Nkora umurimo mu gihe cy’ukwiyongera gushimishije
Byavuzwe na Harley Harris
Hari ku itariki ya 2 Nzeri 1950 i Kennett muri Leta ya Missouri, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe twari mu ikoraniro ry’akarere, tugoswe n’agatsiko k’abantu bashakaga kutugirira nabi. Umuyobozi w’akarere yazanye abashinzwe umutekano kugira ngo baturinde ako gatsiko. Abasirikare bafite imbunda n’ibyuma bahise bakikiza umuhanda. Twaciye mu bantu badutukaga cyane tujya mu modoka zacu maze twerekeza i Cape Girardeau ho muri Leta ya Missouri, kugira ngo dukomeze porogaramu y’ikoraniro yari isigaye. Aho ni ho nabatirijwe mfite imyaka 14. Ariko reka mbabwire uko naje gukorera Yehova muri icyo gihe cy’imivurungano.
MU NTANGIRIRO y’imyaka ya za 30, nyogokuru na sogokuru hamwe n’abana babo umunani bumvise zimwe muri disikuru z’umuvandimwe Rutherford zari zarafatiwe ku byuma bifata amajwi, maze bemera ko babonye ukuri. Ababyeyi banjye, ari bo Bay na Mildred Harris, babatijwe mu mwaka wa 1935 mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C. Mbega ukuntu bagize ibyishimo byinshi cyane byo kuba mu ‘mbaga y’abantu benshi’ yagaragajwe muri iryo koraniro!—Ibyah 7:9, 14.
Navutse mu mwaka wakurikiyeho, kandi umwaka umwe nyuma yaho ababyeyi banjye bimukiye mu gace kitaruye ko muri Leta ya Mississippi. Igihe twari dutuye muri ako gace, ntitwagiraga umugenzuzi usura amatorero. Umuryango wacu wandikiranaga n’ibiro bya Beteli, tukajya no mu makoraniro. Twamaze igihe runaka ubwo ari bwo buryo bwonyine dufite bwo gushyikirana n’umuryango w’abavandimwe.
Twihanganiye ibitotezo
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova baratotejwe bikabije kubera kutivanga mu ntambara. Icyo gihe twimukiye i Mountain Home ho muri Leta ya Arkansas. Umunsi umwe jye na papa twarimo tubwiriza mu muhanda, maze haza umugabo ashikuza papa amagazeti ahita ayatwika. Yavuze ko turi ibigwari bitewe n’uko tutifatanya mu ntambara. Kubera ko nari mfite imyaka itanu gusa, natangiye kurira. Papa yarebye uwo mugabo atuje, ntiyagira icyo amubwira, kugeza igihe uwo mugabo yagendeye.
Ariko kandi, hari abantu b’umutima mwiza batwishimiraga. Hari igihe agatsiko k’abantu bashakaga kutugirira nabi bagose imodoka yacu, maze umushinjacyaha wo muri ako gace arahanyura. Yarabajije ati “hano habaye iki?” Umugabo umwe yaramushubije ati “aba Bahamya ba Yehova ntibashaka kurwanirira igihugu cyabo ra!” Uwo mushinjacyaha yakandagiye ku cyuma twakandagiragaho twinjira mu modoka yacu, maze aravuga ati “Intambara ya Mbere y’Isi Yose narayirwanye kandi n’iyi nzayirwana! Nimureke aba bantu bagende. Nta we bagirira nabi!” Abo bantu bahise batatana nta wugize icyo yongera kuvuga. Mbega ukuntu twishimiye abo bantu batugiriraga neza!—Ibyak 27:3.
Amakoraniro yaduteye inkunga
Ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1941 i St. Louis ho muri Leta ya Missouri, ryaziye igihe rwose. Hari igereranya ryakozwe ryagaragaje ko hateranye abantu basaga 115.000. Byari bishimishije cyane kubona abantu 3.903 babatizwa! N’ubu ndacyibuka neza disikuru twahawe n’umuvandimwe Rutherford yari ifite umutwe uvuga ngo “Abana b’Umwami.” Iyo disikuru yarebaga twe twari tukiri bato, kandi buri wese yahawe igitabo cy’ubururu cyiza cyane cyari kigenewe abana (cyitwaga Children). Iryo koraniro ryamfashije guhangana n’ibyabaye mu mwaka wakurikiyeho, ari na wo mwaka natangiye kwiga mu mashuri abanza. Jye na bashiki banjye bo kwa data wacu twirukanywe ku ishuri tuzira kutaramutsa ibendera. Twasubiraga ku ishuri buri munsi kureba niba abayobozi b’ishuri bisubiyeho. Buri gitondo twanyuraga mu ishyamba tujya ku ishuri, ariko bakanga bakatwirukana. Icyakora, numvaga ari bwo buryo twari tubonye bwo kugaragaza ko turi indahemuka ku Bwami bw’Imana.
Bidatinze ariko, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwemeje ko kuramutsa ibendera bitakiri itegeko. Noneho ubwo twari tubonye uburyo bwo gusubira ku ishuri. Mwarimu yatugiriye neza adufasha kwiga ibyo abandi banyeshuri bari barize tudahari. Abanyeshuri bagenzi bacu na bo baratwubahaga.
Nanone nibuka ikoraniro ryabereye i Cleveland ho muri Leta ya Ohio mu mwaka wa 1942, aho umuvandimwe Nathan H. Knorr yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Amahoro—Mbese ashobora kuramba?” Iyo disikuru yasuzumaga Ibyahishuwe igice cya 17, yagaragaje ko nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose hari kubaho igihe cy’agahenge. Ku bw’ibyo, hari hitezwe ko hazabaho ukwiyongera. Mu rwego rwo kwitegura uko kwiyongera, hatangijwe Ishuri rya Galeedi mu mwaka wa 1943. Sinari nzi uko ryari kuzangirira akamaro. Koko rero, nyuma y’intambara habayeho agahenge maze ibitotezo biragabanuka. Icyakora, igihe intambara yo muri Koreya yatangiraga mu mwaka wa 1950, umurimo wo kubwiriza wahise wongera kurwanywa nk’uko nabivuze ngitangira.
Ngira uruhare rugaragara muri uko kwiyongera
Mu mwaka wa 1954 nabonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, maze ukwezi kumwe nyuma yaho ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma yo gukorera i Kennett muri Leta ya Missouri, aho twahuriye na ka gatsiko k’abagizi ba nabi mu mwaka wa 1950, natumiriwe kujya gukora kuri Beteli muri Werurwe 1955. Itorero noherejwemo ryabwirizaga mu gace kitwa Times Square kari mu mugi wa New York rwagati. Mbega ukuntu ubuzima bwaho bwari butandukanye n’ubwo mu giturage! Kugira ngo abaturage bo muri New York babaga bahuze cyane bashobore kuntega amatwi, naramburaga igazeti ku ngingo ikangura ibitekerezo, maze nkababaza nti “mbese waba warigeze kwibaza iki kibazo?” Abantu benshi bemeraga kwakira amagazeti.
Kimwe mu bihe byanshimishaga cyane kuri Beteli cyari igihe cy’isomo ry’umunsi ryayoborwaga n’umuvandimwe Knorr. Mbega ukuntu yadufashaga gusobanukirwa neza imirongo yo muri Bibiliya kandi akatwereka uko twayishyira mu bikorwa! Twebwe abavandimwe bari bakiri bato b’abaseribateri, yatuganirizaga nk’uko umubyeyi aganira n’umwana we, incuro nyinshi akatugira inama z’uko twakwitwara ku bantu tudahuje igitsina. Mu mwaka wa 1960 nari naramaze gufata umwanzuro wo gushaka.
Namenyesheje Beteli ko nagombaga kuhava nyuma y’iminsi 30, ariko sinabona igisubizo. Nubwo nagiraga amasonisoni, iminsi 30 irangiye nishyizemo akanyabugabo maze mbaza itariki nari kuvira kuri Beteli. Umuvandimwe Robert Wallen ni we wanyitabye kuri telefone maze ansanga aho nakoreraga. Yambajije icyo natekerezaga ku murimo w’ubupayiniya bwa bwite cyangwa uw’ubugenzuzi. Naramushubije nti “ariko Bob, uyobewe ko mfite imyaka 24 gusa, kandi nkaba ntaraba inararibonye?”
Nkora umurimo w’ubugenzuzi
Muri iryo joro, hari ibaruwa nini yari integereje mu cyumba cyanjye. Yari irimo fomu yuzuzwa n’abashaka kuba abapayiniya ba bwite, n’indi y’abashaka gukora umurimo w’ubugenzuzi. Naratangaye cyane! Nari mbonye igikundiro kitagereranywa cyo gukorera abavandimwe banjye ndi umugenzuzi usura amatorero, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Missouri no mu burasirazuba bwa Kansas. Icyakora, mbere yo kuva kuri Beteli nagiye mu nama y’abagenzuzi basura amatorero. Mu magambo yo gusoza, umuvandimwe Knorr yagize ati “kuba mubaye abagenzuzi b’akarere n’abagenzuzi b’intara ntibishatse kuvuga ko muzi byinshi kurusha abavandimwe bo mu gace mugiyemo. Bamwe muri bo ni inararibonye kubarusha, ariko imimerere ntibemerera kugira igikundiro nk’icyo mwe mufite. Mushobora kubigiraho byinshi.”
Mbega ukuntu ayo magambo yari ukuri! Uko ni ko byari bimeze ku muvandimwe Fred Molohan n’umugore we, hamwe na mukuru we witwaga Charley babaga mu mugi wa Parsons ho muri Leta ya Kansas. Bari baramenye ukuri mu ntangiriro z’imyaka ya 1900. Mbega ukuntu byari bishimishije kumva ibyababayeho mbere y’uko mvuka! Undi muvandimwe yari John Wristen wari ugeze mu za bukuru. Yari umuvandimwe ugwa neza w’i Joplin muri Leta ya Missouri, wari warakoze umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo. Abo bavandimwe bakundwa bubahaga cyane gahunda ya gitewokarasi. Batumye numva ko nishimiwe muri uwo murimo w’ubugenzuzi nubwo nari nkiri muto.
Mu mwaka wa 1962 nashakanye na Cloris Knoche, wari umupayiniya urangwa n’ishyaka wari ufite imisatsi myiza cyane. Nakomeje umurimo w’ubugenzuzi ndi kumwe na Cloris. Uko twamaranaga igihe n’abavandimwe, ni na ko twarushagaho kubamenya. Twashoboye gutera inkunga abakiri bato kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose. Mu karere kacu hari abakiri bato babiri ari bo Jay Kosinski na JoAnn Kresyman bari bakeneye inkunga nk’izo kugira ngo bahite bawutangira. Gukorana na bo umurimo no kubabwira ibyishimo bibonerwa mu kugira imibereho irangwa no kwigomwa, byatumye bishyiriraho intego. JoAnn yabaye umupayiniya wa bwite, naho Jay we ajya gukora kuri Beteli. Nyuma yaho, barashyingiranywe, kandi ubu bamaze imyaka igera kuri 30 ari abagenzuzi.
Umurimo w’ubumisiyonari
Mu mwaka wa 1966, umuvandimwe Knorr yatubajije niba twakwishimira gukorera umurimo mu mahanga. Twaramushubije tuti “twishimiye aho turi, ariko niba hari ahakenewe ubufasha, twiteguye kujyayo.” Icyumweru kimwe nyuma yaho, twatumiriwe kujya kwiga mu Ishuri rya Galeedi. Mbega ukuntu byari bishimishije kugaruka kuri Beteli igihe twari muri iryo shuri, maze tukongera guhura n’abantu benshi nakundaga kandi nubahaga! Nanone kandi, twagiranye ubucuti n’abanyeshuri bagenzi bacu bakomeje gukora umurimo mu budahemuka kugeza n’uyu munsi.
Jye na Cloris twoherejwe muri Equateur ho muri Amerika y’Epfo, tujyana na Dennis na Edwina Crist, Ana Rodríguez hamwe na Delia Sánchez. Umuryango wa Crist wagiye mu murwa mukuru, ari wo Quito. Twe na Ana na Delia twoherejwe i Cuenca, umugi wa gatatu mu bunini muri Equateur. Iyo fasi yari igizwe n’intara ebyiri. Itorero ry’i Cuenca ryatangiriye mu nzu iwacu. Twateranaga turi batandatu, ni ukuvuga twe uko twari bane hamwe n’abandi bantu babiri. Icyo gihe twibazaga ukuntu tuzakora umurimo wo kubwiriza.
Cuenca yarimo amadini menshi, kandi ku minsi yitwaga ko yera wasangaga abantu bari mu mitambagiro buzuye umugi. Icyakora, abaturage b’i Cuenca bibazaga ibibazo byinshi. Urugero, ubwo nahuraga ku ncuro ya mbere na Mario Polo wari icyamamare mu marushanwa y’amagare muri uwo mugi, yarantangaje ubwo yambazaga ati “indaya ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe ni nde?”
Ikindi gihe, Mario yaje mu rugo nijoro ahangayitse cyane. Hari umupasiteri w’Umuporotesitanti wari wamuhaye ibitabo byarimo ibirego bikomeye bashinjaga Abahamya ba Yehova. Nafashije Mario gutekereza, mubwira ko uregwa aba agomba kwisobanura. Ku bw’ibyo, umunsi wakurikiyeho Mario yarantumiye, atumira na wa mupasiteri kugira ngo ngire icyo mvuga ku byo badushinjaga. Icyo gihe, nasabye ko twaganira ku nyigisho y’Ubutatu. Igihe pasiteri yasomaga muri Yohana 1:1, Mario ubwe ni we wasobanuye ukuntu mu rurimi rw’ikigiriki amagambo “Imana” n’“imana” asobanura ibintu bitandukanye. Kandi uko ni ko byagenze no ku yindi mirongo yo muri Bibiliya. Nk’uko byumvikana, pasiteri nta cyo yari agifite yavuga cyemeza ko inyigisho y’Ubutatu ari ukuri. Ibyo byafashije Mario n’umugore we kubona ko ari twe dufite ukuri, kandi babaye abahanga mu kuvuganira inyigisho zo muri Bibiliya. Mbega ibyishimo twagize ubwo twabonaga amatorero yo mu mugi wa Cuenca yiyongera akagera kuri 33, hanyuma akaza kugera kuri 63 muri iyo fasi nini twoherejwemo ku ncuro ya mbere! Uko kwari ukwiyongera gushimishije rwose.
Tubona ukwiyongera turi ku biro by’ishami
Mu mwaka wa 1970 nasabwe kujya gukora ku biro by’ishami byo muri Guayaquil ndi kumwe na Al Schullo. Twembi twitaga ku mirimo yakorerwaga ku biro by’ishami. Rimwe na rimwe, Joe Sekerak yajyaga apakira ibitabo byo kohereza mu matorero 46 yo mu gihugu cyose. Cloris yamaze igihe runaka akora umurimo wo kubwiriza ari umumisiyonari, mu gihe jye nakoraga kuri Beteli. Yashoboye gufasha abantu 55 barabatizwa, kandi akenshi mu ikoraniro yabaga afite nibura abigishwa ba Bibiliya batatu cyangwa batanu babatijwe.
Urugero, Cloris yiganye Bibiliya n’umugore witwa Lucresia wari ufite umugabo umurwanya. Icyakora, Lucresia yaje kubatizwa kandi atangira gukora ubupayiniya bw’igihe cyose. Yigishije abana be inzira za Yehova. Ubu abahungu be babiri ni abasaza b’itorero, kandi umwe ni umupayiniya wa bwite; umukobwa we na we ni umupayiniya. Umwuzukuru we yashakanye n’umuvandimwe mwiza, maze bakorana umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Uwo muryango wafashije benshi kwiga ukuri.
Mu mwaka wa 1980, muri Equateur hari ababwiriza bagera ku 5.000. Ibiro byacu bito ntibyari bigishoboye kwita kuri abo babwiriza bose. Hari umuvandimwe waduhaye ikibanza cya hegitari 32 hanze y’umugi wa Guayaquil. Mu mwaka wa 1984 twatangiye kubaka muri icyo kibanza ibiro by’ishami bishya n’Inzu y’Amakoraniro, byaje kwegurirwa Yehova mu mwaka wa 1987.
Abantu benshi bishimiye kugira uruhare muri uko kwiyongera
Mu gihe cy’imyaka myinshi, byari bishimishije kubona ababwiriza benshi n’abapayiniya bava mu bindi bihugu bakaza muri Equateur gufasha aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe. Urugero rumwe nibuka cyane ni urw’umwarimu witwa Andy Kidd wari mu kiruhuko cy’iza bukuru wavuye muri Kanada. Yaje muri Equateur mu mwaka wa 1985 afite imyaka 70, maze akora umurimo ari indahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 2008 afite imyaka 93. Ubwo namubonaga bwa mbere ari mu ifasi ye, ni we mugenzuzi wenyine wari mu itorero rito ry’aho. Yageragezaga gutanga disikuru kandi akayobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’icyesipanyoli nubwo byamugoraga. Nanone yayoboraga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kandi agatanga ibiganiro hafi ya byose byo mu Iteraniro ry’Umurimo! Muri iyo fasi ubu hari amatorero abiri akomeye afite ababwiriza bagera hafi kuri 200 n’abasaza benshi bakomoka muri ako gace.
Undi muvandimwe witwa Ernesto Diaz, wavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango we, yagize icyo avuga ubwo yari amaze amezi umunani muri Equateur. Yagize ati “abana bacu batatu bize ururimi kandi baba abigisha beza cyane. Kubera ko ndi umubyeyi, nageze ku ntego isa n’idashoboka muri iyi si, ari yo yo kuba umupayiniya w’igihe cyose, nkifatanya mu murimo w’igihe cyose ndi hamwe n’abagize umuryango wanjye. Twese hamwe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya 25. Ibyo byose byatumye abagize umuryango wanjye barushaho kunga ubumwe kandi icy’ingenzi kurushaho nagiranye na Yehova imishyikirano ya bugufi kuruta mbere hose.” Mbega ukuntu twishimira abo bavandimwe na bashiki bacu bakundwa!
Mu mwaka wa 1994 ibiro by’ishami byarongerewe, byikuba kabiri mu bunini. Mu mwaka wa 2005 twarenze ababwiriza 50.000, maze biba ngombwa ko ishami ryongera kwagurwa. Ibyo byatumye Inzu y’Amakoraniro yagurwa, hubakwa amazu mashya yo kubamo n’ibiro by’ubuhinduzi. Ayo mazu mashya yeguriwe Yehova ku itariki ya 31 Ukwakira 2009.
Igihe nirukanwaga ku ishuri mu mwaka wa 1942, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari Abahamya bagera ku 60.000. Muri iki gihe, hari abasaga miriyoni. Igihe twageraga muri Equateur mu mwaka wa 1966, hari ababwiriza b’Ubwami bagera ku 1.400; ubu hari abasaga 68.000. Nta gushidikanya kandi ko hari n’abandi babwiriza bazava mu bantu biga Bibiliya bagera ku 120.000 no mu bantu basaga 232.000 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu mwaka wa 2009. Mu by’ukuri, Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe mu buryo tutari twarigeze dutekereza. Mbega ukuntu bishimishije kubaho mu gihe cy’ukwiyongera gutangaje!a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, Harley Harris yapfuye akiri uwizerwa kuri Yehova.
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Ikoraniro ryabereye ahantu hadatwikiriye (1981) n’Inzu y’Amakoraniro y’i Guayaquil (2009) yubatswe muri icyo kibanza