ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/10 p. 3
  • Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Kuki wagombye kwiga Bibiliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Bibiliya ni igitabo cyumvikana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/10 p. 3

INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?

Bibiliya ni igitabo gikunzwe cyane ku isi kurusha ibindi. Kubera iki? Impamvu ya mbere ni uko kuyisobanukirwa byoroshye. Ikubiyemo inkuru z’abantu babayeho, imishyikirano bari bafitanye hagati yabo n’iyo bari bafitanye n’Imana. Izo nkuru zitwigisha amasomo y’ingirakamaro zikoresheje amagambo yoroheje kandi adaca ku ruhande, ashobora guhindurwa mu ndimi zibarirwa mu magana ku buryo abantu bose kandi bo mu bihe bitandukanye bashobora kuyasobanukirwa, aho baba batuye hose. Uretse n’ibyo, amahame akubiyemo ntajya ata agaciro.

Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Bibiliya ubwayo ivuga ko ari igitabo kivuga ibyerekeye Imana, kandi ko yakomotse ku Mana. Iduhishurira izina ry’Imana, imico yayo n’umugambi udashobora guhinduka yari ifite ubwo yaremaga isi n’abantu. Nanone Bibiliya ivuga ukuntu icyiza kimaze igihe kirekire gihanganye n’ikibi, ariko iyo nkuru ikaba irangira mu buryo bushimishije. Koko rero, iyo umuntu asomye Bibiliya nta yindi mitekerereze ikocamye afite, bituma agira ukwizera n’ibyiringiro.

Bibiliya ibonekamo ubutumwa utabona ahandi. Urugero, Bibiliya ni yo itubwira ukuri ku byerekeye ingingo zikurikira:

  • Aho twakomotse n’impamvu tugerwaho n’imibabaro

  • Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu

  • Icyo Yesu yadukoreye

  • Uko bizagendekera isi n’abantu

Turagutera inkunga yo gusuzuma ingingo zikurikira, maze ukirebera ubutumwa bukubiye muri Bibiliya.

AMAKURU Y’IBANZE AREBANA NA BIBILIYA

  • Umutwe rusange: Uko Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzimakaza amahoro no gukiranuka ku isi

  • Ibitabo biyigize: Igizwe n’ibitabo 39 by’igiheburayo (imirongo mike ikaba yaranditswe mu cyarameyi), n’ibindi 27 byanditswe mu kigiriki

  • Abanditsi: Yanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka irenga 1.600, guhera mu wa 1513 Mbere ya Yesu kugeza ahagana mu wa 98

  • Indimi: Imaze guhindurwa mu ndimi zirenga 2.500, yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze