IGICE CYA 11
Ni iyihe myenda nkwiriye kwambara?
Heather yari yiteguye agiye gusohoka, ababyeyi be bamubonye bakubitwa n’inkuba.
Se aramubajije ati “ubwo urasohoka wambaye utyo?”
Heather ashubije ubona ko atangaye ati “ikibazo kiri he se? Njyanye n’abandi bana mu mugi.”
Mama we aramubwiye ati “nta ho ujya wambaye utyo!”
Heather aramushubije ati “erega mama, ibi ni byo bigezweho. . . . Uretse n’ibyo kandi, bigaragaza uwo ndi we!”
Se ati “jye na nyoko ntitwishimiye uko iyo myenda ikugaragaza. Umva muko, zamuka mu cyumba cyawe uhindure imyenda, na ho ubundi nta ho ujya!”
KUTAVUGA rumwe ku birebana n’imyambarire hagati y’abana n’ababyeyi, si ibya none. Igihe ababyeyi bawe bari mu kigero cyawe, bashobora kuba na bo batarabivugagaho rumwe n’ababyeyi babo. Biranashoboka ko icyo gihe bumvaga bameze nk’uko ubu wumva umeze. Ariko ubu noneho babaye ababyeyi, none ubu muhora mutongana mupfa imyambarire yawe.
Uravuga uti “irankwiriye.”
Ababyeyi bati “ntifite epfo na ruguru.”
Uti “irambereye pe!”
Bati “ishobora gutuma abasore bakwifuza.”
Uti “nayiguze make.”
Bati “n’ubundi ntiyari ikwiriye kuyarenza, kuko baguhaye ituzuye!”
Ese guhosha izo ntonganya birashoboka? Birashoboka rwose! Umukobwa witwa Megan, ufite imyaka 23, yamenye ibanga ryo kubigeraho. Yaravuze ati “gutongana si ngombwa kuko mushobora kumvikana ku bintu mutavugaho rumwe.” Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko uzajya wambara imyenda nk’iy’umuntu w’imyaka 40? Oya. Kumvikana bisobanura ko wowe n’ababyeyi bawe muganira ku byo mutavugaho rumwe, mukungurana ibitekerezo ku bintu bishobora kubanyura mwese. Ibyo bizakugirira akahe kamaro?
1. Uzagaragara neza cyane, ndetse n’abo mu rungano rwawe bazabishima.
2. Ababyeyi bawe ntibazongera gupfa kunenga ibyo wambara.
3. Ababyeyi bawe nibamara kubona ko ushoboye guhitamo ibyo wambara, bazarushaho kuguha umudendezo.
Noneho reka tubisuzume. Tekereza imyenda wifuza kugura wabonye kuri interineti cyangwa mu iduka. Ikintu cya mbere ugomba gukora ni iki:
Kuzirikana amahame ya Bibiliya
Igitangaje ni uko Bibiliya itavuga ibintu byinshi ku birebana n’imyambarire. Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’imyambarire, ushobora kuyisoma mu minota mike gusa! Nubwo wayisoma mu minota mike, uzasangamo amabwiriza y’ingirakamaro. Urugero:
● Bibiliya igira inama abagore yo kwirimbisha “biyubaha kandi bashyira mu gaciro.”a—1 Timoteyo 2:9, 10.
Ijambo “kwiyubaha” rishobora gutuma uhangayika. Ushobora kwibaza uti ‘none se nzajye nambara imyenda y’abakecuru?’ Si cyo bishatse kuvuga. Ibivugwa muri uyu murongo bisobanura ko imyambaro yawe iba igaragaza ko wiyubashye, kandi ko wita ku kuntu n’abandi babona ibintu (2 Abakorinto 6:3). Hari imyenda myinshi iba yiyubashye. Umukobwa witwa Danielle, ufite imyaka 23, yaravuze ati “ushobora kwambara neza nyamara utambaye imyenda ihambaye.”
● Bibiliya ivuga ko ku birebana n’uko ugaragara, wagombye kwibanda ku ‘muntu uhishwe mu mutima,’ ni ukuvuga uwo uri we by’ukuri.—1 Petero 3:4.
Kwambara imyenda idakwiriye bishobora gutuma abantu bakurangarira by’igihe gito, ariko ubwiza bwo mu mutima ni bwo buzatuma hashira igihe kirekire wubahwa n’abakuze ndetse n’abo mu rungano rwawe. Ese wari uzi ko n’abo mu rungano rwawe bashobora kubona umuntu wambaye ibidakwiriye! Umukobwa witwa Brittany, ufite imyaka 16, yaravuze ati “biteye agahinda kubona ukuntu abagore n’abakobwa bambara imyenda ituma abagabo babifuza!” Umukobwa witwa Kay na we ni ko abibona. Yavuze iby’umukobwa wari incuti ye, ati “ni nk’aho imyenda yambaraga yabaga yanditseho ahantu hose ngo ‘nimundebe.’ Yashakaga ko abasore bamureba. Kugira ngo abigereho, yambaraga imyenda yose yatuma bamurangarira.”
Jya ugisha inama ababyeyi bawe
Si byiza gushyira imyenda mu gikapu ujyana ku ishuri, hanyuma ngo nugerayo wambure iyo wari wambaye wambare indi. Ababyeyi bawe bazarushaho kukugirira icyizere nubabwiza ukuri kandi ntugire icyo ubahisha, ndetse no mu bintu utekereza ko wakora ntibabimenye. Byaba byiza rero ubagishije inama mu gihe ugiye guhitamo imyenda (Imigani 15:22).—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko wahitamo imyenda,” ku ipaji ya 82.
Kuki ari byiza kubagisha inama? Ushobora kuba utekereza ko icyo ababyeyi bawe bashaka ari ukukubuza kwambara neza, ariko si byo. Hari igihe papa wawe na mama wawe mutabona ibintu kimwe, ariko hari igihe biba ari byo wari ukeneye. Umukobwa witwa Nataleine, ufite imyaka 17, yaravuze ati “nshimishwa n’inama ababyeyi banjye bangira, kuko ntaba nshaka kuva mu rugo nambaye nabi cyangwa ngo mbe wa wundi abantu bagenda baryanira inzara kubera imyambarire ye.”
N’ubundi kandi, ukwiriye kumenya ko igihe cyose ukiba iwanyu, ababyeyi bawe baba bagufiteho uburenganzira (Abakolosayi 3:20). Nusobanukirwa uko babona ibintu na bo bagasobanukirwa uko ubibona, hari ibintu byinshi muzumvikanaho. Ibyo bizatuma amaherezo wowe n’ababyeyi bawe mutongera gutongana mupfa imyambarire.
Dore ibizagufasha kwambara imyenda ikwiriye: Niba urimo wigera umwenda, ntukarebe gusa uko ugaragara mu ndorerwamo. Umwambaro usa n’aho wiyubashye, ushobora kuba utacyiyubashye mu gihe uwambaye yicaye cyangwa yunamye agiye gutoragura ikintu. Niba bishoboka, gisha inama umubyeyi wawe cyangwa undi muntu ukuze w’incuti yawe.
Ese ujya wumva wiyanze? Wakora iki niba utishimira uko umeze?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo iyo nama ireba mbere na mbere abagore, ihame rikubiyemo rireba n’ab’igitsina gabo.
UMURONGO W’IFATIZO
‘Umurimbo wanyu ntukabe uwo kwambara imyenda, ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima.’—1 Petero 3:3, 4.
INAMA
Irinde imyenda ituma abasore bakwifuza. Ishobora gutuma babona ko wihebye kandi ko witekerezaho cyane.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Icyo abantu uhuye na bo bwa mbere bagutekerezaho, ahanini biterwa n’uko wambaye.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Uwo mu muryango wanjye cyangwa incuti ikuze nshobora kugisha inama mu gihe ngiye kugura imyenda, ni: ․․․․․
Ubutaha mbere yo kugura imyenda, nzabanza gusuzuma ibi bikurikira: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki ababyeyi n’abana bakunze gutongana bapfa imyambarire?
● Nuganira n’ababyeyi bawe ku birebana n’imyambarire bizakugirira akahe kamaro?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 81]
“Iyo mbonye abakobwa bambaye imyenda ituma abasore babifuza, numva mbagaye. Ariko iyo mbonye abantu bambaye imyenda idahambaye ariko igaragara neza, mpita ntekereza nti ‘uku ni ko nifuza ko abantu bambona.’’’—Nataleine
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 82 n’iya 83]
uko wahitamo imyenda
Amabwiriza: Gira aho wandukura ibiri kuri izi mpapuro zombi. Saba ababyeyi bawe kuzuza urupapuro rw’iburyo, wowe wuzuze urw’ibumoso. Noneho gurana n’ababyeyi bawe impapuro mwanditseho, maze muganire ku bisubizo mwagiye mutanga. Ese hari ibisubizo ubonye utari witeze? Yaba wowe n’ababyeyi bawe, ni iki buri wese yamenye ku birebana n’amahitamo y’undi, mutari musanzwe muzi?
urupapuro rwawe: Tekereza umwenda wifuza kugura cyangwa kwambara.
Kuki ukunda uwo mwenda? Shyira ku rutonde ibivugwa hasi aha, ukurikije ibyo uha agaciro kurusha ibindi.
․․․․․ Izina ry’umwenda
․․․․․ Ukurura abo tudahuje igitsina
․․․․․ Utuma abo tungana banyemera
․․․․․ Urankwiriye
․․․․․ Urahendutse
․․․․․ Ibindi ․․․․․
Ababyeyi banjye baramutse babonye uyu mwenda bashobora kuvuga bati
□ “Ntukwiriye.”
□ “Byibuze.”
□ “Nta kibazo.”
Nibawanga, ahanini bizaba bitewe n’uko
□ “Utuma abo tudahuje igitsina banyifuza.”
□ “Udafite epfo na ruguru.”
□ “Ukabije kujyana n’ibigezweho.”
□ “Nywambaye naba mbasebeje.”
□ “Uhenze cyane.”
□ Ibindi ․․․․․
Ese ubu ibi ntitwabiganiraho turi hamwe?
Inama ngirwa n’ababyeyi banjye zingirira akahe kamaro?
․․․․․
Ese niba bishoboka ko hari icyakorwa kugira ngo uyu mwenda ube ukwiriye, wabyemera?
․․․․․
Urupapuro rw’ababyeyi bawe: Tekereza umwenda runaka umwana wawe yifuza kwambara cyangwa kugura.
Utekereza ko ari iki gituma umwana wawe akunda uwo mwenda? Shyira ku rutonde ibivugwa hasi aha, ukurikije icyo utekereza ko aha agaciro kurusha ibindi.
․․․․․Izina ry’umwenda
․․․․․Ukurura abo badahuje igitsina
․․․․․Utuma ab’urungano rwe bamwemera
․․․․․Uramukwiriye
․․․․․Urahendutse
․․․․․Ibindi ․․․․․
Nawambara nzahita mubwira nti
□ “Ntukwiriye.”
□ “Byibuze.”
□ “Nta kibazo.”
Icyatuma ntemera uwo mwenda ni uko
□ “Utuma abo badahuje igitsina bamwifuza.”
□ “Udafite epfo na ruguru.”
□ “Ukabije kujyana n’ibigezweho.”
□ “Awambaye yaba adusebeje.”
□ “Uhenze cyane.”
□ Ibindi ․․․․․
Ese ubu ibi ntitwabiganiraho turi hamwe?
Ese kuba tudakunze uyu mwenda, byaba biterwa n’uko utandukanye n’ibyo twifuza?
□ Yego □ Birashoboka □ Oya
Ese niba bishoboka ko hari icyakorwa kugira ngo uyu mwenda ube ukwiriye, twabyemera?
․․․․․
umwanzuro ․․․․․
[Agasanduku ko ku ipaji 84]
abasore bo bakwiriye kwambara bate?
Amahame ya Bibiliya yavuzwe muri iki gice areba n’abasore. Ujye wiyubaha kandi ureke ibikuri ku mutima, ni ukuvuga uwo uri we by’ukuri, bigaragarire abandi. Mu gihe ureba umwenda ukwiriye kwambara, ujye wibaza uti ‘utuma abantu bambona bate? Ese uko imyenda nambara ingaragaza ni ko ndi koko? Zirikana ko imyenda wambara igaragaza uwo uri we. Jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo imyenda yawe igaragaze amahame ugenderaho.
[Ifoto yo ku ipaji ya 80]
Imyambarire yawe ni nk’icyapa kibwira abantu uwo uri we. Ese imyenda wambara igaragaza ko uri muntu ki?