ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 3 pp. 4-7
  • Ikibazo cy’indimi cyarakemutse—Uko duhindura mu zindi ndimi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibazo cy’indimi cyarakemutse—Uko duhindura mu zindi ndimi
  • Nimukanguke!—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bifasha abantu kugira ibyiringiro by’igihe kizaza
  • Ikintu Kitazibagirana mu Mateka y’Abakunda Ijambo ry’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibikoresho bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza​—Gutegura ibitabo bikoreshwa ku isi hose
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Uko wahitamo Bibiliya ihinduye neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • A1 Ibintu byashingiweho ngo iyi Bibiliya ishyirwe mu zindi ndimi
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 3 pp. 4-7

INGINGO Y’IBANZE

Ikibazo cy’indimi cyarakemutse!—Uko duhindura mu zindi ndimi

“Nta murimo ukomera nko guhindura mu rundi rurimi.”​—“The Cambridge Encyclopedia of Language.”

MBERE y’uko ibitabo by’Abahamya bitangira guhindurwa, ababishinzwe babanza gutegura umwandiko, bagakora ubushakashatsi bwitondewe, barangiza bakawandika. Icyo gihe, ni bwo abakora mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera ku cyicaro gikuru kiri i New York, bagenzura bitonze ko ibivugwa muri uwo mwandiko ari ukuri, kandi ko harimo imvugo ihuje n’igihe tugezemo.a

Iyo ibyo birangiye, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rwoherereza uwo mwandiko amakipi y’abahinduzi abarirwa mu magana akorera hirya no hino ku isi, abenshi mu bahinduzi bakaba bakorera aho ururimi bahinduramo ruvugwa. Bahindura mu rurimi rwabo kavukire kandi bagomba kuba bazi neza ururimi umwandiko wateguwemo n’ururimi bahinduramo.

Ikipi y’ubuhinduzi iri mu kazi

UKO GUHINDURA BIKORWA

Dore uko igazeti ya Nimukanguke! ihindurwa mu cyesipanyoli

  • Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyoherereza ikipi y’abahinduzi bo muri Esipanye umwandiko w’icyongereza

  • Buri wese mu bagize iyo kipi asoma umwandiko yitonze

  • Mbere yo gutangira guhindura, abagize ikipi barahura bakaganira ku mwandiko w’icyongereza

  • Abahinduzi bareba ko ibyo bahinduye ari umwimerere, bisobanutse, ko bihuye n’umwandiko w’icyongereza kandi ko amategeko y’ikibonezamvugo yubahirijwe

  • Iyo umwandiko urangiye, woherezwa mu macapiro, hanyuma ibyacapwe bikoherezwa mu bihugu bitandukanye

  • Iyo abantu bo hirya no hino ku isi basomye ibitabo byacu mu ndimi zabo kavukire, bibonera akamaro k’inama zo muri Bibiliya

Umurimo wo guhindura ukorwa ute?

Umuhinduzi witwa Geraint, ukorera mu Bwongereza, yagize ati “nkorana n’ikipi y’abahinduzi. Gukorana mu bumwe, ni ryo banga ryo gukora aka kazi. Iyo duhuye n’ibibazo bikomeye, dufatanya kubishakira umuti. Iyo duhindura, ntiduhindura ijambo ku rindi ahubwo tureba itsinda ry’amagambo. Dutekereza twitonze ku cyo ayo magambo asobanura n’impamvu ari mu mwandiko, ari na ko tuzirikana abo uwo mwandiko ureba.”

Iyo muhindura muba mufite iyihe ntego?

“Tuba twifuza guhindura neza umwandiko ku buryo abawusoma mu rurimi rwacu batamenya ko wavuye mu rundi rurimi. Kugira ngo tubigereho, dukoresha imvugo y’umwimerere kandi inogeye amatwi. Ibyo bituma umusomyi ahugira mu gusoma, akamera nk’aho arimo arya ibyokurya biryoshye kandi biteguye neza.”

Ni akahe kamaro ko kubana n’abantu bavuga ururimi muhinduramo?

“Biradufasha cyane kuko bituma dukoresha imvugo bamenyereye. Kubera ko dukorera aho ikigaluwa kivugwa, twumva uko kivugwa mu biganiro bisanzwe. Ikindi kandi, bituma twumva uko bavuga, bigatuma tumenya niba amagambo dukoresha ari umwimerere, yumvikana kandi ko anogeye amatwi. Ibyo bidufasha kumvikanisha neza ibitekerezo byo mu cyongereza.”

Tubwire muri make uko akazi kanyu gakorwa.

“Buri kipi ihabwa icyo igomba guhindura. Buri wese mu bagize iyo kipi abanza gusoma umwandiko w’icyongereza, kugira ngo awusobanukirwe, akamenya uwo ureba kandi agasuzuma uko wubatse. Turibaza tuti ‘iyi ngingo igamije iki? Ni iki yibandaho?’ Ibyo bibazo biradukangura tugatekereza uko tuza guhindura umwandiko.

“Nyuma yaho, abagize iyo kipi baganira kuri uwo mwandiko, bakungurana ibitekerezo. Turibaza tuti ‘ese uyu mwandiko turawusobanukiwe? Twawushyira dute mu rurimi rwacu tudatandukiriye uw’icyongereza?’ Tuba dushaka ko usomye umwandiko mu rurimi rwacu, n’uwusomye mu cyongereza, bombi bumva bameze kimwe.”

Abagize ikipi bakorana bate?

“Dusoma mu ijwi riranguruye buri paragarafu turangije guhindura, kandi tukayisubiramo kenshi. Ibyo tubikora kubera ko tuba twifuza ko niba umuntu asomye ibitabo byacu, ahita asobanukirwa ibyo asoma.

“Mu gihe ushinzwe guhindura arimo yandika paragarafu mu rurimi duhinduramo, natwe tuba tuyireba kuri orudinateri zacu. Tureba ko nta bitekerezo byatakaye cyangwa byongewemo. Nanone tureba niba bivugitse neza, niba byanditse neza kandi tukareba ko bikurikije amategeko y’ikibonezamvugo. Hanyuma umwe muri twe asoma paragarafu yose mu ijwi riranguruye. Iyo asomye maze akagira ahantu atsikira, tureba impamvu ibiteye. Iyo ingingo yose irangije guhindurwa, umwe mu bagize ikipi ayisoma mu ijwi riranguruye, abandi na bo bakamukurikira bareba ahari ikibazo.”

Ni akazi katoroshye!

“Ni byo. Bujya kwira umuntu yaguye agacuho! Ubwo rero uwo mwandiko twongera kuwugarukaho bukeye bwaho, kuko noneho umuntu aba afite amafu. Nyuma y’ibyumweru runaka, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rutwoherereza ibintu bya nyuma ruba rwakosoye ku mwandiko w’icyongereza. Icyo gihe na bwo, twongera gusoma wa mwandiko kuko tuba tutawuheruka, maze tukawunoza.”

None se hari porogaramu za orudinateri mukoresha?

“Nta na rimwe orudinateri ishobora gusimbura umuntu. Ariko kandi hari porogaramu Abahamya ba Yehova bakoze zidufasha mu kazi. Imwe muri zo nayigereranya n’inkoranyamagambo dushyiramo amagambo n’interuro dukunze gukoresha. Hari indi porogaramu idufasha gukora ubushakashatsi mu bintu ikipi yacu yahinduye mu rurimi rwacu, maze tukareba uko twagiye dukemura ibibazo bimwe na bimwe abahinduzi bagiye bahura na byo.”

None se wumva umeze ute iyo ukora uwo murimo?

“Ibi dukora, tubona ko ari impano igenewe abantu bose. Ubwo rero tuba twifuza kuyibapfunyikira neza ikazabageraho isa neza. Dushimishwa cyane n’uko umuntu aba ashobora gusoma ingingo yo mu igazeti cyangwa iyo ku rubuga ikamukora ku mutima, igahindura imibereho ye.”

Bifasha abantu kugira ibyiringiro by’igihe kizaza

Iyo abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi basomye ibitabo by’Abahamya ba Yehova mu ndimi zabo kavukire, bibagirira akamaro. Muri ibyo bitabo na za videwo n’ibiboneka ku rubuga rwabo rwa jw.org, harimo inama z’ingirakamaro zishingiye kuri Bibiliya. N’ubundi kandi, icyo gitabo cyahumetswe na Yehova Imana, ni cyo akoresha atubwira ubutumwa yifuza ko tugeza ku bantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose.’​—Ibyahishuwe 14:6.b

a Umwandiko utegurwa mu cyongereza.

b Jya kuri www.jw.org/rw urebe bimwe mu bitabo, ibyo gutega amatwi na videwo mu rurimi rwawe no mu zindi ndimi zibarirwa mu magana.

JW.ORG

Ni urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova

Mu ndimi zisaga 700

Tega Imana amatwi uzabeho iteka

Agatabo kandikwa n’Abahamya ba Yehova

Mu ndimi zisaga 640

Umunara w’Umurinzi

Igazeti yandikwa n’Abahamya ba Yehova

Mu ndimi zisaga 250

Nimukanguke!

Igazeti yandikwa n’Abahamya ba Yehova

Mu ndimi zisaga 100

Igazeti ya Nimukanguke! mu ndimi zitandukanye

“Nkunda kurwaragurika. Uretse inama za muganga, hari izindi nakuye muri Nimukanguke! yo mu rurimi rwacu rw’ikimaligashi. Nimukanguke! yaramfashije ku buryo ntakirakazwa n’ubusa. Nanone yagize icyo ivuga ku mirire iboneye na siporo.c Nakurikije inama nasomyemo none ubu meze neza.”​—Ranaivoarisoa, wo muri Madagasikari.

“Umuganga umvura, ajya yifashisha ibyo yasomye mu igazeti ya Nimukanguke! yo mu kigujarati yigisha iby’ubuzima. Hari igihe yatanze isomo ku birebana n’ibiyobyabwenge n’inzoga, nuko mu byumweru bike abo yigishaga bavuga ko ibyo yababwiye abikuye muri Nimukanguke! byatumye ababyeyi bahoze ari ba kanyota badakomeza kumarira amafaranga mu nzoga, ahubwo bakita ku bana babo!”​—Janet, wo mu Buhindi.

c Igazeti ya Nimukanguke! ntiyamamaza uburyo runaka mu birebana n’imirire cyangwa uburyo bwo kwivuza. Buri wese yagombye gusuzuma yitonze ibimunogeye, akifatira umwanzuro w’ibyo arya na siporo yakora.

Umwana w’umuhungu ureba videwo ivuga ngo “Ntukibe” kuri jw.org

Umugore wo muri Angola, aherutse koherereza ibaruwa abanditsi b’igazeti ya Nimukanguke! Iyo baruwa yagiraga iti “umuhungu wanjye w’imyaka umunani yashatse amakaramu ye arayabura, nuko afata aya bagenzi be bigana. Igihe twari tumaze kureba videwo yo ku rubuga rwa jw.org iri mu giporutugali, ivuga ngo Ntukibe, ni bwo yagize ubutwari bwo kubitubwira. Yansabye ko muherekeza ku ishuri akajya gusaba imbabazi bagenzi be, akanababwira impamvu abagaruriye amakaramu yabo. Mwarimu wabo yemeye ko twereka iyo videwo abanyeshuri bose. Abo banyeshuri bamaze kuyireba, baravuze bati ‘ntituzongera kwiba’.”

Umugabo ukoresha porogaramu ya JW Language

Porogaramu idufasha kwiga izindi ndimi

Ikirango cya porogaramu ya JW Language

Mu mwaka wa 2014, Abahamya ba Yehova basohoye porogaramu ya JW Language. Iyo porogaramu ni ubuntu kandi idufasha kwigisha abantu Bibiliya mu zindi ndimi, urugero nko mu cyesipanyoli, icyongereza, igifaransa, igihindi, igikoreya, igiporutugali, igishinwa, igiswayire, igitagaloge, igitaliyani, igitayilandi, igiturukiya, ikibengali, ikidage, ikimiyama, ikinyandoneziya, ikirusiya, ikiyapani. Jya kuri jw.org maze umenye byinshi kuri iyo porogaramu ya JW Language.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze