Ese ibyo wize wabyishimiye?
Igicapye
Ese urifuza kurushaho gusobanukirwa Bibiliya?
Ibi ni ibintu bike gusa bikwereka ibiri mu gitabo kitwa “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose”—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya.
Iki gitabo tukiguhera ubuntu kandi tukakwigisha Bibiliya ku buntu. Tuzakwigisha igihe ushakiye kandi tukwigishirize ahantu ushaka.
Dore bimwe mu byo uzamenya:
Impamvu turiho
Icyo twakora ngo tubone amahoro nyakuri
Icyo umuryango wakora ngo ugire ibyishimo
Ibintu byiza Bibiliya ivuga ko bizabaho mu gihe kizaza
Niba ushaka iki gitabo kandi ukaba wifuza gukomeza kwiga Bibiliya, baza Abahamya ba Yehova cyangwa ubisabe ku rubuga rwa jw.org/rw.