UMUTWE WA 8
Imyidagaduro
Ese ni kangahe ukora ibi bikurikira: gukora siporo, kumva umuzika, kureba filimi, kureba televiziyo cyangwa gukina imikino yo kuri orudinateri?
□ Rimwe na rimwe
□ Incuro imwe ku munsi
□ Incuro nyinshi ku munsi
Ni nde cyangwa ni iki gituma uhitamo ubwo buryo bwo kwirangaza?
□ Bagenzi bawe
□ Ababyeyi bawe
□ Amatangazo yo kwamamaza
Wowe n’abo mu rungano rwawe, mufite uburyo bwinshi bwo kwidagadura kurusha abababanjirije. Ariko amasaha muba mufite ku munsi aba abaze. Nanone imyidagaduro uhitamo ishobora kugira icyo ihindura ku mitekerereze yawe. None se wagombye kujya uyimaramo igihe kingana iki, kandi se wamenya ute iyo ukwiriye guhitamo? Igice cya 30-33, bizagufasha kumenya uko wahitamo imyidagaduro.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 244 n’iya 245]