ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 5
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Uko Ushobora Kumenya Ibyo Imana Idusaba
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 5
Isomo rya 5. Umugabo uri muri bisi ugenda asoma Bibiliya.

ISOMO RYA 05

Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Yehova yaduhaye impano nziza cyane. Iyo mpano ni Bibiliya. Igizwe n’ibitabo bito 66. Ariko ushobora kwibaza uti “none se Bibiliya yaturutse he? Ni nde wayanditse?” Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka tubanze turebe uko Bibiliya yatugezeho.

1. Niba Bibiliya yaranditswe n’abantu, kuki tuvuga ko ari Ijambo ry’Imana?

Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40, mu gihe k’imyaka 1.600, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugera mu mwaka wa 98. Abo bantu bayanditse bari bafite ibintu byinshi batandukaniyeho. Ariko ibyo banditse birahuza. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.) Ibyo banditse si ibitekerezo byabo, ahubwo “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera”a (2 Petero 1:21). Imana yakoresheje umwuka wera, ihumekera abantu, bandika ibitekerezo byayo.—2 Timoteyo 3:16.

2. Ni ba nde bashobora gusoma Bibiliya?

Abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose,’ bashobora gusoma Bibiliya kandi ikabafasha. (Soma mu Byahishuwe 14:6.) Imana yatumye Bibiliya iboneka mu ndimi nyinshi kuruta ibindi bitabo byose. Hafi buri muntu wese ashobora kuyisoma. Aho abantu baba batuye hose cyangwa ururimi baba bavuga, bashobora kuyisoma.

3. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo arinde Bibiliya?

Bibiliya yanditswe ku bintu bishobora kwangirika, urugero nko ku mpu no ku mpapuro zikozwe mu byatsi bita urufunzo. Ariko abantu bakundaga Bibiliya bayandukuye bitonze. Nubwo abategetsi n’abayobozi b’amadini bakoze uko bashoboye ngo Bibiliya icike burundu, hari abandi bantu bari biteguye kuyirinda nubwo byari gutuma bicwa. Yehova yarinze Bibiliya kugira ngo hatagira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose kitubuza kubona ubutumwa bwe. Bibiliya iravuga iti ‘Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.’—Yesaya 40:8.

IBINDI WAMENYA

Menya ukuntu Imana yakoresheje umwuka wera igatuma abantu bandika Bibiliya, ukuntu yayirinze n’icyo yakoze kugira ngo itugereho.

4. Bibiliya itubwira Umwanditsi wayo

Murebe VIDEWO, hanyuma musome muri 2 Timoteyo 3:16, maze muganire ku bibazo bikurikira.

VIDEWO: Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?—Agace ka videwo (2:48)

  • Kuki tuvuga ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana kandi yaranditswe n’abantu?

  • Ese wemera ko Imana yabwiye abantu ibitekerezo byayo bakabyandika?

Umukoresha arimo arabwira umwanditsi we ibitekerezo ashaka ko yandika, uwo mwanditsi akabyandika.

Umwanditsi ashobora kwandika ibaruwa, ariko ubutumwa burimo bukaba ari ubw’uwamusabye kuyandika. Abantu na bo banditse Bibiliya ariko ubutumwa burimo ni ubw’Imana

5. Bibiliya yararwanyijwe ariko iracyariho

Niba koko Bibiliya yaraturutse ku Mana, yagombaga kuyirinda. Kuva kera abantu bakomeye barayirwanyije. Abayobozi b’amadini ntibashakaga ko abantu bayisoma. Nubwo abakundaga Bibiliya barwanyijwe, abenshi bemeye kuyirinda kandi bazi neza ko bashobora kwicwa. Kugira ngo umenye umwe muri bo, murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

VIDEWO: Bahaga agaciro Bibiliya—Agace ka videwo (William Tyndale) (6:17)

  • Ese kumenya ukuntu abantu benshi bitanze kugira ngo barinde Bibiliya bitumye wumva wifuje kuyisoma? Kubera iki?

Musome muri Zaburi ya 119:97, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Ni iki cyatumye abantu bahindura Bibiliya kandi bakayikwirakwiza nubwo bari bazi ko bashobora kwicwa?

6. Igitabo cyafasha abantu bose

Bibiliya ni cyo gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigera ku bantu benshi kuruta ibindi byose. Musome mu Byakozwe 10:34, 35, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki Imana yifuza ko Ijambo ryayo rishyirwa mu ndimi nyinshi kandi rikagera ku bantu benshi?

  • Ni iki ukundira Bibiliya?

Abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye no mu bwoko butandukanye barimo barasoma Bibiliya mu ndimi zabo.

Abantu hafi

100%

bashobora kubona Bibiliya

mu rurimi rwabo

Bibiliya yose cyangwa ibice byayo

iboneka mu ndimi

zirenga

3.000

Hamaze gusohoka Bibiliya zigera kuri

Miriyari eshanu

kandi nta kindi gitabo cyagejeje kuri uwo mubare

UKO BAMWE BABYUMVA: “Bibiliya ni igitabo kidahuje n’igihe tugezemo kandi yanditswe n’abantu.”

  • Wowe ubyumva ute?

  • Ni iki kikwemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

INCAMAKE

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana kandi Imana yatumye igera ku bantu bose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Iyo tuvuze ko Imana yahumekeye abantu bakandika Bibiliya, tuba dushaka kuvuga iki?

  • Ni iki kigutangaza iyo utekereje ukuntu Bibiliya yarwanyijwe ariko ikaba ikiriho, ukuntu yashyizwe mu ndimi nyinshi n’ukuntu yageze ku bantu benshi?

  • Kuba Imana yarakoze ibyo byose ngo ikugezeho ubutumwa bwayo bituma wumva umeze ute?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Soma amateka ya Bibiliya uhereye kera igihe yandikishwaga intoki, kugeza muri iki gihe ubwo ihindurwa mu ndimi nyinshi.

“Uko Bibiliya yarokotse” (Nimukanguke!, Ugushyingo 2007)

Menya icyatumye Bibiliya ikomeza kubaho nubwo hari ibintu bitatu byashoboraga gutuma icika burundu.

“Amateka ashishikaje ya Bibiliya” (Umunara w’Umurinzi No. 4 2016)

Reba ukuntu abantu biyemeje guhindura Bibiliya nubwo bashoboraga kwicwa.

Bahaga agaciro Bibiliya (14:26)

Bibiliya yandukuwe kenshi kandi ihindurwa mu ndimi nyinshi. None se ni iki cyatwizeza ko ubutumwa bw’Imana burimo butahindutse?

“Ese Bibiliya yaba yarahindutse?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

a Nk’uko tuzabibona mu Isomo rya 07, umwuka wera ni imbaraga z’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze