Umuryango
Yehova ni we watangije umuryango
Ababyeyi
Reba ingingo ivuga ngo: “Ababyeyi”
Ababyeyi b’abagabo
Reba ingingo ivuga ngo: “Ababyeyi b’abagabo”
Ababyeyi b’abagore
Reba ingingo ivuga ngo: “Ababyeyi b’abagore”
Abagabo, Abagore
Reba ingingo ivuga ngo: “Ishyingiranwa”
Abana b’abahungu n’ab’abakobwa
Ni izihe nshingano abana bafite mu muryango?
Kuki abana bagomba kumvira ababyeyi babo?
Ingero zo muri Bibiliya:
Zab 78:1-8—Abisirayeli bagombaga kubwira abana babo ibyo ba sekuruza bakoze, kugira ngo abo bana biringire Yehova kandi ntibazigomeke
Luka 2:51, 52—Nubwo Yesu yari atunganye, yakomeje kumvira ababyeyi be batari batunganye igihe cyose yari akiri muto
Kuki hari igihe kumvira ababyeyi bigora abana?
Yehova abona ate abana bigomeka ku babyeyi babo?
Ingero zo muri Bibiliya:
Gut 21:18-21—Amategeko ya Mose yavugaga ko umwana wananiranye kandi wigomeka ku babyeyi, akaba ari umusinzi kandi adashaka kwikosora, yagombaga kwicwa
2Bm 2:23, 24—Igihe abana b’abahungu basererezaga umuhanuzi Elisa, bakaba bari basuzuguye umukozi w’Imana, abenshi muri bo bishwe n’idubu ebyiri
Ababyeyi bagombye gufata bate inshingano yo kurera abana?
Ingero zo muri Bibiliya:
Lew 26:9—Abisirayeli bumvaga ko abana ari umugisha uturuka kuri Yehova
Yobu 42:12, 13 —Yehova yahaye Yobu n’umugore we imigisha babyara abandi bana icumi, bitewe n’uko Yobu yakomeje kuba indahemuka
Yehova yifuza ko abantu bavukana babana bate?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Int 27:41; 33:1-11—Kugira ngo Yakobo yiyunge n’umuvandimwe we Esawu, Yakobo yabanje kumwereka ko amwubashye, kandi Esawu yabyakiriye neza
Ni iki abana bagomba gukorera ababyeyi babo hamwe na ba sekuru na ba nyirakuru?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 11:31, 32—Igihe Aburahamu yavaga mu mujyi wa Uri, yajyanye na se Tera kandi yamwitayeho kugeza apfuye
Mat 15:3-6—Yesu yifashishije Amategeko ya Mose, kugira ngo agaragaze ko abana bagomba kwita ku babyeyi babo kandi bakabaha ibyo bakeneye
Abo mu muryango w’uwo mwashakanye
Reba ingingo ivuga ngo: “Abo mu muryango w’uwo mwashakanye”
Ba sogokuru na ba nyogokuru
Reba ingingo ivuga ngo: “Ba sogokuru na ba nyogokuru”