Ibibazo by’abasomyi . . .
Kuki Imana yasabye abagaragu bayo gushakana gusa n’abo bahuje ukwizera?
▪ Mu Mategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, harimo itegeko rirebana n’uko bagombaga kwitwara ku bantu bo mu mahanga yari abakikije. Iryo tegeko rigira riti “ntuzashyingirane na bo. Abakobwa bawe ntuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu bawe ntuzabasabire abakobwa babo” (Gutegeka kwa Kabiri 7:3, 4). Ni iki cyatumye Imana ibabuza gushakana n’abo badahuje ukwizera?
Muri rusange, Yehova yari azi ko Satani yifuzaga kwangiza abagaragu be, agatuma bahindukirira imana z’ibinyoma. Ku bw’ibyo, Imana yakomeje ibwira Abisirayeli ko abo bantu batizera, bari ‘kuzayobya [abahungu babo] bakareka kumukurikira, bagakorera izindi mana.’ Ibyo byari kwangiza byinshi. Mu gihe abari bagize ishyanga rya Isirayeli bari kuba baguye bagakorera izindi mana, Imana yari kubanga kandi ntiyongere kubarinda, bigatuma bibasirwa n’abanzi babo. Ubwo se iyo bigenda bityo, byari gushoboka ko Mesiya aturuka muri iryo shyanga? Birumvikana ko Satani yari afite impamvu zo gushuka Abisirayeli ngo bashakane n’abatizera.
Uretse n’ibyo kandi, wibuke ko Imana yita ku bagize ubwoko bwayo, buri muntu ku giti cye. Yari izi ko kugira ngo buri wese muri bo abeho neza kandi yishimye, byari bishingiye ku mishyikirano ya bugufi yari kuba afitanye n’Imana. Ese izo mpungenge Yehova yari afitiye umuntu washakana n’uwo badahuje ukwizera, zari zifite ishingiro? Reka dufate urugero rw’Umwami Salomo. Yari azi umuburo Yehova yari yaratanze ku birebana no gushaka abagore batizera. Uwo muburo wagiraga uti ‘bazahindura umutima wanyu mukurikire imana zabo.’ Kubera ko Salomo yari afite ubwenge bwinshi cyane, ashobora kuba yaratekereje ko iyo nama Imana yatanze itamurebaga. Ku bw’ibyo yarayirengagije. Ibyo byamugizeho izihe ngaruka? ‘Abo bagore be batangiye kuyobya umutima we buhoro buhoro akurikira izindi mana.’ Mbega ishyano! Ibyo byatumye atemerwa n’Imana, kandi bituma ishyanga yari abereye umwami ricikamo ibice bitewe n’ubuhemu bwe.—1 Abami 11:2-4, 9-13.
Hari abashobora kuvuga ko ibyo atari ko byagendaga buri gihe. Urugero, Umwisirayeli witwaga Mahaloni yashatse Umumowabukazi witwaga Rusi, maze Rusi aza kuba umugaragu wa Yehova w’intangarugero. Icyakora, gushaka umugore w’Umumowabukazi byari biteje akaga. Mahaloni ntiyigeze ashimirwa ko yashatse Umumowabukazi. Yapfuye akenyutse, akaba ashobora no kuba yarapfuye mbere y’uko Rusi atangira gusenga Yehova. Umuvandimwe wa Mahaloni witwaga Kiliyoni na we yashatse Umumowabukazi witwaga Orupa, kandi uwo mugore yakomeje gusenga “imana ze.” Bowazi we yashakanye na Rusi nyuma y’imyaka myinshi Rusi yari amaze asenga Yehova. N’ubundi kandi, Abayahudi babayeho nyuma yaho babonaga ko “yari yarahindukiriye by’ukuri” idini ryabo. Ishyingiranwa rya Bowazi na Rusi ryabazaniye imigisha bombi.—Rusi 1:4, 5, 15-17; 4:13-17.
Ubundi se kuvuga ko urugero rwa Mahaloni na Rusi rugaragaza ko inama Yehova yatanze yo gushakana n’abo duhuje ukwizera idafite ishingiro, byaba bihuje n’ubwenge? Ubwo se ibyo byaba bitandukaniye he no kwitwaza umukinnyi w’urusimbi wungutse amafaranga menshi, maze ukumvikanisha ko gukina urusimbi ari uburyo bwemewe bwo gushakisha imibereho?
Bibiliya itera Abakristo inkunga yo gushakana n’“uri mu Mwami gusa.” Itanga umuburo wo kwirinda ‘kwifatanya n’abatizera kuko tudahuje.’ Iyo nama igamije gufasha Abakristo barimo bashaka abo bazabana. Icyakora ku bashakanye n’abatizera, Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zabafasha guhangana n’ingorane bahura na zo (1 Abakorinto 7:12-16, 39; 2 Abakorinto 6:14). Izo nama zose zigaragaza ko Yehova Imana, we watangije ishyingiranwa, yifuza ko twagira ibyishimo, twaba twarashatse cyangwa turi ingaragu.