ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 96
  • Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki abarimu batanga imikoro?
  • Inama zagufasha kwiga neza
  • Nakora iki ngo ngire amanota meza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza
    Inama zigenewe umuryango
  • Jya ugira gahunda
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 96
Umuhungu urimo akora imikoro yo ku ishuri tereviziyo icanye.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?

“Hari igihe bigera saa saba z’ijoro ngikora imikoro yo ku ishuri, nkumva naguye agacuho. Icyo mba ntekereza ni ukujya kwiryamira.”—David.

“Hari igihe nigeze kuryama saa kumi n’igice z’ijoro ndimo nsubiramo amasomo, maze mpita mbyuka saa kumi n’ebyiri njya ku ishuri. Ibyo byarambabaje rwose!”—Theresa.

Ese nawe wumva imikoro yo ku ishuri ikunaniza cyane? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha kumenya icyo wakora.

  • Kuki abarimu batanga imikoro?

  • Inama zagufasha kwiga neza

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Kuki abarimu batanga imikoro?

Imikoro yo ku ishuri igufasha . . .

  • kongera ubuhanga

  • kwita ku nshingano zawe

  • gukoresha igihe neza

  • gusobanukirwa neza ibyo wigaa

“Abarimu baha abanyeshuri imikoro, kugira ngo bamenye niba abanyeshuri bumvise ibyo bize, cyangwa se niba bagosorera mu rucaca.”—Marie

By’umwihariko, imibare na siyansi byongera ubushobozi bwawe bwo gukemura ibibazo. Ikindi nanone ayo masomo atuma ubwonko bukora neza. Ubwo rero, twavuga ko imikoro ari imyitozo ifasha ubwonko.

Waba ubona akamaro k’imikoro yo ku ishuri cyangwa utakabona, iyo mikoro igutoza guhangana n’ibibazo ushobora kuzahura na byo mu buzima. Uzakurikize iyi nama: “Nubwo waba ufite imikoro myinshi, uzage ugabanya igihe wamaraga uyikora, ariko ugerageze uyirangize. Reka turebe icyabigufashamo.”

Inama zagufasha kwiga neza

Niba uhangayikishijwe n’ubwinshi bw’imikoro ufite, byaba byiza utekereje witonze uko wakora uwo mukoro, kugira ngo udatakaza imbaraga nyinshi. Gerageza gukora ibi bikurikira.

  • Inama ya 1: Jya ugira ingengabihe. Bibiliya iravuga ngo: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu” (Imigani 21:5). Banza urebe niba ufite ibyo uri bukenere byose ngo ukore umukoro wahawe, kugira ngo udahaguruka buri kanya.

    Nanone jya ushaka ahantu hatuje kugira ngo hatagira ibikurangaza. Abenshi bakunda gukorera imikoro yabo mu cyumba gituje kandi kirimo urumuri ruhagije. Abandi bo, babona ko gukorera imikoro ahantu hatari mu rugo iwabo, urugero nko mu isomero ari byo bibagwa neza.

    “Nabonye ko iyo umuntu afite ingengabihe, bimufasha gukora imikoro ye neza kandi akayirangiriza ku gihe. Iyo ukomeje gutekereza ku mikoro ufite, n’igihe uzayikorera, bikugabanyiriza imihangayiko.”—Richard.

  • Inama ya 2: Jya ugira gahunda. Bibiliya igira iti: “Byose bikorwe . . . kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Ayo magambo agaragaza ko dukwiriye kugena ibyo tugomba gukora mbere y’ibindi.

    Bamwe bahitamo guhera ku bibakomerera, abandi bagahitamo guhera ku biborohera, kuko bituma bagira imbaraga zo gukora n’ibindi. Ubwo rero, ni wowe ugomba guhitamo ibyo uzaheraho.

    “Gukora urutonde rw’ibyo uzajya ukora, bizatuma umenya ibyo wakora n’uko uzabikurikiranya. Nanone bituma ushobora gupanga imikoro yawe, kandi ntuhangayike.”—Heidi.

  • Inama ya 3: Gira icyo ukora. Bibiliya igira iti: “Ntimukabe abanebwe mu byo mukora” (Abaroma 12:11). Nubwo waba ufite ibintu byinshi byo gukora, ntukabibangikanye n’imikoro yo ku ishuri.

    Abantu barazika ibintu, bakunze kutarangiriza imirimo yabo ku gihe, bakayikora nabi kandi bibagoye. Ubwo rero, nutangira imikoro yawe vuba uko bishoboka kose, uzirinda imihangayiko itari ngombwa.

    “Iyo mpise nkora imikoro nahawe nkigera mu rugo, cyangwa ngakora akazi bakimara kukampa, simpangayikishwa no gukerererwa cyangwa ibindi bintu byatuma ntayikora.”—Serina.

    ICYO WAKORA: Jya ukora umukoro baguhaye ku munsi bawuguhayeho. Ibyo bizagutoza gushyira ibintu kuri gahunda kandi binakurinde guhuzagurika.

  • Inama ya 4: Ntukajarajare. Bibiliya igira iti: “Amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba” (Imigani 4:25). Jya ushyira mu bikorwa iyo nama, wirinde ibyakurangaza mu gihe usubiramo amasomo, urugero nk’ibikoresho bya eregitoroniki.

    Umuhungu urimo akora imikoro yo ku ishuri nta bimurangaza.

    Kwandikirana no kujya ku mbuga zitandukanye za interineti, bishobora gutuma igihe wari kumara ukora umukoro kikuba kabiri. Niwibanda ku byo urimo ukora uzirinda imihangayiko, kandi rwose uzasagura igihe gihagije.

    “Iyo urimo wiga, terefone ikaba ifunguye, tereviziyo na mudasobwa bikaba bicanye, ushobora gukina imikino yo kuri mudasobwa, kwerekeza ubwenge bwawe ku byo urimo birushaho kukugora. Nasanze kuzimya ibyo byose, bimfasha.”—Joel.

  • Inama ya 5: Jya ushyira mu gaciro. Bibiliya igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Iyo ufashe akanya gato ukaruhuka, bishobora kukurinda umunaniro utari ngombwa. Jya ukora siporo, unyonge igare cyangwa wiruke.

    Niba wumva nta ko utagira, ariko ukabona imikoro yanga ikaba myinshi, uzagishe inama abarimu bawe. Nibabona koko ukora uko ushoboye kose, bashobora kuzagira ibyo bahindura.

    “Ntugahangayikishwe n’imikoro yo ku ishuri, kugeza aho ubura ibyishimo. Uge ukora ibyo ushoboye byose. Ibintu byoroheje, urugero nk’imikoro yo ku ishuri, ntibikwiriye kutubuza ibyishimo.”—Julia.

Ushobora kwibaza uti:

  • Ni iki nkeneye kugira ngo nkore imikoro yange?

  • Ni ikihe gihe kiza cyo kuyikora?

  • Ni he nayikorera nkumva ntuje?

  • Nakwirinda nte kurazika ibintu?

  • Ni ibiki bishobora kundangaza?

  • Nakora iki ngo nirinde ibindangaza?

  • Ni iki nakora ngo ntahangayikishwa n’imikoro?

ICYO UKWIRIYE KUZIRIKANA: Banza usobanukirwe icyo usabwa gukora. Niba wumva hari ibyo udasobanukiwe neza, banza ubibaze mwarimu wawe mbere yo kuva ku ishuri.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Angelique.

“Iyo najyaga gukora umukoro wo ku ishuri, naheraga ku binyoroheye, kugira ngo ntangire neza. Ibyo byatumaga ntahangayika kandi bikampa imbaraga zo gukomeza, kuko nabaga nzi ko hari ibyo narangije gukora.”—Angelique.

Austen.

“Nubwo nangaga imikoro yo ku ishuri, yantoje gukoresha neza igihe no kuba umuntu uciye akenge. Nabonye ko iyo mikoro, yantoje ibintu byinshi mu buzima.”—Austen.

Isubiramo: Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?

Jya ugira ingengabihe. Banza urebe niba ufite ibyo uri bukenere byose kugira ngo urangize imikoro yawe. Jya ureba ahantu hatuje kugira ngo hatagira ibikurangaza.

Jya ugira gahunda. Jya upanga ibyo uzakora uhereye ku byihutirwa kuruta ibindi.

Gira icyo ukora. Jya ugira umwete, wirinde kurazika ibintu.

Ntukajarajare. Jya wirinda ibintu byakurangaza, urugero nk’ibikoresho bya eregitoroniki.

Jya ushyira mu gaciro. Jya uruhuka igihe bibaye ngombwa. Ntukemere ko imikoro yo ku ishuri iguhangayikisha birenze urugero.

a Byavuye mu gitabo School Power cyanditswe na Jeanne Schumm.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze