ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 85
  • Yesu avukira mu kiraro cy’inka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu avukira mu kiraro cy’inka
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • “Nguyu umwana wanjye”
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Kuvuka kwa Yesu—Hehe Kandi Ryari?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 85
Yozefu, Mariya n’umwana Yesu bari mu kiraro

INKURU YA 85

Yesu avukira mu kiraro cy’inka

URU ruhinja uzi urwo ari rwo? Yee, ni Yesu. Amaze kuvukira mu kiraro cy’inka. Mariya agiye kuryamisha Yesu mu muvure ushyirwamo ibyokurya by’indogobe n’andi matungo. Ariko se kuki Mariya na Yozefu bari muri aya matungo? Ubundi se, aha ni ahantu ho kubyarira umwana?

Oya rwose. Ariko impamvu bari aha hantu, ni uko Kayisari Awugusito, umutegetsi wa Roma, yari yatanze itegeko ry’uko abantu bose bagombaga gusubira mu mudugudu bavukiyemo kugira ngo biyandikishe. Rero, Yozefu yari yaravukiye aha ngaha i Betelehemu. Ariko igihe we na Mariya bahageraga, babuze aho bacumbika. Bityo, byabaye ngombwa ko baza hano mu kiraro cy’amatungo. Nuko uwo munsi Mariya abyara Yesu! Ariko nk’uko ubibona, nta kibazo uwo mwana yagize.

Abashumba bagera i Betelehemu bagiye kureba Yesu

Urabona abashumba baje kureba Yesu? Bari ku gasozi nijoro baraririye intama zabo, maze bagira batya babona urumuri rurabagirana rurabagose. Uwo yari marayika! Nuko abo bashumba bagira ubwoba bwinshi. Ariko marayika arababwira ati ‘mwitinya! Mbafitiye inkuru nziza. Uyu munsi, i Betelehemu havukiye Kristo Umwami. Ni we uzakiza abantu! Muri busange afubitswe mu myenda aryamye mu muvure w’inka.’ Mu buryo butunguranye, haza abamarayika benshi, maze batangira gusingiza Imana. Ako kanya, abo bashumba bahise bajya kureba Yesu, nuko baramubona.

Waba se uzi impamvu Yesu yari umwana wihariye cyane? Mu by’ukuri se, uzi uwo ari we? Wibuke ko mu nkuru ya mbere y’iki gitabo, twavuze iby’Umwana w’imfura w’Imana. Uwo Mwana yakoranye na Yehova mu kurema ijuru n’isi n’ibindi byose. Rero, uwo ni we Yesu!

Ni koko, Yehova yavanye ubuzima bw’Umwana we mu ijuru abushyira mu nda ya Mariya. Nuko uwo mwanya umwana atangira gukurira mu nda ye nk’uko n’izindi mpinja zikurira mu nda ya ba nyina. Ariko uwo we yari Umwana w’Imana. Amaherezo, Yesu yaje kuvukira muri iki kiraro cy’inka, i Betelehemu. Ubu se ntumenye impamvu abamarayika bari banejejwe cyane no kubwira abantu ko Yesu yavutse?

Luka 2:1-20.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze