ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 pp. 8-10
  • Egera uwumva amasengesho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Egera uwumva amasengesho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nawe igenzurire
  • Ni nde wumva amasengesho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Kuki wagombye gusenga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Uko Wagirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 pp. 8-10

Egera uwumva amasengesho

ABENSHI mu bantu bavuga ko bizera Imana, ntibashobora gusobanura impamvu bayizera. Uretse n’ibyo, ntibashobora gusobanura impamvu amadini akunze gukora ibibi cyangwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Icyo bashoboye ni ugusenga Imana badasobanukiwe.

Ariko wowe ushobora kwegera Imana mu buryo burenze ubwo. Gusobanukirwa iby’Imana bishobora gutuma ugira ukwizera gukomeye, bigatuma uyikunda, kandi ukarushaho kuyiha agaciro. Ukwizera nyakuri gushingira ku bimenyetso bifatika (Abaheburayo 11:1). Niwiga ukuri ku byerekeye Imana, ushobora kuzayimenya kandi ukaganira na yo nk’uganira n’incuti. Reka dusuzume ingero z’abantu bajyaga basenga, nubwo bashidikanyaga ko Imana ibaho.

◼ Patricia wavuzwe mu ngingo yabimburiye izi ngingo z’uruhererekane, yaravuze ati “umunsi umwe nari kumwe n’abantu icumi twari dufitanye ubucuti, maze bagira batya batangira kujya impaka ku by’amadini. Nari nababwiye ko igihe data utaremeraga Imana yaganiraga n’Umuhamya wa Yehova wari waje iwacu, nasohotse kugira ngo ntumva icyo kiganiro. Ariko umwe mu ncuti zanjye yarambwiye ati ‘nyamara ibyo Abahamya ba Yehova bavuga bishobora kuba ari ukuri.’

“Indi ncuti yanjye yahise imbwira iti ‘reka tuzajye mu materaniro yabo maze turebe.’ Kandi koko twayagiyemo! Nubwo twari tugishidikanya, bamwe muri twe bakomeje guterana kubera ko Abahamya batwakiranye urugwiro.

“Icyakora umunsi umwe ari ku cyumweru, hari ikintu numvise maze bituma mpindura uko nabonaga ibintu. Uwatanze disikuru yasobanuye impamvu abantu bababara. Sinari nzi ko Imana yaremye umuntu utunganye, kandi ko icyaha n’urupfu byaturutse ku muntu umwe, ubundi bikagera ku bantu bose. Nanone uwatanze disikuru yasobanuye impamvu urupfu rwa Yesu rwari ngombwa kugira ngo abantu basubizwe icyo umuntu wa mbere yatakaje (Abaroma 5:12, 18, 19).a Byose nahise mbisobanukirwa. Naribwiye nti ‘burya koko hariho Imana itwitaho!’ Nakomeje kwiga Bibiliya, kandi ku ncuro ya mbere nari maze kubona ko nashoboraga gusenga Imana, kandi ko iriho koko.”

◼ Allan, na we wavuzwe mu ngingo yabimburiye izi ngingo z’uruhererekane, yaravuze ati “umunsi umwe Abahamya ba Yehova baje iwacu, maze umugore wanjye abinjiza mu nzu kuko yari ashishikajwe n’ibyo bavugaga ku birebana n’ubuzima bw’iteka ku isi. Kubera ko numvaga ntabishaka, nasize abashyitsi mu cyumba cy’uruganiriro, maze mpamagara umugore wanjye ngo aze mu gikoni, ndamubwira nti ‘ariko kuki wigira injiji? Ubu koko biriya bintu bakubwira urabyemera?’

“Yaranshubije ati ‘ngaho niba babeshya genda ubanyomoze.’

“Birumvikana ko nta kintu na kimwe nashoboraga kunyomoza. Ariko bari abagwaneza, kandi bansigiye igitabo gisobanura niba ubuzima bwarabayeho biturutse ku irema cyangwa ku bwihindurize. Icyo gitabo gisobanura iyo ngingo neza kandi gitanga ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Imana ibaho, ku buryo byatumye niyemeza kuyimenya neza kurushaho. Natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya, maze nza kubona ko ibyo ivuga bitandukanye cyane n’ibintu byose nibwiraga ko nzi ku birebana n’idini. Maze kumenya ibyerekeye Yehova, natangiye kumusenga nta cyo mukinze. Kubera ko hari imyifatire mibi nari mfite, nasenze Imana nyisaba ko yamfasha. Nizera ntashidikanya ko Yehova yashubije amasengesho yanjye.”

◼ Andrew uba mu Bwongereza we yaravuze ati “nubwo nari umuntu udapfa kwemera ibije byose kandi nkaba narashishikazwaga na siyansi, nemeraga inyigisho y’ubwihindurize bitewe n’uko gusa abandi bayemeraga. Sinemeraga ko Imana ibaho bitewe n’ibibi byose nabonaga.

“Ariko hari igihe nibwiraga nti ‘niba koko Imana ibaho, ndifuza kumenya ibyayo. Kuki hariho ubugizi bwa nabi n’intambara bene aka kageni?’ Iyo nabaga ndi mu kaga, hari igihe nasengaga Imana nyisaba ko yamfasha, ariko mu by’ukuri sinabaga nzi uwo mbwira.

“Nyuma yaho hari umuntu wahaye umugore wanjye inyandiko y’Abahamya ba Yehova, ifite umutwe uvuga ngo “Mbese iyi si izarokoka?” Icyo kibazo nakundaga kucyibaza. Iyo nyandiko yatumye nibaza niba ari ngombwa gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga. Nyuma yaho, igihe nari mu biruhuko, umuntu yampaye igitabo kigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana (La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?).b Maze kubona ko Bibiliya ihuza na siyansi nyakuri, nahise numva ko nkwiriye kumenya byinshi kuri Bibiliya. Ku bw’ibyo, igihe Umuhamya wa Yehova yansabaga ko yamfasha kuyiga, narabyemeye. Maze gusobanukirwa umugambi wa Yehova, nahise numva ko ari Imana y’ukuri nshobora gusenga nkayibwira ibindi ku mutima.”

◼ Umugore witwa Jan w’i Londres wakuriye mu idini ry’Abaporotesitanti, yaravuze ati “kuba hariho imibabaro hamwe n’uburyarya bw’amadini, ni byo byatumye nyazinukwa. Nanone, naretse ishuri ntangira kuririmbira abantu no kubacurangira gitari, kugira ngo bampe amafaranga. Icyo gihe ni bwo namenyanye na Pat wari warakuriye mu idini ry’Abagatolika, ariko akaza kurivamo.

“Twagiye kuba mu nzu itarabagamo abantu, tubana n’abandi bantu bari bararetse ishuri, bashishikazwaga n’amadini yo mu Burasirazuba. Nijoro twamaraga amasaha menshi tujya impaka, twibaza icyo kubaho bimaze. Nubwo jye na Pat tutemeraga Imana, twumvaga ko hagomba kuba hariho imbaraga zibeshaho ubuzima.

“Tumaze kwimukira mu majyaruguru y’u Bwongereza tujyanywe no gushakisha akazi ko gucuranga, twabyaye umwana w’umuhungu. Umunsi umwe ari nijoro yararwaye, maze nsenga Imana nubwo ntayemeraga. Nyuma yaho, imibanire yanjye na Pat yarushijeho kuzamba, maze mfata uwo mwana ndigendera. Icyo gihe na bwo narasenze kugira ngo niba hariho uwumva amasengesho amfashe. Hagati aho sinamenye ko Pat na we yarimo asenga.

“Uwo munsi, Abahamya ba Yehova babiri basuye Pat, bamwereka zimwe mu nama z’ingirakamaro Bibiliya itanga. Pat yaranterefonnye, ambaza niba nakwemera ko twembi twiga Bibiliya tubifashijwemo n’Abahamya. Nyuma y’igihe gito, twaje kumenya ko kugira ngo dushimishe Imana tugomba gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyakora twabonaga ko bitari kuzatworohera na busa kuko tutari tubanye neza.

“Twifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, impamvu hariho imibabaro n’icyo Ubwami bw’Imana ari cyo. Buhoro buhoro twagiye twibonera ko Imana itwitaho, twemera gukora ibyo idusaba maze dusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Inama zirangwa n’ubwenge zo mu Ijambo ry’Imana zadufashije kurera abana bacu uko ari batatu. Twemera tudashidikanya ko Imana yumvise amasengesho yacu.”

Nawe igenzurire

Kimwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni, abo bantu bamaze kuvugwa banze kuyobywa n’amadini y’ikinyoma, kandi baje kumenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Ese wabonye ukuntu buri wese muri bo yagiye asobanukirwa Bibiliya neza, bigatuma yemera ko Yehova yumva amasengesho?

Ese wifuza gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho? Abahamya ba Yehova bazishimira kukwigisha ukuri ku birebana na Yehova n’ukuntu wakwegera ‘uwumva amasengesho.’—Zaburi 65:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’agaciro k’incungu ya Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

“Maze gusobanukirwa umugambi wa Yehova, nahise numva ko ari Imana y’ukuri nshobora gusenga”

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ukwizera nyakuri gushingira ku bimenyetso bifatika, no kugira icyifuzo cyo kumenya ukuri ku byerekeye Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze