Yabigishaga na we yiyigisha
● Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 ubana n’umugabo we n’abana babo batatu i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaranditse ati “ibitabo byose by’Abahamya ba Yehova jye n’umuryango wanjye dufite, byagiye bitugirira akamaro.” Yakomeje agira ati “igitabo nkunda gusomera abana banjye ni Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya.” Yunzemo ati “mu by’ukuri, nabigishaga nanjye niyigisha.”
Icyo gitabo kirimo amashusho anogeye ijisho, kandi kibara inkuru zo muri Bibiliya gikurikije uko zagiye zikurikirana. Urugero, Igice cya 2 kirimo inkuru zifite umutwe uvuga ngo “Umwami mubi ategeka Misiri,” “Uko Mose yarokowe,” “Mose ahunga,” “Mose na Aroni kwa Farawo,” “Ibyago 10” n’ifite umutwe uvuga ngo “Bambuka Inyanja Itukura.”
Igice cya 6 cy’icyo gitabo gifite umutwe uvuga ngo “Kuva ku ivuka rya Yesu kugeza ku gupfa kwe,” kirimo inkuru zitandukanye zivuga ibirebana n’ubuzima bwa Yesu kuva avutse kugeza apfuye. Muri zo harimo ifite umutwe uvuga ngo “Yesu avukira mu kiraro cy’inka” n’indi ivuga ngo “Abagabo bayobowe n’inyenyeri.” Iyo nkuru ya nyuma igaragaza ko igihe “abanyabwenge” basuraga Yesu batamusanze mu kiraro aho yavukiye, ahubwo ko “binjiye mu nzu.” Mu by’ukuri, abo bantu ntibari abanyabwenge, ahubwo bari abantu baragurisha inyenyeri. Muri iyo nzu babonyemo “umwana, na nyina Mariya.” Abo bagabo Imana yarababuriye ngo be gusubira kwa Herode bitewe n’uko yashakaga kwica Yesu. None se ubwo dushingiye kuri ibyo, twavuga ko ari nde wari wohereje icyo bise inyenyeri?—Matayo 2:1, 11, 12, Bibiliya Ntagatifu.
Nawe rero nusomera abana bawe Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, uzaba ubigisha, ariko nawe wiyigisha. Kirimo inkuru 116 zivuga ibirebana n’abantu bo muri Bibiliya, hamwe n’ibintu byabayeho bivugwamo. Niba wifuza icyo gitabo, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza kuri aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.