ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/4 pp. 4-7
  • Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBISUBIZO BY’IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA KU BIREBANA NA GAHUNDA YACU YO KWIGISHA BIBILIYA
  • Kwiga Bibiliya bikorwa bite?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
    Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
  • Nakora iki ngo kwiga Bibiliya binshimishe?
    Nimukanguke!—2012
  • Ese ibyo wize wabyishimiye?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/4 pp. 4-7
Kwiga Bibiliya

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE WIFUZA KWIGA BIBILIYA?

Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose

Abahamya ba Yehova bazwiho gukora umurimo wo kubwiriza. Ese wari uzi ko tugira na gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya?

Umugabo wigira Bibiliya ku kazi

Mu mwaka wa 2014, Abahamya bagera kuri 8.000.000 bo mu bihugu 240, bigishije Bibiliya abantu bagera kuri 9.500.000 buri kwezi.a Koko rero, hari ibihugu bigera ku 140 bifite umubare w’abaturage uri munsi y’uw’abantu twigisha Bibiliya.

Kugira ngo Abahamya ba Yehova bakore neza umurimo wo kwigisha, basohora Bibiliya, ibitabo, amagazeti n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigera kuri miriyari imwe n’igice buri mwaka, mu ndimi zigera kuri 700. Iyo mihati idasanzwe bashyiraho, ituma abantu benshi biga Bibiliya mu rurimi bihitiyemo.

“Kwiga amasomo yo mu ishuri sinabikundaga, ariko kwiga Bibiliya byaranshishikazaga cyane, kandi ibyo nize byarampumurije.”​—Katlego wo muri Afurika y’Epfo.

“Kwiga [Bibiliya] byatumye mbona ibisubizo by’ibibazo byose nibazaga n’ibindi byinshi.”​—Bertha wo muri Megizike.

“Nigiraga Bibiliya iwanjye kandi ku gihe kinogeye. Ikindi nari kuba nshaka ni iki?”​—Eziquiel wo muri Burezili.

“Hari igihe twigaga iminota iri hagati ya 15 na 30 cyangwa irenzeho bitewe n’igihe nabaga mfite.”​—Viniana wo muri Ositaraliya.

“Nigiraga ubuntu! Ni ukuri byari byiza cyane.”​—Aimé wo muri Bénin.

“Uwanyigishaga Bibiliya yari umuntu mwiza kandi wihangana, ku buryo twageze ubwo tuba incuti.”​—Karen wo muri Irilande ya Ruguru.

“Abantu benshi biga Bibiliya ariko ntibabe Abahamya.”​—Denton wo mu Bwongereza.

IBISUBIZO BY’IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA KU BIREBANA NA GAHUNDA YACU YO KWIGISHA BIBILIYA

Iyo gahunda iteye ite?

Dufata ingingo zitandukanye zishingiye kuri Bibiliya maze tugasuzuma imirongo ifitanye isano na zo. Bibiliya isubiza ibibazo bitandukanye, urugero nk’ibigira biti “Imana ni nde? Iteye ite? Ese ifite izina? Iba he? Ese dushobora kuyegera?” Ikibazo gisigaye ni ukumenya aho twashakira ibisubizo muri Bibiliya.

Kugira ngo dufashe abantu kubona ibisubizo, ubusanzwe dukoresha igitabo cy’amapaji 224 cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?b Icyo gitabo kigamije ahanini gufasha abantu gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kirimo amasomo avuga ibirebana n’Imana, Yesu Kristo, imibabaro, umuzuko, isengesho n’izindi ngingo nyinshi.

Wakwigira Bibiliya hehe kandi se wayiga ryari?

Ushobora kuyigira igihe ushaka n’ahantu hakunogeye.

Kwiga Bibiliya bimara igihe kingana iki?

Abantu benshi bateganya isaha imwe cyangwa irenga buri cyumweru. Ariko ushobora kuyiga igihe kirekire cyangwa kigufi kuri icyo. Ni wowe uzagena gahunda ikunogeye. Hari n’abiga iminota 10 cyangwa 15 buri cyumweru.

Abiga bishyura angahe?

Kwiga ni ubuntu kandi ibitabo bikoreshwa bitangirwa ubuntu. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”​—Matayo 10:8.

Uwiga Bibiliya arangiza ryari?

Ni wowe wihitiramo igihe umara wiga. Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kirimo ibice 19. Ushobora guhitamo kwiga ibice runaka cyangwa ukabyiga byose mu gihe ushaka.

Ese urangije kuyiga ni ngombwa ko aba Umuhamya wa Yehova?

Oya. Twubaha abantu kandi twemera ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo idini ashaka. Ariko ubumenyi bw’ibanze umuntu aba amaze kugira kuri Bibiliya, bushobora kumufasha kwihitiramo idini ashaka.

Ibindi bisobanuro biboneka he?

Urubuga rwa www.jw.org/rw rutanga ibisobanuro by’ukuri ku birebana n’imyizerere y’Abahamya ba Yehova n’ibyo bakora.

Nasaba kwiga Bibiliya nte?

  • Abantu basaba kwiga Bibiliya mu buryo butandukanye: kuri interineti, mu nyandiko, cyangwa ukabaza Abahamya b’iwanyu

    Ushobora kubisabira ku rubuga rwa www.jw.org/rw.

  • Ushobora kubandikira kuri aderesi y’ahantu hakwegereye mu ziri ku ipaji ya kabiri y’iyi gazeti.

  • Ushobora kubaza Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu.

a Muri rusange umuntu yiga Bibiliya ari wenyine, ariko hari n’igihe bigira hamwe mu itsinda ry’abantu bake.

b Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Hamaze gucapwa ibitabo birenga miriyoni 230 mu ndimi zirenga 260.

BIBILIYA IFASHA IMIRYANGO

Eziquiel

“Igihe umugore wanjye yatangiraga kwiga Bibiliya naje kubona ko yahindutse mu buryo bugaragara. Umuryango wacu warushijeho kubaho neza. Nagize amatsiko yo kumenya ibyo yigaga maze nanjye ntangira kwiga Bibiliya. Ibyo nize byatumye ndushaho kuba umuntu mwiza kandi bituma umuryango wacu wunga ubumwe.”​—Eziquiel.

Karen

“Nyuma yo gutangira kwiga Bibiliya naretse ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi kandi nitoza kwifata mu gihe ndakaye. Ubu inzu yanjye ihorana isuku kandi ntikirangwamo akaduruvayo. Narushijeho gukunda abagize umuryango wanjye kandi nishimira gukora icyatuma bamererwa neza. Ubu ndishimye cyane.”​—Karen.

Viniana

“Hari abantu bansekaga bitewe n’uko nigaga Bibiliya. Ariko umugabo wanjye yashyigikiye umwanzuro nafashe, agira ati ‘ibyo abantu bavuga nta cyo bimbwiye. Icy’ingenzi kuri jye ni uko mbona ko ugenda uhinduka. Ahubwo komereza aho!’ Nta gihe umuryango wacu wigeze ubaho neza nk’ubu.”​—Viniana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze