ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 4 p. 6
  • 3. Komeza guhatana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 3. Komeza guhatana
  • Nimukanguke!—2016
  • Ibisa na byo
  • Ushobora kugera ku ntego wishyiriyeho zagufasha kuba incuti ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Reka ibintu ukora bitewe n’akamenyero bitume wungukirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Wakora iki ngo ugere ku ntego zawe?
    Nimukanguke!—2016
  • Nakora iki ngo ngere ku ntego nishyiriyeho?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Nimukanguke!—2016
g16 No. 4 p. 6
Umugore wandika kuri kalendari

INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI NGO UGERE KU NTEGO ZAWE?

3 Komeza guhatana

Kalendari yanditseho

Hari ihame rivuga ko kugira ngo umuntu amenyere ikintu iki n’iki, bisaba iminsi 21. Ariko kandi, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira ngo umuntu ahinduke, bishobora gusaba iminsi myinshi cyangwa mike kuri iyo. Ese ibyo byagombye kuguca intege?

Urugero, reka tuvuge ko wifuza gukora siporo iminsi itatu mu cyumweru.

  • Icyumweru cya mbere, iyo ntego uyigezeho.

  • Icyumweru cya kabiri, usibye umunsi umwe.

  • Icyumweru cya gatatu, urongeye uyigezeho.

  • Icyumweru cya kane uyikoze incuro imwe, na bwo bigoranye.

  • Icyumweru cya gatanu, ugeze ku ntego yawe, maze guhera ubwo buri cyumweru ukajya ukora siporo kuri gahunda.

Kugira ngo gahunda yawe ihame, bigusabye ibyumweru bitanu. Nubwo bishobora kugutwara igihe kirekire, iyo witoje ikintu cyiza ukakigeraho, ntiwicuza ngo wumve ko waruhiye ubusa.

IHAME RYA BIBILIYA: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.”—Imigani 24:16.

Bibiliya itugira inama yo kureba kure. Icy’ingenzi si incuro twananiwe kugera ku ntego, ahubwo ni incuro twahatanye ngo tuyigereho.

Icy’ingenzi si incuro twananiwe kugera ku ntego, ahubwo ni incuro twahatanye ngo tuyigereho

ICYO WAKORA

  • Ntukumve ko niba ucitswe bikurangiranye. Ujye witega ko bigomba kubaho maze wikomereze.

  • Jya wibanda ku byiza wagezeho. Urugero, niba urimo witoza kuganira neza n’abana bawe, ibaze uti “ni ryari nagiye gukankamira abana banjye, ariko nkifata? Icyo gihe nakoze iki? Nakora iki ngo nzongere kubigeraho?” Kwibaza ibyo bibazo bizatuma wibanda ku byiza ugeraho, aho kwibanda ku ntege nke wagize.

Ese wifuza kumenya uko amahame ya Bibiliya yagufasha mu bindi bintu, urugero nk’uko wahangana n’imihangayiko, uko wagira umuryango mwiza n’uko wagira ibyishimo? Niba ubyifuza, uzabiganireho n’Umuhamya wa Yehova, cyangwa ujye ku rubuga rwa jw.org/rw.

AMAHAME YA BIBILIYA YABIGUFASHAMO

“Amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba.” —Imigani 4:25.

“Nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere, nkomeza guhatana ngana ku ntego.”—Abafilipi 3:13, 14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze