Jya wiga Ijambo ry’Imana
Ese Imana ifite itorero ikoresha?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Kuki Imana yatoranyije Abisirayeli ikabagira ishyanga ryihariye?
Imana yatoranyije abakomotse ku mukurambere Aburahamu ibagira ishyanga kandi ibaha amategeko. Imana yise iryo shyanga Isirayeli. Abisirayeli ni bo bonyine yahaye Ibyanditswe Byera, kandi ibereka uko bakwiriye kujya bayisenga (Zaburi 147:19, 20). Ibyo byahesheje umugisha abantu bo mu mahanga yose.—Soma mu Ntangiriro 22:18.
Imana yatoranyije Abisirayeli kugira ngo bayibere abahamya. Iyo bumviraga amategeko yayo byabagiriraga akamaro (Gutegeka kwa Kabiri 4:6). Iyo twize amateka y’Abisirayeli turushaho kumenya Imana y’ukuri.—Soma muri Yesaya 43:10, 12.
2. Kuki Abakristo b’ukuri bafite itorero bakoreramo?
Nyuma y’igihe, Yehova yanze ishyanga ry’Abisirayeli, arisimbuza itorero rya gikristo (Matayo 21:43; 23:37, 38). Kera Abisirayeli bari abahamya b’Imana. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri ni bo Yehova yagize abahamya be.—Soma mu Byakozwe 15:14, 17.
Yesu yigishije abigishwa be gukorera hamwe ngo babwirize ibyerekeye Yehova, kandi bahindure abigishwa abantu bo mu mahanga yose (Matayo 10:7, 11; 24:14; 28:19, 20). Uwo murimo ubu ugeze ku ndunduro. Ni ubwa mbere Yehova akoranyiriza hamwe abantu babarirwa muri za miriyoni abakuye mu mahanga yose, kugira ngo bamusenge mu buryo yemera (Ibyahishuwe 7:9, 10). Abakristo b’ukuri bahurijwe hamwe kugira ngo baterane inkunga kandi bafashanye. Mu materaniro bagira ku isi hose, bahabwa inyigisho zimwe zishingiye kuri Bibiliya.—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.
3. Itorero ry’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe ryatangiye ryari?
Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe batangiye ahagana mu myaka ya 1870. Itsinda ry’abantu bake bigaga Bibiliya batangiye gusobanukirwa inyigisho z’ukuri zari zarapfukiranywe. Kubera ko bamenye ko Yesu yahaye abagize itorero rya gikristo itegeko ryo kubwiriza, na bo batangiye gahunda yo kubwiriza ku isi hose. Mu mwaka wa 1931, ni bwo batangiye kwitwa Abahamya ba Yehova.—Soma mu Byakozwe 1:8; 2:1, 4; 5:42.
4. Muri iki gihe Abahamya ba Yehova bakora bate?
Mu kinyejana cya mbere, amatorero y’Abakristo bo mu bihugu bitandukanye yose yayoborwaga n’inteko nyobozi. Iyo nteko nyobozi na yo yayoborwaga na Yesu, we Mutware w’itorero (Ibyakozwe 16:4, 5). Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova bemera ko Yesu ari we Mutware wabo (Matayo 23:9, 10). Nanone bahabwa ubuyobozi n’Inteko Nyobozi igizwe n’abasaza b’inararibonye. Iyo Nteko Nyobozi igeza ku matorero asaga 100.000 inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, kandi igatanga n’amabwiriza ayo matorero agenderaho. Muri buri torero haba harimo abagabo babishoboye bitwa abasaza b’itorero cyangwa abagenzuzi. Abo bagabo bita ku mukumbi w’Imana mu buryo bwuje urukundo.—Soma muri 1 Petero 5:2, 3.
Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza kandi bagahindura abantu abigishwa. Kugira ngo bagere ku bantu bo mu duce twose, bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 500, bakabicapa kandi bakabitanga. Kimwe n’intumwa, babwiriza ku nzu n’inzu (Ibyakozwe 20:20). Bigisha Bibiliya abantu bose bafite imitima itaryarya bifuza kumenya ukuri. Kubera ko Abahamya ba Yehova baba bashaka gushimisha Imana no gufasha abandi, bari mu itorero rigizwe n’abantu bishimye.—Soma muri Zaburi 33:12; Ibyakozwe 20:35.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 19 cy’iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova