Igitabo cyihariye kandi cyananiye abakirwanya
“Nta gitabo cyarwanyijwe nka cyo . . . , ariko imbaraga zose n’ubuhanga bwose abantu bashyizeho bakirwanya, nta cyo byagezeho. Ndetse n’intiti mu kujora zaragerageje biranga.”
KUKI wagombye gushishikazwa na Bibiliya? Impamvu ya mbere ni uko yo ubwayo ivuga ko irimo ubutumwa Imana yageneye abantu (2 Timoteyo 3:16). Niba ibyo ari ukuri, kutayisoma byaba ari igihombo gikomeye.
Indi mpamvu yagombye gutuma ushishikazwa na Bibiliya, ni uko ari cyo gitabo cya kera kuruta ibindi, kikaba cyarahinduwe mu ndimi nyinshi, kandi kigakwirakwizwa kurusha ibindi. Nta gitabo cyigeze kigurishwa nka Bibiliya, kandi na n’ubu ni cyo kigurishwa kurusha ibindi buri mwaka.
Ibyo Bibiliya yivugaho, igihe imaze yanditswe n’uko ikwirakwizwa biratangaje, urebye ukuntu bagerageje kuyica burundu. Umuhanga mu bya tewolojiya witwa Albert Barnes wabayeho mu kinyejana cya 19, yaravuze ati “nta gitabo cyarwanyijwe nka yo, ariko imbaraga zose, ubuhanga bwose abantu bashyizeho bakirwanya nta cyo byagezeho. Ndetse n’intiti mu kujora zaragerageje biranga.”
Uwo mwanditsi yanavuze ko ubusanzwe abantu baha agaciro ikintu cyananiye abakirwanya. Yaravuze ati “nta ngabo zarusimbutse kenshi nka Bibiliya. Imeze nk’igihome bagose kenshi bagerageza kugisenya, nyamara kigakomeza guhama nubwo cyagabweho ibitero byinshi bikaze. Nanone imeze nk’igitare cyahanganye n’imiraba myinshi, nyamara ntikive mu byimbo.”
Inyandiko nyinshi za kera zagiye zitakara, zigacika cyangwa zikibagirana. Ariko nubwo Bibiliya yarwanyijwe cyane iracyariho na n’ubu. Hari abantu bari biteguye no guhara amagara yabo kugira ngo bayigeze ku bantu bose. Ku rundi ruhande, hari abakaga Bibiliya abifuza kuzisoma maze bakazitwikira mu ruhame, kandi bagatwika ababaga bazitunze.
Kuki Bibiliya yakunzwe bene ako kageni, ariko nanone ikangwa cyane? Ni uruhe rugamba yatsinze? Ni ba nde bagerageje kuyica burundu? Yarusimbutse ite? Kuki ubutumwa buyirimo bugufitiye akamaro? Ingingo zikurikira ziri busubize ibyo bibazo.
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 2 n’iya 3]
AMATEKA YA BIBILIYA
Mu wa 1513 M.Y. Yandikwa mu giheburayo, icyarameyi n’ikigiriki
–98
Mu wa 100 Ihinduka ikaba igitabo gitwarwa mu ntoki
Mu wa 405 Jérôme ayihindura mu kilatini
Mu wa 1380 Wycliffe ayihindura mu cyongereza ayivanye mu kilatini
Mu wa 1455 Gutenberg asohora Bibiliya ya mbere icapye
Mu wa 1525 Tyndale ayihindura mu cyongereza
Mu wa 1938 Icapwa mu ndimi zirenga 1.000
Mu wa 2011 Iboneka mu ndimi zirenga 2.500