‘Ntibabimenye’
KWIRENGAGIZA umuburo bishobora gutuma umuntu agerwaho n’akaga gakomeye.
Mu mwaka wa 1974 abaturage bo mu mujyi wa Darwin muri Ositaraliya bari mu myiteguro y’ibirori bikomeye, maze bagiye kumva bumva akarumbeti karavuze kabamenyeshaga ko hari hagiye kuba inkubi y’umuyaga. Nyamara nta nkubi y’umuyaga yari yarigeze iyogoza umujyi wa Darwin mu gihe cy’imyaka igera kuri 30. Wenda icyo gihe na bwo nta cyo wari kubatwara. Abenshi mu baturage baho ntibumvaga ko hari akaga gakomeye kari kabugarije kugeza aho umuyaga waziye ugasenya ibisenge n’inkuta z’amazu abantu bari birundanyirijemo. Bukeye bw’aho, umujyi wose wari wabaye amatongo.
Ikirunga kimwe cyo muri Kolombiya cyararutse mu Gushyingo 1985. Amasimbi yari yashonze yivanze n’amahindure maze bihinduka urusukume rw’ibyondo biragenda bitwikira abaturage basaga 20.000 bari batuye mu mujyi wa Armero. Ese ni uko batari babanje kuburirwa? Hari hashize amezi uwo musozi utigita. Ariko abenshi mu bari batuye mu mujyi wa Armero nta cyo byari bibabwiye kuko bari bamenyereye gutura hafi y’ikirunga. Abategetsi babwiwe hakiri kare ko icyo kirunga cyari kuruka, ariko ntibaburira abaturage. Hahitishijwe amatangazo kuri radiyo yahumurizaga abaturage. Bakoresheje indangururamajwi zo kuri kiliziya basaba abantu gutuza ntibahunge. Ku mugoroba, icyo kirunga cyarutse incuro ebyiri kandi mu buryo bukomeye. Ese iyo uza kuba uhari wari kwemera gusiga ibyawe byose ugahunga? Abantu bake gusa ni bo babigerageje amazi atararenga inkombe.
Abahanga mu bumenyi bw’imiterere y’ubutaka bakunze kuvuga mbere y’igihe ko ahantu aha n’aha hazaba umutingito kandi akenshi ibyo bavuga biba ari ukuri. Ariko ntibashobora kuvuga umunsi nyawo uwo mutingito uzaberaho. Mu mwaka wa 1999, imitingito yahitanye abantu bagera ku 20.000 ku isi hose. Abenshi mu bapfuye bumvaga ko ibyo bitazigera bibabaho.
Ni gute witabira imiburo ituruka ku Mana?
Bibiliya yahanuye kera cyane ibintu byari kuranga iminsi y’imperuka. Ku birebana n’ibyo, itugira inama yo kuzirikana “iminsi ya Nowa.” ‘Mu minsi yabanjirije umwuzure,’ n’ubwo bwose abantu bari bahangayikishijwe n’urugomo rwariho icyo gihe, bari bahugiye mu mirimo yabo isanzwe. Imana yababuriye ikoresheje umugaragu wayo Nowa, ariko “ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose” (Matayo 24:37-39). Ese iyo uza kuhaba icyo gihe wari kumvira uwo muburo? Ese muri iki gihe bwo urawumvira?
Bite se iyo uza kuba wari utuye mu mudugudu wa Sodomu wari hafi y’Inyanja y’Umunyu, mu gihe cya Loti umuhungu wabo wa Aburahamu? Igiturage cy’aho cyari kimeze nka paradizo. Uwo mudugudu wari ukungahaye cyane. Abaturage baho bari baridamarariye. Mu gihe cya Loti, “bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga.” Nanone abantu bari barirundumuriye mu busambanyi bw’akahebwe. Ese uba warumviye umuburo igihe Loti yaciragaho iteka ibintu bibi abantu bakoraga? Ese wari gutega amatwi igihe yari kukubwira ko Imana yiyemeje kurimbura umudugudu wa Sodomu? Cyangwa wari kubifata nk’aho ari ibikino nk’uko abakwe ba Loti babigenje? Washoboraga se guhunga wagera mu nzira ugahindukira nk’uko umugore wa Loti yabigenje? N’ubwo abantu batafatanye uburemere umuburo watangwaga, umunsi Loti yavuye i Sodomu, ‘umuriro n’amazuku bivuye mu ijuru byaraguye, birabarimbura bose.’—Luka 17:28, 29.
No muri iki gihe, abantu benshi ntibabimenya. Ariko izo ngero zandikiwe mu Ijambo ry’Imana kutubera umuburo, no kugira ngo zidushishikarize GUKOMEZA KUBA MASO.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Mbese umwuzure wabayeho koko?
Abantu bajora bahakana ko utabayeho. Ariko Bibiliya yo yemeza ko wabayeho koko.
Yesu Kristo ubwe yawuvuzeho, kandi igihe wabaga yari ariho, awureba ari mu ijuru.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ese koko i Sodomu n’i Gomora hararimbuwe?
Ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo burabyemeza.
Amateka arabivuga.
Yesu Kristo yemeje ko byabayeho, kandi byavuzwe mu bitabo 14 byo muri Bibiliya.