ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 13 pp. 114-120
  • Nakora iki ngo ngire amanota meza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ngire amanota meza?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyagufasha gukora imikoro yo mu rugo
  • Uko wanesha inzitizi
  • Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese uwareka ishuri?
    Nimukanguke!—2011
  • Ese uwareka ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 13 pp. 114-120

IGICE CYA 13

Nakora iki ngo ngire amanota meza?

TEKEREZA uri mu ishyamba ry’inzitane. Ubwinshi bw’ibiti butuma imirase y’izuba itakugeraho. Kubera ko ukikijwe n’ibiti n’ibyatsi byinshi, ntushobora no kubona uko ugenda. Kugira ngo ubone aho uca, biragusaba kugira ibyo utema wifashishije umuhoro.

Hari abashobora kuvuga ko ibibabaho ku ishuri bimeze nk’ibyo tumaze kuvuga. Kandi koko, kuba umunsi wose wirirwa mu ishuri, wataha ku mugoroba ukamara amasaha ukora imikoro baguhaye, bishobora gutuma wumva umeze nk’uri mu ishyamba ry’inzitane. Ese nawe ni uko umerewe? Andika hasi aha isomo rikugora kurusha ayandi.

․․․․․

Birashoboka ko ababyeyi bawe n’abarimu badasiba kugusaba gukora uko ushoboye kugira ngo utsinde iryo somo. Niba ari uko bimeze, intego yabo si ukukurushya. Baba bifuza gusa ko wakora ibishoboka byose. Wakora iki se niba ibyo ababyeyi n’abarimu bawe bagusaba byaba bituma utekereza kureka ishuri? Kimwe n’uko wa muntu uri mu ishyamba akoresha umuhoro kugira ngo abone inzira acamo, nawe hari ibikoresho wakwifashisha. Ibyo bikoresho ni ibihe?

● Icya 1: Gukunda kwiga. Biragoye ko wabona amanota meza niba udakunda kwiga. Gerageza kwiyumvisha akamaro ko kwiga. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umuhinzi agomba guhinga afite ibyiringiro, kandi umuntu uhura agomba guhura afite ibyiringiro ko azaryaho.”—1 Abakorinto 9:10.

Kimwe n’akazi k’ubuhinzi, guhita ubona akamaro k’amasomo amwe n’amwe ntibyoroshye. Kubera iki? Birashoboka ko ubu hari amasomo ubona ko kuyiga nta cyo bizakumarira. Ariko kandi, kwiga amasomo atandukanye bizatuma usobanukirwa ibintu byinshi mu buzima. Bizagufasha kuba “byose ku bantu b’ingeri zose,” bityo bitume ugira ubushobozi bwo kuganira n’abantu bakuriye mu mimerere itandukanye (1 Abakorinto 9:22). Nanone bizatuma ubushobozi bwawe bwo gutekereza bwiyongera, kandi ibyo bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.

● Icya 2: Ntukigaye. Kwiga bishobora gutuma umenya uko ubushobozi bwawe bungana. Pawulo yandikiye Timoteyo ati ‘reka impano y’Imana ikurimo ikomeze kugurumana nk’umuriro’ (2 Timoteyo 1:6). Uko bigaragara Timoteyo yari amaze guhabwa inshingano zihariye mu itorero rya gikristo. Ariko impano Imana yari yaramuhaye yagombaga kuyikoresha kugira ngo itazamupfira ubusa. Birumvikana ko kuba umuhanga mu ishuri atari impano ituruka ku Mana. Ariko nanone, ubushobozi ufite butandukanye n’ubw’abandi. Ubwo rero, kwiga bizagufasha gutahura ndetse no gukoresha ubushobozi utari usanzwe uzi ko ufite.

Ntukumve ko hari amasomo udashobora kubonamo amanota meza, kuko ibyo bishobora gutuma uyatsindwa. Aho kwigaya utekereza ko nta cyo ushoboye, ujye ugerageza kwigirira icyizere. Urugero, hari igihe abantu banenze Pawulo bavuga ko atazi kuvuga, kandi birashoboka ko bamubeshyeraga. Pawulo yarabashubije ati “niba ndi n’umuswa wo kuvuga, rwose si ndi umuswa mu bumenyi” (2 Abakorinto 10:10; 11:6). Nubwo Pawulo yari azi ko hari ibyo adashoboye, yari azi nanone ko hari ibindi ashoboye kandi akora neza cyane.

Bite se kuri wowe? Ni ibihe bintu ubona ushoboye gukora? Ese niba wumva nta byo, kuki utabaza undi muntu mukuru ngo agufashe kubimenya? Uwo muntu ashobora kugufasha kumenya ibyo ushoboye, akaba ari byo ushyiramo imbaraga cyane.

● Icya 3: Kugira akamenyero ko kwiga neza. Ntushobora kubona amanota meza nta mwete washyizeho. Uko byagenda kose, uba ugomba kwiga ushyizeho umwete. Birashoboka ko n’iyo utekereje kwiga ubwabyo wumva utishimye. Ariko uzirikane ko kwiga ari ingirakamaro. Nugerageza gushyiraho imihati, nubwo yaba ari mike, uzibonera ko kwiga bitagoye.

Kugira ngo ushobore kwiga neza ukwiriye kumenya uko ukoresha igihe cyawe. Uzirikane ko iyo uri ku ishuri kwiga ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guseka” n’“igihe cyo kubyina” (Umubwiriza 3:1, 4; 11:9). Kimwe na bagenzi bawe, ushobora kuba ukeneye igihe cyo kwirangaza.a Ariko zirikana umuburo dusanga mu Mubwiriza 11:4 ugira uti “uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.” Ibyo bikwigishije iki? Jya ubanza wige maze ubone gukina. Humura byombi ushobora kubibonera umwanya.

Icyagufasha gukora imikoro yo mu rugo

Wakora iki se niba ubona ko imikoro yo ku ishuri yakubanye myinshi? Ushobora kumva umeze nk’umukobwa witwa Sandrine, ufite imyaka 17, wavuze ati “mara amasaha abiri cyangwa atatu buri joro nkora imikoro yo ku ishuri, utavuze iyo baduha mu mpera z’icyumweru.” Wakora iki se niba nawe ari uko bimeze? Gerageza gukurikiza inama zatanzwe ku ipaji ya 119.

Uko wanesha inzitizi

Mu birebana no kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, Pawulo yandikiye Timoteyo ati “ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose” (1 Timoteyo 4:15). Mu buryo nk’ubwo rero, nushyiraho imihati uzagira amanota meza.

Ongera wibuke rwa rugero twahereyeho dutangira iki gice. Iyo waheze mu ishyamba ry’inzitane, uba ukeneye igikoresho cyabigenewe, wenda nk’umuhoro, kugira ngo wishakire inzira. Ibyo ni na ko bimeze ku ishuri. Aho kugira ngo wumve ko ibyo ababyeyi bawe n’abarimu bawe bagusaba bikurenze, koresha bya bikoresho bitatu byavuzwe muri iki gice kugira ngo bigufashe kugira amanota meza ku ishuri. Uko uzagenda ugira amanota meza, uzashimishwa no kuba wakoresheje ibyo bikoresho.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 18

MU GICE GIKURIKIRA:

Wakora iki niba ibibazo wari usanganywe ku ishuri, byiyongereyeho ibyo utezwa na bagenzi bawe?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ku bindi bisobanuro, reba Umutwe wa 8 w’iki gitabo.

UMURONGO W’IFATIZO

“Uwitegereza umuyaga ntazabiba, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.”​—Umubwiriza 11:4.

INAMA

Mu gihe wiga, banza usuzume ibyo ugiye kwiga, ubicishemo amaso. Noneho tegura ibibazo bishingiye muri iryo somo. Hanyuma usome ibyo ugiye kwiga, ushakamo ibisubizo by’ibyo bibazo. Nurangiza urebe niba ucyibuka ibyo wasomye.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Gukopera bishobora gutuma abandi bagutakariza icyizere kandi bigatuma utiga neza. Nanone byangiza imishyikirano ufitanye n’Imana.—Imigani 11:1.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Ku ndangamanota y’ubutaha, ndifuza kugira amanota ․․․․․ muri iri somo: ․․․․․

Dore icyo nzakora kugira ngo nongere amanota ngira muri iryo somo: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ukwiriye kwigana umwete mu masomo wiga?

● Ni iyihe gahunda yo kwiga cyangwa gukora imikoro yakubera nziza?

● Ese mu rugo iwanyu, ni hehe wakwigira ukahakorera n’imikoro yo ku ishuri?

● Wakora iki ngo wirinde ko kwirangaza bikubuza kubona amanota meza?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 117]

“Nagiye mbibona kuri bagenzi banjye tungana. Imihati bashyiragaho mu masomo yo ku ishuri, ni na yo bashyiragaho mu kwiyigisha mu buryo bw’umwuka. Abatarakundaga kwiga ku ishuri, ntibakundaga no kwiyigisha Bibiliya.”—Sylvie

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 119]

Shaka ahantu wigira. Hagombye kuba hatari icyakurangaza. Niba bishoboka wigire ku meza. Zimya televiziyo.

Menya iby’ingenzi kuruta ibindi. Kubera ko kwiga ari cyo kintu cy’ingenzi, iyemeze gucana televiziyo ari uko urangije umukoro wo ku ishuri.

Irinde gusubika ibintu. Ishyirireho gahunda y’igihe uzajya ukorera imikoro kandi uyubahirize.

Kora urutonde rw’ibyo ukwiriye gukora. Hitamo isomo uri bwige mbere y’andi, iryo uri bukurikizeho, bityo bityo. Yashyire ku rutonde kandi ugene igihe uzajya umara wiga buri somo. Iryo umaze kwiga ujye uricishamo umurongo.

Jya ufata akanya ko kuruhuka. Niba ubona ko umaze kunanirwa, jya uruhuka gato. Ariko ukore uko ushoboye uhite ugaruka ku mukoro wawe.

Igirire icyizere. Ubusanzwe kugira ngo umunyeshuri abe umuhanga cyangwa umuswa, ahanini ntibiterwa n’ubuhanga bwinshi afite, ahubwo biterwa no kugira umwete. Nawe ushobora kubona amanota meza. Gira umwete maze wirebere ko utazabona amanota meza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 116]

Kurangiza amashuri bishobora kugereranywa no gushaka inzira mu ishyamba ry’inzitane. Byombi ubigeraho ari uko wifashishije ibikoresho byabigenewe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze