ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/10 p. 5
  • Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Mbese Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?
  • Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Twabonye Mesiya”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/10 p. 5

INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu

Imana yabwiye Aburahamu wari umugabo wizerwa ko mu muryango we ari ho hari kuzakomoka “urubyaro” rwasezeranyijwe. Abantu bo mu ‘mahanga yose’ bari kuzihesha umugisha binyuze kuri urwo rubyaro (Intangiriro 22:18). Umwuzukuru wa Aburahamu ari we Yakobo yaje kwimukira muri Egiputa, maze umuryango we uriyongera uhinduka ishyanga rya kera rya Isirayeli.

Nyuma yaho, Farawo umwami wa Egiputa wari umunyagitugu yigaruriye Abisirayeli abagira abacakara. Ibyo byatumye Imana ihagurutsa umuhanuzi Mose, maze avana iryo shyanga muri Egiputa igihe amazi y’Inyanja Itukura yigabanyagamo kabiri mu buryo bw’igitangaza. Nyuma yaho, Imana yahaye Abisirayeli amategeko, hakubiyemo n’Amategeko Icumi yari kuzabayobora kandi akabarinda. Ayo mategeko yagaragazaga neza ibitambo byihariye umuntu yagombaga gutamba kugira ngo ababarirwe ibyaha. Mose ahumekewe n’Imana, yabwiye Abisirayeli ko Imana yari kuzaboherereza undi muhanuzi. Uwo muhanuzi ni we wari kuzaba “urubyaro” rwasezeranyijwe.

Hashize imyaka irenga 400, Imana yasezeranyije Umwami Dawidi ko uwari kuzaza, ni ukuvuga “urubyaro” rwahanuriwe muri Edeni, yari kuzaba umwami w’ubwami buzahoraho iteka ryose. Uwo ni we wari kuzaba Mesiya, Umucunguzi washyizweho n’Imana kugira ngo arokore abantu kandi agarure paradizo ku isi.

Imana yagiye ihishura ibindi bintu byari kuzaranga Mesiya, binyuze kuri Dawidi n’abandi bahanuzi. Bahanuye ko Mesiya yari kuzaba yicisha bugufi, agwa neza kandi ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe azavanaho inzara, akarengane n’intambara. Abantu bose bazabana amahoro, kandi babane amahoro n’inyamaswa. Indwara, imibabaro n’urupfu bizavaho, dore ko bitarangwaga mu mugambi Imana yari ifite. Abapfuye bazazuka babe ku isi.

Imana yavuze binyuze ku muhanuzi Mika ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu, kandi ivuga binyuze ku muhanuzi Daniyeli ko yari kuzicwa. Ariko Imana yari kuzazura Mesiya, ikamugira Umwami mu ijuru. Nanone Daniyeli yeretswe ko amaherezo Ubwami bwa Mesiya bwari kuzasimbura burundu ubundi butegetsi bwose. Ese koko Mesiya yaraje nk’uko byari byarahanuwe?

​—Bivugwa mu Ntangiriro igice cya 22-50 no mu Kuva, Gutegeka kwa Kabiri, 2 Samweli, Zaburi, Yesaya, Daniyeli, Mika, Zekariya 9:9.

IZINA RYERA RY’IMANA

Muri Bibiliya, izina ry’Imana ari ryo Yehova riboneka bwa mbere mu Ntangiriro 2:4. Iryo zina bwite ryayo riboneka incuro zigera ku 7.000 mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe Byera wandikishijwe intoki. Iryo zina risobanura ngo “Ituma biba.” Ibyo bitwizeza ko Imana ifite ubushobozi busesuye bwo gusohoza ibyo igambirira byose n’ibyo isezeranya byose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze