“Mutajya Mu Moshya”
“Mube maso, musenge mutajya mu moshya.”—MATAYO 26:41.
YESU KRISTO yari ahangayitse cyane; ntiyari yarigeze ahangayika atyo mbere hose. Yesu Kristo, Umwana w’Imana yari hafi kurangiza ubuzima bwe bwo ku isi. Yari azi ko hari hasigaye igihe gito bakamufata, bakamucira urwo gupfa kandi akamanikwa ku giti cy’umubabaro. Yari azi ko umwanzuro uwo ari wo wose yari gufata n’ikintu icyo ari icyo cyose yari gukora byari kugira ingaruka ku izina rya Se. Nanone yari azi ko uko yari kubyitwaramo ari byo byari kugena niba abantu bari kuzabona ubuzima bw’iteka cyangwa ntibabubone. Icyo gihe yari ahanganye n’ibyo bibazo byose se, yakoze iki?
2 Yesu yajyanye n’abigishwa be mu busitani bwa Getsemani. Yarahakundaga cyane. Bahageze, yitaruye abigishwa be ho gato. Igihe yari aho wenyine, yasabye Se wo mu ijuru imbaraga, maze binyuriye mu isengesho amubwira ibyari bimuri ku mutima byose; ibyo ntiyabikoze incuro imwe gusa ahubwo yabikoze incuro eshatu. N’ubwo Yesu yari atunganye, ntiyigeze yumva ko yashoboraga guhangana n’ibyo bibazo wenyine atabifashijwemo n’Imana.—Matayo 26:36-44.
3 Muri iki gihe natwe duhanganye n’ibibazo bitoroshye. Mu bice bibanza by’aka gatabo, twabonye ibintu bitandukanye bigaragaza ko turi mu minsi ya nyuma y’iyi si mbi. Ibigeragezo n’imihangayiko duterwa n’isi ya Satani bigenda birushaho kwiyongera. Imyanzuro n’ibikorwa bya buri wese mu bavuga ko bakorera Imana y’ukuri bigira ingaruka ku izina ryayo, kandi bikagira ingaruka zikomeye ku byiringiro bya buri wese muri twe byo kuzaba mu isi nshya idusezeranya. Dukunda Yehova. Twifuza ‘kwihangana kugeza imperuka,’ yaba imperuka y’iyi si cyangwa iherezo ry’ubuzima bwacu (Matayo 24:13). Ariko se, ni iki twakora kugira ngo dukomeze kumva ko ibintu byihutirwa ari na ko dukomeza kuba maso?
4 Kubera yuko Yesu yari azi ko abigishwa be, ari abo mu gihe cya kera ari n’abo muri iki gihe bari kuzahura n’ibigeragezo byinshi, yarababwiye ati “mube maso, musenge mutajya mu moshya” (Matayo 26:41). Muri iki gihe ayo magambo asobanura iki kuri twe? Ni ayahe moshya duhanganye na yo? Kandi se ni gute twakomeza ‘kuba maso’?
Tutajya mu moshya yo gukora iki?
5 Buri munsi twese duhangana n’amoshya adukururira kugwa “mu mutego wa Satani” (2 Timoteyo 2:26). Bibiliya iduha umuburo w’uko cyane cyane abo Satani yibasira ari abasenga Yehova (1 Petero 5:8; Ibyahishuwe 12:12, 17). Abikora afite iyihe ntego? Kutwica si cyo ahanini aba agamije. Turamutse dupfuye turi abizerwa ku Mana, Satani nta cyo yaba yungutse. Satani azi ko igihe Yehova yagennye nikigera urupfu azaruhindura ubusa azura abapfuye.—Luka 20:37, 38.
6 Satani ashaka konona ikintu gifite agaciro kenshi cyane kurusha ubuzima bwacu bwa none, ni ukuvuga ubudahemuka bwacu ku Mana. Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo agaragaze ko afite ubushobozi bwo kuba yadukura kuri Yehova. Ku bw’ibyo, turamutse twemeye gushukwa ntidukomeze kuba indahemuka, mbese tukareka kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa tukareka gukomeza kugendera ku mahame ya gikristo, aho rwose Satani yaba ageze ku ntego ye (Abefeso 6:11-13)! Iyo rero ni yo mpamvu “Umushukanyi” adutega imitego myinshi.—Matayo 4:3.
7 Satani afite “uburiganya” cyangwa amayeri menshi akoresha (Abefeso 6:11). Ashobora kudushukisha ubutunzi, ubwoba, gushidikanya cyangwa gushaka ibinezeza. Ariko rero, uburyo bumwe akunze gukoresha kandi akagira icyo ageraho ni ukuduca intege. Kubera ko afite ubucakura bwinshi, azi ko kwiheba bishobora kuduca intege mu buryo bw’umwuka tukaba twaneshwa n’ibishuko mu buryo bworoshye (Imigani 24:10). Ku bw’ibyo rero, iyo abonye ‘twavunaguritse’ cyangwa twashengutse umutima aradufatirana kugira ngo tunamuke.—Zaburi 38:9.
8 Uko tugenda dusatira umunsi wa nyuma, ni na ko ibintu bica abantu intege bigenda birushaho kwiyongera, kandi natwe ntibibura kutugeraho. (Reba agasanduku kavuga ngo “Bimwe mu bintu bituma abantu bacika intege.”) Uko icyaduca intege cyaba kiri kose, kiratunegekaza. ‘Gucunguza uburyo umwete’ kugira ngo dusohoze inshingano zacu z’iby’umwuka, hakubiyemo kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bishobora kutatworohera mu gihe twaba twaguye agacuho, n’umutima wacu utari hamwe (Abefeso 5:15, 16). Wibuke ko Umushukanyi ashaka ko ugamburura. Ariko iki si igihe cyo gucika intege cyangwa kwibagirwa ko muri iki gihe turimo ibintu byihutirwa cyane (Luka 21:34-36)! Ariko se, ni gute wanesha ibishuko kandi ugakomeza kuba maso? Ibintu bine bikurikira bishobora kubigufashamo:
“Musenge” ubudasiba
9 Ishingikirize kuri Yehova mu isengesho. Ibuka urugero Yesu yatanze igihe yari mu busitani bwa Getsemani. Hanyuma se igihe yari ashavuye yakoze iki? Yasabye Yehova ko amufasha, amusenga amutitiriza cyane ku buryo “ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:44). Bitekerezeho! Yesu yari azi Satani neza. Igihe Yesu yari ataraza ku isi, yari yarabonye ibintu byose Satani ashukisha abagaragu b’Imana kugira ngo abagushe mu mutego. Nyamara, Yesu ntiyigeze yumva ko yashoboraga gupfa kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose Umushukanyi yari kumugerageresha. None se ubwo niba Umwana w’Imana utunganye yarumvaga ko yari akeneye gusaba Imana ko yamufasha ikamuha imbaraga, twe ubwo ntitubikeneye cyane kurushaho?—1 Petero 2:21.
10 Wibuke nanone ko Yesu amaze gusaba abigishwa be ‘gusenga’ ubudasiba yavuze ati “umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke” (Matayo 26:41). Umubiri Yesu yavugaga se ni uwa nde? Birumvikana ko atari uwe kuko nta ntege nke na mba umubiri we utunganye wari ufite (1 Petero 2:22). Ariko ku bigishwa be si uko byari biri. Kubera ukudatungana barazwe ndetse no kuba bafite kamere ibogamira ku gukora ibyaha, bari gukenera cyane gufashwa kugira ngo babashe kunesha ibishuko (Abaroma 7:21-24). Ni yo mpamvu yabasabye, kimwe n’Abakristo b’ukuri bose bari kuzabaho nyuma yabo ko bajya basenga basaba ubufasha, kugira ngo babashe guhangana n’ibigeragezo badatsinzwe (Matayo 6:13). Amasengesho nk’ayo Yehova arayasubiza rwose (Zaburi 65:3). Ayasubiza ate? Akoresha nibura uburyo bubiri.
11 Mbere na mbere, Imana idufasha gutahura ibishuko. Ibishuko bya Satani biba ari nk’imitego iteze mu nzira irimo umwijima. Utayibonye ushobora kuyigwamo. Binyuriye kuri Bibiliya no ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, Yehova atwereka imitego ya Satani hakiri kare bityo akaturinda kugwa mu bishuko. Ibitabo bitandukanye hamwe na za porogaramu z’amakoraniro bimaze imyaka bisohoka byagiye kenshi bitwereka ibintu bishobora kudushyira mu kaga, urugero nko gutinya abantu, ubusambanyi, gukunda ibintu n’ibindi bishuko byose bya Satani (Imigani 29:25; 1 Abakorinto 10:8-11; 1 Timoteyo 6:9, 10). Ese ntushimira Yehova ku bwo kuba aduhishurira amayeri ya Satani (2 Abakorinto 2:11)? Iyo miburo yose Yehova aduha aba ari uburyo bwo gusubiza amasengesho uba wamugejejeho umusaba kugufasha kunesha ibishuko.
12 Icya kabiri, Yehova asubiza amasengesho yacu aduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo. Ijambo rye rigira riti ‘Imana ntizabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu’ (1 Abakorinto 10:13). Niba dukomeza kwishingikiriza ku Mana ntizigera yemera na rimwe ko tugerwaho n’ikigeragezo kirenze ubushobozi bwacu, ku buryo twabura imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zo kukinesha. Ariko se ni gute ‘iducira akanzu’? ‘Iha umwuka wera abayiwusabye’ (Luka 11:13). Uwo mwuka ushobora kudufasha kwibuka amahame yo muri Bibiliya ashobora gushimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza gukora ibikwiriye kandi ukadufasha gufata imyanzuro myiza (Yohana 14:26; Yakobo 1:5, 6). Ushobora kudufasha kugira imico ya ngombwa yatuma twirinda ibintu bidakwiriye (Abagalatiya 5:22, 23). Umwuka w’Imana ushobora no gukoresha abo duhuje ukwizera ‘bakatumara umubabaro’ (Abakolosayi 4:11). Ese ntushimira Yehova ku bwo kuba asubiza mu buryo nk’ubwo bwuje urukundo amasengesho umutura umusaba kugufasha?
Jya witega ibintu bishoboka
13 Kugira ngo dukomeze kuba maso, tugomba kuba abantu bashyira mu gaciro. Hari igihe buri wese muri twe acika intege bitewe n’ibibazo duhura na byo mu buzima. Ariko rero, tugomba kwibuka ko Imana itigeze idusezeranya ko muri iyi si ishaje twari kubaho tudahura n’ibigeragezo. Ndetse no mu bihe bya kera, abagaragu b’Imana bagiye bahangana n’ingorane nyinshi, hakubiyemo gutotezwa, ubukene, kwiheba n’uburwayi.—Ibyakozwe 8:1; 2 Abakorinto 8:1, 2; 1 Abatesalonike 5:14; 1 Timoteyo 5:23.
14 Muri iki gihe natwe duhura n’ibibazo byinshi. Dushobora gutotezwa, cyangwa tugahura n’ibibazo by’ubukene, tugahangana n’ikibazo cyo kwiheba, tukaba twarwara cyangwa tugahura n’izindi ngorane zitandukanye. None se iyo Yehova aza kujya aturinda ibibi byose mu buryo bw’igitangaza, Satani ntiyari kuba abonye aho ahera amutuka (Imigani 27:11)? Yehova arareka abagaragu be bakageragezwa, rimwe na rimwe bikaba byanagera n’aho bicwa mu buryo butunguranye n’ababarwanya.—Yohana 16:2.
15 None se ni iki Yehova yadusezeranyije? Nk’uko twigeze kubibona, yadusezeranyije ko azadufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyose dushobora guhura na cyo, niba tumwiringira mu buryo bwuzuye (Imigani 3:5, 6). Aturinda mu buryo bw’umwuka binyuriye ku Ijambo rye, umwuka we n’umuteguro we, akadufasha gukomeza kubungabunga imishyikirano dufitanye na we. Iyo dufitanye na we imishyikirano myiza nk’iyo, n’aho twapfa tuba dutsinze. Nta kintu na kimwe, ndetse n’urupfu, gishobora kubuza Imana kugororera abagaragu bayo b’indahemuka (Abaheburayo 11:6). Ikindi kandi, mu isi nshya iri hafi kuza, Yehova ntazabura gusohoza amasezerano yose ahebuje atari yasohoza, yo guha imigisha abamukunda bose.—Zaburi 145:16.
Jya wibuka ibibazo byazamuwe
16 Kugira ngo tubashe kwihangana kugeza ku mperuka, tugomba kwibuka ibibazo by’ingenzi cyane bituma Imana ireka ibibi bigakomeza kubaho. Niba rimwe na rimwe ibibazo bijya bisa n’aho biturenze tukumva dushaka kugamburura, byaba byiza tugiye twibuka ko Satani yashidikanyije ku burenganzira bwa Yehova bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Satani yanashidikanyije ku budahemuka bw’abasenga Imana (Yobu 1:8-11; 2:3, 4). Ibyo bibazo n’uburyo Yehova yahisemo kubikemura ni byo bifite agaciro cyane kuruta twebwe buri muntu ku giti cye. Mu buhe buryo?
17 Kuba Imana yaremeye ko imibabaro ikomeza kubaho mu gihe runaka, byatumye abandi bamenya ukuri. Tekereza nawe: Yesu yemeye kubabara kugira ngo dukunde tubeho (Yohana 3:16). Ese koko ibyo ntitubimushimira? Ariko se aho twaba twiteguye kumara ikindi gihe gito twihanganira ibibazo, kugira ngo n’abandi bazabashe kurokoka? Kugira ngo dukomeze kwihangana kugeza ku mperuka, tugomba kumenya ko ubwenge bwa Yehova buruta ubwacu kure (Yesaya 55:9). Azakuraho ububi igihe azaba abona ko ari cyo gihe gikwiriye cyo gukemurira ibyo bibazo burundu kandi azabikora ku bw’inyungu zacu z’igihe cy’iteka. Ubundi se, ni gute kundi yari kubikemura? Imana ntiyigera ica urwa kibera!—Abaroma 9:14-24.
‘Egera Imana’
18 Kugira ngo dukomeze kumva ko ibintu byihutirwa, tugomba gukomeza kwegera Yehova. Ntukibagirwe na rimwe ko Satani akora ibishoboka byose kugira ngo tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Satani yakwishimira ko twumva ko imperuka itazigera iza kandi ko ari nta mpamvu yo kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya. Ariko rero, ‘ni umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma’ (Yohana 8:44). Tugomba kwiyemeza ‘kumurwanya.’ Imishyikirano dufitanye na Yehova ni ikintu tutagombye na rimwe gufatana uburemere buke. Bibiliya iduha inama mu buryo burangwa n’urukundo igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:7, 8). Ni gute wakwegera Yehova?
19 Gusenga tubikuye ku mutima ni ngombwa cyane. Mu gihe wumva ibibazo byakurenze, jya usuka imbere ya Yehova ibikuri ku mutima. Uko uzarushaho gusenga ugusha ku ngingo ni na ko uzajya ugenda ubona ko asubiza amasengesho yawe vuba. Igisubizo uzabona gishobora kuba atari cyo wari witeze, ariko niba icyifuzo cyawe ari icyo kumwubaha no gukomeza kumubaho indahemuka, azaguha ubufasha ukeneye kugira ngo ukomeze guhangana n’ibigeragezo (1 Yohana 5:14). Uko uzajya ugenda ubona ko Yehova ari we ukuyobora mu mibereho yawe, ni na ko uzarushaho kumwegera. Gusoma no gutekereza ku mico ya Yehova n’uburyo bwe bwo gukora ibintu, nk’uko tubisanga muri Bibiliya, na byo ni ngombwa cyane. Bene uko gutekereza witonze bituma umumenya neza kurushaho; bigukora ku mutima, bigatuma urushaho kumukunda (Zaburi 19:15). Urwo rukundo, kuruta ikindi kintu cyose, ruzanagufasha kunesha ibishuko no gukomeza kuba maso.—1 Yohana 5:3.
20 Kugira ngo dukomeze kwegera Yehova, ni ngombwa nanone ko dukomeza kuba hafi ya bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ibyo tuzabireba mu gice cya nyuma cy’aka gatabo.
Ibibazo bijyanye n’icyigisho
• Ni iki Yesu yakoze igihe yari mu bibazo bitoroshye ari hafi yo gupfa, kandi se ni iki yasabye abigishwa be gukora? (Par. 1-4).
• Kuki Satani yibasira cyane cyane abasenga Yehova, kandi se ni mu buhe buryo adushuka? (Par. 5-8).
• Niba dushaka kunesha ibishuko, kuki tugomba gusenga ubudasiba (par. 9-12), kwitega ibintu bishoboka (par. 13-15), kwibuka ibibazo byazamuwe (par. 16-17), no ‘kwegera Imana’ (par. 18-20)?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
Bimwe mu bintu bituma abantu bacika intege
Ibibazo by’uburwayi/gusaza. Iyo indwara idakira cyangwa se gusaza bituma tudashobora gukora ibintu bimwe na bimwe, dushobora kwiheba kubera ko tutagishoboye gukora byinshi mu murimo w’Imana.—Abaheburayo 6:10.
Kutabona ibyo twari twiteze. Dushobora gucibwa intege no kubona abantu batitabira ubutumwa tubabwira n’ubwo tuba twashyizeho imihati kugira ngo tubagezeho Ijambo ry’Imana.—Imigani 13:12.
Kumva ko ari nta cyo umaze. Kumara imyaka myinshi umuntu afatwa nabi bishobora gutuma yumva ko nta muntu n’umwe umukunda ndetse ko na Yehova atamukunda.—1 Yohana 3:19, 20.
Guhemukirwa. Iyo umuntu yababajwe cyane na mugenzi we bahuje ukwizera ashobora kurakara cyane akaba yashaka kureka kujya mu materaniro ya gikristo cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.—Luka 17:1.
Gutotezwa. Abantu mudahuje ukwizera bashobora kukurwanya, bakagutoteza cyangwa bakakugira urw’amenyo.—2 Timoteyo 3:12; 2 Petero 3:3, 4.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Yesu yadusabye ‘gusenga’ ubudasiba kugira ngo tubashe kunesha ibishuko