ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 15 pp. 105-110
  • Ese ababyeyi bagomba kumenya ibyanjye byose?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ababyeyi bagomba kumenya ibyanjye byose?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe wumva ushaka kuba uri wenyine
  • Mu gihe ushaka incuti
  • Icyatuma abantu batakwinjirira mu buzima
  • Nakora iki ngo ababyeyi be kwivanga mu buzima bwanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 15 pp. 105-110

IGICE CYA 15

Ese ababyeyi bagomba kumenya ibyanjye byose?

Shyira aka kamenyetso ✔ imbere y’icyo wavuga mu gihe ibi bikurikira bikubayeho:

1. Uri iwanyu mu cyumba cyawe kandi wakinze, none uwo muvukana ahise yinjira adakomanze.

□ “Nta kibazo kuko nanjye hari igihe mbikora.”

□ “Nta soni! Ubwo se asanze nambaye ubusa?”

2. Ugeze mu rugo, maze ababyeyi bawe batangira kuguhata ibibazo bati “wari wagiye he? Wakoraga iki? Wajyanye na nde?”

□ ‘Nta kibazo, kuko n’ubundi nta cyo mbahisha.’

□ ‘Ibyo byandakaza! Nakwibaza impamvu ababyeyi banjye batangirira icyizere.’

IGIHE wari ukiri muto, birashoboka ko wumvaga nta kintu wagombye kugira ibanga. Iyo murumuna wawe yinjiraga mu cyumba cyawe adakomanze, wumvaga nta kibazo. Iyo ababyeyi bawe bakubazaga ikibazo, wabasubizaga nta cyo wishisha. Icyo gihe abantu bose bamenyaga ibyawe byose. Ariko ubu usigaye wifuza ko hatagira ubimenya. Umuhungu witwa Corey, ufite imyaka 14, yaravuze ati “iyo hatagize umenya ibyanjye numva nishimye.” Reka dusuzume ibintu bibiri bishobora gutuma kwirinda ko abandi bakwinjirira mu buzima bitakorohera.

Mu gihe wumva ushaka kuba uri wenyine

Hari impamvu zumvikana zatuma ushaka kuba uri wenyine. Wenda urashaka ‘kuruhuka ho gato’ (Mariko 6:31). Nanone ushobora kuba ushaka gusenga, ukabigenza nk’uko Yesu yabibwiye abigishwa be ati “ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye” (Matayo 6:6; Mariko 1:35). Ikibazo ni uko iyo ufunze icyumba cyawe (niba ugifite) ababyeyi bawe bashobora gutekereza ko utarimo usenga. Abo muvukana na bo bashobora kuba batazi igihe uba ushaka kuba wenyine.

Icyo wakora. Aho kugira ngo utongane n’abandi mupfa ko bakwinjirira mu buzima, gerageza gukora ibi bikurikira:

● Niba ugirana ibibazo n’abo muvukana, mujye mugira ibintu bishyize mu gaciro mwumvikanaho kugira ngo ubone akanya ko kuba uri wenyine. Bibaye ngombwa, ushobora kubwira ababyeyi bawe bakabibafashamo.a

● Niba ugirana ibibazo n’ababyeyi bawe, jya ugerageza kwiyumvisha uko babona ibintu. Umukobwa witwa Rebekah, ufite imyaka 16, yaravuze ati “hari igihe ababyeyi banjye baba bashaka kumenya uko merewe. Ariko mvugishije ukuri, ndamutse mfite umwana w’umwangavu cyangwa ingimbi, nanjye najya nshaka kumenya uko amerewe, cyane cyane uko yitwara mu bishuko urubyiruko ruhura na byo muri iki gihe.” None se kimwe na Rebekah, ushobora kwiyumvisha impamvu ababyeyi bawe baguhangayikira?—Imigani 19:11.

● Ibaze utibereye uti ‘ese iyo ndi mu cyumba nifungiranye, naba ntuma ababyeyi banjye bankeka amababa? Ese naba naragiye mpisha ababyeyi banjye bimwe mu bintu bindeba, ku buryo bituma bangenzura cyane kugira ngo babimenye?’ Niba washubije oya kuri ibyo bibazo kandi ukaba ukomeje kubona ababyeyi bawe batakugirira icyizere, ushobora kubabwira uko ubibona utuje kandi ububashye. Jya utega amatwi witonze impungenge zabo, kandi urebe neza niba nta kintu ukora gishobora kuba ari cyo kibitera.—Yakobo 1:19.

Mu gihe ushaka incuti

Ni ibisanzwe ko mu kigero cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu, umuntu ashaka incuti zitari izo mu muryango. Ni ibisanzwe nanone ko ababyeyi bawe bibaza izo ncuti zawe izo ari zo n’icyo muba mukora iyo uri kumwe na zo. Icyakora, hari igihe wakumva ko bakabije kugira impungenge. Umukobwa witwa Amy, ufite imyaka 16, yaravuze ati “mba nifuza guterefona no gusoma ubutumwa bwanjye bwo kuri interineti, bitabaye ngombwa ko ababyeyi banjye bampozaho ijisho buri minota icumi, bambaza uwo tuvugana.”

Icyo wakora. Aho kugira ngo incuti zawe zitume utumvikana n’ababyeyi bawe, gerageza gukora ibi bikurikira:

● Jya wereka incuti zawe ababyeyi bawe kugira ngo bazimenye. Birumvikana ko utashimishwa n’uko ababyeyi bawe bajya bakuneka. Ariko se wowe wumva bakora iki niba babona incuti zawe zikemangwa? Ujye uzirikana ibi: uko ababyeyi bawe barushaho kumenya incuti zawe mumarana igihe, ni na ko bazarushaho kuzishimira.

● Isuzume utibereye: ese ikibazo ni uko ushaka ko batakwinjirira mu buzima cyangwa ni uko ushaka kugira ibyo ubahisha? Umukobwa witwa Brittany, ufite imyaka 22, yaravuze ati “niba ukiba mu rugo kandi ababyeyi bawe bakaba baguhangayikiye, ukwiriye kwibaza uti ‘niba icyo ngiye gukora atari kibi, kuki nkwiriye kugihisha?’ Ikindi nanone, niba ushaka kugihisha, ubwo haba hari ikindi ushaka kugeraho.”

Icyatuma abantu batakwinjirira mu buzima

Ngaho noneho tekereza uko wakemura bimwe mu bibazo bituma wumva ko bakwinjirira mu buzima. Andika hasi aha ibisubizo by’ibibazo byagiye bibazwa inyuma ya buri ngingo:

Ingingo ya 1: Menya aho ikibazo kiri. Ni mu bihe bintu wumva ukeneye ko nta wukwinjirira mu buzima?

․․․․․

Ingingo ya 2: Zirikana icyo ababyeyi bawe babitekerezaho. Utekereza ko ari iki kibatera kuguhangayikira?

․․․․․

Ingingo ya 3: Shaka uko wabikemura. Ni mu buhe buryo waba utuma ibibazo birushaho gukomera, nubwo waba utabizi? Wahindura iki kugira ngo bidakomeza kumera bityo? Ni iki wifuza ko ababyeyi bawe bakora ku bibazo biguhangayikishije?

․․․․․

Ingingo ya 4: Jya uvuga ikibazo ufite. Vuga uko watangira kuganira n’ababyeyi bawe ku birebana no kutakwinjirira mu buzima.

․․․․․

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese waba warapfushije umwe mu babyeyi bawe? Niba byarakubayeho se, ni iki cyaguhumuriza?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 6.

UMURONGO W’IFATIZO

“Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi wemewe udakwiriye kugira ipfunwe, ukoresha neza ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteyo 2:15.

INAMA

Mu gihe uganira n’ababyeyi bawe kuri iyi ngingo, uzirinde kwitotomba. Babwire ibiguhangayikishije. Kwitotomba no kuvuga ibiguhangayikishije bitandukaniye he? Iyo witotomba, wibanda ku byo wibwira ko ababyeyi bawe bakora bitari byiza. Ariko kuvuga ibiguhangayikishije, bituma mwese mushakira hamwe umuti wabyo.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Uko urushaho kubwiza ukuri ababyeyi bawe, ni na ko bazarushaho kukugirira icyizere.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo ababyeyi banjye bangirire (cyangwa bongere kungirira) icyizere: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ababyeyi bawe bafite uburenganzira bwo kugira icyo bakubaza kireba ubuzima bwawe?

● Kumenya kuganira n’ababyeyi bawe bizagufasha bite kumenya kuganira n’abandi bantu bakuru?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 108]

“Ababyeyi ntibaba bifuza ko hari ikibi cyakubaho. Ni yo mpamvu bajya basa n’abashaka kwivanga mu buzima bwawe. Wenda ubona ibyo bisa n’ibidakwiriye. Ariko nanjye ndamutse ndi umubyeyi, birashoboka ko ari ko nabigenza.”—Alana

[Ifoto yo ku ipaji ya 109]

Kugirirwa icyizere twabigereranya n’umushahara: umuntu arabikorera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze