ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 41
  • Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni ba nde bagize Inteko Nyobozi?
  • Inteko Nyobozi ikora ite?
  • Ni ba nde bafasha Inteko Nyobozi?
  • ‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko Inteko Nyobozi ikora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Urukundo rutuma bunga ubumwe—Raporo y’inama iba buri mwaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 41
Abagize Inteko Nyobozi bagiye mu nama

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?

Inteko Nyobozi ni itsinda rito ry’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Inshingano yabo iri mu byiciro bibiri:

  • Kuyobora umurimo wo gutegura inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zitangirwa mu bitabo, mu materaniro no mu mashuri y’Abahamya ba Yehova.—Luka 12:42.

  • Kuyobora umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi hose, batanga amabwiriza y’uko umurimo wo kubwiriza ukorwa kandi bakagenzura uko impano zikoreshwa.

Inteko Nyobozi ikurikiza urugero rw’“intumwa n’abasaza” b’i Yerusalemu bo mu kinyejana cya mbere bafataga imyanzuro ikomeye ireba itorero rya gikristo ryose (Ibyakozwe 15:2). Nk’uko byari bimeze kuri abo bagabo b’indahemuka, abagize Inteko Nyobozi si abayobozi b’itorero; bayoborwa na Bibiliya kandi bakemera ko Yehova yashyizeho Yesu Kristo ngo abe umutware w’itorero.—1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:23.

Ni ba nde bagize Inteko Nyobozi?

 Inteko Nyobozi igizwe na Kenneth Cook, Jr., Gage Fleegle, Samuel Herd, Geoffrey Jackson, Stephen Lett, Gerrit Lösch, Mark Sanderson, David Splane na Jeffrey Winder. Bakorera ku cyicaro cyacu gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York, muri Amerika.

Inteko Nyobozi ikora ite?

Inteko Nyobozi yashyizeho komite esheshatu zigenzura ibintu bitandukanye bigize umurimo wacu, kandi buri wese mu bagize Inteko Nyobozi aba muri komite imwe cyangwa zirenga.

  • Komite y’Abahuzabikorwa: Igenzura ibibazo birebana n’amategeko, ikagira icyo ikora mu gihe Abahamya ba Yehova batotezwa bazira imyizerere yabo, igihe habaye ibiza, n’ibindi bibazo byihutirwa bigera ku Bahamya ba Yehova.

  • Komite Ishinzwe Abakozi: Ishinzwe kugenzura gahunda zose zireba abagize umuryango wa Beteli.

  • Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo: Igenzura umurimo wo gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubyohereza. Nanone igenzura imishinga yo kubaka amazu yo gusengeramo, ibiro by’ubuhinduzi n’ibiro by’amashami.

  • Komite Ishinzwe Umurimo: Igenzura umurimo wacu wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’—Matayo 24:14.

  • Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha: Igenzura inyigisho zitangwa mu materaniro, mu mashuri, izo gutega amatwi na videwo.

  • Komite Ishinzwe Ubwanditsi: Igenzura imirimo yo gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bw’inyandiko, yita ku bishyirwa ku rubuga rwacu kandi ikagenzura umurimo w’ubuhinduzi.

Uretse ako kazi kose gakorerwa muri izo komite, Inteko Nyobozi ikora n’inama buri cyumweru kugira ngo isuzume ibyo Abahamya ba Yehova bakeneye muri rusange. Muri iyo nama, abagize Inteko Nyobozi basuzuma icyo Ibyanditswe bivuga, bakemera ubuyobozi bahawe n’umwuka wera kandi bakemeranya ku myanzuro bafata.—Ibyakozwe 15:25.

Ni ba nde bafasha Inteko Nyobozi?

Hari Abakristo bizerwa bafasha muri izo komite z’Inteko Nyobozi (1 Abakorinto 4:2). Abo Bakristo bafite ubushobozi kandi ni inararibonye mu mirimo ikorwa na komite barimo. Buri cyumweru buri wese ajya mu nama ya komite arimo. Nubwo atari bo bafata imyanzuro, batanga inama z’ingirakamaro n’amakuru ahagije, bagashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na komite, bakagenzura aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’icyo yagezeho. Nanone Inteko Nyobozi ijya ibaha inshingano yo gusura Abahamya bo hirya no hino ku isi, gutanga disikuru mu nama ngarukamwaka cyangwa mu gihe cyo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya Gileyadi.

URUTONDE RW’ABAFASHA INTEKO NYOBOZI

Komite

Amazina

Komite y’Abahuzabikorwa

  • Ekrann, John

  • Gillies, Paul

  • Snyder, Troy

Ishinzwe Abakozi

  • Grizzle, Gerald

  • LaFranca, Patrick

  • Molchan, Daniel

  • Walls, Ralph

Ishinzwe Gusohora Ibitabo

  • Butler, Robert

  • Corkern, Harold

  • Glockentin, Gajus

  • Gordon, Donald

  • Luccioni, Robert

  • Reinmueller, Alex

  • Sinclair, David

Ishinzwe Umurimo

  • Breaux, Gary

  • Dellinger, Joel

  • Griffin, Anthony

  • Hyatt, Seth

  • Mavor, Christopher

  • Perla, Baltasar, Jr.

  • Smith, Jonathan

  • Turner, William, Jr.

  • Weaver, Leon, Jr.

Ishinzwe Ibyo Kwigisha

  • Curzan, Ronald

  • Flodin, Kenneth

  • Malenfant, William

  • Noumair, Mark

  • Schafer, David

Ishinzwe Ubwanditsi

  • Ahladis, Nicholas

  • Christensen, Per

  • Ciranko, Robert

  • Godburn, Kenneth

  • Mantz, James

  • Marais, Izak

  • Martin, Clive

  • Myers, Leonard

  • Smalley, Gene

  • van Selm, Hermanus

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze