ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 3 p. 3
  • Inzitizi z’ururimi si iza none!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inzitizi z’ururimi si iza none!
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Gutangiza ibiganiro
    Nimukanguke!—2016
  • Ubutumwa bwiza mu ndimi 500
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Gukorakoranya Abantu b’Indimi Zose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Abantu bo mu mahanga “y’indimi zose” bumva ubutumwa bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 3 p. 3
Abantu b’amoko yose

INGINGO Y’IBANZE | IKIBAZO CY’INDIMI CYARAKEMUTSE!

Inzitizi z’ururimi si iza none!

KUBA ku isi havugwa indimi nyinshi, ubu zigera ku 7.000, bishobora kubangamira abantu mu ngendo, mu buhahirane, mu bucuruzi, mu mashuri ndetse no mu miyoborere. Icyo kibazo cyahozeho kuva kera. Urugero, mu myaka igera ku 2.500 ishize, Umwami Ahasuwerusi w’Ubuperesi (ushobora kuba ari Xerxes wa I) yandikiye intara zose yategekaga, ‘zaheraga mu Buhindi zikagera muri Etiyopiya, zose hamwe zari intara 127. Buri ntara yandikirwa hakurikijwe imyandikire yayo, na buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo.’a

Muri iki gihe yaba imiryango ndetse na za leta ntibyakwirushya bikora umurimo nk’uwo ugoye. Icyakora, hari umuryango umwe wabigerageje kandi wageze kuri byinshi. Uwo ni umuryango w’Abahamya ba Yehova basohora amagazeti, ibyo gutega amatwi, videwo, ibitabo na Bibiliya, mu ndimi zisaga 750. Muri izo ndimi, harimo 80 z’amarenga. Nanone Abahamya ba Yehova basohora ibitabo bitandukanye mu nyandiko z’abatabona.

Igishishikaje ni uko Abahamya ba Yehova bakora uwo murimo nta nyungu bategereje. Ariko ibyo ntibitangaje, kuko abahindura ibyo bitabo n’abandi bakozi babo bose ari abakorerabushake. None se kuki bemera kuvunika bigeze aho bagahindura ibitabo mu ndimi nyinshi, kandi se ako kazi bagakora bate?

a Reba muri Bibiliya, muri Esiteri 8:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze