidashimishije?” Chantal waturutse muri Kanada yagize ati “mu mwaka wa 2008, nimukiye mu karere ko muri Ekwateri kari ku nkombe y’inyanja, kandi icyo gihe hari itorero rimwe gusa. Ubu muri ako karere hari amatorero atatu n’abapayiniya basaga 30. Kubona abashya benshi cyane bagira amajyambere, nta cyo wabinganya na cyo.” Yongeyeho ati “hashize igihe gito nimukiye mu mugi uri ku butumburuke bwa metero 2.743 mu misozi ya Andes. Uwo mugi ufite abaturage basaga 75.000 ariko hari itorero rimwe gusa. Ni ifasi irumbuka cyane. Kuhabwiriza biranshimisha.”
IBIBAZO BAHURA NA BYO
Birumvikana ko gukorera mu gihugu cy’amahanga bijyanirana n’ibibazo bitoroshye. Mu by’ukuri, hari abakiri bato bagiye bahura n’inzitizi na mbere y’uko bimuka. Kayla waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati “kuba bamwe mu bavandimwe b’iwacu batarakiriye neza igitekerezo cyanjye cyo kwimuka, nubwo batari bafite intego mbi, byanciye intege. Ntibiyumvishaga impamvu nashakaga kujya kuba umupayiniya mu gihugu cy’amahanga. Ibyo byatumaga rimwe na rimwe nibaza nti ‘ese uyu mwanzuro ngiye gufata urakwiriye koko?’” Nubwo byari bimeze bityo ariko, Kayla yafashe umwanzuro wo kwimuka. Yaravuze ati “gusenga Yehova kenshi no kuganira cyane n’abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, byatumye mbona ko Yehova aha imigisha umuntu ugaragaza umwuka w’ubwitange.”
Kuri benshi, kwiga urundi rurimi birabagora cyane. Siobhan waturutse muri Irilande yaravuze ati “kuba ntarashoboraga kuvuga ibyo ntekereza byarambabazaga cyane. Nitoje kwihangana, nkajya niga ururimi nshyizeho umwete kandi nakora amakosa nkiseka.” Anna waturutse muri Esitoniya na we yaravuze ati “kumenyera ubushyuhe, umukungugu mwinshi no kutabona amazi ashyushye yo koga nta cyo byari bivuze ubigereranyije no kwiga icyesipanyoli. Hari igihe numvaga nshaka kubireka. Nitoje kureba amajyambere nagiraga aho kwibanda ku makosa nakoraga.”
Nanone kandi, ntitwabura kuvuga ibirebana n’ikibazo cyo gukumbura abo mu rugo n’incuti. Jonathan waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati “maze igihe gito ngeze ino, numvise ncitse intege bitewe n’uko nari kure y’incuti n’abagize umuryango wanjye. Ariko nanesheje ibyo byiyumvo mara igihe kinini niyigisha Bibiliya kandi nkajya kubwiriza. Bidatinze, ibintu bishimishije nabonaga mu murimo wo kubwiriza n’incuti nshya nagize mu itorero, byatumye nongera kugira ibyishimo.”
Ikindi kibazo cy’ingorabahizi bahura na cyo, ni uburyo bwo kubaho. Uko bigaragara, ntibabaho nk’uko bari basanzwe babaho iwabo. Beau waturutse muri Kanada yaravuze ati “iyo uri mu gihugu cyawe, ubona ko kugira amazi n’amashanyarazi ari ibintu bisanzwe. Ariko ino aha, biza igihe bishakiye kandi bikagenda igihe bishakiye.” Nanone kandi, usanga mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere abantu bakennye, batazi gusoma no kwandika, kandi uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butameze neza. Ines waturutse muri Otirishiya yihanganira iyo mimerere yibanda ku mico myiza y’abaturage baho. Yaravuze ati “bagira umuco wo kwakira abashyitsi, bagwa neza, bafasha abandi kandi bakicisha bugufi. Ikirenze byose ni uko bashishikazwa cyane no kumenya byinshi ku birebana n’Imana.”
‘ABAHA UMUGISHA BAKABURA AHO BAWUKWIZA’
Nubwo abo bakiri bato bose bakorera muri Ekwateri bafite ibyo bigomwe, babona ko Yehova abaha “ibirenze cyane ibyo” bari biteze (Efe 3:20). Mu by’ukuri, bumva ko Yehova yabahaye ‘umugisha bakabura aho bawukwiza’ (Mal 3:10). Dore icyo bavuga ku birebana n’umurimo wabo:
Bruno: “Igihe nageraga hano muri Ekwateri, natangiye gukorera umurimo mu karere keza ka Amazone. Nyuma yaho, nafashije mu mirimo yo kwagura ibiro by’ishami rya Ekwateri. Ubu nkora kuri Beteli. Nkiri mu Butaliyani, nahisemo gushyira Yehova mu mwanya wa mbere. Nk’uko nari narabimusabye, yagiye ampa gukora ibintu bitandukanye mu murimo we, kandi nywuboneramo ibyishimo.”
Beau: “Narushijeho kugirana na Yehova imishyikirano myiza kubera ko muri Ekwateri nkoresha igihe cyanjye cyose mu bikorwa bya gitewokarasi. Nanone kandi, nagize imigisha yo kugera mu turere nyaburanga twinshi, icyo akaba ari ikintu nahoraga nifuza.”
Anna: “Sinatekerezaga ko Umukristokazi w’umuseribateri nkanjye yagira ubuzima nk’ubw’umumisiyonari. Ariko ubu nzi ko bishoboka. Nishimira guhindura abantu abigishwa, kubaka Amazu y’Ubwami no kugira incuti nshya, kandi ibyo mbikesha imigisha Yehova ampa.”
Elke: “Nkiri iwacu muri Otirishiya, nasengaga Yehova kenshi musaba kubona nibura umuntu umwe nigisha Bibiliya, ariko ubu mfite abantu 15 nyigisha. Kubona ibyishimo abantu biga Bibiliya bagira bituma numva nezerewe.”
Joel: “Kujya mu kindi gihugu ugiye gukorera Yehova ni ibintu byiza cyane. Witoza kumwishingikirizaho cyane, kandi kubona ukuntu ahira imihati ushyiraho birashimisha rwose. Mu mwaka wa mbere namaze hano nkiva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umubare w’ababwiriza bo mu itsinda nafashaga wavuye kuri 6 ugera kuri 21. Twateranye ku Rwibutso turi abantu 110.”
WOWE SE BITE?
Bavandimwe na bashiki bacu mukiri bato, ese imimerere murimo ibemerera kuba mwajya gukorera umurimo mu gihugu gikeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho? Birumvikana ko gufata umwanzuro nk’uwo ukomeye bisaba kubanza kubitekerezaho cyane. Ikirenze byose, kugira ngo umuntu yimukire mu kindi gihugu, bisaba ko aba akunda Yehova cyane kandi agakunda bagenzi be. Niba ufite urukundo nk’urwo kandi ukaba wujuje ibisabwa, usenge Yehova cyane umubwira ko wifuza kujya gukorera mu gihugu cy’amahanga. Ikindi kandi, ubwire ababyeyi bawe b’Abakristo n’abasaza b’itorero icyifuzo cyawe. Ushobora gusanga nawe wakwifatanya muri uwo murimo wera wihariye kandi ushimishije cyane.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
“Gusenga Yehova kenshi no kuganira cyane n’abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, byatumye mbona ko Yehova aha imigisha umuntu ugaragaza umwuka w’ubwitange.”—Kayla waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Uko umuntu yakwitegura kujya gukorera mu gihugu cy’amahanga
• Jya wiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse
• Ongera usuzume Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 2011, ku ipaji ya 4-6
• Ganira n’abandi bantu bakoreye umurimo mu gihugu cy’amahanga
• Kora ubushakashatsi ku birebana n’umuco n’amateka by’icyo gihugu
• Iga amagambo y’ingenzi y’ururimi rwaho
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Bamwe mu bakorera umurimo mu gihugu cy’amahanga babona amafaranga yo kubatunga . . .
• bakora amezi runaka buri mwaka mu gihugu cyabo
• bakodesha inzu yabo, cyangwa ibikorwa bakoraga bakabisigira abandi, ababisigaranye bakajya babaha amafaranga runaka
• bakorera akazi kabo kuri interineti
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
1 Jaqueline waturutse mu Budage
2 Bruno waturutse mu Butaliyani
3 Beau waturutse muri Kanada
4 Siobhan waturutse muri Irilande
5 Joel waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
6 Jonathan waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
7 Anna waturutse muri Esitoniya
8 Elke waturutse muri Otirishiya
9 Chantal waturutse muri Kanada
10 Ines waturutse muri Otirishiya