ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 57
  • Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 57
Isomo rya 57. Umuvandimwe ukiri muto ubwira abasaza ko yakoze icyaha gikomeye bari ku Nzu y’Ubwami.

ISOMO RYA 57

Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Nubwo ukunda Yehova cyane kandi ukaba ugerageza kwirinda ikintu cyose cyamubabaza, hari igihe uzajya ukora amakosa. Icyakora hari ubwo dukora ibyaha bikomeye (1 Abakorinto 6:9, 10). Mu gihe ukoze icyaha gikomeye, jya wibuka ko Yehova akigukunda. Aba yiteguye kukubabarira no kugufasha.

1. Twakora iki kugira ngo Yehova atubabarire?

Iyo abantu bakunda Yehova bakoze icyaha gikomeye, bagira agahinda kenshi cyane. Ariko bahumurizwa n’isezerano rya Yehova rigira riti “niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura” (Yesaya 1:18). Iyo twicujije by’ukuri, Yehova na we atubabarira mu buryo bwuzuye. Twagaragaza dute ko twicujije? Iyo twicujije tubabazwa cyane n’icyaha twakoze, bigatuma twiyemeza kutazongera gukora icyaha kandi tugasaba Yehova imbabazi. Hanyuma dukora uko dushoboye tukikuramo ibitekerezo cyangwa ingeso zatumye dukora icyo cyaha kandi tukihatira gukurikiza amahame ya Yehova atanduye mu mibereho yacu.​—Soma muri Yesaya 55:6, 7.

2. Yehova akoresha abasaza ate kugira ngo badufashe mu gihe twakoze icyaha gikomeye?

Iyo twakoze icyaha gikomeye Yehova adusaba ‘gutumira abasaza b’itorero.’ (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Abo basaza bakunda Yehova n’intama ze. Bujuje ibisabwa byose kugira ngo badufashe kongera kuba incuti za Yehova.​—Abagalatiya 6:1.

Abo basaza badufasha bate? Abasaza babiri cyangwa batatu badukosora bakoresheje inama zo muri Bibiliya. Nanone batubwira ibintu bifatika twakora kandi bakatugira inama zadufasha kutazongera gukora icyaha. Iyo umuntu akoze icyaha gikomeye ntiyihane, abasaza bamukura mu itorero kugira ngo atanduza abarigize.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa uko Yehova adufasha iyo twakoze icyaha gikomeye n’impamvu dukwiriye kubimushimira.

3. Kwatura ibyaha byacu biradufasha

Icyaha cyose dukora kibabaza Yehova. Ubwo rero dukwiriye kukimubwira. Musome muri Zaburi 32:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki ari byiza kubwira Yehova ibyaha byacu aho kugerageza kubihisha?

Iyo tumaze kubwira Yehova ibyaha twakoze tuba tugomba no kubibwira abasaza bakadufasha. Iyo tubikoze twumva turuhutse. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

VIDEWO: “Yehova ahana uwo akunda” (3:01)

  • Canon uvugwa muri iyi videwo, abasaza bamufashije bate kugarukira Yehova?

Tugomba kubwiza ukuri abasaza b’itorero kandi ntitugire icyo tubahisha, kuko babereyeho kudufasha. Musome muri Yakobo 5:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo kubwiza abasaza ukuri bituma kudufasha biborohera?

Amafoto: 1. Umuvandimwe arababaye kandi yubitse umutwe. 2. Uwo muvandimwe asenze Yehova. 3. Uwo muvandimwe avuganye n’umusaza kuri terefone. 4. Uwo muvandimwe arimo kuganira n’abasaza batatu. 5. Uwo muvandimwe arimo guseka kuko afite umutimanama utamucira urubanza.

Jya watura icyaha cyawe, ubwize abasaza ukuri kandi wemere ko Yehova agufasha

4. Yehova ababarira abanyabyaha

Iyo umuntu wakoze icyaha gikomeye akomeje kwanga gukurikiza amahame ya Yehova, avanwa mu itorero kandi ntidukomeze gusabana na we. Musome mu 1 Abakorinto 5:6, 11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo gusabana n’umunyabyaha utihana bigira ingaruka ku itorero, nk’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose?

Kugira ngo abasaza bigane uko Yehova agaragariza imbabazi abanyabyaha, bakora uko bashoboye bagafasha abantu bakuwe mu itorero. Hari abantu benshi bari baravanywe mu itorero ariko baje kugaruka. Nubwo bababajwe cyane n’icyo gihano, cyabafashije kumva uburemere bw’icyaha bakoze.—Zaburi 141:5.

Uko Yehova afata abanyabyaha bigaragaza bite ko ashyira mu gaciro, arangwa n’imbabazi kandi ko agira urukundo?

5. Iyo twicujije Yehova aratubabarira

Yesu yakoresheje umugani kugira ngo adufashe gusobanukirwa uko Yehova yiyumva, iyo umunyabyaha yihannye. Musome muri Luka 15:1-7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibyo bikwigisha iki kuri Yehova?

Musome muri Ezekiyeli 33:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Umuntu yagaragaza ate ko yihannye by’ukuri?

Umwungeri wita ku ntama yavunitse.

Kimwe n’umwungeri, Yehova yita cyane ku ntama ze

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ntinya ko nimbwira abasaza icyaha nakoze, bazankura mu itorero.”

  • Ni iki wabwira umuntu utekereza atyo?

INCAMAKE

Iyo dukoze icyaha gikomeye ariko tukihana by’ukuri kandi tukiyemeza kutazongera gukora ibibi, Yehova aratubabarira rwose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ari ngombwa kubwira Yehova ibyaha byacu?

  • Tugomba gukora iki kugira ngo tubabarirwe ibyaha twakoze?

  • Kuki twagombye gusaba abasaza kudufasha mu gihe twakoze icyaha gikomeye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko umugabo uvugwa muri iyi videwo, yiboneye ko Yehova agira imbabazi nk’uko bivugwa muri Yesaya 1:18.

Yehova ni Imana igira imbabazi (5:02)

Abasaza bafasha bate umuntu wakoze icyaha gikomeye?

“Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha” (Umunara w’Umurinzi, Kanama 2024)

Reba uko abasaza bagaragariza imbabazi n’urukundo abanyabyaha batihana.

“Uko abasaza bafasha abavanywe mu itorero” (Umunara w’Umurinzi, Kanama 2024)

Soma inkuru ivuga ngo “Nifuzaga kugarukira Yehova,” umenye impamvu umugabo wari wararetse ukuri, yumvaga ko ari Yehova watumye agaruka.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2012)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze