ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 24 pp. 172-177
  • Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 24 pp. 172-177

IGICE CYA 24

Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?

Heather na Mike bamaranye amezi abiri gusa, ariko wagira ngo baziranye kuva kera. Bahora bohererezanya ubutumwa kuri telefoni, bakamara amasaha menshi kuri telefoni baganira. Bageze aho umwe ashobora kumenya icyo undi ashaka kuvuga atararangiza no kukivuga. Ubu bicaranye mu modoka bamurikiwe n’ukwezi kw’inzora, kandi noneho Mike arashaka ibirenze ibiganiro.

Muri ayo mezi abiri ashize, Mike na Heather nta kindi bakoze kirenze gufatana mu biganza no gusomana ibi byoroheje. Heather ntashaka ko bakora ibirenze ibyo, ariko nanone ntashaka gushwana na Mike. Ni we muntu utuma yumva aguwe neza, kuko amugera ku mutima cyane! Kandi Heather nawe arimo aribwira ati ‘n’ubundi jye na Mike turakundana . . . ’

USHOBORA kuba ubona uko ibivugwa muri uru rugero biri buze kurangira. Ariko icyo ushobora kuba utazi, ni uko Mike naryamana na Heather bishobora gutuma urukundo yamukundaga ruyoyoka. Zirikana ibi bikurikira:

Iyo wirengagije itegeko rya fiziki, urugero nk’imbaraga rukuruzi, ugerwaho n’ingaruka. Ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu yirengagije amategeko mbwirizamuco, urugero nk’irivuga ngo ‘mwirinde ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Ni izihe ngaruka ziterwa no kurenga kuri iryo tegeko? Bibiliya igira iti “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite” (1 Abakorinto 6:18). Mu buhe buryo? Andika ingaruka eshatu zishobora kugera ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina batarashaka.

1 ․․․․․

2 ․․․․․

3 ․․․․․

Noneho ongera urebe ibyo wanditse. Ese muri ibyo bintu harimo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda y’indaro cyangwa kutemerwa n’Imana? Izo ni ingaruka mbi cyane zigera ku muntu wese urenga ku ihame ry’Imana ribuzanya ubusambanyi.

Gusa ushobora guhura n’ibishuko. Ushobora kwibwira uti ‘nta cyo nzaba. Ubundi se hari utabikora?’ Bagenzi bawe ku ishuri bahora bigamba ko baryamanye n’abandi, kandi bisa n’aho nta cyo byabatwaye. Biranashoboka ko, kimwe na Heather wavuzwe mu rugero rubanza, waba wumva ko kuryamana n’incuti yawe bizatuma murushaho gukundana. Uretse n’ibyo kandi, ni nde wakwishimira ko bahora bamuseka bitewe n’uko akiri isugi? Ubundi uwabikora hari icyo yaba?

Banza utekereze gato. Icya mbere wabanza kumenya, si ko buri wese abikora. Birashoboka ko waba warasomye raporo zigaragaza ko abenshi mu rubyiruko bagirana imibonano mpuzabitsina n’incuti zabo. Urugero, ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko muri icyo gihugu abanyeshuri 2 muri 3 barangije amashuri yisumbuye, bakora imibonano mpuzabitsina. Ariko nanone ibyo bisobanura ko hari 1 muri 3 utabikora, kandi uwo mubare si muto. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje iki ku babikora? Bwavuze ko abenshi mu rubyiruko bagerwaho n’izi ngaruka zibabaje.

INGARUKA YA 1 UMUTIMANAMA UBACIRA URUBANZA. Abenshi mu rubyiruko bishoye mu mibonano mpuzabitsina, bavuze ko nyuma yaho bicujije icyatumye babikora.

INGARUKA YA 2 GUTAKARIZWA ICYIZERE. Iyo abantu bamaze kuryamana, buri wese atangira kwibaza ati ‘ni nde wundi baryamanye?’

INGARUKA YA 3 KUMANJIRWA. Mu mutima wabo, abakobwa benshi bakunda umuntu ubitaho, aho kubangiza gusa. Nanone ku bahungu, iyo umukobwa yemeye kuryamana na bo bumva batakimukunze.

Uretse ibyo tumaze kuvuga, abahungu batari bake bavuze ko badashobora na rimwe gushakana n’umukobwa baryamanye. Kuki? Ni ukubera ko bakunda umuntu utariyandaritse.

Niba uri umukobwa, ese utunguwe n’ibimaze kuvugwa? Bishobora no kuba biguteye umujinya. Ujye uzirikana ko ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka, zitandukanye cyane n’ibyo ubona mu mafilimi no kuri televiziyo. Abategura imyidagaduro bumvikanisha ko ubusambanyi bukorwa n’urubyiruko ari ikintu cyiza cyane, ko ari uburyo bwo kwishimisha butagize icyo butwaye cyangwa bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Ariko ntukemere gushukwa. Abashaka kugushora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka, baba bishakira inyungu zabo gusa (1 Abakorinto 13:4, 5). Ubundi se, umuntu ugukunda by’ukuri yakwangiza ubuzima bwawe kandi agatuma ibyiyumvo byawe bihungabana (Imigani 5:3, 4)? Kandi se, umuntu ukwitaho by’ukuri yakora ikintu cyatuma udakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza?—Abaheburayo 13:4.

Niba ukiri umusore kandi ukaba urimo urambagiza, ibyavuzwe muri iki gice byagombye gutuma utekereza uko witwara ku wo urambagiza. Ibaze uti ‘ese koko nita ku wo ndambagiza?’ Niba umwitaho koko, ni ubuhe buryo bwiza wabigaragazamo? Uzagire ubutwari bwo gushyira mu bikorwa amategeko y’Imana, ugire ubwenge bwo kwirinda icyabagusha mu bishuko kandi urukundo umukunda rujye rutuma wita ku byamugirira akamaro. Niba ufite imico nk’iyo, birashoboka ko umukobwa w’incuti yawe azumva ameze nk’Umushulami w’imico myiza, wavuze ati “umukunzi wanjye ni uwanjye nanjye nkaba uwe” (Indirimbo ya Salomo 2:16). Mu magambo make, azagukunda cyane!

Waba uri umukobwa cyangwa umusore, iyo wishoye mu mibonano mpuzabitsina utarashaka, uba witesheje agaciro kuko uba utakaje ikintu cy’agaciro (Abaroma 1:24). Ntibitangaje kuba hari benshi bamara kubikora bagasigara bumva nta cyo bungutse kandi nta cyo bari cyo, mbese ari nk’aho barangaye bakemera ko ikintu cyabo cy’agaciro cyibwa. Ibyo ntuzemere ko bikubaho. Nihagira ugushukashuka ngo muryamane, akakubwira ati “niba unkunda uremera ko tubikora,” uzamusubize ukomeje uti “iyo uba koko unkunda, ntiwari kunsaba ibintu nk’ibyo!”

Umubiri wawe ufite agaciro ku buryo utagombye kuwupfusha ubusa. Garagaza ko ufite ubushake bwo kumvira itegeko ry’Imana ryo kwirinda ubusambanyi. Ushobora kuzakora imibonano mpuzabitsina numara gushaka. Icyo gihe noneho uzaba ushobora kuyishimira mu buryo bwuzuye, udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu mibonano mpuzabitsina batarashaka.—Imigani 7:22, 23; 1 Abakorinto 7:3.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 4 N’ICYA 5

MU GICE GIKURIKIRA:

Ni akahe kaga ko kubatwa n’ingeso yo kwikinisha?

UMURONGO W’IFATIZO

“Muhunge ubusambanyi. . . . Usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.”—1 Abakorinto 6:18.

INAMA

Dore ihame ryagufasha kumenya uko witwara ku bo mudahuje igitsina: niba hari ikintu utakwifuza ko ababyeyi bawe bakubona ukora, ntukagikore.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Iyo umusore amaze gusambana n’umukobwa w’incuti ye, akenshi yanga uwo mukobwa maze akishakira undi.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore ibyo ngomba kwirinda mu gihe ndi kumwe n’umuntu tudahuje igitsina: ․․․․․

Nihagira uwo tudahuje igitsina ushaka ko duhurira ahantu hiherereye, nzamusubiza nti ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Nubwo gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka bishobora gusa n’ibishimishije ku muntu udatunganye, kuki wowe ubona ko ari bibi?

● Wakora iki mu gihe hagize ugusaba ko muryamana?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 176]

“Kubera ko uri Umukristo, hari imico ufite izatuma abandi bagukunda. Bityo rero, ugomba kuba maso ukirinda ikintu cyose cyagushora mu bwiyandarike. Ntuzigere na rimwe upfusha ubusa iyo mico myiza ufite.”—Joshua

[Ifoto yo ku ipaji ya 176 n’iya 177]

Kwishora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka ni kimwe no gufata ishusho nziza, ukajya uyihanagurizaho inkweto ugiye kwinjira mu nzu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze