Imibereho yo mu bihe bya Bibiliya—Abacuranzi n’ibikoresho byabo
“Muyisingize muvuza ihembe. Muyisingize mucuranga inanga na nebelu. Muyisingize muvuza ishako kandi mubyina muzenguruka. Muyisingize muvuza umwironge n’inanga. Muyisingize muvuza ibyuma bifite amajwi anogeye amatwi; muyisingize muvuza ibyuma birangira.”—ZABURI 150:3-5.
ABACURANZI n’umuzika byagiye bigira uruhare rukomeye mu mateka y’abasenga Yehova Imana. Urugero, igihe Yehova yakoraga igitangaza akanyuza Abisirayeli mu Nyanja Itukura, mushiki wa Mose witwaga Miriyamu, yayoboye abagore baririmbaga kandi babyina bishimira ibyo Yehova yabakoreye. Ababyinnyi babyinaga banavuza amashako. Ibyabaye icyo gihe bigaragaza uburyo umuzika wari ufite umwanya ukomeye mu buzima bw’Abisirayeli. Nubwo bagiye bahunga igitero cy’ingabo z’Abanyegiputa, abenshi muri abo bagore bari bitwaje ibikoresho byabo by’umuzika, biteguye gucuranga (Kuva 15:20). Imyaka myinshi nyuma yaho, Umwami Dawidi yashyize mu matsinda abaririmbyi babarirwa mu bihumbi, kugira ngo bajye basingiza Yehova bacuranga mu ihema ry’ibonaniro. Iyo gahunda yakomeje gukurikizwa no mu rusengero rwubatswe n’umuhungu we Salomo.—1 Ibyo ku Ngoma 23:5.
Ibyo bikoresho byari bikoze mu ki? Byari bimeze bite? Amajwi yabyo yabaga ameze ate? Byakoreshwaga ryari?
Amoko y’ibyo bikoresho by’umuzika
Ibikoresho by’umuzika bivugwa muri Bibiliya byabaga bikozwe mu biti byiza, mu ruhu rw’amatungo, mu byuma no mu magufwa. Ndetse hari n’ibindi byabaga byometseho ibice by’amahembe y’inzovu. Imirya y’ibyo bikoresho yabaga ikozwe mu budodo bukomoka ku bimera cyangwa ku mara y’amatungo. Nubwo ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga kera hafi ya byose bitakiriho muri iki gihe, haracyaboneka amafoto yabyo.
Ibikoresho byakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya, bishobora kugabanywamo ibice bitatu: ibikoresho bifite imirya, urugero nk’inanga (1) na nebelu (2); ibikoresho bavuza bahuhamo, urugero nk’ihembe (3), impanda (4) n’umwirongi wakundwaga cyane (5); ibikoresho birangira, urugero nk’ishako (6), ikinyuguri (7), ibyuma birangira (8) n’inzogera (9). Abacuranzi bacurangaga ibyo bikoresho bajyanirana n’abaririmbyi n’ababyinnyi, n’indirimbo zihimbye mu buryo bw’ibisigo (1 Samweli 18:6, 7). Ariko icy’ingenzi cyane, ni uko babikoreshaga basenga Imana yabahaye iyo mpano y’umuzika (1 Ibyo ku Ngoma 15:16). Reka dusuzume buri gikoresho.
Ibikoresho bifite imirya: Inanga zabaga zoroshye, kuzitwara bitagoye, zifite imirya iziritse ku mpande zombi z’urubaho. Dawidi yacurangiraga Umwami Sawuli igikoresho gifite imirya kugira ngo umwami amererwe neza (1 Samweli 16:23). Ibyo bikoresho ni na byo abaririmbyi bakoresheje igihe cyo gutaha urusengero rwa Salomo no mu bindi birori, urugero nko mu minsi mikuru.—2 Ibyo ku Ngoma 5:12; 9:11.
Nebelu yabaga imeze nk’inanga, ariko bidakoze kimwe. Akenshi yabaga ifite imirya mike ireze hejuru y’urubaho rutuma ijwi ryumvikana. Iyo bacurangaga iyo mirya, humvikanaga injyana nziza cyane y’umuzika idatandukanye cyane n’injyana ya gitari zo muri iki gihe. Iyo mirya yabaga ikozwe mu budodo bw’ibimera cyangwa ubudodo bukozwe mu mara y’amatungo.
Ibikoresho bavuza bahuhamo: Ibyo bikoresho byagiye bigarukwaho kenshi muri Bibiliya. Kimwe muri ibyo bikoresho bya kera cyane, ni ihembe Abayahudi bakoreshaga ryitwaga Shofar (mu giheburayo). Iryo hembe ry’imfizi y’intama ryabaga rimeze nk’uruhombo, ryasohoraga ijwi ryo hejuru riranguruye cyane. Abisirayeli bavuzaga iryo hembe kugira ngo bahurize ingabo hamwe zitabarire urugamba, cyangwa bagira ngo batange amabwiriza areba rubanda.—Abacamanza 3:27; 7:22.
Mu bindi bikoresho bavuza bahuhamo, harimo n’impanda yabaga ikoze mu itiyo y’icyuma. Inyandiko yo ku mizingo yabonetse mu Nyanja y’Umunyu, igaragaza ko abacuranzi bashoboraga kuvuza ibyo bikoresho by’umuzika bigasohora amajwi atandukanye. Yehova yategetse Mose gucura mu ifeza impanda ebyiri zo gukoresha mu ihema ry’ibonaniro (Kubara 10:2-7). Nyuma yaho, igihe batahaga urusengero rwa Salomo, muri ibyo birori humvikanye amajwi y’impanda 120 (2 Ibyo ku Ngoma 5:12, 13). Abacuzi bacuraga impanda zifite uburebure butandukanye. Zimwe muri zo zabaga zifite uburebure bwa santimetero 91, kuva ku munwa wayo kugera ku mutwe wayo, aho ijwi risohokera.
Mu bikoresho bavuza bahuhamo, Abisirayeli bakundaga umwirongi. Ijwi ryawo rishimishije kandi rinogeye amatwi, ryanyuraga abagize umuryango bateraniye hamwe, abari mu birori cyangwa mu makwe (1 Abami 1:40; Yesaya 30:29). Ijwi ryiza ry’umwirongi ryumvikanaga no mu mihango y’ihamba, abacuranzi bacuranga indirimbo z’agahinda (reba ku ipaji ya 14).—Matayo 9:23.
Ibikoresho birangira: Iyo Abisirayeli babaga bari mu birori, bakoreshaga ibikoresho birangira bitandukanye. Injyana yabyo yakoraga abantu benshi ku mutima. Ishako yabaga ikoze mu ruhu rw’itungo babambaga ku rubaho rumeze nk’uruziga. Iyo umuntu yakubitaga ikiganza cye kuri urwo ruhu, humvikanaga ijwi ryiza nk’iry’ingoma. Iyo umuntu yakubitaga ahagana ku ruhande rw’ishako, inzogera ziziritseho zatangaga injyana nziza cyane.
Ikindi gikoresho kirangira bakoreshaga ni ikinyuguri. Cyabaga gifite umutwe ujya kumera nk’urugori utambitsemo utwuma tunaganaho inzogera, gifite n’ikirindi. Iyo bavuzaga ikinyuguri bagicugusa, cyatangaga ijwi ryiza nk’iry’inzogera.
Hari ibindi byuma birangira byabaga bikozwe mu muringa byatangaga ijwi ryiza. Ibyo byuma byabaga bifite impande ebyiri, bikozwe nk’umupfundikizo w’isafuriya. Iyo bakomanyaga ibyo byuma bimeze nk’imipfundikizo, byatangaga ijwi rirangira. Hari ubwoko bw’ibyo byuma byabaga ari bito cyane, ku buryo babivuzaga bakoresheje intoki ebyiri gusa. Byose byatangaga ijwi rirangira ariko ritanganya imbaraga.—Zaburi 150:5.
Bakurikiza urugero babasigiye
Muri iki gihe, amateraniro y’Abahamya ba Yehova atangira kandi agasozwa n’umuzika uherekejwe n’amajwi y’abaririmbyi. Itsinda ry’abacuranzi bategura umuzika ukoreshwa mu makoraniro manini, ryifashisha ibyuma by’umuzika byo muri iki gihe, bimeze nk’ibikoresho bya kera by’umuzika byari bifite imirya, ibyo bavuza bahuhamo n’ibirangira.
Kuba Abahamya ba Yehova barashyize umuzika n’indirimbo muri gahunda yabo yo gusenga Yehova, bakurikije urugero Abisirayeli ba kera n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babasigiye (Abefeso 5:19). Kimwe n’abagaragu b’Imana bo mu bihe bya Bibiliya, muri iki gihe Abahamya ba Yehova bashimishwa no kuririmbira Yehova indirimbo nziza zo kumusingiza, ziherekejwe n’umuzika mwiza.
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
(Uko ubibona ku mafoto si ko mu by’ukuri bingana)
(Reba Umunara w’Umurinzi)