Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira, bizasuzumwa mu Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 22 Gashyantare 2010. Umugenzuzi w’ishuri azayobora isubiramo mu minota 20, rishingiye ku byizwe mu byumweru byo kuva ku itariki ya 4 Mutarama kugeza ku ya 22 Gashyantare 2010.
1. Ni iyihe ngeso tugomba kwirinda (Yos 22:9-12, 21-33)? [w04 1/12 p. 12 par. 3]
2. Ni iki cyatumye Yosuwa avuga amagambo aboneka muri Yosuwa 24:14, 15, kandi se byagombye kutugiraho izihe ngaruka? [w08 15/5 p. 17-18 par. 4-6]
3. Ni gute abasengaga Baali n’uburyo bakoreshaga bayisenga byabereye umutego Abisirayeli (Abac 2:3)? [w08 15/2 p. 27 par. 2-3]
4. Ni irihe somo dushobora gukura ku butwari Ehudi yagaragaje akoresha inkota (Abac 3:16, 21)? [w05 15/1 p. 26 par. 3; w97-F 15/3 p. 31 par. 3]
5. Kwiga ibirebana n’ukuntu Yehova yakijije Gideyoni n’abantu be 300, bidutera iyihe nkunga (Abac 7:19-22)? [w05 15/7 p. 16 par. 8]
6. Ni mu buhe buryo Yehova yagize “ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli” (Abac 10:16)? [cl p. 254-255 par. 10-11]
7. Igihe Yefuta yahigaga umuhigo, yaba yaratekerezaga gutamba umuntu ho igitambo (Abac 11:30, 31)? [w05 15/1 p. 26 par. 1]
8. Mbese mu by’ukuri imbaraga za Samusoni zabaga mu musatsi we (Abac 16:18-20)? [w05 15/3 p. 28 par. 5-6]
9. Gusobanukirwa ikintu gitangaje Samusoni yakoze kivugwa mu Bacamanza 16:3, byadufasha bite? [w04 15/10 p. 15-16 par. 7-8]
10. Amagambo yo mu Bacamanza 16:30 (NW) agira ati “ubugingo bwanjye bupfane n’Abafilisitiya,” atwigisha iki ku birebana n’ubugingo bw’umuntu? [w90-F 1/9 p. 5 par. 5; sp p. 13-14]