ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/8 p. 9
  • Yehova ‘anyikorerera imitwaro buri munsi’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ‘anyikorerera imitwaro buri munsi’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/8 p. 9

Yehova ‘anyikorerera imitwaro buri munsi’

Maretha du Raan

Nubwo narwaye indwara ikomeye ikankururira izindi numvaga ntakwihanganira, niboneye ukuntu Data wo mu ijuru wuje urukundo yagiye anshyigikira mu buzima bwanjye bwose. Ikindi kandi, hashize imyaka isaga 20 mfite ibyishimo byihariye byo gukorera Yehova ndi umupayiniya.

Navutse mu mwaka wa 1956, mvukana indwara iterwa n’uko mu rutirigongo, ahaba umusokoro, haba hatarifunze neza. Ibyo byononnye imyakura yanjye maze bituma kugenda bingora, kandi binteza izindi ndwara zikomeye.

Mbere y’uko mvuka, abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova bari baratangiye kwigisha ababyeyi banjye Bibiliya. Igihe nari umwana, umugi nakuriyemo wa Usakos muri Namibiya, warimo ababwiriza bake. Ku bw’ibyo, kubera ko nta torero ryari rihari, inyigisho twagombaga kubonera mu materaniro twazigiraga mu muryango. Igihe nari mfite imyaka irindwi, barambaze maze bankorera umwenge wo gusohoreramo inkari. Ngejeje ku myaka 14 narwaye igicuri. Kubera ko ishuri ryisumbuye ryo mu gace k’iwacu ryari kure cyane, kandi nkaba narakeneraga ko ababyeyi banjye banyitaho, sinashoboye kwiga ngo ndangize.

Icyakora, niyemeje kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ibyinshi mu bitabo byacu byari bitarahindurwa mu rurimi rwanjye rw’ikinyafurikansi. Ku bw’ibyo, nize icyongereza kugira ngo njye nshobora gusoma ibitabo byacu. Nabaye umubwiriza w’Ubwami maze mbatizwa mfite imyaka 19. Mu myaka ine yakurikiyeho, narwaye indwara nyinshi kandi mpungabana mu byiyumvo. Ikindi kandi, kubera ko aho twari dutuye abantu babaga baziranye cyane, gutinya abantu byatumye ntagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.

Nkimara kugira imyaka 20, twavuye muri Namibiya twimukira muri Afurika y’Epfo, maze ku ncuro ya mbere nifatanya n’abandi mu materaniro. Mbega ukuntu byari bishimishije! Icyakora, byabaye ngombwa ko nongera kubagwa, noneho mbagwa urura runini.

Nyuma y’igihe runaka, numvise umugenzuzi w’akarere avuga ibirebana n’umurimo w’ubupayiniya. Ibyo yavuze byankoze ku mutima. Nari nzi ko ubuzima bwanjye bwagerwaga ku mashyi, ariko nari nariboneye ukuntu Yehova yamfashije mu bihe byinshi bikomeye. Ku bw’ibyo, nasabye kuba umupayiniya w’igihe cyose. Icyakora, abasaza ntibahise babyemera bitewe n’uko narwaragurikaga.

Ariko kandi, niyemeje kujya mara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Namaze amezi arenga atandatu mbwiriza amasaha nk’ayo abapayiniya basabwa, mbifashijwemo na mama hamwe n’abandi. Ibyo byagaragaje ko nari nariyemeje kuba umupayiniya kandi ko uburwayi bwanjye butari kumbera inzitizi. Nongeye gusaba kuba umupayiniya, icyo gihe bwo baranyemerera. Ku itariki ya 1 Nzeri 1988, nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

Nagiye nibonera ukuntu Yehova atahwemye kumfasha muri uwo murimo w’ubupayiniya. Kwigisha abantu ukuri aho kwibanda ku bibazo byanjye byarandinze, kandi bituma nkura mu buryo bw’umwuka. Kuba naragiye mfasha abantu benshi bakiyegurira Yehova kandi bakabatizwa, bintera ibyishimo byinshi.

Na n’ubu ndacyarwaragurika. Ariko Yehova ‘anyikorerera imitwaro buri munsi’ (Zab 68:19). Akora ibirenze kumfasha kwihangana; atuma nishimira ubuzima!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze