ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/4 pp. 3-4
  • Kuki wagombye kwiga Bibiliya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki wagombye kwiga Bibiliya?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/4 pp. 3-4
Umugabo usuzuma Bibiliya mu isomero ryo mu gace k’iwabo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE WIFUZA KWIGA BIBILIYA?

Kuki wagombye kwiga Bibiliya?

  • Intego y’ubuzima ni iyihe?

  • Kuki duhura n’imibabaro kandi tugapfa?

  • Igihe kizaza kiduhishiye iki?

  • Ese Imana inyitaho?

Ese waba waribajije ibibazo nk’ibyo? Niba warigeze kubyibaza, si wowe wenyine. Abantu bo hirya no hino ku isi bajya bibaza ibibazo by’ingenzi mu buzima. Ese ushobora kubibonera ibisubizo?

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemeza ko babibonye. Kuki babyemeza? Ni uko babonye muri Bibiliya ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibazaga. Ese wifuza kumenya icyo Bibiliya ibivugaho? Niba ubyifuza, Abahamya ba Yehovaa bashobora kubigufashamo, bakakwigisha Bibiliya ku buntu.

Ni iby’ukuri ko hari abantu ubwira ibyo kwiga Bibiliya bakavuga ko nta mwanya bafite, ko ikomeye cyangwa ko batakwiyemeza ibyo badashoboye. Ariko hari abandi batabibona batyo, bakishimira uburyo bwose babonye bwo kwiga Bibiliya. Reka dusuzume ingero nke:

  • “Nagiye mu Bagatolika, mu Baporotesitanti, mu Basiki, mu Babuda kandi niga tewolojiya muri kaminuza. Nyamara ibibazo byinshi nibazaga ku Mana nari narabiburiye ibisubizo. Nyuma yaho hari Umuhamya wa Yehova waje kunsura. Nashimishijwe cyane n’ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya yampaye, maze nemera ko anyigisha Bibiliya.”​—Gill, wo mu Bwongereza.

  • “Nibazaga ibibazo byinshi birebana n’ubuzima, ariko sinanyuzwe n’ibisubizo pasiteri wo mu idini nabagamo yampaye. Icyakora hari Umuhamya wa Yehova wanshubije ibyo bibazo akoresheje Bibiliya gusa. Igihe yambazaga niba nifuza kumenya byinshi kurushaho, namushubije ko mbyifuza kandi ko mbyishimiye.”​—Koffi wo muri Bénin.

  • “Nari mfite amatsiko yo kumenya imimerere abapfuye barimo. Numvaga ko abapfuye bashobora kugirira nabi abazima. Kubera ko nifuzaga kumenya icyo Bibiliya ibivugaho, Umuhamya wari incuti yanjye yatangiye kunyigisha Bibiliya.”​—José wo muri Burezili.

  • “Nageragezaga gusoma Bibiliya ariko sinyumve. Nyuma yaho Abahamya ba Yehova baransuye, maze bansobanurira neza ubuhanuzi butandukanye bwo muri Bibiliya. Nashakaga kumenya byinshi kurushaho.”​—Dennize wo muri Megizike.

  • “Nibazaga niba koko Imana inyitaho. Ni yo mpamvu niyemeje gusenga Imana ivugwa muri Bibiliya. Bukeye bwaho, Abahamya baje iwanjye maze nemera ko banyigisha Bibiliya.”​—Anju wo muri Nepali.

Izo nkuru z’ibyabayeho zitwibutsa amagambo Yesu yavuze agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Koko rero, abantu bavukana icyifuzo cyo kumenya Imana kandi ni yo yonyine ishobora kubafasha kugera ku byo bifuza binyuze ku Ijambo ryayo Bibiliya.

None se kwiga Bibiliya bikorwa bite? Bizakugirira akahe kamaro? Ibyo bibazo birasubizwa mu ngingo ikurikira.

a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

ICYO TWAVUGA KURI BIBILIYA

An open Bible
  • IZINA: Izina “Bibiliya” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki bi·bliʹa risobanura “ibitabo bito”

  • IBITABO BIYIGIZE: Igizwe n’ibitabo 39 by’igiheburayo (imirongo mike ikaba yaranditswe mu cyarameyi), n’ibindi 27 by’ikigiriki

  • ABAYANDITSE: Yanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka igera ku 1.600, yandikwa kuva mu wa 1513 M.Y.,b kugeza ahagana mu wa 98

  • INDIMI: Imaze guhindurwa mu ndimi zirenga 2.500, yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo

  • UKO YATANZWE: Hamaze gutangwa Bibiliya zigera kuri miriyari eshanu. Ibyo bituma iba igitabo cyakwirakwijwe cyane kurusha ibindi ku isi

b M.Y. bisobanura Mbere ya Yesu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze