Porogaramu y’Icyumweru gitangira ku itariki ya 22 Gashyantare
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 22 GASHYANTARE
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Abacamanza 19-21
Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo.
Imin 10”: Igitabo kizatangwa muri Werurwe. Saba ababwiriza babiri kuvuga ibintu by’ingenzi bikubiye mu gitabo kizatangwa mu kwezi gutaha, hamwe n’uburyo bwo kugitanga babonye ko bugira ingaruka nziza mu ifasi yanyu. Saba buri wese muri bo gutanga icyerekanwa kigaragaza uko yakoresha icyo gitabo atangiza icyigisho cya Bibiliya, cyangwa se atange icyerekanwa gishingiye ku byamubayeho igihe yatangizaga icyigisho cya Bibiliya akoresheje icyo gitabo.
Imin 10: Gufasha abantu gutekereza bibashishikariza gutega amatwi. Disikuru ishingiye mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, ku ipaji ya 251 kugeza 253, paragarafu ya 2.
Imin 10: Kuyobora abashimishijwe ku muteguro wa Yehova. Kugirana n’abateze amatwi ikiganiro gishingiye kuri paragarafu eshatu ziri munsi y’agatwe gato kari ku ipaji ya 99 yo mu gitabo Twagizwe Umuteguro. Saba abateze amatwi kuvuga uburyo bakoresheje kugira ngo bayobore abashimishijwe ku muteguro wa Yehova. Gira icyo ubaza umubwiriza wungukiwe no kuba uwamwigishije Bibiliya yarabigenje atyo.