ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/10 p. 4
  • Twakomotse he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twakomotse he?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Kuki abantu bapfa?
    Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!
  • Paradizo izimira
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Impamvu ibibi bikomeza kubaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/10 p. 4

INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

Twakomotse he?

Mu magambo make, igitabo cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro kivuga uko isanzure ryabayeho, kigira kiti “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Imana imaze kurema ibimera n’inyamaswa, yaremye abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva. Bari batandukanye n’inyamaswa, kuko bari bafite imico y’Imana mu rugero runaka, kandi bakaba bari bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye. Ku bw’ibyo, bashoboraga kuryozwa ibyo bakora. Iyo abo babyeyi bacu ba mbere baza kumvira amabwiriza Imana yabahaye, bari kugira uruhare mu isohozwa ry’umugambi yari ifitiye abantu, ni ukuvuga kubaho iteka ku isi, bafite amahoro n’ubuzima butunganye.

Icyakora, hari ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wigaruriye abantu, maze arabakoresha kugira ngo agere ku ntego ze z’ubwikunde. Nguko uko uwo mumarayika yahindutse Satani, bisobanura “Urwanya.” Satani yakoresheje inzoka ashuka Eva, amubwira ko aramutse atayobowe n’Imana yabaho neza. Adamu na Eva bakurikiye Satani, bituma ubucuti bari bafitanye n’Umuremyi wabo buzamo agatotsi. Kuba ababyeyi bacu ba mbere barahisemo nabi, byatumye batakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, maze twese baturaga icyaha, kudatungana n’urupfu.

Imana yahise igaragaza umugambi yari ifite wo gukemura icyo kibazo kibabaje cyari kimaze kuvuka, iha abari kuzakomoka kuri Adamu uburyo bwo kuzabaho iteka. Imana yavuze ko umuntu wihariye ugereranywa n“urubyaro,” yari kuzarimbura Satani kandi akavanaho imibabaro yose yatewe na Satani hamwe na Adamu na Eva (Intangiriro 3:15). Urwo ‘rubyaro’ rwari kuzaba nde? Igihe ni cyo cyari gutanga igisubizo.

Hagati aho, Satani yakomeje gukora uko ashoboye ngo aburizemo umugambi w’Imana uhebuje. Abantu babi bagiye barushaho kwiyongera, maze Imana yiyemeza kubarimbuza umwuzure. Yahaye umukiranutsi Nowa amabwiriza yo kubaka inkuge yari kuzarokokeramo, we n’abari bagize umuryango we hamwe n’inyamaswa yari yasabwe kwinjizamo. Iyo nkuge yari nk’igisanduku kinini cyari kureremba hejuru y’amazi.

Nyuma y’umwaka umwuzure utangiye, Nowa n’abari bagize umuryango we basohotse mu nkuge, baza ku isi yari imaze gusukurwa. Ariko “urubyaro” rwari rutaraza.

​—Bivugwa mu Ntangiriro igice cya 1-11; Yuda 6, 14, 15 no mu Byahishuwe 12:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze