ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wi pp. 24-31
  • Ni nde uzageza amahanga ku mahoro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde uzageza amahanga ku mahoro?
  • Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibiranga Mesiya​—inkomoko y’amakimbirane
  • Ubuhakanyi bwa Kristendomu
  • Kuki haje gukenerwa ibindi Byanditswe?
  • Mbese, Yesu ni we wari Mesiya wasezeranyijwe?
  • Kimwe na Mose umuhanuzi wizerwa
  • Amahanga yigishijwe ibihereranye n’amahoro
  • “Twabonye Mesia”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • “Twabonye Mesiya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Bari bategereje Mesiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
wi pp. 24-31

Ni nde Uzageza Amahanga Ku Mahoro?

1, 2. Ni gute ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:2-4 burimo busohora muri iki gihe cyacu?

MURI Yesaya igice cya 2 hakubiyemo ubuhanuzi burenze ibihereranye n’uko ubwoko bwa Kiyahudi bwagombaga kugaruka i Yerusalemu, nyuma y’imyaka 70 y’ubunyage. Koko rero, ubwo buhanuzi nta kindi buvuga uretse kugaruka kw’abantu bo mu mahanga yose mu iyobokamana ritanduye ry’Imana y’ukuri, Yehova. Bwerekeza ku ishyirwaho ry’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakorera Imana umurimo wera kandi yemera.

2 Ihinduka rikomeye rityo, rireba abantu baturuka mu mfuruka zose z’isi, ntiryagombaga kuba rishishikaje cyane gusa, ahubwo ryagombaga no kubera ku mugaragaro, mbese nk’aho ryaba ribera ahantu hirengeye nko ku musozi aho abantu bose bareba. Ibyo kandi ni byo birimo bikorwa muri iki gihe ku isi hose mu Bahamya ba Yehova. Za miriyoni na za miriyoni z’abayoboke b’amadini ya Kristendomu bamenye ko Imana ari imwe nuko barekera aho gusenga ubutatu. Mu Buhindi, Abahindu bemeye gutera umugongo imana nyinshi basengaga hamwe na za miriyari z’ibigirwamana, nuko bahindukirira Imana imwe y’ukuri. Uko ni na ko bimeze muri Afurika, mu birwa bya kure cyane ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati. Abazamuka bajya ku musozi wera wa Yehova, ni ukuvuga kumusenga mu buryo butanduye, bamaze guca ukubiri n’inzangano zishingiye ku bihugu, amoko, n’ibya politiki; mbese uko bimeze ‘ntabwo bongera kwiga kurwana [rwose].’—Yesaya 2:2-4.

Ibiranga Mesiya​—inkomoko y’amakimbirane

3. Dukurikije Yesaya 11:10, ni uruhe ruhare Mesiya yagombaga kugira ku mahanga?

3 Uwo muryango mpuzamahanga wa kivandimwe na wo ufitanye isano ya bugufi n’isohozwa ry’umugambi w’Imana uhereranye n’uko abantu bo mu mahanga yose bagombaga guherwa umugisha muri urwo “rubyaro,” ari rwo mwuzukuru wa Aburahamu, maze bakayoboka Imana mu kuri kandi bunze ubumwe (Itangiriro 3:15; 22:18). Ubuhanuzi bwaje gukurikiraho bwaje kugaragaza nanone ko urwo “rubyaro” rwari ‘umuhanuzi umeze nka Mose,’ wari kuba umuhuza w’isezerano rishya ari na ryo ryagombaga kuba urufatiro rwemewe n’amategeko abantu bo mu mahanga yose bafite umutima utaryarya bagombaga guheraho bunga ubumwe mu kuyoboka Imana (Gutegeka 18:15, 18, 19; Yeremiya 31:31-34). Byongeye kandi, urwo rubyaro ni na rwo rwagombaga kuba Mesiya, umutegetsi ukomoka kuri Dawidi, ari na we Imana yari gukomereza ingoma kugeza iteka ryose (1 Ngoma 17:11, 12). Dukurikije umuhanuzi Yesaya, Mesiya yagombaga kuba ukorakoranyiriza ibintu hamwe kubera ko ari we wagombaga guhuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose (mu Giheburayo, Goh·yimʹ). Muri Yesaya 11:10 haragira hati “maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho; kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.”

4. Ni iki intiti imwe mu mategeko ya Kiyahudi (Rabi) yavuze ku bihereranye n’ingaruka Yesu yagize ku bwoko bwa kimuntu?

4 Ibiranga Mesiya byagiweho impaka mu binyejana byinshi byahise. Dukurikije Yesaya 11:10 n’indi mirongo y’Ibyanditswe, yagombaga kuba Umuyahudi, umwuzukuru w’Umwami Dawidi (mwene Yesayi), kandi abantu bo mu mahanga yose bagombaga kwemera ko ari we Mesiya wemewe n’amategeko watumwe n’Imana. Ku bihereranye n’uwo mwigisha w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere, ni ukuvuga Yesu, Intiti mu mategeko ya Kiyahudi (Rabi) yitwa H. G. Enelow yanditse igira iti “nta Muyahudi n’umwe utekereza neza wakwirengagiza ko hari Umuyahudi umwe wagize uruhare rukomeye cyane mu kwigisha no kuyobora ubwoko bwa kimuntu mu bihereranye n’idini.”10 Ni uwuhe Muyahudi wundi waba waremewe n’abanyamahanga bangana batyo kuba ari we Mesiya? Mbese, hari undi Muyahudi wundi wamurusha kugirirwa icyizere kingana gityo? Icyakora, hari abakivuga ko igitekerezo cy’uko Yesu yaba ari Mesiya kitabajyamo na gato. Birakwiriye rero ko twasuzuma impamvu abo bantu bitwaza.

Ubuhakanyi bwa Kristendomu

5-7. Kuki hari abantu benshi banga urunuka izina rya Yesu ubwaryo n’iry’Ubukristo?

5 Abantu benshi cyane batari Abakristo bageze aho banga urunuka iryo zina rya Yesu ubwaryo, babitewe na Kristendomu, n’imyifatire y’abayoboke bayo kandi ari bo bakekwagaho kuba bakurikiza inyigisho za Kristo. Hari amahanga menshi yagiye ababazwa cyane na Kristendomu, n’abayoboke bayo, kandi ibyo bigakorwa mu izina rya Yesu, icyakora nta gushidikanya ko ubwoko bwa Kiyahudi ari bwo bwahababariye kurusha ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose.

6 Muri iki gihe cyacu, urwango Kristendomu yari ifitiye Abayahudi rwaje gukara cyane mu gihe cy’igikorwa kigamije kumarira Abayahudi ku icumu, igikorwa cyashojwe na Nazi. Nubwo impamvu zabiteye ari nyinshi, ariko nta wakwirengagiza ko amadini yabigizemo uruhare rukomeye cyane. Ndetse n’iyo hagira abantu bamwe bo muri Kristendomu bashaka kubihakana, ariko byonyine birahagije kuba “Abakristo,” b’Abagatolika n’Abaporotesitanti, baragiye bivanga mu bikorwa by’ubwicanyi cyangwa bakanga kwita ku bahohoterwa. Mu gitabo cye yise A Jew Today, uwitwa Elie Wiesel yagize icyo avuga ku buryo Abayahudi babona ibintu muri aya magambo ngo “byakumvikana bite ko umuntu nka Hitler cyangwa Himmler baba bataraciwe muri kiliziya? Ko Pio wa 12 yaba atarigeze yigisha ko ari ngombwa, ndetse ko binakwiriye kwamagana Auschwitz hamwe na Treblinka? Ko umubare munini w’abapolisi ba S.S. wavugwaho kuba wari ugizwe n’abizera bakomeje kuba indahemuka ku Bukristo bwabo kugeza ku iherezo? Ko haba hari abicanyi bajyaga bajya kwicuza ibyaha byabo muri ubwo bwicanyi? Kandi ko abo bose baba barakomokaga mu miryango ya gikristo bakaba baranahawe uburere bwa gikristo?”11 None se ubwo, bishoboka bite ko hagira uwumva ko Abayahudi bashobora kugera ubwo bizera umuntu runaka ufite izina rifitanye isano n’amarorerwa bagiye bagirirwa haba mu bihereranye n’amahame mbwirizamuco cyangwa mu buryo bw’umubiri, mu binyejana byinshi byahise?

7 Ubundi se, uretse gutotezanya mu buryo butaziguye, ni uruhe rugero ruhereranye n’amahame mbwirizamuco ibihugu bivuga ko ari ibya “gikristo” byaba byarahaye ibindi bihugu byo ku isi? Nta rundi uretse intambara z’urudaca, intambara z’Abanyamisaraba n’intambara “ntagatifu.” Ndetse n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose kimwe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose na zo zatangiriye mu bihugu byiyita ibya “gikristo.” Mbese bishobora kuvugwa ko amahame mbwirizamuco ya “gikristo” yaba ari intangarugero? Urugero nka SIDA, irimo irayogoza ibintu mu bihugu bigizwe ahanini n’abantu bavugwaho kuba ari Abakristo. Amahano akorwa n’abayobozi ba Kristendomu nta wutayazi. Abamamariza ubutumwa kuri za televiziyo barangwa no guta umuco, bagiye banyunyuza imitsi ya rubanda babavomamo za miriyoni na za miriyoni z’amadolari none ubu bakaba babaho nk’abami, abayobozi ba kidini bendana n’abo bahuje ibitsina ku buryo bamwe muri bo bakurikiranwa n’ubucamanza kubera amahano yo gufata ku ngufu utwana tw’uduhungu, ibyo ni bimwe gusa mu byo abantu batari Abakristo bazi ku bihereranye n’ibiranga Ubukristo—bene ibyo bikorwa bishyira ikizinga ku izina rya Yesu, kubera ko “Abakristo” bihandagaza bavuga ko ari abayoboke be.

8-10. (a) Kuki Kristendomu idakwiriye kwihandagaza ivuga ko ihagarariye Yesu n’Ubukristo bw’ukuri? (b) Ni uwuhe muburo Ibyanditswe byatanze ku bihereranye n’uko hari kuzabaho abahakanyi baca ukubiri n’inyigisho za Yesu?

8 Byongeye kandi, idini rya Kiyahudi kimwe n’iry’Abayisilamu baterwa ishozi n’ibikorwa byo gusenga ibigirwamana bikorwa muri kristendomu, kandi koko ni mu gihe. Inyigisho nyinshi za kristendomu zidashingiye ku Byanditswe, twavuga nko kuramya Mariya bamwita “Nyina w’Imana,” ayo madini ntazemera. Inyigisho y’ubutatu yo, Abayahudi barayisuzugura mu buryo bwihariye kubera ko ngo iciye ukubiri n’inyigisho shingiro y’idini rya Kiyahudi—ishingiye ku gikorwa cyo kuyoboka Imana imwe gusa kandi gikubiye muri aya magambo ngo “umva, wa bwoko bw’Abisirayeli we; Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.”—Gutegeka 6:4.

9 Ibitotezo byashojwe na Kristendomu, intambara zayo, ubuhenebere, uburyarya, n’inyigisho zitukisha Imana ntibishobora kubabarirwa, kandi ibyo si abantu bonyine babibona batyo ahubwo n’Imana Ishobora Byose ni ko ibibona. Ngiyo impamvu rero ituma Abahamya ba Yehova, batabarirwa muri Kristendomu, nubwo ari abayoboke ba Kristo. Ku rundi ruhande nanone, Kristendomu ntabwo ibarirwa mu Bukristo bw’ukuri. Mbese dushatse kuvuga ibintu uko biri, twavuga ko agasanira gato kari hagati ya Kristendomu n’Abakristo ba mbere ari igikorwa cyo gukoresha izina rya Yesu gusa. Ariko se, ubwo inyigisho za Yesu zari nziza cyane kandi ari ingirakamaro, ni gute bene ubwo buhakanyi bwaje kubaho?

10 Koko rero, Yesu ubwe kimwe n’abanditsi b’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, abantu bakunda kwibeshyaho bakabyita Isezerano Rishya, bari barahanuye ko hari kuzabaho Abakristo b’ibinyoma kandi ko hari kuzabaho abahakanyi baca ukubiri n’inyigisho za Yesu (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:1-12; 1 Timoteyo 4:1-3; 2 Petero 2:1, 2). Dukurikije Matayo 7:21-23, Mesiya ubwe yari kuzacira urubanza abo bahakanyi kubera iyo myifatire yabo kandi akababwira ati “sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.”—Gereranya na Matayo 13:24-30, 37-43.

Kuki haje gukenerwa ibindi Byanditswe?

11, 12. (a) Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki ni iki? (b) Ni nde wabyanditse? (c) Kuki byari ngombwa ko Imana ihumeka izo nyandiko?

11 Mu mizo ya mbere, abayoboke ba Yesu bose bari Abayahudi. Koko rero, Abayahudi ibihumbi n’ibihumbi bo mu kinyejana cya mbere, hakubiyemo ‘n’umubare munini w’abatambyi,’ bemeraga ko Yesu ari ‘umuhanuzi umeze nka Mose,’ Mesiya (Ibyakozwe 2:5, 37, 41; 4:4; 6:7; Gutegeka 18:18). Abo Bayahudi ubwabo ni bo baje kuba urufatiro rw’itsinda rishya mpuzamahanga rigizwe n’abasenga Yehova Imana, ryashyizweho mu buryo bwemewe kandi rishingiye ku “isezerano rishya,” ari na ryo uwo muhanuzi umeze nka Mose abereye umuhuza.—Yeremiya 31:31-34.

12 Muri iryo sezerano rishya hari gukenerwa izindi nyandiko zahumetswe ari na zo zagombaga guha abantu bagombaga gukorera Imana munsi y’iryo sezerano rishya ibindi bisobanuro bya ngombwa. Izo nyandiko, ni ukuvuga Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, zose zanditswe n’Abayahudi. Bagize icyo bavuga ku mibereho ya Yesu n’inyigisho ze, basobanura mu buryo burambuye ibihereranye n’ubuhanuzi bukubiye mu Byanditswe bya Giheburayo, basobanura neza n’ingingo zihereranye na Mesiya n’uruhare afite mu mugambi w’Imana. Byongeye kandi, bashyizemo n’inzandiko zikubiyemo inama kandi zitera inkunga umuryango mushya mpuzamahanga w’abasenga Imana.a

Mbese, Yesu ni we wari Mesiya wasezeranyijwe?

13-16. Ni iyihe mpamvu yatumye Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere bemera ko Yesu yari Mesiya koko?

13 Ariko se, Yesu ntiyarwanyijwe n’abayobozi ba kidini bo mu gihe cye? Ni byo koko, ndetse banateye rubanda gukurikiza ibyo bikorwa byabo. Ariko se Yeremiya kimwe n’abandi bahanuzi na bo ntibari bararwanyijwe n’abayobozi ba kidini bo mu gihe cyabo (Yeremiya 7:25, 26; 20:1-6; 2 Ngoma 36:15, 16)? Abantu babayeho mu gihe cya Yesu bamwizeraga kandi bari bafite uburyo bwo kwisuzumira ubwabo inyigisho ze n’imirimo ye kimwe n’ubuhanuzi buhereranye na we, ntabwo bacibwaga intege n’uko kurwanywa n’abayobozi ba kidini bari bahangayikishijwe gusa n’uko bumvaga bagiye guta ishema bari bihariye mu bihereranye n’idini. Ibyo abo Bayahudi b’umutima utaryarya bari bariboneye ubwabo byabemezaga rwose ko ubuhanuzi buhereranye na Mesiya bwasohoreye kuri Yesu. Ni ibihe bihamya simusiga byateye abo Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere kwemera kwihanganira ingorane izo ari zo zose zashoboraga kubageraho, ndetse no gupfa, bamamaza imyizerere yabo y’uko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe?—Yohana 9:22; 16:2.

14 Mbere na mbere, ni ibihereranye n’igihe. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 9, buhereranye na Mesiya, bwagaragaje ko yari kuzaza mbere y’irimbuka ry’urusengero rwa kabiri.b—Daniyeli 9:24-27.

15 Icya kabiri, uwo mugabo ubwe yari akwiriye. Yari uwo mu muryango wa Yuda akaba n’umwuzukuru w’Umwami Dawidi. (Itangiriro 49:10; 1 Ngoma 17:11-14; gereranya na Matayo 1:1-16; Luka 3:23-31.) Nanone kandi, yari yaravukiye i Betelehemu, kandi Abayahudi bose bo mu kinyejana cya mbere bari bazi muri rusange ko i Betelehemu ari ho Mesiya yagombaga kuvukira.c (Mika 5:2; gereranya na Matayo 2:4-6; Luka 2:1-7; Yohana 7:42.) Ibyo byari ibimenyetso simusiga byagombaga gufasha Abayahudi bo mu gihe cya Yesu gusobanukirwa neza Mesiya.

16 Hanyuma, n’inyigisho z’uwo mugabo zari zikwiriye. Ntabwo zari iza politiki cyangwa izihereranye n’iby’amategeko, ahubwo zari izo mu buryo bw’umwuka kandi zihuje n’amahame mbwirizamuco.d Yari yoroheje cyane kandi akihatira kugera abantu ku mutima. Byongeye kandi, yakundaga kwibanda cyane ku Byanditswe gusa, bikaba ari byo bimuyobora aho gukurikiza amagambo y’abayobozi ba kidini ba kera, nk’uko byakundaga gukorwa. Ibyo byajyaga bitangaza cyane abantu benshi kuko “yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi babo” (Matayo 7:29). Inkuru zihereranye n’imibereho ya Yesu zigaragaza ko yari afite kamere itajegajega, kandi akaba yarigishaga mu buryo bwumvikana neza ku buryo abahanga mu by’amateka na bo bavuga ko iyo ari imwe mu mpamvu zituma bemeza ko Yesu ari umuntu wabayeho koko.e

17-20. (a) Ni ubuhe buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo bwavuze ku bihereranye n’igihe cyo kuza kwa Mesiya n’iby’urupfu rwe rw’igitambo? (b) Kuki byari ngombwa ko Mesiya apfa?

17 Ubuhanuzi butandukanye bw’Ibyanditswe bya Giheburayo, bwahanuraga ibya Mesiya kuva kera hose, bwaje gusohozwa n’imibabaro ya Yesu n’urupfu rwe. Ubwo buhanuzi bugaragaza isano riri hagati y’urupfu rwa Mesiya n’igikorwa cyo kubabarira ibyaha. Mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, havugwamo ko iyo mpongano dukesha urupfu rwa Mesiya ari ‘igitambo cy’incungu’ (Matayo 20:28; Abaroma 3:24). Bumwe muri ubwo buhanuzi ni ubuhe?

18 Zirikana aya magambo y’ubuhanuzi yo muri Daniyeli 9:24, 25 avuga ngo “ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano, haze gukiranuka kw’iteka . . . kugeza kuri Mesiya [mu Giheburayo, Ma·shiʹach], Umutware.” Nta wakwirengagiza iryo sano rya bugufi rigaragara hagati ya “Mesiya” (Uwasizwe) no ‘gucibwa kw’ibicumuro hamwe no gushira kw’ibyaha.’ Umurongo wa 26 urakomeza ugira uti “ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira, Mesiya [mu Giheburayo, Ma·shiʹach], azakurwaho,” mu yandi magambo ni ukuvuga ko azicwa. (Reba ibiri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “‘Uwasizwe’ yari nde? Kandi yagombaga kuza ryari?”)

‘UWASIZWE’ YARI NDE? YAGOMBAGA KUZA RYARI?

Daniyeli 9:24: “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe.”

Icyo gihe cyashyizweho kigamije uwuhe mugambi?

“Kugira ngo . . . ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano, haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso.” Dufatiye kuri ayo magambo ubwayo, umuntu arumva ko ubwo bushobora kuba ari bumwe mu buhanuzi bw’ingenzi buvugwa mu Byanditswe.

Daniyeli 9:26: “Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira [uwasizwe], Mesiya [mu Giheburayo, Ma·shiʹach] azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye.” Zirikana ko ugucibwa kwa Mesiya, cyangwa se urupfu rwe, kwagombaga kubaho mbere y’irimbuka ry’urusengero rwa kabiri mu wa 70 Nyuma ya Yesu, nk’uko uwo murongo ukomeza ugira uti “maze abantu b’umutware uzaza bazarimbura umurwa n’ubuturo bwera.”

Ni gute Abayahudi bamwe b’abahanga bumva ubwo buhanuzi?

Ku bihereranye n’ubwo buhanuzi, ntabwo abahanga b’Abayahudi babashije gushyiraho ibisobanuro ntangarugero bihuriweho na benshi. Bamwe bajya bashaka guhuza ibi bice no kuva mu bunyage bw’i Babuloni (mu wa 537 Mbere ya Yesu), abandi bakabihuza n’igihe ba Makabe bigomekaga ku ngabo z’Abagiriki (mu wa 168-165 Mbere ya Yesu), na ho abandi na bo bakabihuza n’igihe urusengero rwa kabiri rwarimburwaga n’Abaroma mu wa 70 Nyuma ya Yesu, mu gihe abandi bo bakomeza guhuza ibice by’ubwo buhanuzi n’ukuza kwa Mesiya ngo kugomba kuzabaho mu gihe kiri imbere.

Muri rusange, umuntu yavuga ko ibisobanuro by’Abayahudi byo muri iki gihe bigaragaza icyuho ahantu habiri hose:

  1. Basa n’abashaka gupfobya akamaro k’ubwo buhanuzi, kubera ko birengagiza rwose umugambi weruye bugamije wo gutuma ibyaha bishira no gukiranirwa, maze hagashyirwaho gukiranuka kw’iteka.

  2. Nta na bimwe muri ibyo bisobanuro rusange bihuje n’uburyo nyabwo bwo kubara ibihe, ari na bwo bwari bugamijwe mu guha Daniyeli ubu buhanuzi bugizwe n’amagambo yagombye gutuma umuntu ashobora kumenya igihe buzasohorera.—Gereranya na Daniyeli 9:2.

Mbese haba hariho ibisobanuro by’ubu buhanuzi bihuje n’uwo mugambi wabwo wa mbere hamwe n’ibintu byabayeho mu mateka?

Zirikana ibi bisobanuro bikurikira:

Ibyumweru mirongo irindwi: Abahanga b’Abayahudi hafi ya bose bemeranywa ko ibivugwa aha ari ibyumweru by’imyaka, mu yandi magambo, ni ukuvuga imyaka 490. Ibi bihuje n’uburyo bwo kubara ibihe buboneka mu Byanditswe bw’uko ‘umunsi uhwana n’umwaka.’—Kubara 14:34; Abalewi 25:8; Ezekiyeli 4:6.

‘Uhereye igihe bari gutegeka kubaka i Yerusalemu no kuyisana’ (Daniyeli 9:25, JP): Nehemiya avuga ko mu mwaka wa 20 w’ingoma y’Umwami Aritazerusi, hatanzwe itegeko ryo gusana no kongera kubaka Yerusalemu. Ibyo byabayeho mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu.—Nehemiya 2:1-8; reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ku mapaji 614-16, 899-900, cyasohowe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Ibyumweru birindwi: Ibyumweru birindwi (by’imyaka, cyangwa imyaka 49) bihereranye n’igihe imirimo yo gusana umurwa wa Yerusalemu yarangiriye.

Ibyumweru mirongo itandatu na bitandatu: Ibyumweru mirongo itandatu na bitandatu (by’imyaka, cyangwa imyaka 434) bihereranye n’igihe cyo guhera ubwo imirimo yo gusana urusengero yari kuba irangiye kugeza ku kuza kwa Mesiya.i

Umuntu ateranyije ibyo bihe byombi, yabona igiteranyo cy’ibyumweru 483 by’imyaka. Iyo umuntu abaze ahereye mu wa 455 Mbere ya Yesu, ibyumweru 69 bigusha mu wa 29 Nyuma ya Yesu.

Mu wa 29 Nyuma ya Yesu: Umuyahudi umwe witwaga Yesu (mu Giheburayo, Yeshua), wavukiye i Betelehemu akarererwa i Nazareti, akaba yari uwo mu muryango wa Dawidi, yatangiye kubwiriza mu gihugu cya Isirayeli.—Luka 3:1-3, 21, 22.

“Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira, Mesiya azakurwaho” (Daniyeli 9:26): Mu mwaka wa 33, Yesu yarishwe, amaze imyaka itatu n’igice abwiriza. Ibyo bikaba bihuje n’ibivugwa muri Daniyeli 9:27.

“Azabuzanya ibitambo n’amaturo” (Daniyeli 9:27): Yesu yavuze ko urupfu rwe rwari igitambo (Matayo 20:28). Imana yarubazeho kuba rwarashojereje ibitambo byatambwaga munsi y’Amategeko y’isezerano (Abaheburayo 8:1-13). Urupfu rw’igitambo rwa Yesu ni rwo rwabaye urufatiro rw’ibintu byose bivugwa muri Daniyeli 9:24.

Rwari gutuma ibyaha bibabarirwa.

Rwahamije ibihereranye n’amasezerano y’Imana ndetse n’ubuhanuzi.

Rwashyizeho urufatiro rwemewe ruhuje n’amahame y’Imana ahereranye no gukiranuka kw’iteka kw’igihe kizaza.

Ibyo byose byaje kubaho, nk’uko ubuhanuzi bwabigaragazaga, mbere yo kurimbuka k’urusengero rwa kabiri.

Mbese ibindi bisobanuro ibyo ari byo byose byaba bivuga ko ibyo byabayeho mbere mu gihe cyahise ntibyaba birimo icyuho ku bihereranye n’umugambi wa mbere?

Kuvuga ko ubu buhanuzi buzasohozwa mu gihe kizaza, byatuma dusa n’abashyize iryo sohozwa kure y’igihe cyagenwe cy’ibyumweru 70 by’imyaka kandi nta n’ubwo rishobora gushyirwa imbere yo kurimbuka k’urusengero rwa kabiri rw’i Yerusalemu.

i Iyatuzo rikoreshwa mu nyandiko z’Igiheburayo zo muri iki gihe (inyandiko z’Igiheburayo cya kera cy’umwimerere zo ntizakoreshaga inyajwi habe n’iyatuzo), ari na ryo rituma ibihereranye n’ibice by’ibyo bihe bitumvikana neza, ntabwo ari umwimerere ahubwo ryongerewemo n’abanditsi bo mu Gihe Rwagati, mu by’ukuri bashakaga kurwanya ibisobanuro byagaragazaga ko uwo murongo uhereranye na Yesu.

19 Undi murongo uvuga ku bihereranye no ‘gukurwaho’ kwa Mesiya, cyangwa se kwicwa, ari na byo bigize igitambo cy’impongano, uboneka muri Yesaya 52:13 kugeza 53:12. (Reba ibiri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “‘Umugaragu wanjye’ ni nde?”) Intiti mu mategeko ya Kiyahudi (Rabi) zo mu kinyejana cya mbere, nka Rambam n’izindi zo mu Gihe Rwagati, zahuzaga uwo murongo na Mesiya. Uwo murongo ugaragaza neza ko hari isano rya bugufi hagati y’imbabazi na Mesiya hamwe n’urupfu rwe.

“UMUGARAGU WANJYE”​—NI NDE?

“Dore Umugaragu wanjye . . . yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu . . . natwe ntitumwubahe. Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye. . . . Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu. . . . Twese twayobye nk’intama zizimiye, . . . Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. . . . Nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke. . . . Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo . . . Kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.”​—Yesaya 52:13–53:12.

Hano Yesaya aravuga iby’umuntu w’inyangamugayo rwose, utanduye, wagombaga kugerwaho n’imibabaro ndetse n’urupfu kugira ngo abe impongano y’ubwoko bwe kandi butarigeze bumwemera.

Icyakora, benshi mu bahanga b’Abayahudi bo muri iki gihe, bemera ko bihereranye n’ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye cyangwa se n’itsinda rikiranuka ribarirwa muri iryo shyanga.

Dore aho ikibazo kiri, mbese ye, ishyanga rya Isirayeli, cyangwa se agace gato karigize, ryaba ryarigeze guhuza n’ayo magambo, cyangwa se byaba bihereranye n’umuntu wihariye, ku giti cye?

Mu myaka isaga 800 nyuma y’aho Yesaya yandikiye ayo magambo y’ubuhanuzi (hafi mu wa 732 Mbere ya Yesu), nta nyandiko n’imwe y’Umuyahudi uwo ari we wese cyangwa intiti mu mategeko ya Kiyahudi [rabi] yaba ivuga ko iryo jambo “umugaragu” ryagombaga gufatwa nk’aho ari itsinda ry’abantu benshi. Muri icyo gihe cyose, ubwo buhanuzi bwakomeje kumvikana ko buhereranye n’umuntu umwe wihariye kandi muri rusange bwari buzwiho kuba ari ubuhanuzi buhereranye na Mesiya.

Ikindi kandi, reba ibisobanuro biri mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo The Fifty-Third Chapter of Isaiah According to the Jewish Interpreters: “Icurabwenge rya Kiyahudi ryakomeje kugeza ku iherezo ry’igihe cy’Abamorayimu [kugeza mu kinyejana cya gatandatu Nyuma ya Yesu] rigaragaza ko incuro nyinshi, niba atari buri gihe, batigeraga bagira icyo bashidikanyaho ku bihereranye n’uko uvugwa aho agomba kuba ari Mesiya, kandi ibyo bisobanuro byaje gukomezwa no muri Targum, nyuma y’aho ho gato.”—Cyanditswe na H. M. Orlinsky, 1969, ku ipaji ya 17.

Ni iyihe mpamvu yatumye abantu banga ibisobanuro by’umwimerere gutyo bihereranye n’uwo murongo, ibisobanuro by’uko uvugwa muri uwo murongo ari umuntu wihariye, Mesiya? Mbese, ntibashakaga gusa kwanga ko habaho isano hagati y’ubwo buhanuzi na Yesu, Umuyahudi wa mbere wari uhuje neza rwose n’ibyo bintu byagombaga kumuranga?

20 Kubera izo mpamvu tumaze kubona haruguru, Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere ntibigeze bagira ingorane zo gusobanukirwa inyigisho y’uko urupfu rwa Mesiya ari rwo rwagombaga gutuma ibyaha bibabarirwa burundu mu maso y’Imana. Bari bazi icyo Ibyanditswe bivuga kuri kamere yo kudatungana k’umuntu (Umubwiriza 7:20). Akamaro k’igitambo cy’impongano y’ibyaha cyari ikintu bahoraga bibutswa buri munsi; byasaga n’aho mbese ari bimwe mu bigize Amategeko y’isezerano. Ibintu bivugwa mu nkuru zihereranye n’imibereho ya Yesu bigaragaza ko yari umuntu utunganye ku buryo urupfu rwe rwashoboraga kuba impongano y’ibyaha by’abantuf (Matayo 20:28; Luka 1:26-38). Igihe Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byatsindagirizaga ko ibitambo bitandukanye byateganywaga n’Amategeko byari igicucu cy’icyo gitambo kimwe gikomeye kandi cyuzuye, muri rusange ubwo buryo bwaringanijwe buhereranye n’amategeko, ndetse n’ibindi bice by’Ibyanditswe, byarasobanutse neza.g—Abaheburayo 10:1-10.

Kimwe na Mose umuhanuzi wizerwa

21, 22. (a) Ni gute ibyabayeho mu mateka bihereranye n’irimbuka rya Yerusalemu bihamya ko Yesu yari umuhanuzi w’ukuri koko? (b) Nanone se, ni gute ibibaho mu mateka bihereranye n’iki gihe cyacu bibihamya?

21 Uretse gusobanura ko urupfu rwa Yesu ari igitambo cy’incungu, Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo binatsindagiriza uruhare afite rwo kuba ari ‘umuhanuzi umeze nka Mose.’ (Gutegeka 18:18; reba igice kivuga ngo “Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?” paragarafu ya 17 kugeza ku ya 19.) Ni yo mpamvu yabashije guhanura iby’irimbuka rya Yerusalemu akanaburira abigishwa be guhunga uwo murwa igihe bari kubona ugoswe n’ingabo (Matayo 23:37–24:2; Luka 21:20, 21). Ariko se, umuntu yahunga ate umurwa ugoswe n’ingabo? Umuyahudi w’umuhanga mu by’amateka witwa Yoseph ben Mattatiyahu (Josèphe), wihagarariye kuri ibyo bintu we ubwe, aradusubiza muri aya magambo ngo “Cestius [umugaba w’ingabo w’Umuroma, mu wa 66 Nyuma ya Yesu] . . . yahise ahamagaza ingabo ze, asa n’ucitse intege nubwo yari ataneshejwe, ni uko ava mu murwa nta wumenye impamvu.”13 Abakristo bagombaga kuboneraho uburyo bwo guhunga uwo murwa. Nyuma y’imyaka ine, ni ukuvuga mu wa 70 w’igihe cyacu, ingabo z’Abaroma zari ziyobowe noneho na Jenerali Titus, zaragarutse maze zongera kugota uwo murwa. Yesu yari yarahanuye iby’uwo murwa avuga ko abanzi bari kuwubakaho ‘uruzitiro, bakawugota, bakawurinda cyane impande zose’ (Luka 19:43). Josèphe ahamya ko Titus yubatse bene urwo ruzitiro rugizwe n’ibiti bisongoye, rufite hafi ibirometero 8 by’umurambararo, ku buryo byamusabye gutema ibiti byose by’ishyamba ryari rikikije aho hantu kugeza nko mu birometero 16. Ubuhanuzi bwa Yesu bwari bukubiyemo amabwiriza ataziguye ahereranye n’uburyo abantu bashoboraga kurusimbuka ntibarimburwe n’Abaroma, kandi n’ikimenyimenyi ni uko abakurikije ayo mabwiriza barokoye amagara yabo.—Luka 21:20-24.

22 Yesu yahanuye nanone ko Imana yari kuzatsembaho ububi bwose n’ababuteza. Muri Luka 21:24, yagize icyo avuga ku ‘bihe by’abanyamahanga,’ agaragaza ko hari umupaka Imana itagombaga kurenza mu kwihanganira ubutegetsi bwa kimuntu.h Yesu yahanuye nanone ko iminsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa kimuntu yagombaga kurangwa n’intambara, inzara, ibishitsi, indwara z’ibyorezo, ubwicanyi, n’urugomo, kandi ko imperuka y’ubwo butegetsi bw’abantu yagombaga kubanzirizwa n’umurimo wo kwigisha wagombaga gukorerwa ku isi hose, ugamije kuburira abantu bo mu mahanga yose ko Ubutegetsi bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru. (Reba Matayo 24:3-14; Luka 21:10, 11.) Abahamya ba Yehova bizera rwose ko icyo kimenyetso gikomeye kandi gikubiyemo n’ibindi cyatangiye kugaragara uhereye mu wa 1914, ubwo “ibihe by’abanyamahanga” byari bimaze gushira. Ndetse na mbere y’uko uwo mwaka ugera, bari baratangaje ko 1914 wari umwaka udasanzwe mu mateka y’abantu. Ubwo intambara ya mbere y’isi yose yarotaga muri Kanama muri uwo mwaka, byagaragaye ko ibyo bari bategereje byari bifite ishingiro. Mu by’ukuri nta Muhamya n’umwe wari wagize ibyo yerekwa n’Imana, ibyo bagezeho ibyo babikesheje gusa imihati bagize mu gusuzuma Ibyanditswe Byera.

Amahanga yigishijwe ibihereranye n’amahoro

23. Ni gute Yesu yashoboraga kuba Umwami wasizwe w’Ubwami bw’Imana?

23 Nyamara ariko, uruhare rwa Mesiya mu byerekeye gutanga igitambo cy’incungu no kuba ari umuhanuzi umeze nka Mose rwari kuba rupfobejwe iyo icyo kintu giheruka cy’uruhare afite mu mugambi w’Imana kitaza gusohora—ni ukuvuga kuba ari Umwami wasizwe w’Ubwami bw’Imana (Yesaya 9:6, 7). Ariko se, ni gute Yesu yari gukomeza uwo mwanya kandi yarapfuye? Imana yazuye Yesu ku munsi wa gatatu nyuma yo gupfa kwe, ibyo bikaba byari bihuje n’ubuhanuzi bwavugaga ibya Mesiya. (Zaburi 16:8-11; Yesaya 53:10, 12; gereranya na Matayo 28:1-7; Luka 24:44-46; Ibyakozwe 2:24-32; 1 Abakorinto 15:3-8.) Imana yaramuzuye yongera kuba muzima, ariko atari umuntu, kubera ko ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye yari yabutanzeho igitambo, ahubwo yazutse ari ikiremwa gikomeye cyo mu buryo bw’umwuka, agomba kujya kwicara iburyo bw’Imana ategereje andi mabwiriza.—Zaburi 110:1; Ibyakozwe 2:33-35; Abaheburayo 10:12, 13.

24-26. Ni gute Abahamya ba Yehova barimo bifatanya mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Yesaya?

24 Umwami Dawidi yanditse avuga ko mu gihe Mesiya yagombaga gutangira gutegeka, ‘abantu b’Imana bari kwitanga babikunze’ (Zaburi 110:3). Nubwo imimerere y’ibintu yo ku isi yagiye irushaho kuba umwanda uhereye muri uwo mwaka washyizweho ikimenyetso wa 1914, hanagaragaye isohozwa ry’ibintu byiza bihereranye n’ubwo buhanuzi; byo kuba ubwoko bw’Imana bwaragiye bukoresha igihe cyabwo bubikunze mu kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami ku isi hose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose’ (Matayo 24:14). Urugero, buri mwaka Abahamya bamara amasaha abarirwa muri za miriyoni ibihumbi n’ibihumbi babwira abantu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana kandi abashimishijwe no kwisuzumira uko ibintu bimeze, bakabayoborera ibyigisho bya Bibiliya iwabo mu rugo nta kiguzi.

25 Icyo gihe cyose bakoresha muri uwo murimo ntibagihemberwa. Abitabira uwo murimo ni abantu baturuka imihanda yose, b’ingeri zose kandi babarizwa mu myuga yose ibaho. Abo ni bo bavugwa muri Yesaya 2:3 muri aya magambo ngo “amahanga menshi azahaguruka, avuge ati: nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [mu Giheburayo, יהוה, Yehova].” Ibyo ntabwo ari kampeni yo gushaka “kunguka ubugingo bw’abantu gusa.” Ahubwo ni umurimo wo kwigisha ukorerwa ku isi hose ugamije ibintu bibiri: (1) Kuburira abantu bo mu mahanga yose ko Ubwami bw’Imana buganje no kubabwira mu buryo butaziguye icyo bugiye gukora vuba aha, no (2) kwigisha, nta kiguzi, abantu bose bashimishijwe no kwisuzumira uko ibintu bimeze no gukorera Imana ihoraho mu buryo buhuje n’ibyo ishaka. Kuba uwo murimo ugomba kugera ku ntego n’ubwo buhanuzi bugasohozwa, ni ibyo kwizerwa. Kubera iki? Kubera ko Yehova Imana ari we ubwe ubikurikiranira hafi.—Zekariya 4:6.

26 Mbese, ntibihuje n’ubwenge koko kuvuga ko umurimo w’Abahamya ba Yehova ari isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:3? Hari abandi bantu abo ari bo bose se waba uzi bakora uwo murimo? Cyangwa se uribwira ko ari ibintu byapfuye guhurirana gutya gusa ku buryo abantu babarirwa muri za miriyoni baba bakoresha igihe cyabo mu mibereho yabo bavuga ibihereranye n’ubutumwa bwahanuwe kera, dore ubu hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri, ubutumwa bwagombaga kubwirizwa mu gihe cy’imivurungano itarigeze ibaho? Ni byo koko, muri iyi minsi y’imperuka, Abahamya ba Yehova ni bo bagaragayeho kuba ari ‘umucyo w’amahanga’ (Yesaya 42:6; 49:6). Hari umuryango umwe gusa mpuzamahanga wa kivandimwe ukorera Yehova Imana mu bumwe kandi mu mahoro munsi y’ubuyobozi bwa Mesiya, “igitsina cya Yesayi,” bakanamamaza ko ari ‘ikimenyetso’ ku mahanga.—Yesaya 11:10.

Abahamya ba Yehova babwiriza i Tel Aviv

Abahamya ba Yehova, nk’aba b’i Tel Aviv, bakorana umwete cyane ku isi hose, mu gutumirira abantu bo mu mahanga yose kwiga byinshi ku birebana n’imigambi y’Imana hamwe n’ibyo ibasaba

a Hari abihandagaza bavuga ko izo nyandiko zivuguruza ubwazo cyangwa se zikaba zivuguruzanya n’Ibyanditswe bya Giheburayo. Nyamara ariko, iyo umuntu asuzumye neza ibyo bita kuvuguruzanya asanga atari ko bimeze. Koko rero, hano hagombye gukoreshwa ihame rimwe nk’iryakoreshejwe mu gusuzuma ibyo bitaga kuvuguruzanya mu Byanditswe bya Giheburayo ubwabyo. (Reba igice kivuga ngo “Mbese Bibiliya yahumetswe n’Imana?” paragarafu ya 9 kugeza ku ya 12.) Kubera ko Abakristo ba mbere bose bari Abayahudi, hakubiyemo n’abanditse ibitabo bigize Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, ntabwo bari bashyigikiye iby’urwango abantu banga Abayahudi, mbese kimwe n’abahanuzi b’Abayahudi bababanjirije, ari na bo bamaganaga abayobozi ba kidini b’igihe cyabo.

b Muri rusange, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko ubwo buhanuzi bwagombaga gusohora mu gihe cyabo (Luka 3:15). Mu gitabo cyitwa De Termino Vitae (Ibihereranye n’Iherezo ry’Imibereho), cyanditswe n’intiti imwe mu mategeko ya Kiyahudi (rabi) yo mu kinyejana cya 17 yitwa Menasseh ben Israel, handitse aya magambo ngo “hari abantu bamwe bumvaga ko ibyo byumweru 70 byashakaga kuvuga ko nibimara gushira, Mesiya yari kuza maze akabagira abatware b’isi yose. Koko rero, abarwanyije Abaroma bose bari bahurije kuri icyo gitekerezo.”

c Ibisobanuro bya kera by’Icyarameyi cyakoreshwaga n’Abayahudi, cyangwa se Targum, bwa Mika 5:1 bugira buti “muri wowe [Betelehemu] ni ho hazava Mesiya akansanga.”

d Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Joseph Klausner yanditse agira ati “umuntu umeze nka Yesu, wumva ko ibitekerezo bihereranye n’amahame mbwirizamuco ari byo by’ingenzi kurusha ibindi byose, nta wundi wigeze abaho mu idini ya Kiyahudi y’icyo gihe. . . . Bityo rero, inyigisho ze zihereranye n’amahame mbwirizamuco, zagaragaraga ko zari hejuru y’iza Pirkē Aboth n’ibindi bihereranye n’inyandiko za Talmudic na Midrashic. Ntabwo iyo nyigisho yapfukiranywe n’inyanja y’ibintu bihereranye n’iby’amategeko cyangwa se mu bindi bintu byo hanze.”12

e Niba ushaka inkuru irambuye ihereranye n’imibereho ya Yesu n’umurimo we, ushobora kureba igitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima.

f Intumwa Pawulo yagize icyo ivuga kuri Yesu, isobanura ko yari ‘Adamu wa kabiri,’ kandi ko urupfu rwe ari rwo dukesha impongano y’ibyaha twarazwe na Adamu (1 Abakorinto 15:45-47; Abaroma 5:12, 15-19). Niba ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye n’impamvu ubwo buryo bwaringanijwe bwari ngombwa, ushobora kureba igice kivuga ngo “Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?” paragarafu ya 15 n’iya 16 hamwe n’ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.

g Dukurikije ibyo bisobanuro, twasanga amateka yose ya Aburahamu arushijeho gusobanuka mu bundi buryo. Ntabwo Imana yarimo isaba Aburahamu kwica umuhungu we ngo igerageze ukwizera kwe gusa, ahubwo bwari n’uburyo bwo kumvisha abantu ko na yo ubwayo yari igiye kugira igitambo itamba, gutamba uwo yakundaga cyane ku bw’inyungu z’iteka z’abantu bose. Uwari gutangwa yagombaga kuba ari Urubyaro rwa Aburahamu ubwarwo, ari na rwo Imana yari yarasezeranyije ko ari “mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.” (Itangiriro 22:10-12, 16-18; gereranya na Yohana 3:16.) Kuba bihuje kandi n’ibitekerezo bikubiyemo bikaba byumvikana neza kandi bitaziguye, birahagije ku buryo nta wavuga ko byapfuye guhurirana gutya gusa cyangwa se ko byaba byarakozwe ku bw’ubushake bw’abantu gusa.

h Mu kuvuga ngo “ibihe by’abanyamahanga,” nta gushidikanya ko Yesu yarimo yerekeza ku buhanuzi bwo muri Daniyeli 4:10-37. Niba ushaka ibisobanuro byimbitse bihereranye n’ubu buhanuzi, ushobora kureba umugereka uvuga ngo “Uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bugaragaza igihe Mesiya yari kuzazira” uri mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze